Abapfumu ba Kagame baramugira inama yo gutekinika itangazamakuru ry'amahanga no gushinga ikindi kigega !

Publié le par veritas

 

Abapfumu-ba-Kagame.png

Kuri uyu wa Gatandatu I Boston muri leta ya Massachusetts ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Perezida Paul Kagame yabonanye n’abagize Inama Nginshwanama y’Umukuru w’Igihugu (Presidential Advisory Council) biga ku ngingo eshatu z’ingenzi zirimo buryo ki u Rwanda rukwiye kurushaho gukorana byimbitse n’igihugu cy’u Bushinwa mu kwiteza imbere, uburyo ki haboneka imari ikenewe gushorwa mu kubasha kugera ku cyerekezo 2020 n’ubwo hari ibibazo by’ubukungu, ndetse higwa no ku kibazo cy’"itangazamakuru ry’amahanga rikunze kwibasira u Rwanda".


Ku kibazo kirebana n’itangazamakuru ry’amahanga ahanini usanga ryandika inkuru zivugana nabi u Rwanda, abagize Inama Ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu banzuye ko ikigiye gukorwa ari uko abayobozi muri Leta y’u Rwanda bagiye kurushaho gukorana bya bugufi n’itagazamakuru ry’amahanga barigezaho amakuru y’impamo kubibera mu Rwanda.


Mu kiganiro twagiranye na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa nyuma y’iyi nama yabaye mu muhezo yagize ati : “Kuri twebwe ni ukurushaho gutanga ishusho nziza y’igihugu cyacu turushaho gukorana n’abanyamakuru benshi batandukanye kugirango abantu bashobore kumenya ibyiza biri mu Rwanda ; igihugu gishyigikiye kandi giteza imbere imiyoborere myiza, ubukungu bugera kuri bose, igihugu kibana neza n’abaturanyi kandi cyiteguye kurushaho kunoza ubuhahirane n’ibihugu duturanye, bityo ibi bigasobanuka tukaba twabasha kugabanya umwuka mubi uterwa n’abo bacye cyane batumva ibyo dukora.


Ku bijyanye n’ingingo ya kabiri irebana n’uko haboneka amafaranga yafasha mu bikorwa bitandukanye by’ishoramari byafasha kugera ku ntego z’icyerekezo 2020, Minisitiri Rwangombwa yasobanuye ko mu byanzuweho harimo gutanga impapuro mpeshamwenda ku rwego rw’amasoko y’imari y’isi ndetse no kurushaho kubyaza umusaruro Agaciro Development Fund n’ikindi kigega kijya gusa n’iki cyiswe Unity Trust kiri gutegurwa.


Michael Fairbanks ni umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu ; tuganira ku ngingo ya gatatu yizweho irebana n’uko u Rwanda rwarushaho kunoza imikoranira n’u Bushinwa hatsurwa ubuhahirane, yadutangarije ko kuri we kwiga kuri iyi ngingo byahuriranye n’ubushakashatsi ari gukorera muri Kaminuza ya Harvard ku ruhare rw’u Bushinwa muri Afurika.


Yagize ati : “Twize ku ntego z’u Bushinwa muri Afurika, twiga ku cyo u Rwanda rukeneye n’uko twahuza ibyo byombi.”

Yakomeje asobanura ko u Bushinwa bufite amasosiyete agera ku bihumbi 2000 akorera ku mugabane w’Afurika, aha avuga ko menshi muri yo yifuza kuza gukorera mu Rwanda kubw’umutekano no korohereza abashoramari biharangwa.


Kuba abakozi bakorera inganda mu Bushinwa basigaye bahenze kwishyura birimo gutuma amasosiyete asanzwe ahakorera yifuza kwimuka akaza gukorera muri Afurika nk’uko byatangajwe na Minisitiri Rwangombwa, bityo avuga ko kuri ubu u Rwanda ruri kwiga buryo ki zimwe muri izo nganda zakwimurirwa mu Rwanda.

Minisitiri Rwangombwa yagize ati : “Turifuza guhaguruka tukajya kureba inganda zitangiye kugira ibibazo by’abakozi bazihenze bityo tukabereka ibyiza bakura mu Rwanda baramutse baje kuhakorera.”


Inama Ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu igizwe n’abantu bagera kuri 23 barimo Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu Gatete Claver, inararibonye mu itangazamakuru Andrew Mwenda, Umuyobozi wa Scotia Bank, Bwana Roy Reynolds, Joe Ritchie, Michael Porter, Kaia Miller, Musenyeri John Rucyahana, Clet Niyikiza, Ale Dawson, Pasitori Rick Warren, Scott Ford, Michael Fairbanks, Eliane Ubalijoro, Louise Mushikiwabo, John Rwangombwa, Francois Kanimba, James Musoni, Michael Roux, Paul Davenport, Tom Hunter, Christian Angermayer, Doug Shaers na Sir David King.


Iyi nama iterana kabiri mu mwaka ; mu kwezi kwa Mata ikaba iteranira i Kigali, naho muri Nzeri igateranira i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo benshi mu bayobozi baba bateraniye muri uwo mujyi mu rwego rwo kwitabira Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Muri iyi nama habaho kungurana ibitekerezo ku bibazo bitandukanye bireba igihugu mu nzego zose, hashakwa icyatuma u Rwanda rurushaho gutera imbere, ndetse n’ibibazo byugarije igihugu bikabonerwa umuti.

 

 Inkuru y'igihe.com


 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article