RWANDA :Abana ba Habyarimana barasaba abanyarwanda kudatega amatwi intumwa za perezida Kagame
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'abana b'uwahoze ari perezida w'u Rwanda Juvénal Habyarimana, kuri itariki ya 24 Ugushyingo 2010, bamaganye intumwa za Perezida Kagame zaje mu Burayi gukangurira abanyarwanda baba mu mahanga gutaha no gusebya abayobozi batavuga rumwe hamwe no kwisobanura kuri raporo ya Mapping.
Muri iryo tangazo, abahungu batatu ba Perezida Habyarimana, aribo Léon Habyarimana, Bernard Habyarimana na Jean-Luc Habyarimana, basabye abanyarwanda kudatega amatwi ibyo intumwa za Kagame zaje mu Burayi zari zinganjemo abayobozi n'abacuruzi, abasirikare n'abadepite. Bakaba basanga abo bantu bari bazanywe no kwamagana raporo ya Loni ishinja ingabo z'u Rwanda kwica impunzi z'abahutu bari muri Kongo.
Iryo tangazo banageneye ikinyamakuru Umuvugizi copie rikomeza rivuga ku myaka irenga 15 indege yari itwaye perezida Habyarimana na mugenzi we w'u Burundi ihanuwe ikagwamo abo baperezida bombi ndetse n'abari babaherecyeje. Bavuga ko urwo rupfu rw'aba baperezida rwabaye intandaro yo kwicwa kw'abahutu n'abatutsi ndetse n'abatwa. Bavuga kandi ko ubwicanyi bwambutse imipaka bukagera no mugihugu cy'abaturanyi cya Kongo, ingabo z'u Rwanda zikica abaturage b'abanyarwanda ndetse n'abaturage ba Kongo nk'uko ONG International Rescue Committee ibivuga.
Bakurikije amakuru bafite y'umucamanza w'umufaransa, Bruguière, umucamanza wa Espagne, Merelles, ndetse n'impugucye ya Loni Michael Hourigan, badashidikanya ko Kagame na bangenzi be aribo barashe indege yari itwaye Perezida Habyarimana. Bagasaba imiryango n'ibihugu mpuzamahanga kudakomeza guterera agati mu ryinyo bakagira icyo bakora kugirango imiryango yiciwe ihabwe ubutabera.
Bavuga ko ubwicanyi bwakozwe muri Kongo, nkuko bugaragara muri Mapping, butsindagira ubwicanyi Kagame n'abasirikare bakomeje gukorera inzirakarengane. Bagasaba ko amahanga atatega amatwi abayobozi b'u Rwanda bamaze iminsi bagenda biregura mu bihugu by'u Burayi bavuga ko ataribo babukoze, ibi bikaba byarakurikiwe n'ingendo zakomereje mu bihugu by'Afrika z'abayobozi b'i Kigali, hagamijwe kwiregura no kwikuraho ibyaha barengwa na raporo ya Loni.
Basaba imiryango mpuzamahanga ndetse na Loni ko bagira vuba bagaha ubutabera abarokotse, kandi ntibite ku bikorwa bya leta ya Kigali ikomeje kugenda ikora hirya no hino byo guhisha ukuri ku byabaye. Barasaba ko ubwo butabera bwa kwigenga ntibube nk'ubw' urukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda ( TPIR) ruca imanza z'uruhande rumwe gusa. Ubutabera ngo bugomba guhera mu 1990, kugeza kubivugwa na raporo ya Loni yiswe Mapping.
Aba bavandimwe bavuga ko ikibabaje ngo nuko leta ya Kagame igenda ibeshya baturage bo mu gihugu imbere ndetse n'abari hanze babasaba ko bagaruka mu gihugu, mu gihe abatavuga rumwe nawe bakomeje gufungwa abandi bakicwa bahimbirwa ibyaha. Batanga urugero rwa Madame Ingabire ukomeje gufungirwa ibitecyerezo bye. Bakaba baboneye ho umwanya wo gusaba imiryango mpuzamahanga gukora ibishoboka Ingabire Victoire agahabwa ubutabera akarekurwa kuko afungiye ubusa.
Uku kurenganywa kandi bavuga ko kugenda kwiyongera mu Rwanda ndetse n'abantu bahoze bakorana na Kagame bakomeje kurenganywa bamwe bagafungwa abandi bagahunga, ndetse abanyabyago bakicwa. Si abo gusa kuko n'abanyamakuru bagerageje kuvuga ukuri ku bibera mu gihugu abatishwe bameneshwa mu gihugu cyabo. Basaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gukomeza kuba maso kugirango habashwe gukumirwa ihonyorwa ry'uburenganzira bwa kiremwa muntu bukomeje gukorerwa abanyarwanda batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa FPR.
Basoje bavuga ko byaba ari ukwigiza nkana kwa leta ya FPR gukomeza guhamagarira abanyarwanda baba mu mahanga gutaha, mu gihe badashobora kubaha uburenganzira bw'ibanze bugenga ikiremwamuntu, uburenganzira bwo kubaho, kuvuga mu bwisanzure, ubutabera butabogamye n'ibindi kuko ubwiyunge ku banyarwanda nyabwo butashoboka hatariho kuvugisha ukuri .
Charles I.
charlesroi.roi05@gmail.com