RWANDA : Gereza mu Rwanda zahindutse nka za Nkambi Hitler yiciragamo abayahudi! Ibyo byose kandi biba amahanga arebera

Abanazi bo kwa Hitireri, iyo bajyaga kwica abantu babashyiraga munzu imwe ari beshi bakabura umweka bagapfa, cyangwa se ntibabagaburire cyangwa bakabajugunyamo ibyuka by'uburozi, mu Rwanda naho ni uko biteye , abantu baratsikanye kuburyo bamwe batwikwa n'ubushyuhe! ndetse hari amakuru avuga ko muri izo gereza habamo uburozi abantu bakomeza guhumeka bakagenda bapfa buhoro buhoro! izi nzirakarengane zo zizibukwa ryari! Iki gitekerezo nkigize bitewe niyi nyandiko ya kanobana mu giye gusoma munsi aha! ariko tutabitinzeho njye ndasanga iyi izaba indi génocide ya 3! Ababibona ukundi bazatubwire! ni mwisomere uko kanobana abivuga:
Mu bihugu byateye imbere, iyo ukekwaho icyaha, ubushinjacyaha bushyikiriza ubutabera ibimenyetso byose bijyanye nibyo byaha waba warakoze, noneho umwa avocat wawe ukunganira uba anafite uburenganzira bwo kubona ibyo bimenyetsio mbere y´urubanza, akakuburanira imbere y´ubutabera (juges), watsindwa bakaguhana soit iby´ugufungwa, amafaranga n´ibindi.
Ubundi ibi byose biba uregwa aburana ari hanze yidegembya, keretse iyo hari ibimenyetso bikaze byerekana ko watoroka ubutabera ukajya kwihisha mu bindi bihugu cg se ukanyerera ukajya mu bwihisho.
Mu Rwanda, akantu akariko kose, ba DMI,... abapolisi n´izindi nzego nyinshi harimo nizitazwi za FPR cg. se abantu ba FPR bakagufunga uwo mwanya.
Gufunga abantu bazira ubusa, nta rubanza rwabaye,...FPR yabigize akamenyero, ibigira igikangisho, muri make ubu u Rwanda RPF yarugize prison, ukamaramo imyaka nta rubanza cg se ari ikinamico ry´imanza avec toutes les conséquences ziva mu ifungwa.
ABANTU BOSE BAGIYE BAFUNGWA BAZIRA UBUSA NINDE UZABAHA INDISHYI Y`AKABABARO?
Ibi binyibukije abantu benshi bagwa mu magereza ari abere, abahavana ubumuga kubera za tortutes bakorewe muri za interrogatoires z´urudaca cg se ababitumye babohererejemo abaDMI nabandi bicanyi ba FPR bakabahoza ku ngoyi iyo mu magereza.
ABO BOSE BAZABA ABANDE?
Antoine Kanobana