RSF ibabajwe n'urupfu rw' umunyamakuru Ingabire Charles! yagaragaje impungenge z'umutekano we muke abura umutabara !

Publié le par veritas

099-Charles-Inyenyeri.pngUmuryango urengera uburenganzira bw’itangazamakuru ku isi «Reporters sans frontières», ubabajwe cyane n’iyicwa rya Charles Ingabire, umunyamakuru wayoboraga akanyamakuru kasohokeraga ku mirongo ya internet «Inyenyerinews.org». Charles Ingabire yiciwe i Kampala, mu murwa mukuru w’igihugu cya Uganda, mu ijoro ryo ku wa 30 ugushyingo, uyu mwaka. Kubera kunenga ubutegetsi bw’i Kigali, uyu munyamakuru yari yarabuhungiye i Kampala kuva mu mwaka wa 2007.

Mu butumwa bw’akababaro bwa «RSF», uyu muryango uragira uti: «Twifatanyije mu kababaro n’abandi bagenzi be b’abanyamakuru b’u Rwanda, bahungiye mu bihugu bitandukanye by’isi, baguye mu kantu kubera iyi nkuru ibabaje. N’ubwo hakiri kare kwemeza abahitanye uyu munyamakuru, urupfu rwe ruributsa ko abanyamakuru b’abanyarwanda, bahunze ubutegetsi bw’u Rwanda, bahozwa ku nkeke, cyane cyane abahungiye i Kampala. Mu mwaka wa 2011, benshi muri bo bahutarijwe muri uyu mugi».

«RSF» ikomeza itangazo ryayo, igira, iti: «Uyu ni umunyamakuru wa kabiri w’umunyarwanda wishwe mu gihe cy’umwaka umwe n’igice gusa uwitwa Jean-Léonard Rugambage, na we yiciwe i Kigali, muri kamena 2010».

Amakuru atugeraho, yerekeranye n’uru rupfu, ni uko Charles Ingabire hari umuntu wamuhamagaye ku wa 30 ugushyingo, ahagana saa yine z’ijoro, ngo bahurire muri kamwe mu tubari tw’i Kampala. Ahagana saa munani za mu gitondo, ubwo yari atashye, Charles Ingabire yavunderejweho amasasu n’umuntu kugeza ubu utaramenyekana, wari mu modoka y’ijipi ya Pajero. Charles Ingabire yafashwe n’isasu mu gituza, ahita agwa aho. Umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago, kugirango ukorerweho isuzuma ku cyamwishe (autopsie).

Ikinyamakuru gisohokera muri Uganda buri munsi «The Monitor» cyatangaje ko igipolisi cya Uganda cyahise gitangiza amaperereza, hakaba hamaze gufatwa abantu babiri bakekwaho kuba bari inyuma y’urupfu rw’uyu munyamakuru. Mbere y’uko afata inzira y’ubuhungiro na mbere y’uko ashinga urubuga «Inyenyerinews.org», Charles Ingabire yakoreraga ikinyamakuru cyitwa Umuco, cyandikirwaga i Kigali.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bwakunze kumuhohotera kenshi, bukoresheje telefoni ye igendanwa, cyangwa bukoresheje amagambo bwoherezaga ku murongo w’ikinyamakuru cye. Mu mezi abiri ashize, Charles Ingabire yari yarigeze guhohoterwa n’abandi bagizi ba nabi, na bo batigeze bamenyekana. Icyo gihe bamubwiraga ko agomba gufunga urubuga rwe rwa internet, yahitishaga ho amakuru ye.

Ndlr: Ese kwica impunzi z'abanyarwanda ni cyo kizatuma zigemurira ubutegetsi bubi zahunze kandi bukomeje no kuzikurikirana ? Dore uko BBC itangaza iyi nkuru n'impungenge  abanyarwanda bari muri Uganda bafite:

Ndlr: Ubwanditsi bwa "VIRITASINFO" bwifatanyije mu kababaro ku muryango n'inshuti za nyakwigendera kandi urupfu rwe rukaba rurushijeho kubatera imbaraga zo gukomeza umwuga azize wo kubwira abanyarwanda n'amahanga ukuri.

Amiel Nkuliza, Sweden. (Umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

Ese burya bwose Charles INGABIRE yabaga i Kampala? Yabaye umwana cg umutesi: kiriya gihugu inyenzi zikizi kurusha uko zizi u Rwanda, ntiyakabaye yandikira biriya bintu byose atuye muri Uganda,
Reporters Sans Frontières yakagombye kuba yaramufashije kuhava aho kuririra urupfu rwe gusa!!!

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA, yabaye INTWARI.

Répondre