Revolisiyo yahumuye : i Gitarama abaturage bigaragambije .
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi42cd30eacd9214ad%2F1322963696%2Fstd%2Fumunyonzi-wakomeretse-revolisiyo-itangiriye-mu-banyonzi.jpg)
Source: leprophete
Abanyarwanda bakomeje kwerekana ko bafite inyota yo kwibohoza bakigobotora ingoma y’igitugu yababoshye ikababuza amahoro n’amahwemo. Buhoro buhoro ni rwo rugendo. Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, batangiye ibikorwa byo kwereka ingoma ngome ya gisirikare iyobowe na jenerali Paul Kagame ko batayishaka, ko ahubwo biteguye guhagurukira icyarimwe bakayikuraho ku nabi niba yanze kwegura ku neza.
Umuyaga w’inkubiri ya Revolisiyo watangiye guhuha mu bice bimwe na bimwe by’igihugu. Bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda batangiye guhaguruka birwanaho bahangana ku mugaragaro n’abamotsi ba FPR, basaba gusubizwa uburenganzira bwabo bambuwe. Mu byo batangiye kurwanirira ni nko gusubizwa ibirombe by’amabuye y’agaciro bambuwe na Kagame, gusubizwa uburenganzira bwo kunyonga amagare yabo biguriye mu mihanda y’igihugu kuko na bo ari abana b’u Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2011, mu mujyi wa Gitarama, ubu usigaye warahimbwe Muhanga n’ubutegetsi bw’igitugu, habereye imyigaragambyo yahuruje abaturage bagera kuri 600. Nk’uko bitangazwa n’abaturage bakoze iyi myigaragambyo ndetse n’abahatuye, iyi myigaragambyo yamaze amasaha abiri yabereye mu gace kitwa Nyabisindu .
Intandaro y’imyigaragambyo
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi6ec202ff279e3d35%2F1322901616%2Fstd%2Frevolisiyo-ni-uku-itangira-banyarwanda-mwese-nimukanguke.jpg)
Abamotsi ba Kagame bazwi ku izina rya LDF (Local Defense Forces) batangiye bahiga bukware abasore ba rubanda rugufi batunzwe n’umurimo wo kunyonga amagare. Umwe muri aba bamotsi wari wambaye gisivile yafashe igare ry’umunyonzi witwa Donatien, hafi y’ahahoze ari Hotel Concorde, imbere y’urusengero rw’Abadiventi. Umunyonzi Donatien yirwanyeho yanga kurekura igare rye ararimwima bararirwanira, LDF atangira kumukubita imigeri n’ibipfunsi. Umunyonzi na we yitabaye arwana inkundura. Abandi ba LDF barimo abambaye gisivile n’abambaye impuzankano zabo zisa nk’amaraso (zitukura) baje gutabara umurenzamase mugenzi wabo. Abanyonzi bandi na bo babikije amagare yabo maze bambarira gutabara, baza gukiza mugenzi wabo, ubushyamirane, imirwano biba biratangiye.
Abarwanaga bifashishije ibyo bahuye na byo byose, imyase y’inkwi yacuruzwaga, amabuye n’ibindi. Kuva ubwo umuhanda Kigali-Muhanga-Ngororero ari na wo Kigali-Muhanga-Kibuye uba urafunzwe.
Abaturage barwanyirije umwanzi hamwe
Abaturage, abacuruzi, abamotari,… bose bahuruye buzura umuhanda, bavugiriza induru nyinshi izo ntore za RPF, barazamagana bazambura na rya gare zashakaga gutwara. Umupolisi wari hafi aho yatabaye, abaturage bamubwira uko bigenze kandi ko amakosa ari ay’izo ntore, bamubwira ko batemera ko agira umunyonzi n’umwe ajyana, ahubwo ko bakwiye guhana abo ba rudomoro (izina bahimbye aba LDF), kandi ubwo ni na ko basakuzaga bagira bati: Turambiwe igitugu, turambiwe ihohoterwa, nimuturekere uburenganzira bwacu.
Umupolisi bimaze kumuyobera, abonye nawe asumbirijwe kandi ari na ko imyigaragambyo irushaho gufata indi ntera no guhindura isura, yahise aterefona afandi mukuru. Ahageze yafashe wa munyonzi wagize ubutwari bwo guhagarara bwuma agatinyura abandi baturage hamwe n’aba LDF bagera kuri bane, avuga ko agiye kubabaza uko byagenze. Ibi ntibyashimishije abaturage, bakomeje bavuga ko babaherekeza mpaka no kuri burigade, ntibatume bafunga uwo munyonzi. Ubwo bari bageze ku biro by’akarere ka Muhanga, ahahoze ibiro bya perefegitura ya Gitarama, afandi yahamagaje imodoka z’abapolisi bita Pandagare, zirahurura zuzuye abapolisi bakereye imirwano n’ibikoresho bikaze birimo imbunda, amapingu n’ibindi. Ahagana mu masatanu, imodoka z’abapolisi zaje zikora zigzag, zitatanya abari mu myigaragambyo. Abaturage bemeye gutaha, abapolisi bajyana abamotsi (LDF) bateje ibibazo n’umunyonzi Donatien watewe icyuma ku jisho agakomereka.
Abaturage barashaka Revolisiyo
Abaturage, by’umwihariko urubyiruko, bavuze ko guhera ubu bagiye kujya basenyera umugozi umwe mu guhangana n’abakombambehe b’ingoma mpotozi, bagatabarana. Abanyonzi b’i Gitarama bo bashyizeho umurongo ntarengwa kuri rond point ya Nyabisindu, ko LDF uzibeshya akongera kuharenga aje kubafatira amagare, ko azabona urwo.imbwa yaboneye ku mugezi Iyi myigaragambyo yamaze amasaha abiri, yatangiye saa tatu ihagarara saa tanu.
Hirya no hino mu gihugu abaturage barashaka guhaguruka ngo bakore revolisiyo bibohoze ingoma mpotozi ibicisha inzara, ibafunga, ibashimuta, ibica, ibavangura (apartheid), ibambura imitungo yabo, ibasenyera amazu, ibarandurira imyaka, ibakoresha uburetwa (esclavage) n’ibindi bibi byinshi. Ariko abaturage bavuga ko hari ibintu bibiri bikibura ngo Revolisiyo ya simusiga itangirire rimwe mu bice byose by’igihugu. Ibyo bintu bibura ni abayobozi ba Revolisiyo (leaders) n’imbarutso ya Revolisiyo rusange izatuma abaturage bose bahagurukira rimwe mu bice byose by’igihugu.
Uretse gututumba kwa Revolisiyo i Gitarama, umwuka wa Revolisiyo ubu wiganje ahacukurwa amabuye y’agaciro, aho abaturage bambuwe ibisimu byo mu masambu yabo, ahubwo bigahabwa abanyakazu b’ingoma y’igitugu. Kubera guhezwa mu bushomeri, urubyiruko rwatangiye guhaguruka ruharanira gusubizwa amasambu arimo ubukungu y’ababyeyi babo. Ibi biherutse kuba mu karere ka Kayonza (i Kibungo), aho abasore bitwa Imparata biyemeje guhaguruka bahangana na Polisi ku mugaragaro ubwo yari ije kubabuza kwicukurira amabuye y’agaciro biherewe na Rurema. Uku guhaguruka kw’urubyiruko kandi kuravugwa ku musozi wa Muhanga (icyahoze ari komini Mushubati), aho urubyiruko rwaho na rwo rwiyemeje kubohoza ibirombe by’amabuye y’agaciro biri kuri uwo musozi byigaruriwe n’abo mu kazu k’inkoramaraso za jenerali Kagame. Impirimbanyi z’urubyiruko zirasaba ko n’urundi rubyiruko rwo mu bice byose by’u Rwanda ruhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo, byaba ngombwa bakemera no kumenera amaraso igihugu cyabo ariko bakakivana mu menyo y’abicanyi bakiyogoje, bakabashyikiriza ubutabera, bakaryozwa ibibi byose bakoreye rubanda.
Niyomahoro Hop i Kigali