Pierre-Célestin Rwigema na Sylvestre Uwibajije mu gushishikariza abanyarwanda batavuga rumwe na Kagame kwitabira inama y’umushyikirano.

Publié le par veritas

Rwigema.pngAmakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi kandi aturutse ahantu hizewe, yemeza ko maneko za Kagame zirimo gusuka akayabo k'amafaranga mu rwego rwo kugura abatavuga rumwe na Kagame kugirango bazitabire inama y’umushyikirano, iteganyijwe mu Rwanda, mu mpera z’uku kwezi kwa cumi n’abiri.


 

Ibi perezida Kagame akaba abikora mu rwego rwo kubeshya abanyarwanda ko afite ubushake bwo gushyikirana n’abamurwanya, ariko mu by’ukuri bikaba atari byo, kuko hafi y’abazitabira iyi nama bose, baguzwe n’inzego z’ubutasi zimukorera, zikaba zarabahaye amikoro yose ashoboka kugirango bazemere kwitabira iyi nama y’umushyikirano.

Amakuru akomeje kutugeraho, yemeza ko iki kiraka cyahawe Rwigema Petero Celestini muri Amerika, naho mu Bubiligi kikaba cyarahawe ambasaderi Sylvestre Uwibajije. Aba bombi ni bo bagomba gutegura abagomba kuzajya muri iyo nama, utundi duhendabana bazakenera, bakaba baramaze kutwumvikanaho na maneko za Perezida Kagame. 

Kugirango arangize neza izi nshingano, Rwigema Petero Celestini yamaze guhabwa ifaranga ritubutse,ari na byo byatumye agaruka muri Amerika, aho arimo gukangurira abatavuga rumwe na Kagame kumuyoboka, bakazanitabira iriya nama y’umushyikirano.

Rwigema yahawe udushimwe dutandukanye, turimo imodoka n’inzu ibarizwa ku Kimironko. Ibi yabigabiwe na Kagame ubwe, nk’ikiguzi cyo gutaha mu Rwanda, ari na byo Rwigema ashingiraho ahamagarira abatavuga rumwe na Kagame gutaha. Ababwira ko icyo bashaka cyose bazakibona, ariko bakemera kugera mu Rwanda byibura rimwe gusa, ngo n’iyo bahita bisubirira mu bihugu baturutsemo. Ibi na none bikaba bikorwa mu rwego rwo guhuma amaso abanyarwanda hamwe n’isi yose ko Kagame ari umuperezida wemera gushyikirana n’abamurwanya, babarizwa hiryo no hino mu mahanga. 

Kagame akaba akeka ko, niharamuka habonetse abamurwanya benshi bazitabira iriya nama, azaba agitsinze ku banyarwanda aho bava bakagera, nyamara akiyibagiza ko bazi neza ko igitugu cye kigikomeje, niba atariyemeza kurekura abatavuga rumwe na we, barimo imfungwa za politiki, n’abanyamakuru. 

Aba banyarwanda Kagame ashaka gupfunyikira amazi, nta n’umwe uyobewe ko itangazamakuru ryigenga yaribujije gukorera mu gihugu, ntawe uyobewe ko yamamaye mu gutoteza abakozi b’imiryango itavuga rumwe na we. Icyamufasha ni uko yakemura ibi bibazo byose yikoreye,  mbere y’uko maneko ze zijya kugura abanyarwanda bari hanze y’igihugu, avuga ko bamurwanya. 

 

Johnson, Europe (umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article