RDI Rwanda Rwiza "tuje guca politiki ya :Humiriza nkuyobore".
Nyuma y’aho hashyizweho ku mugaragaro inzego z’ishyaka RDI-RWANDA RWIZA tariki ya 28 Mutarama 2012, twaganiriye na Ismaïl Mbonigaba, akaba ayoboye itsinda ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri RDI Rwanda Rwiza. Yasubije ibibazo yabajijwe na Marc Matabaro wandika ku rubuga RWIZA News.
Marc Matabaro: - Mwatangira mwibwira abasomyi b’Urubuga RWIZA News, mukanababwira ishyaka ryanyu muri make.
Ismaïl Mbonigaba: Murakoze, nitwa Ismaïl Mbonigaba, nkaba nyoboye itsinda ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri RDI Rwanda Rwiza. The Rwandan Dream Initiative bishatse kuvuga “Umugambi duhagurukanye tugamije gusubiza Abanyarwanda icyizere cy’ejo hazaza. Icyo cyizere kikaba gitangwa gusa n’ubutegetsi budatinya abaturage. Ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, ubutabera n’ubwisanzure ariyo nkingi y’amajyambere nyayo kandi arambye.
Nyuma y’imyaka ikabakaba 20 u Rwanda rugushije ishyano ry’itsembabwoko, Abanyarwanda bakomeje kwamburwa kamere muntu ya bo, bakaba barahinduwe ibishushungwe kubera iterabwoba ribahozwaho. Igihe rero kirageze ngo bahabwe ubwisanzure bw’ikiremwamuntu, igihe kirageze ngo ubusumbane mu Banyarwanda busezererwe, maze abantu babone kubaho mu mahoro arambye.
Marc Matabaro: - Kuki mwahisemo gutangiza ishyaka ryanyu ku itariki ya 28 Mutarama? Hari impamvu yihariye yatumye muhitamo uwo munsi?
Ismaïl Mbonigaba:Igitekerezo cyo gushinga RDI Rwanda Rwiza si icya none. RDI iriho kuva mu myaka nibura ibiri ishize. Ku wa 28 Mutarama habaye Congrès yo kuvugurura inzego, uwo munsi w’impera z’icyumweru (Week-end) ukaba warahuriranye n’umunsi mukuru wa Demokarasi, dore ko kuri iyo tariki mu mwaka w’1961 ari bwo ubutegetsi bwa cyami bwasezerewe mu Rwanda. RDI rero yahagurukiye kurwanya indi cyami yifubitse umwambaro wa Repubulika, iyo cyami ikaba yarazanywe na Kagame n’ishyaka rye FPR.
Marc Matabaro: - Hari amashyaka yandi menshi ya opposition n’iki gishya mwe muzanye cy’akarusho mwumva cyahindura ibintu mu Rwanda?
Ismaïl Mbonigaba:RDI Rwanda Rwiza iragira iti “duhindure imikorere muri politiki”. Mu rurimi rw’igifaransa “Faire la politique autrement”. Niba hari politiki yakozwe muri iyi myaka yose ikaba itarakuye Abanyarwanda mu gihirahiro, ni ukuvuga ko hari imikorere igomba gukosorwa. Twasanze Abanyarwanda bakeneye ubutegetsi butabatura hejuru ibyemezo batazi iyo biva n’iyo bijya, ibyemezo bishingiye gusa ku bwibone bw’abitwa abayobozi, twe tukaba tugamije guha rubanda uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo. Abantu bakajya impaka ku mishanga ibagenewe muri quartier, mu karere no mu mugi batuye, bakifatira ibyemezo bigomba gukurikizwa n’ubuyobozi mu nyungu za bo. Ibyo bizakorerwa mu cyo twise Club za RDI zimaze gushingwa hirya no hino ku isi n’imbere mu Rwanda. RDI Rwanda Rwiza tuje guca politiki ya “Humiriza nkuyobore” cyangwa wa muco wo kugendera mu kigare utazi iyo kikwerekeje, gukuraho politiki ya « tora aha », Abanyarwanda bakagira uburenganzira bwo kwitorera uwo bashatse yabakorera nabi ntibazongere kumutora. Ikindi ni uko RDI ishaka ko amaraso mashya yinjira muri politiki, urubyiruko rugahagurukana ubushake n’urukundo rw’igihugu, rugatozwa guseruka, abakiri bato bagahabwa ubushobozi bwo kuzasimbura abageze mu za bukuru (la relève).
Marc Matabaro: - Perezida w’Ishyaka ryanyu Bwana Faustin Twagiramungu ni umunyapolitiki w’inararibonye, amaze igihe kinini muri politiki. Kuki yatinze kwinjira mu kibuga cya politiki kandi yari abifitiye ubumenyi n’ubushobozi? Kuki atabyukije ishyaka MDR ryo ryari rizwi n’abanyarwanda benshi agahitamo gufatanya n’abandi gutangiza irindi shyaka rishya?
Ismaïl Mbonigaba:Ishyaka MDR ryayoborwaga na Bwana Faustin Twagiramungu ryasheshwe n’ubutegetsi bwa Kagame mu mwaka wa 2003. Byatumye uwo mwaka Twagiramungu yiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika nk’umukandida wigenga. Kuba hagati aho nta shyaka yabarizwagamo yahisemo guhigamira abandi bari bafite amashyaka na bo bifuzaga kujya mu kibuga, atanga rugari, dore ko hari abamushinja kwiharira ikibuga. Nyuma y’amatora ya 2010 akaba ari bwo yagize igitekerezo cyo gutangiza ubu buryo bushya bwo gukora politiki. RDI rero ni ishyaka rishya rihuje n’igihe tugezemo. Faustin Twagiramungu aharanira ko amashyaka yose yemera impinduramatwara atahiriza umugozi umwe kugira ngo ubutegetsi bw’agahotoro buri mu Rwanda bushobore gusezererwa.
Marc Matabaro: -Hari ijambo Bwana Twagiramungu Faustin yakunze gukoresha kera, ndetse byatumye banarimwitirira: « RUKOKOMA ». Ese ubu aho Bwana Faustin Twagiramungu yari ahagaze icyo gihe ku bijyanye na Rukokoma niho ahagaze ubu? Ese kuri ubu Rukokoma musanga ari ngombwa mu ishyaka ryanyu?
Bamwe mu bari mu buyobozi bwa RDI RWANDA RWIZA
Ismaïl Mbonigaba:Uyu munsi ni bwo Inama Rukokoma iri ngombwa ugereranyije n’ibihe bya kera. Ubwo Faustin Twagiramungu yayisabaga mu myaka ya za 90, byari ukugira ngo ibibazo byari byugarije u Rwanda bibonerwe umuti binyuze mu biganiro hagati y’Abenegihugu b’ingeri zose. Abikundira intambara ntibabyemeye, bikaba byaratuye igihugu mu kandare. Nakwibutsa gusa ko Rukokoma isa n’aho yari yasimbuwe mu by’ukuri n’imishyikirano yaberaga Arusha hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR, ari na yo yavuyemo amasezerano yashyizweho umukono ku ya 4 Kanama 1993, ariko ubushake buke bw’abagombaga kuyashyira mu bikorwa bugatuma haba amahano. Ni yo mpamvu Rukokoma ikomeje kuba ngombwa. Bwana Twagiramungu rero aracyaharanira ko iyo Nama Rukokoma iba, abenegihugu bakicarana bakarebana mu maso, bagacoca amateka y’igihugu cya bo, bakabwizanya ukuri ku moko n’uturere byakunze kuba urwitwazo rwo gukandamiza abandi. Inama Rukokoma irakenewe ngo Abanyarwanda bace inzigo, bongere kugirirana icyizere, bongere banywane, babane mu gihugu kitubereye twese.
Marc Matabaro: -Hari amashyaka yandi ya opposition kandi nabonye mu ntego zanyu z’ibanze ari ugufatanya n’andi mashyaka mu guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame. Ubufatanye hagati y’amashyaka amwe n’amwe busa nk’aho bwananiranye, mwe umuti muzanye kugirango ubwo bufatanye buzashoboke n’uwuhe?
Ismaïl Mbonigaba:Ubufatanye hagati y’amashyaka nabugereranya n’Umuhumetso cyangwa “accélérateur” kugira ngo Kagame na FPR bakurwe ku butegetsi byihutirwa. Ubwo bufatanye rero bwaratangiye, RDI twishyira hamwe n’andi mashyaka duhuje umurongo, kimwe n’amashyirahamwe ya société civile. Twigira hamwe ikibazo runaka tukagifataho imyanzuro, tugafatanya mu bikorwa binyuranye nk’imyigaragambyo, ibyo bikaba bitanga icyizere cy’uko mu minsi itarambiranye hazabaho “front commun” ku bw’inyungu z’Abanyarwanda bose. Ibyo ni na byo twifuza ko byakorwa muri za Club, Abanyarwanda bagatozwa kugirana ibiganiro, kabone n’iyo baba hari ibyo batumva kimwe, ariko bigakorwa mu bwubahane. Ubufatanye rero hagati y’amashyaka ntibugomba gufatwa nko kuyoboka, ngo hagire uwiyumvamo kuba umugongo uhetse abandi.
Ubufatanye bw’amashyaka kandi ntibukuraho umurongo n’ubwigenge bwa buri shyaka kuko bibaye ibyo abantu basubira mu ishyaka rimwe rukumbi, ubwisanzure bukabura na ya demokarasi abantu baharanira ikaba irapfuye. Ntidukora ya politiki yo guhomahoma amoko cyangwa uturere, RDI igendera kuri principe ya “mérite”, ari byo twakwita agaciro buri wese yihesha binyuze mu bitekerezo bye. Tugendera kandi kuri principe ya “Unité dans la Diversité”, bisobanuye ko Umugambi wacu ari ugufata bimwe byatandukanyaga Abanyarwanda tukabyubakisha igihugu buri wese afitemo agaciro.
Marc Matabaro: -Perezida Kagame mubona ejo hazaza he hameze gute? Mwatubwira uko mumubona? Aha ndavuga uruhande rwiza n’uruhande rubi?
Ismaïl Mbonigaba:Paul Kagame ni umunyagitugu wo mu rwego rwa gaheza (du plus haut niveau). Yashyize ubwoba mu Banyarwanda ku buryo bamutinya nk’inkuba. Arica, agafunga, yarangiza akigira indakoreka imbere y’amahanga yitwaje iturufu y’itsembabwoko. Kagame ntashaka ko ukuri kuri iryo tsembabwoko kumenyekana bitewe n’uruhare rutari ruto yarigizemo ubwo yahanuraga indege ya perezida Habyarimana muri Mata 1994. Kagame azi kwigurisha mu bacuruzi b’ibinyoma mpuzamahanga, akamenya no gutanga ruswa mu banyamahanga bamukingira ikibaba, bakamugaragaza nk’umutegetsi wazanye amajyambere mu Rwanda, nyamara ayo majyambere ni ay’agatsiko k’abaherwe bigaruriye ibya rubanda. Kagame rero hari ikintu kimwe atinya kandi kimutegereje, icyo kintu akaba ari UKURI. Muri RDI twemeza ko ukuri gusesuye ari yo nkingi yo kubakiraho u Rwanda rutekanye. Ejo hazaza ha Kagame ni ukujya imbere y’ubutabera akabazwa ibyaha yakoze. Uko bizagenda akazabigiramo uruhare akurikije icyo umutimanama umubwira. Ashobora gusaba imbabazi Abanyarwanda bakareba ikimukwiye, ikindi ni uko ashobora kwinangira agakomeza kugira nabi amaherezo ye akaba nk’ay’abandi bicanyi n’abanyagitugu amateka yagiye atwereka.
Marc Matabaro: -Mu kibazo u Rwanda rufite ubu, mubona uruhare rw’amahanga ari uruhe?
Ismaïl Mbonigaba:Ikibazo u Rwanda rufite muri iki gihe ni insobe. Gishingiye mu buryo bw’ibanze ku myumvire y’Abanyarwanda ubwa bo (mentalités) ishingiye ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo. Uruhare rw’amahanga na rwo rurahari, rushingiye ku nyungu zisanzwe za gikoloni zo gukocoranya abenegihugu, bose bagasigara bahanze amaso ayo mahanga, ari yo yica agakiza. Amahanga agashyira ku butegetsi abo ashatse akabakuraho igihe ashakiye, byose bigakurikirwa n’amahano. Ikibazo kigomba kuduhangayikisha rero nk’Abanyarwanda muri iki gihe ni ubwo butegetsi bw’igitugu, bujyamo abantu batifitemo “le sens de la Nation” (badasobanukiwe n’ibyo igihugu kibatekegereho). Ubutegetsi bushyizweho n’amahanga bujyamo aba “mercenaires” (abacancuro) batazi icyo “homme d’État” bisobanuye. Ni yo mpamvu mu gihugu cyacu hagomba kuba révolution nka zimwe zabaye mu bihugu by’Abarabu aho abaturage ari bo bafata iya mbere bakirukana ba runyunyusi biyitaga abayobozi. Mu Rwanda amahanga si yo azadukorera iyo mpinduramatwara kuko ari twe tuzi icyo dukeneye. Icyo tugomba gusaba amahanga ni uguha akato uriya mutegetsi w’u Rwanda wigize akari aha kajyahe, abo banyamahanga na bo kandi bakirengera ukuri k’uruhare rwa bo (assumer leur rôle) mu byagwiriye u Rwanda.
Marc Matabaro: -Umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa mumubona mute? Mwumva afite uwuhe mwanya mu Rwanda mwifuza?
Ismaïl Mbonigaba:Ni ikintu cyiza kuba u Rwanda rugifite umuntu wabaye umwami. Akenewe muri ya Nama Rukokoma twavuzeho. Bizatuma hatagira ibizinzikiranwa mu mateka y’imihindukire y’ubutegetsi ubwo u Rwanda rwavaga mu butegetsi bwa cyami rugahinduka Repubulika. Ikindi kandi ndibwira ko Kigeli V Ndahindurwa akora politiki, hakaba hari n’amashyaka aharanira kugarura ingoma ya cyami mu Rwanda. Ubutegetsi nibutange urubuga abashaka kugaragaza ibitekerezo bya bo babigeze kuri rubanda, ari abaharanira Repubulika, ari abashaka umwami, ahasigaye hazabe amahitamo nta we usigaranye ingingimira.
By’umwihariko ariko, Umwami Kigeli V afite inshingano yo gusobanurira Abanyarwanda, uko yumva n’uko atandukanya uburyo u Rwanda rwari ruyobowe n’Ababirigi nk’indagizo ya LONI (sous tutelle), n’ubuyobozi bwa LONI nyirizina ku birebana n’u Rwanda ku ngoma ye.
Bityo twese tukamenya impamvu n’uburyo LONI yanze coup d’Etat y’i Gitarama yo ku wa 28 Mutarama 1961 yavanyeho ingoma ya cyami, LONI igategeka ko habaho KAMARAMPAKA kuri 25 Nzeli. Iyi Kamarampaka yaremejwe, igenzurwa na LONI uko yari yabiteganije, kandi n’umwami Kigel V ubwe akayemera. Ariko kugeza ubu umwami ntiyemera ibyavuye muri iyo Kamarampaka. Kandi ntiyigeze atanga ikirego ngo avuge ko atemeye umwanzuro LONI yayifasheho yemeza ibyayivuyemo, none ubu nyuma y’imyaka 51 akaba yifuza ko Abanyarwanda bayisubiramo.
Marc Matabaro: -Ni ubuhe butumwa mwaha abanyarwanda muri rusange n’abayoboke banyu by’umwihariko?
Ismaïl Mbonigaba: Abanyarwanda muri rusange basabwe kudatakaza icyizere, ngo bifate mapfubyi imbere y’ubutegetsi bw’agahotoro bw’umuntu umwe. Igihe kirageze ngo bace amakamba y’ubwoba abaziritse, bemere ko bafite ubushobozi kandi ko ibyifuzo byabo bisumba iby’udutsiko. Nibaharanire UKURI kandi bazashirwe ari uko bakugezeho.
Twabwira abayoboke ba FPR ko gukomeza kwinangira bagirira nabi Abanyarwanda batavuga rumwe nabo ari ukurushaho kwicukurira imva, kuko amaherezo bizabagaruka. Abanyarwanda bamaze kumenya ko umwanzi wa mbere w’u Rwanda ari urwima demokarasi, bityo nibamenye ko umuntu nk’uwo ari nta bwoko agira, nta karere, nta dini… Ni umugizi wa nabi gusa.
By’umwihariko Impirimbanyi za RDI Rwanda Rwiza zizwiho kudatseta ibirenge, gukorera mu mucyo no kwanga umugayo. Ni ugukomereza aho.
Marc MATABARO
RWIZA News