France/Rwanda : Urwishe ya nka ruracyayirimo, "Ubufaransa bumaze guhamagaza ubuhagarariye mu Rwanda"
Igihugu cy’Ubufaransa cyafashe icyemezo cyo guhamagaza Ambasaderi wacyo mu Rwanda bitewe ni uko abayobozi b’u Rwanda banze kumwemera ;ibyo bikaba byerekana ko umubano w’u Rwanda n’ubufaransa utarasubirana nk’uko benshi babitekerezaga nyuma yo kongera kubyutsa uwo mubano mu mpera z’umwaka w’2010. « Abayobozi b’u Rwanda banze guha impapuro zemera amasaderi wacu mushya none bibaye ngombwa ko duhamagaza uwari uhari (Laurent Contini) kugirango turebere hamwe icyo kibazo » ibyo bikaba byatangarijwe itangazamakuru n’umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cy’ubufaransa Bwana Vincent Floréani.
Bwana Contini yahawe umwanya wo kuba Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda n’uwahoze ari ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Bwana Bernard Kouchner, aho Ministre Alain Juppé abereye ministre w’ububanyi n’amahanga w’ubufaransa yahamagaje Ambasaderi Contini mu mpera z’umwaka w’2011 bitewe n’uko yashyigikiraga abategetsi b’u Rwanda mu binyoma byo guhimbira Ubafaransa ngo bwagize uruhare muri jenoside y’u Rwanda.
Ni ubwo Ambasaderi Contini yari yamenyeshejwe ko atagihagarariye ubufaransa mu Rwanda , ntabwo yahise ahamagazwa kuko leta y’ubufaransa yari igitegereje ko Leta y’u Rwanda ibanza guha impapuro zemera Ambasaderi mushya Ubufaransa bwari bwohereje ariwe Madame Hélène Le Gal, impuguke mu bibazo by’Afurika akaba yari anahagarariye Ubufaransa muri Consula ya Québec muri Canada. Kuri uyu wa mbere taliki ya 20/02/2012 ikinyamakuru « Jeune Afrique » cyatangaje ko muri uku kwezi kwa Gashyantare abategetsi b’i Kigali banze ko Hélène Le Gal aba Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda ngo « kuko ari inshuti ya hafi ya Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Bwana Alain Juppé ngo ufatwa nk’abategetsi b’i Kigali nk’umwanzi wabo ».
Urwango rufitiwe Alain Juppé :
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Bwana Vincent Floréani ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze impamvu zatumye abategetsi b’u Rwanda banga Ambasaderi mushya nkuko Jeune Afrique ibivuga ; yagize ati « Umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa ntiwasibye kwiyongera kuva aho umukuru w’igihugu Nicolas Sarkozy agiriye urugendo i Kigali muri gashyantare 2010 ibyo bikaba byarongereye umubano mu rwego rw’ububanyi n’amahanga n’ubukungu . Umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi wagaragajwe kandi n’uruzinduko Ministre Mushikiwabo Louise yakoreye mu Bufaransa mu kwezi kwa Nyakanga 2011, n’uruzinduko rwa Kagame Paul i Paris muri nzeri 2011 »
Ministre Alain Juppé ntiyigeze yakira mugenzi we Louise Mushikiwabo , ahubwo yakiriwe n’umunyamabanga mukuru muri ministere y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ubutwererane n’uburayi Bwana Henri de Raincourt naho mu gihe cy’uruzinduko rwa Kagame i Paris Ministre Alain Juppé ntabwo yari mu Bufaransa, yari muruzinduko mu bihugu bya Aziya , bikaba byaravuzwe ko urwo ruzinduko rwateguwe gutyo kugirango Kagame ataba yahura na Alain Juppé.
Intandaro y’ayo makimbirane hagati ya Juppé na Kagame akaba akomoka kuri raporo yo mu mwaka w’2008 yakozwe n’u Rwanda iyo raporo ikaba ishinja abategetsi b’igihugu cy’ubufaransa (harimo Juppé) kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994. Ubwo Juppé yagirwaga ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’ubufaransa , ari kagame ari na Mushikiwabo bavuze ko batishimiye ishyirwaho rye kuri uwo mwanya , kugeza ubwo kagame Paul yivugiye ko Alain Juppé ageze mu Rwanda atakakirwa neza ; Ministre w’ububanyi n’amahanga w’ubufaransa Alain Juppé mu gusubiza ayo magambo ya Kagame yavuze ko nta gitekerezo yigeze agira cyo kujya mu Rwanda ko kandi adashobora no guha kagame umukono we !
Umubano w’u Rwanda n’ubufaransa ukaba warigeze guhagarara mu mwaka w’2006 ubwo umucamanza Bruguière yatangaga impapuro zo gufata bamwe mu byegera bya Kagame bashinjwa guhanura indege yari itwaye Prezida Juvénal Habyarimana nabo bari kumwe, nyuma uwo mubano waje kongera gusubirana mu mwaka w’2009 biturutse kuri Ministre Bernard kouchner. Nyuma y’izi mpaka zo kwanga kwemera uhagararira ubufaransa mu Rwanda birerekana ko urwishe ya nka rukiyirimo.
Source : libération du 20/02/2012