Uko Ingoma ya Kagame Paul na FPR iteye ishobora kuzarimbukana abanyarwanda benshi niba hatabaye ubushishozi !
Iyi nyandiko nayanditse maze kwitegereza neza imikorere ya FPR, ndetse n’iy’abayirwanya. Aha nagerageje kureba ku mpande zose nakuyemo umwanzuro w’uko guhirika FPR bikomeye cyane kandi biruhije mu gihe abarwanya FPR bakomeje kwitwara nk’uko bitwaye ubu, kandi guhirika FPR biroroshye cyane mu gihe abarwanya FPR na Kagame bahinduye imikorere bakamenya icyo bashaka koko.
Impamvu guhirika FPR bigoye
-FPR ni nkaho ariyo Leta y’u Rwanda (parti Etat) ni ukuvuga ko inzego zose z’umutekano zikorera iryo shyaka n’abazigize bakaba bari muri iryo shyaka (Polisi, igisirikare, iperereza ryose irizwi n’iritazwi). Ibi rero bituma nta buryo bwo guhirika ubutegetsi mu buryo bworoshye bushoboka.
-Imitegekere y’igihugu cy’u Rwanda ni centralisé (centralized) ni ukuvuga ko ikintu kibereye mu mudugudu cyangwa mu Kagali kigera ku buryo bworoshye mu nzego zo hejuru kandi zose zikorera FPR mbere yo gukorera abaturage.
-Inzego z’iperereza ziri hose, akenshi mu nzego zose zaba iz’ubuyobozi cyangwa izindi nzego za Leta n’izigenga haba harimo abamaneko kuri buri rwego batanga amakuru kuri buri muntu no kuri buri kintu kibaye. Abantu bose baranekena hagati yabo ndetse n’abayobozi hagati yabo. Hari abaneka kubera gukunda FPR, hari abaneka kugirango bababone neza kubera umugati, hari abaneka kugira ngo bizerwe ntihazagire ubahohotera, hari abaneka kugirango bahishe ibyo bakoze, buri muntu aba afite impamvu yakoreshejwe kugira ngo ashobore kwinjira muri ako kazi!
-Abantu bose bafate ubushobozi bwo kugira icyo bakora bose batari muri FPR cyangwa bayirimo (abacuruzi cyangwa abantu bafite amafaranga, abantu bize bafite ubumenyi ..,)bakurikiranirwa hafi hakoreshejwe abantu b’inshuti zabo cyangwa abavandimwe babo iyo bibaye ngombwa binjizwa muri FPR ku bintu bisa nk’agahato.
-FPR buri muntu igira ikintu yamutegeyeho cyangwa imutegeraho ngo imukurure byaba ari ukubeshya byaba ari ukuri kandi ibyo ikabikora bucece. Urugero:
<Abatutsi ibabeshya ko ubutegetsi ari ubwabo ko nivaho bazapfa bagashira.
<Abahutu n’abazungu bababwira ko mu Rwanda nta moko ahari ko abantu bose ari abanyarwanda.
< abaturutse hanze intambara ikirangira yarababwiraga ngo baze bafate amazu n’ibintu by’ubuntu ntawe uzabibaka, abenshi muri bo bataye imitungo yabo baza biruka, bidateye kabiri batangira kubasohora mu mazu bababeshye ko babahaye, ibyo byateye umwiryane n’ingorane nyinshi hagati ya ba nyiri amazu n’abayabohoje kandi byose biturutse kuri FPR.
<Abashakaga ko ubwami bugaruka mu Rwanda bababeshye ko FPR nifata ubutegetsi izasubizaho ubwami mu Rwanda!
<Abashakaga Demokarasi bababeshye ko hazabaho ubutegetsi bwa demokarasi.
<Abashakaga inzira ijya muri Congo gusahura ubukungu bwayo nabo barayibemereye.
<Abafite bene wabo bafunze bababwiye ko nibakora neza bazabafungura.
<Abashakaga kwica no kwihorera barabibemereye.
Mbese muri make FPR ifite ikintu ibeshya buri wese kugira ngo ishobore kumukoresha icyo ishaka.
-Ubucuruzi bwose n’abacuruzi bose bari mu maboko yayo, n’ukuvuga ko ubukungu bw’igihugu bwose ibukurikiranira hafi, ikoresha uko ishoboye umuntu wese ufite igikorwa cyose kinjiza amafaranga atubutse akajya muri FPR ndetse agatangira gukorana nayo. Ibyo bishatse kuvuga ko iyo hari umunyarwanda ufite imitungo itubutse FPR ikaba ibona idashobora kubonaho icyacumi cyangwa ngo iyikurikiranire hafi kugira ngo ibe itakoreshwa mu kuyirwanya, itangira kumugendaho. Ishobora kwitwaza Genocide (Kabuga), ibindi byaha cyangwa igatangira kumushyiraho igitutu mu buryo bwose bushoboka bitewe n’umuntu uwo ariwe. Urugero: Muzarebe ibirimo kuba kuri Rujugiro.
-Umunyarwanda uri hanze wese ufite ubushobozi bw’amafaranga, uzwi cyane kubera impamvu zitandukanye navuga, abacuranzi, abakozi mu nzego mpuzamahanga, abarimu muri za Kaminuza zikomeye, abantu bafite akazi keza mu mahanga… abo bose FPR ishaka kubagira abayo, ababyanze akenshi ibashakira ibyaha nka Genocide, ubujura, gukorana n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi...
-Aho umunyarwanda wese ari kw’isi bifuza kumumenya bakamenya icyo akora, ubwoko bwe, ibitekerezo bye bya politiki n’ibindi.. Rimwe na rimwe habaho gushaka kumwinjiza muri FPR byakwanga hagakoreshwa abantu ba FPR batuye muri ibyo bihugu bakareba uburyo bamushakira ibyaha nka genocide n’ibindi bishobora kumwangiriza ubuzima muri ibyo bihugu.
-FPR ni ishyaka umuntu ajyamo ariko ntawe urivamo kereka apfuye! Iyo umuntu yinjiye muri FPR ni nk’igihango ntabwo ari nko kujya mu mashyaka yandi ya politiki ushobora kujyamo cyangwa ukavamo uko uboye. Cyane cyane iyo ubaye umuyoboke wa FPR wo mu rwego rwo hejuru byo iyo uyivuyemo, ntabwo ushobora kuzagira amahoro mu buzima bwawe: baguteranya n’inshuti n’umuryango wawe, baguhimbira ibyaha, baragusebya, baraguhiga mpaka, bagutesha umutwe mu buryo bwose bibaye ngombwa uricwa. (Sendashonga, Kayumba, Rudasingwa, Gahima, Karegeya…) Kandi ibyo ntibishobora guhagarara. Niyo mpamvu hari abantu benshi bashyirwa ku ruhande ariko bakemera bakaguma mu Rwanda bakaba batashobora guhunga n’iyo byagenda gute. (Bihozagara, Mazimpaka, Rose Kabuye, Col Musitu, Gen Kaka, Museminari…..).
-Amashyaka arwanya ubutegetsi nta gushidikanya ko FPR iyafitemo abantu bayikorera mu buryo bwo kuneka hakoreshejwe, amafaranga, abafite abafunze kuzabafungura, igitutu ku miryango yabo, iterabwoba n’ibindi...
-Amashyaka ya politiki yiciyemo ibice byinshi bituma bigorana ko ashyira hamwe: amoko, uturere, aho abantu bari barahungiye, igihe abantu bahungiye, kuba hari abakoranye na FPR n’ibindi..
-FPR (Leta y’u Rwanda) ikoresha amafaranga menshi muri propaganda, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, muzarebe ibitaramo by’imiziki n’ibindi bikurura abantu ahabereye inama za Leta cyangwa za FPR mu mahanga cyangwa mu Rwanda. Abafite imitima yoroshye igipindi kirabafata.
-Iterabwoba, bishatse kuvuga ko iyo utangiye igikorwa cyose kitari mu nyungu za FPR cyangwa kiyirwanya biba bishatse kuvuga ko utangije urugamba rutarimo imbabazi.
-FPR (Leta y’u Rwanda) ikoresha amafaranga menshi mu gutanga ruswa mu banyamahanga kugira ngo igere ku ntego zayo cyangwa igire izina ryiza.
-Ntabwo FPR itinya abazungu, ni ukuvuga ko uyirwanyije wese idatinya nayo kumumerera nabi ikoresheje uburyo bwose, ingero nyishi zirahari z’abanyamahanga bagiranye ibibazo na Leta y’u Rwanda nka Peter Erlinder, Ann Garrison, Jenniffer Fierberg, Susan Thomson, Guy Theunis…. muzarebe uburyo Ambassade z’ubufaransa n’ubudage zahise zifugwa kubera ifatwa rya Rose Kabuye. Guhakana Genocide n’ingangabitekerezo ya Genocide n’icyaha u Rwanda na FPR bakunze gukoresha ku banyamahanga. Ntabwo twakwibagirwa ko hari na Rapport Mucyo irega abafaransa Genocide. Kandi inafite abazungu benshi yagize inshuti biciye mu buryo butandukanye hakurikijwe inyungu z’abo bazungu cyangwa babategeye ku byo bakunda: Bill Clinton, Tony Blair, Louis Michel, Bernard Kouchner….
-Buri munyarwanda wese afite icyaha FPR ishobora kumurega ibishatse, ku batutsi akenshi ikunze kubarega ubujura, abahutu ni Genocide cyangwa kuyihakana ubu noneho hadutse ibya za grenade.
-Umuntu wese ashobora kubabarirwa icyaha icyo aricyo cyose mu gihe biri mu nyungu za FPR, ubundi icyaha ni ukurwanya FPR ni ukuvaga ko kwinjira muri FPR no kuyikorera wivuye inyuma bihanagura ibyaha byose kugeza igihe itakigukeneye bya byaha bikagaruka!
-FPR yabeshye abanyarwanda n’abanyamahanga byinshi kandi n’ubu iracyakomeza ntitinya kubeshya n’iyo yaba izi ko ikinyoma kizamara igihe gito. Urugero: <Kubeshya ngo nta ngabo ifite muri Congo , <Kubeshya ngo ikibazo cy’indege cyararangiye uwayihanuye yaramenyekanye, n’ibindi…
-Genocide yayigize intwaro ikomeye mu gucecekesha abahutu no gukanga abanyamahanga bamwe na bamwe badasobanukiwe.
-Yagaragaje ko ubwicanyi ntacyo buyibwiye, abantu bazi uburyo yishe abahutu ariko n’ubu irabihakana n’iyo hari ibimenyetso simusiga ntibura ibyo yitwaza ngo ipfobye ibyo birego
-Ntabwo itinya kwica abatutsi mu gihe babangamiye inyungu zayo cyangwa hari inyungu yabikuramo.
-Ntabwo itinya kuba yakura mu nzira abantu bose bashobora kuyibangamira muri politiki cyangwa bashobora gukundwa n’abaturage (Ingabire, Mushayidi, Ntaganda…)
-Iyo umuntu akenewe iramukoresha nyuma yaba adakenewe ikajugunya (Safari Stanley, Bizimungu Pasteur, Gen Munyakazi, …)
Impamvu gusenya FPR byoroshye
-Ikintu cya mbere FPR itinya ni ukubona abanyarwanda bose abahutu n’abatutsi bashyize hamwe. Kuko akenshi ikunze gukoresha ubwo bwumvikane bucye mu nyungu zayo. FPR yeretse abatutsi ko ariyo murengezi wabo, ihora yumvisha abatutsi ko abahutu bahora barekereje ngo babamare. Ni ukuvuga ko haramutse habonetse undi muntu abatutsi bakwizera wabizeza umutekano cyangwa abahutu bakagaragaza ko nta gahunda mbi bafitiye abatutsi, icyo gihe FPR nta ngufu na nke yasigarana.
-FPR yabeshye abantu byinshi ku buryo abantu benshi bagenda bamenya ukuri ku buryo bisigaye bigoye kongera kubabeshya ibindi.
-Abantu bashize ubwoba cyane cyane abari hanze y’u Rwanda na bagenzi babo bari mu Rwanda hari igihe banyuzamo bakarikocora bakemera bakabizira.
-Abafite ibyaha bo muri FPR bijejwe ko batazahanwa hazaba imbabazi rusange nabyo ni ibintu bishobora gutuma FPR icika intege. Benshi mu bashinjwa ibyo byaha bafite imitungo, bafite imiryango bifuza kubaho neza bakarya amafaranga yabo, bagatembera aho bashaka, ubu ntabwo bishoboka kuko abenshi bafite impapuro zibashakisha. Igihe abo bantu bazaba bizeye ko batazafatwa nta mpamvu bakomeza kwihanganira kwirirwa bakubitwa inshyi na Kagame.
-Hari abantu benshi bari mu myanya myiza bigwijeho imitungo batinya ko ibintu bihindutse bayakwa ibyo bituma banangira bakanga ko hagira igihinduka ngo badatakaza imitungo yabo, ariko abo bantu bafite icyizere cy’uko ntawe uzabatwarira ibintu ntacyababuza kureka Kagame bakava mu gihirahiro cyo kutamenya uko buzacya bimeze.
-Hari benshi bagiriye nabi abaturanyi babo bitwaje intsinzi, Genocide, za gacaca n’izindi mpamvu nyinshi zo gukandamiza bagenzi babo bitwaje cyane ubwoko cyangwa aho baturutse, abo bantu batinya ko byahinduka nabo bikababaho. Rero niyo mpamvu abari muri opposition niba bifuza ko ibintu bihinduka, bashyira imvugo ihumuriza imbere, bagashyira kubabarirana imbere kuko hari benshi bari inyuma ya Kagame kubera gutinya kubazwa ibyo bakoze cyangwa kugirirwa nabi.
-Kera FPR yari imeze nk’umuryango. Abantu bajya inama bagashakira umuti hamwe icyo bagomba gukora, umutungo akenshi washakwaga wajyaga mu maboko y’umuryango. None ubu ntabwo abantu bakijya inama. Kagame niwe utegeka ibikorwa abandi bagakurikira, ntawe ushobora kumugira inama zimunenga cyangwa zinenga imikorere ye. Iki nicyo kintu cy’ibanze kizasenya FPR. Nabaha nk’urugero: Muri 2017, hari abashaka ko Kagame yakongera kwiyamamaza, ariko hari abandi bareba kure bagasanga ibyiza Kagame yareka kwiyamamaza ahubwo hagashakwa undi mukandida wa FPR, bityo hakaba kujijisha kandi ubutegetsi bukaguma muri FPR.
Ariko aha harimo ikibazo. Kagame amaze kwigira (cyangwa hari abamugize) ikigirwamana ku buryo bigoye kuba hari uwatinyuka kumugira inama yo kuba yarekura ubutegetsi ahubwo agashyiraho umuntu w’igikoresho. Ikindi n’uko niba Kagame akoze amayeri nk’aya Vladmir Putin wo mu Burusiya akaba Ministre w’Intebe, bizasaba ko Perezida ava mu rindi shyaka ritari FPR kandi akaba ari Umuhutu kugira ngo bitagaragara nabi.
Ikindi ukuzamuka cyane kwa Kagame kwatumye nta bandi bantu bazamuka muri FPR bashobora kumusimbura ku buryo umuntu yibaza uko byagenda Kagame agiye bitunguranye. Ndahamya ko nta muntu n’umwe ushobora gutinyuka kuzana igitekerezo cyo kwiga k’uwasimbura Kagame aramutse agize icyo aba mu buryo butunguranye. Uwazana icyo gitekerezo sinzi niba yamara kabiri.
-Abantu batangiranye na FPR abenshi bamaze kuba abarakare kuko babona intego bari bariyemeje zitaragezweho ahubwo icyakozwe ni ukugira Kagame ikigirwamana, ikindi barabona ko inzira baganamo amaherezo izatera ingorane, nta mahitamo bafite. Batinyutse kugira icyo bavuga byababera bibi, ikindi burya guhunga nabyo bisaba ubutwali. Abenshi muri aba ikiba gisigaye ni ugusaba imbabazi Kagame akabashakira umwanya yabaha mu buyobozi amaze kubagaraguza agati. Abo bantu ni benshi. Rero haramutse hagize ubizeza umutekano, akabizeza ko batazahura n’ibikorwa byo kwihorera ntabwo bakomeza kuba inyuma ya Kagame.
Muri make gutsinda byoroshye FPR ni ukwereka abayirimo ko ari abavandimwe ko nta kibi abandi babifuriza igihe baba bagabanye ubutegetsi n’abandi, ibi kugira ngo bishoboke bisaba ko amashyaka yose ashyira hamwe akagira imvugo imwe itavangura amoko, idaheza, kandi inenga ibintu bigaragara bikwiye kunengwa atari ukunenga gusa. Ikindi hagakoreshwa abantu bahoze muri FPR mu kureshya bagenzi babo babereka imigambi ifatika kandi babizeza umutekano wabo. Ntawahakana ko abantu bo muri FPR bafite ubwoba kuko bazi ibyo bakoze bagifata ubutegetsi. (abahoze ku butegetsi abo batishe barabafunze, abandi babacira ishyanga aho bakibirukaho kugera na n’ubu, abo batashoboye kwifatira babateje amahanga bitwaje Genocide) nabo rero ntabwo bashaka ko bizababaho kuko amahanga yabakuyeho amaboko ibyaha ntibyabura.
Ubworoherane ariko burimo igitutu gihoraho nibwo buryo bwiza bwatuma abari muri FPR badahinduka abiyahuzi ngo bumve ko bagomba kurwana kugera ku wa nyuma. Kuba ubutegetsi bwa FPR buzahirima ni ikintu kigaragarira buri wese, ikibazo ni ukumenya igihe n’uburyo buzahirima. Mbona abanyapolitiki bakagombye kwicara hamwe bagafata ingamba zifatika z’icyakorwa mu gihe FPR yakwemera imishyikirano cyangwa Kagame yaba atagihari. Kuko nkurikije uko mbibona Kagame aramutse avuye ku buyobozi (yaba apfuye cyangwa agize indi mpamvu ituma adakomeza gutegeka) mu gihe nta ngamba opposition yaba ifite zifatika byaganisha ku kaduruvayo katagira izina karenze ako muri 1994.
Ikibabaje n’uko bigaragara ko ku ruhande rwa Leta ya FPR cyangwa igisirikare nta ngamba zihari z’icyakorwa mu gihe Kagame yaba atagihari (ntawatinyuka kuzana icyo gitekerezo ngo badakeka ko hari icyo ategura). Icyaba cyiza n’uko biramutse bibaye igisirikare cyafata ubutegetsi, kigahamagara abanyapolitiki bose ari abari muri Leta (FPR) ari abari muri opposition, bakabasaba kubizeza ko batazabakurikirana nibarekura ubutegetsi. Maze hakabaho Leta y’inzibacyuho yategura inama Rusange yavugirwamo ibibazo byose byabaye mu Rwanda, gutegura itegeko nshinga, gucyura impunzi, amatora…
Icyiza cyashyirwa imbere si ugusenya FPR ahubwo ni ukuyishyiraho igitutu ikaba ishyaka nk’ayandi rishobora kwihanganira abandi kuko abaririmo ni abanyarwanda abenshi nabo barashaka amahoro kandi nta gushidikanya ko nabo bakunda u Rwanda. Ikibazo bafite ni UBWOBA bwa Kagame n’agatsiko ke ndetse no kuba bagirirwa nabi ibintu bihindutse. Gushyira imbere kwihorera no kunangira kwa FPR byatuma kugira ngo ibintu bihinduke hagomba kumeneka amaraso menshi. Ariko bisaba ko abo bari muri FPR nabo bagira ibyo bigomwa ko kumva ko abatutsi n’abahutu bose bangana ntawe usumba undi, kureka gukoresha Genocide nk’intwaro no gutanga imbabazi ku ruhande rwabo nk’uko nabo baba bazihawe, no kubaha abahutu bishwe bagahabwa agaciro.
Ruben Barugahare
Rwiza News