RDC-Rwanda: Ni koko se? Kagame Paul ngo yarangije kwitegura kurwana n'ingabo za ONU !

Publié le par veritas

http://eyinda.com/ImgNews/kagame-front.jpgUmwuka w’intambara ikomeye urimo ututumba muburasirazuba bwa Congo kuva aho umuryango w’abibumbye wa ONU ufatiye umwanzuro wa 2098 wo kohereza umutwe udasanzwe w’ingabo ugomba kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Umutwe wa M23 ugenzura igice kinini k’intara ya Kivu y’amajyaruguru kandi ukaba ushyigikiwe n’u Rwanda na Uganda (ni ubwo ibyo bihugu bibihakana) watangaje ko uzarwanya ingabo za ONU mugihe zizaba ziwugabyeho igitero kandi M23 izi neza ko izo ngabo zoherejwe mu rwego rwo kuyirwanya ! Gen de brigande wo mu gihugu cy’Afurika y’epfo witwa Xolani Mabanga yavuze ko iyo mvugo ya M23 idashobora kubatera ubwoba ; uwo mutwe wa M23 ukaba warateje ubwega uvugako umuryango wa ONU uzirengera ibyago bikomeye bizaba kubaturage bitewe n’intambara uzayihuza na ONU ngo izo nyeshyamba zizahitamo kwica abaturage benshi, urwo rupfu rw’abo baturage ngo rukazajya ku gatwe ka ONU. Imiryango idaharanira inyungu ikorera muri kivu y’amajyarugu yatangaje ko igihugu cy’u Rwanda kimaze kohereza imitwe myinshi y’abasilikare bacyo mu gice cyigenzurwa n’inyeshyamba za M23 mu rwego rwo kurwanya ingabo za ONU.

Kuva aho igihugu cy’u Rwanda kirangirije kohereza imitwe y’ingabo zacyo mugice kigenzurwa n’inyeshyamba muri Congo , ubushyamirane bwa M23 n’ingazo za ONU ziri muri Congo bwakomeje kwiyongera nk’uko bigaragazwa n’igikorwa M23 yakoze mu cyumweru gishize cyo guhagarika amakamyo y’ingabo za ONU yari atwaye ibikoresho byo kubaka; uwo mutwe ukayasaka ushakamo intwaro ngo ayo makamyo yaba atwaye zo kuyirwanya. Uwo mutwe wa M23 warekuye ayo makamyo ari uko Monusco yohereje ingabo zifite intwaro zikomeye zari ziyemeje kurwana n’izo nyeshyamba.

Icyo gikorwa cyo guhagarika amakamyo y’ingabo za ONU kiragaragaza ko abantu bagomba kwitegura imirwano igomba guhuza ingabo za ONU n’umutwe w’inyeshyamba za M23 ugizwe ahanini n’ingabo z’u Rwanda,izo nyeshyamba zikaba zihabwa ibikoresho by’intambara n’igihugu cy’u Rwanda kimwe ni uko icyo gihugu giha izo nyeshyamba imyitozo ya gisilikare no kuzishakira abasilikare bashya nk’uko byemezwa na raporo nyinshi z’impuguke z’umuryango w’abibumbye (reba raporo n°S/2012/843 y’impuguke za ONU).

Intamba ya Congo iributsa iyabaye muri Koreya.

http://i2.wp.com/img.agoravox.fr/local/cache-vignettes/L620xH452/Rwanda_force_de_l_ONU-165ee.png?resize=620%2C452Kuba igihugu cy’u Rwanda cyariyemeje kurwanya ingabo z’umuryango w’abibumbye ntabwo byaba bibaye ubwa mbere mu mateka y’isi ; mu mwaka w’1950-51 igihugu cy’Ubushinwa (ni ubwo icyo gihugu ari umunyamuryango uhoraho w’akanama gashinzwe amahoro ku isi) kiyemeje kujya mu mirwano yagihuje n’ingabo za ONU muri Koreya ; ibyo byatumye ingabo z’umuryango w’abibumbye zikurwa mubirindiro byazo zisubira inyuma zihagarara ku murongo wa 38 (38ème parallèle) ari nawo waje kuba umupaka wa Koreya y’amajyaruguru na Koreya y’amajyepfo, icyo gihugu (Koreya) yari imaze gucibwamo kabiri.

Urwo rugero rwo gucamo igihugu cya Koreya kikavamo ibihugu bibiri,rushobora no kutubera icyitegererezo ku gihugu cya Congo ; niba inyeshyamba za M23 zikomeje guhabwa ingufu n’igihugu cy’u Rwanda zigashobora kwirukana umutwe w’ingabo za ONU ugomba kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, ubwo gahunda yo gucamo kabiri igihugu cya Congo izaba igezweho. Ntabwo ingabo za Joseph Kabila prezida wa Congo zishobora kwigarurira ubwazo igice cy’ubutaka bwa Congo bwafashwe n’ingabo z’u Rwanda mu izina rya M23 ; noneho byarushaho gukomerera ingabo za Congo kwigaruri icyo gice mu gihe ingabo za ONU zaba zatsinzwe n’ingabo za Paul Kagame.

Ikizwi cyo, ni uko muri iki gihe abayobozi b’i Kigali batangiye kwiyemeza kuzatsinda urugamba rw’intambara ruzabahuza ingabo zigize umutwe udasanzwe wa ONU ugomba kurwanya M23. Abayobozi b’u Rwanda basanga aho ingabo 134500 za Congo n’ingabo ibihumbi 17 za ONU ziri muri Congo zananiwe ,uriya mutwe udasanzwe wa ONU ugizwe n’abasilikare 3069 gusa utazahashobora.

Ni izihe ngaruka u Rwanda rwahura nazo nirurwanya ingabo za ONU muri Congo ?

Biragoye kwemeza niba nta ngaruka u Rwanda rushobora kugira , gusa rero ikizwi cyo ni uko rutazagira ibibazo bikomeye. Kuva jenoside yaba mu Rwanda mu 1994, abayobozi b’icyo gihugu bakingirwa ikibaba b’ibihugu bikomeye (leta zunze ubumwe z’Amerika ,Ubwongereza n’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi) mu mabi menshi abo bayobozi bakora ariko ntibakurikiranwe mu nkiko.

Ubutegetsi bwa Paul Kagame bushyigikiwe n’ibyitso bikomeye birimo amasosiyete akomeye acuruza ibyuma bikoresha ikoranabuhanga (éléctronique); bitewe n’uko Paul Kagame aha ayo masosiye amabuye menshi y’agaciro harimo n’ayitwa Coltan aba yasahuye mu gihugu cya Congo kugira ngo inganda z’ayo masosiyete zishobore gukora za telefoni zigendanwa ; niyo mpamvu kugeza ubu nta musilikare n’umwe wa FPR wari wigera akurikiranwa kubera ubwicanyi bakorera mu gihugu cya Congo (ubwicanyi bw’impunzi z’abahutu, ubwicanyi bw’abaturage b’abacongomani no gusahura amabuye y’agaciro ya Congo…) ; uganga gusa umuryango mpuzamahanga uhuzagurika mukwamagana ibyo byaha u Rwanda rukora aho gufata ibyemezo bifatika.

http://img.over-blog.com/300x242/4/07/34/76/Nkunda.pngNtabwo kandi bwaba bubaye ubwa mbere ingabo za Kagame Paul zirashe ingabo za ONU ; ingero ni nyinshi: mu kwezi k’ugushyingo 2008, mu gihe ingabo z’inyeshyamba za CNDP zari zishyigikiwe n’u Rwanda zagabaga igitero k’umuhanda ugana i Goma, zashwanyaguje amatanki (blinde) abiri y’ingabo za ONU. Abasilikare benshi ba ONU bari muri ayo matanki barakomeretse, icyo gikorwa cyo kugaba igitero ku ngabo za ONU ubusanzwe gifatwa nk’icyaha cy’intambara gihanwa n’ingingo ya 8 y’amasezerano y’i Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Igitangaje ni uko nta muntu n’umwe wo muri CNDP cyangwa se umusilikare w’u Rwanda rwateraga inkunga uwo mutwe wigeze aterwa impungenge n’icyo gikorwa cyo gutera ONU ! Laurent Nkunda wayoboraga uwo mutwe ubu yibera mu Rwanda akaba arindiwe umutekano (ndlr : amakuru atugeraho avuga ko ubu Laurent Nkunda ari umukozi ushinzwe ibinyabiziga muri ministeri y’ingabo mu Rwanda).

Mu minsi ya vuba, ku italiki ya 6 Nyakanga 2012, ubwo umutwe w’inyeshyamba za M23 wafataga agace ka Bunagana, izo nyeshyamba zishe umusilikare wa ONU ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde, icyo cyaha k’intambara nacyo kugeza ubu ntabwo kirakurikiranwa n’inkiko !

Intego za Kigali na Kampala : Gutesha agaciro ingabo za ONU no gukomeza kwiba umutungo wa Congo mu gace ibyo bihugu byigaruriye !

Kubera impamvu zumvikana ntanyungu nimwe u Rwanda rubona mu gihe igihugu cya Congo cyakwisubiza uturere twigaruriwe n’inyeshyamba za M23. Igihugu cy’u Rwanda gisahura umutungo mwinshi cyane muri turiya turere turi mu maboko yarwo mu izina rya M23 ; uwo mutungo rusahura ukaba usumba kure inkunga u Rwanda rwahagarikiwe n’ibihugu by’amahanga ; kwaba rero ari ukwiyahura u Rwanda ruramutse rubujijwe gukomeza gusahura uwo mutungo wa Congo. Congo igize imbaraga zituma igenzura ubutaka bwayo bwose , u Rwanda rwagira ibibazo bikomeye mu bukungu ndetse abategetsi barwo bakaba bagira ibibazo bikomeye bishobora gutuma batakaza n’ubutegetsi.

Imbaraga n’inenge z’umutwe w’ingabo zidasanzwe za ONU

http://i1.wp.com/img.agoravox.fr/local/cache-vignettes/L247xH189/Hollande_et_les_Cahusac-0c69f-12025.png?resize=247%2C189(Uyu mwanzuro wo gushyiraho ingabo zidasanzwe za ONU  wakozwe n'igihugu cy'Ubufaransa, ifoto ni iya prezida w'Ubufaransa).

Ibihugu bigomba kohereza abasilikare bagomba gukora umutwe w’ingabo zidasanzwe za ONU zo kurwanya imitwe y’itwaje intwaro muburasirazuba bwa Congo byarangije kwitegura ; ariko biragaragara ko ingabo z’ibyo bihugu ntacyo zizageraho kuko hari ibimenyetso bigaragaza ko u Rwanda na Uganda byarangije guha inkunga umutwe wa M23 kandi na nubu bikaba bigikomeza.

Igihugu cy’Afurika y’epfo nicyo kizohereza ingabo nyinshi muri uwo mutwe udasanzwe wa ONU , ariko ingabo zicyo gihugu zahahamuwe n’imirwano yo mugihugu cya Centrafrique aho zari zoherejwe mu kurwanya inyeshyamba za Seleka zarwanyaga ubutegetsi bwa Bozize ; igihugu cy’Afurika y’epfo cyatakaje abasilikare benshi bishwe n’izo nyeshyamba barwanaga nazo zikagera ubwo zirukana Bozize zigafata ubutegetsi bw'icyo gihugu. Ibyo birerekana ko igihugu cya Mandela gifite ibibazo byo kwerekana ko gifite ingabo zihagazeho muri Afurika. Afurika y’epfo yananiwe guhangana n’ingabo z’ibihugu by’i burayi byari byiyemeje gukuraho Kadafi, izo ngabo z’Afurika yepfo kandi ntacyo zashoboye gukora muri Cote d’Ivoire ngo zirengere laurent Bgabgo wafashwe mu gasuzuguro kenshi n’ingabo zamurwanyaga.

Ibindi bihugu bigomba kohereza ingabo zabyo muri uwo mutwe udasanzwe wa ONU ni igihugu cya Malawi na Tanzaniya. Ingabo z’igihugu cya Malawi nta buhanga buhambaye zifite mu mirwano naho igihugu cya Tanzaniya ni inshuti z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bifasha umutwe wa M23. Igihugu cya Tanzaniya nicyo cyafashije Yoweri Kaguta Museveni gufata ubutegetsi muri Uganda ; Museveni ushyigikiye cyane umutwe wa M23 yafashe ubutegetsi ku mbaraga muri Uganda mu mwaka w’1986. Paul Kagame nawe yari umwe mu nyeshyamba zari kumwe na Museveni mu gihe bafashwaga na Tanzaniya mugufata ubutegetsi bwa Uganda, nyuma yaho Kaguta Museveni yafashije Kagame Paul gufata ubutegetsi mu Rwanda.

Hakurikijwe rero ubushuti Tanzaniya ifitanye n’ibihugu bifasha inyeshyamba za M23, biragoye kwemeza ko ingabo za Tanzaniya hari icyo zizakora mukurwanya umutwe wa M23 ufashwa n’ibihugu by’inshuti.

Gutsindwa kw’ingabo za ONU no kwigarurira igice k’igihugu cya Congo.

Dukurikije imiterere n'ibihugu ingabo zizaba zigize umutwe udasanzwe wa ONU zivamo, biragaragara ko uwo mutwe utazatera ubwoba inyeshyamba za M23 ndetse bikongerera ubushake ibihugu bifasha izo nyeshyamba kurwanya izo ngabo za ONU ; niba mu gihe gito izo ngabo z’ibikurankota za ONU ( les rambons onusiens nk’uko Ban Ki- moon akunda kuzita) zizaba zitagize ibikorwa zigaragaza kurugamba, ikizere izo ngabo za ONU zizaba zifitiwe kizahita gitakara kandi ubwo Joseph Kabira azahita akurayo amaso kuko atazaba agishoboye kugaruza igice cy’igihugu bamufashe.

Inkuru ya Boniface Musavuri

Yashyizwe mu kinyarwanda na veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Ariko iyo mwandika ibyo mwibwira ko abanyarwanda mubwira tutagira ubwenge?

None se ko muba muvuga ko ingabo za ONU zizoherezwa muri congo kurwanya M23 mukiyibagiza ko Na FDRL iriyo?

Iyo muvuga ko mushingira kuri rapport y'impuguke za ONU kkuki musiga ibijyanye niteshwa ry'agaciro kuri iyo report.

Abanyarwanda turajijutse ntimukadufate nk'impumyi muba mushaka kuyobora.

Répondre