RDC: Imirwano i Goma kuri uyu wa mbere taliki ya 26/08/2013

Publié le par veritas

TURABASHYIRIRA KURI IYI PAJI AMAKURU MASHYA YEREKERANYE N4IMIRWANO MURI CONGO KURI UYU WA MBERE

 

http://www.lecongolais.cd/wp-content/uploads/2012/03/UN-10.jpg23H55 : Ibiro ntaramakuru by'abafaransa AFP biratangaza ko intambara yahuje ingabo za Congo FARDC n'umutwe wa M23 kuri uyu wa mbere taliki ya 26/08/2013 yamaze igihe kingana n'isaha gusa, muri icyo gihe k'isaha ingabo za Congo zarasaga ibisasu bikomeye bya muzinga. Muri iyo mirwano ingabo za Congo zashoboye gufata ibirindiro bito bishya bigera kuri metero 100 ,bafata n'agasozi kariho umunara w'itumanaho bita "Trois antennes" kari mu maboko ya M23. Amakuru aturuka mu mpuguke za gisilikare z'ibihugu by'iburayi avugako iyo mirwano yahagaritswe n'uko habaye ikibazo cyo kubura amasasu; ntabwo basobanura neza uruhande rwabuze amasasu urwo arirwo hagati y'ingabo za Congo cyangwa M23; ariko amakuru dukesha abanyamakuru bari kurugamba yemeza ko umutwe wa M23 ufite ikibazo gikomeye cyo kubona amasasu uretse ko igihugu cy'u Rwanda gishobora gukomeza kugemurira uwo mutwe ayo masasu kuko bitabaye ibyo ibya M23 byarangira nk'ibya Bosco Ntaganda n'abari bamushyigikiye . (kanda aha usome amakuru ya AFP).


23H40: Umunyamakuru Colette Braeckman uzwi cyane kubera inyandiko ze zikunze kubogamira kubutegetsi bwa FPR na Kagame Paul yanditse inyandiko igaragaza ko intambara iri mu burasirazuba bwa Congo iteye ubwoba abanyarwanda benshi n'ubwo badakunze kuyivugaho kumugaragaro ndetse ugasanga n'ibinyamakuru mu Rwanda bidakunze kuyivuga. Braeckman arerekana ko abanyarwanda bazi neza ko bugarijwe n'iriya ntambara iri muri Congo , iriya ntambara ikaba yaratangiye isa n'abasilikare batobato b'abatutsi bivumburaga kubutegetsi bwa Congo bavuga ko bahembwa neza ; ikibazo cy'abo basilikare cyagiye gifata intera gahoro gahoro kugeza ubwo ibihugu by'akarere byatangiye kutakivugaho rumwe ndetse bikaba byarateye umwuka mubi hagati y'ubutegetsi bw'u Rwanda na Tanzaniya, icyo kibazo nticyagarukiye aho kuko no mu rwego mpuzamahanga icyo kibazo cyo kutayumvikanaho cyagezemo bigatuma ubu igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika gitangiye kujya kinenga imikorere y'ubuyobozi bw'u Rwanda kandi aricyo gihugu cyakingiraga ikibaba ubwo butegetsi ( kanda aha usome iyo nyandiko yose ).

 

19H30: Muri aya masaha ya nyuma ya saa sita, kuva aho ingabo za Congo FARDC zitangiye imirwano n'umutwe wa M23/RDF, comanda w'ingabo za ONU , Dos Santos Cruz atangaje ko ingabo za ONU ziri i Goma zinjiye mu mirwano yo kurwanya umutwe wa M23 zikoresheje indege za Kajugujugu. Twabibutsa ko Comanda Dos Santos Cruz ariwe ushinzwe gukoresha indege zitagira umupilote zitwa Drones. Ministre w'ubutegetsi bw'igihugu wa Congo Bwana Richard Muyej ubu nawe araye i Goma mu rwego rwo gukurikiranira hafi ikibazo cy'intambara ibera muri ako karere.

 

19H25: Mugihe umutwe wa M23 uhanganye n'ingabo za Congo muri kivu y'amajyaruguru, ingabo zigera kuri 300 z'igihugu cya Uganda zingiye ku butaka bwa Congo ejo ku cyumweru taliki ya 25/08/2013 mu ntara y'uburasirazuba (Province orientale) mu karere ka Muhangi ,umurenge wa Sisi. Abakozi ba Congo bakora kuri gasutamo bahise bahunga ,ako karere kigarurirwa na Uganda, izo ngabo zikaba zikaba zarinjiranye imbunda nini cyane 2 zo mu bwoko bwa chars! (soma inkuru irambuye aha).

 

http://www.tv5.org/TV5Site/info/afp/francais/special/afrique/db54d7ecf42cfb6c0ac972d6337f6690c8fdaf08.jpgKuri uyu wa mbere ku isaha ya saa kumi z'igicamunsi, ingabo za Congo FARDC zagabye igitero ku birindiro by'umutwe wa M23/RDF biri ku muhanda wa Kanyarucinya werekera i Goma. Ingabo za Congo zikaba ziri gukoresha imbunda za muzinga zikoresha amasasu aremereye. Amakuru y'iki gitero cya Congo kuri M23/RDF yatangajwe n'umutwe wa M23/RDF.

 

Kuri uyu wa mbere kandi umuryango w'ibihugu by'i Burayi UE washyize ahagaragara itangazo ryamagana umutwe wa M23,nk'uko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zabivuze umuryango w'ibihugu by'Uburayi nawe washimangiye ko umutwe wa M23 ugomba gushyira intwaro hasi, uwo muryango wahamagariye ingabo za Loni ziri i Goma gukora akazi kazo ko kurwanya umutwe wa M23 no kurengera abaturage! (soma iyi nkuru ya UE aha)

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article