RDC:Igihugu cy'Amerika kigiye gutanga ibihano kubayobozi ba M23 n'abayitera inkunga!
Ejo ku cyumweru taliki ya 25/08/2013 igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) cyashyize ahagaragara itangazo ryamagana umutwe wa M23 kubera ibitero uwo mutwe ukomeje kugaba ku ngabo za Congo FARDC ukanakora ibikorwa byo kurasa ibisasu bikomeye kubaturage baturiye umujyi wa Goma bikabahitana, bigatuma bava no mubyabo kandi uwo mutwe wa M23 ukarasa no ku ngabo za ONU ziri muri uwo mujyi.
Iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wungirije wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika Marie Harf. Muri iryo tangazo igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gihangayikishijwe n’ibisasu biraswa hakurya no hakuno y’umupaka w’u Rwanda na Congo. Igihugu cy’Amerika kikaba gishinja umutwe wa M23 kurasa ibisasu kubutaka bw’u Rwanda ubirasye muri Congo.Igihugu cy’Amerika gifite amakuru y’impamo ko umutwe wa M23 nabwo urasa ibisasu mu gihugu cya Congo (mu mujyi wa Goma) ubirasiye k’ubutaka bw’u Rwanda nk’uko raporo ya ONU ibigaragaza ; ibyo bikaba byatangajwe n’ikinyamakuru « afriquinfos.com » ; ni ukuvuga rero ko M23 ariyo irasa ibisasu muri Congo iri mu Rwanda ikongera ikabirasa mu Rwanda iri muri Congo kugira ngo itere urujijo !
Kuri icyo kibazo k’ibisasu umunyamakuru wa radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI yabajije umuyobozi w’ingabo za ONU muri Congo akaba n’intumwa y’umunyamabanga mukuru wa ONU Bwana Martin Kobler kuvuga aho ibisasu bigwa mu mujyi wa Goma bituruka cyane ko ingabo za ONU ziri i Goma zifite inzobere mubyerekeranye n’ibisasu bikomeye (Experts en balistiques) ; umuvugizi wa Monusco yasubije ko babizi ariko akaba atariwe ugomba kuvuga aho bituruka.
Itangazo rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rirasaba kandi umutwe wa M23 guhagarika imirwano, ugashyira intwaro hasi maze uwo mutwe ukisenya nkuko icyemezo cy’akanama gashinzwe amahoro ku isi ka ONU kabyemeje. Igihugu cy’Amerika gihangayikishijwe kandi n’umwuka mubi utangiye kuvuka hagati y’amoko mu mujyi wa Goma bitewe n’intambara ya M23.
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kirahamagarira u Rwanda guhagarika burundu inkunga yose icyo gihugu gikomeje guha umutwe wa M23 no guhagarika ibikorwa byo kuvogera ubutaka bwa Congo, Amerika ikaba ihamagarira Congo kurengera ubusugire bw’igihugu cyayo, kurengera abaturage no kubuza ibisasu kugwa kubutaka bw’u Rwanda.
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kirateganya gufatira abayobozi ba M23 ibihano ndetse n’abantu ku giti cyabo batera inkunga uwo mutwe bakaba bari mu bihugu bifasha M23. Mu mezi abiri gusa akurikiranye ,igihugu cya Leta Zunze bumwe z’Amerika gitanze amatangazo abiri yikurikiranije gisaba igihugu cy’u Rwanda guhagarika inkunga gitera umutwe wa M23 ariko icyo gihugu cyanze kwisubiraho, mu kwezi kwa karindwi 2013 nibwo igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyashyize ahagaragara itangazo rishinja igihugu cy’u Rwanda guha inkunga umutwe wa M23.
Muri za raporo zinyuranye z’umuryango w’abibumbye,iyi mirwano hagati ya M23 n’ingabo Congo yakuye abantu barenga ibihumbi 100 mu byabo, bikaba birushijeho gukomeza ikibazo cy’impunzi z’abakongomani bava mu byabo ubu bamaze kurenga miliyoni 2 n’ibihumbi 600 kimwe n’abantu barenga miliyoni 6 n’ibihumbi 400 bakeneye imfashanyo y’ibiribwa kubera intambara.
Birumvikana ko intambara nk’iyi ikomeje guhitana abantu benshi bishwe n’amasasu cyangwa n’izindi nkurikizi mbi ziturutse kuri iyo ntambara ! Ibyo bikaba bikomeje gutera uburakari abayobozi b’igihugu cy’Amerika !
Kuri iyi vidéo murabona ko burya na Perezida Obama agira ubwo afatwa n’uburakari agakubita urugi; ntimuzatungurwe n'uko ashobora gutera umugeri M23 n’ababyishyigikiye!
PS: Twamenyesha abasomyi bacu ko iyi vidéo yakozwe n'umunyamerika usetsa abantu washakaga kwerekana ko na perezida ashobora kurakara; ukoze vidéo nk'iyi mu Rwanda byagenda gute?
Ubwanditsi