Politiki:Ishyaka PSD ni rireke kugambanira Repubulika, Demokarasi n’Abanyarwanda

Publié le par veritas

http://www.orinfor.gov.rw/images/content/BIRUTA111.jpgNyuma ya jenoside yakorewe abatutsi na Leta y´Abatabazi, iseswa ry’ishyaka MRNDD n’igambanirwa ry’ishyaka rya MDR, harokotse ishyaka PSD rya Nzamurambaho, Ngango, Gafaranga, Gatabazi, Rugenera, Maharangari, Mbaguta n’abandi banyabwenge bari biyemeje guharanira imibireho mwiza y’abaturage batabogamiye ku moko no ku turerere;mu byukuri nyuma y’ayo mashyaka 2 twavuze hejuru FPR yakubise incuro,  ishyaka PSD ni ryo ryagombaga mu by’ukuri gufata umwanya wa mbere mu Rwanda.

Kuki rero atariko bimeze ahubwo ubu PSD ikaba yarabaye ishyaka ry’agakingirizo n’igikoresho cya FPR mu kwereka ibihungu by’amahanga bifasha u Rwanda ko demokarasi isesuye mu Rwanda?

Abitegereza neza imiterere n’imikorere ya FPR basanga itarigeze igira abayoboke bayikunda babikuye ku mutima benshi bakomoka mu Rwanda ugereranyije n’andi mashyaka ya politiki akomeye yari ariho. Abanyarwanda bamaze kubona ubwicanyi n’ubusahuzi butagira umupaka FPR yakoze ku mugaragaro no mu mayeri menshi mu Rwanda no muri Kongo cyane cyane yitwaje abacengezi, bahise bumva kandi bamenya ko FPR (ishyaka rigizwe n’udukingirizo tw’abahutu nka Kanyarengwe, Bizimungu, Sendashonga, Lizinde, Biseruka ariko mu by’ukuri riyobowe n’umwicanyi kabuhariwe Kagame nandi mabandi y’abatutsi yaturutse i Bugande) atari ishyaka rigamije kuzana amahoro nyayo mu Rwanda no kwita ku nyungu za Rubanda rugufi ku buryo burambye.

FPR rero imaze kubona ko nta cyicaro ifite mu mitima y’abanyarwanda kandi ko itazakundwa n’abanyarwanda bahoze kandi bakuriye muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri no mu mahoro mu Rwanda, yashatse amayeli n’uburyo ya kwigarurira ubuyobozi n’abayoboke b’amashyaka yohozeho cyane cyane MRNDD, MDR na PSD.

http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/i1514ec535a5a44c5/1358769082/std/intore-rucagu-boniface.jpgKuri MRNDD yiyambaje umuhungu wa Nsekalije na Rucagu ngo bakoreshe iterabwoba harimo no kwica abahoze ari abayoboke biryo shyaka maze ngo ibone uko ibakusanyiriza ku ngufu mu Cyama.

Kuri MDR, imaze kubona ko igipande cyari kibogamiye kuri Twagiramungu gishobora kuzabatsinda mu matora ya perezida n’abadepite, FPR yasobapanyije ubuyobozi bw’iryo shyaka ikoresheje cyane cyane Safari Stanley umukwe wa Sindikubwabo biza kuvamo ko MDR ivanwaho n’amategeko izira ko ngo yaba yamamaza ingengabitekerezo igendeye k’ubwoko bw’abahutu.

Naho kuri PSD (ishyaka ryiganjeho cyane imvanjye), FPR yasanze ahubwo ari ryo shyaka yakwigarurira byoroshye itiriwe irihutaza cyangwa ngo irikurisheho amategeko. Aha naho FPR yakoresheje Iyamuremye Agusitini, musanzire wa Safari Stanley, akaba nawe umukwe wa Sindikukwabo, wabaye Perezida wa ya Guverinoma y´Abatabazi yakoze jenoside y´abatutsi n’itsembatsemba ry’abanyapolitiki b’ingenzi b’abahutu batavugaga rumwe n’amashyaka MRNDD na CDR.

Cyakora mu gusenya no kwigarurira amashyaka ya politiki mu Rwanda, iteka FPR yakoresheje ibyo bita chantage na intimidation (bishatse kuvuga ko niba udakoze ibyo nkubwiye ndakugirira nabi), gutonesha no gutanga imwanya ikomeye m’ubutegetsi no m’ubuyobozi bwite bwa Leta, ndetse no gutanga amafaranga atubutse. Ubwo buryo ni nabwo kandi FPR ikoresha mu byo Perezida Kagame we avuga ko yahaye umwanya wa politiki (political space - espace politique) abatavuga rumwe nawe harimo n’abajenosideri. Ntawe utazi akazi Inyumba Aloyiziya yari ashinzwe muri FPR ko kujya kureshya no gucyura abahutu bo banze barimo koko n’abajedosideri hamwe n’abandi batavuga rumwe n’Icyama akoresheje kubashukisha kwigura, kugambana, imyanya, n’amafaranga.

Ubu rero aho Perezida Kagame amariye gutegeka ko abana b’abahutu bagomba gusaba imbabazi abana b’abatutsi ngo kubera ibyaha bya jenoside ababyeyi babo baba barakoze, ko Guveronoma yiganjemo FPR iriho ibanira nabi bihugu bituranye n’u Rwanda ariko cyane cyane ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye kurwana na Kongo ngo zibone uko zifata umujyi wa Goma, abayoboke b’ishyaka PSD n’abakombozi (urubyiruko rwa PSD) baribaza impamvu abayobozi b’ishyaka ryabo bagumya guceka no guhishira ibibera koko mu Rwanda muri iki gihe!

http://jkanya.free.fr/PHOTO/iyamuremye.jpgIcyo kibazo gitangiye gukara cyane muri PSD aho abayoboke bamwe batangiye kuvuga ku mugaragaro ko niba PSD itisubiyeho ngo igaruke mu murongo wa Gatabazi cyane cyane ko iryo shyaka rigomba kwigenga, kandi rikarengera koko inyungu za Rubanda rugufi, bazahitamo kurivamo dore ko hari amashyaka nka RDI ishyaka rirobowe na Twagiramungu rivugisha ukuri, rishaka demokarasi nyakuri kandi ryerekakana koko ko ryita ku kibazo nyabyo by’abatagirakivugira, twakwita  ba Nsekambabaye naba Ejonzamerante.

Cyakora koko birababaje kubona PSD yaremeye ikibera maraya ya FPR, usibye nyine ko bitanatangaje kuko iryo shyaka riyobowe n’abantu nka Biruta umufpr musa musa, Ntawukuriryayo umunyendanyini byimazeyo n’Iyamuremye umunyabwoba butwi. Kuko ubundi ishyaka atari ubuyobozi gusa nkuko bimeze muri FPR, abayoboke ba PSD barasanga bagomba kugira ijambo mu gufata umurongo wa politiki n’ibyemezo birebana n’imifatanyize y’ishyaka ryabo na FPR muri Guveronoma, mu Nteko nshingamategeko no muri Sena.

http://www.orinfor.gov.rw/images/content/NTAWUKURIRYAYO1.jpgAbantu bo hanze bazi gusesengura neza baremeza nabo ko PSD ubu yagombye kwitantukanya na FPR kugira ngo abayoboke bayo bayigarurire ikizere. Kuko bitabaye ibyo, FPR mu kugwa kwayo n’irindimuka ry’ingoma y’igitugu yishyiriyeho izarandukana n’andi mashya ayigendera mu kwaha, harimo PSD.

Ubu rero PSD igomba guhitamo, kwemera ikigumira mu kiringiti gishyushye cya FPR yirira n’ibisigazwa byayo ariko ikinjira mu mateka nk’ikitso cy’agatsiko k’abicanyi n’amabandi yo mu rwego rwo hejuru yavuye i Bugande, cyangwa se kuva rwose muri Guveronoma no muzindi nzego z’ubutegetsi n’ubuyobozi ariko nibura ikarengera inshingano zayo kandi ikitegura gufatanya n’andi mashyaka mazima ku buryo batayishisha mu gushakira amahoro n’amajyambere nyakuri birambye u Rwanda n’abaturarwanda.

Twagiragatabazi

Save - Butare

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
Q

TABWO NDI TOM , NJYEWE NITWA QUINTA LAMBERT , gusa nanga umuntu wanga urwanda , yarangiza akogeza ivanjili y'ibinyoma , ubwo nkibi wandika urabona bizakugeza kuki kweli , yaba mubyara we se
bitwayiki ko icyo yakoze yirkana abanayrwanda ari uburwngazira bwe nka perezida w'igihe gito yahwe nabaturage , gusa iyba yabahaga ibyabo ubundi agasigarana ubutaka bw'igihugu ayobora ? ikindi
umuriro mwirirwa mwatsa kuri iyi site yanyu mubona hari icyo yatwara urwanda kweli ? ngaho mukomere muri abagabo gito gusa , mucuruze ibinyoma ubundi tujye twisekera ?????

Répondre
B

Ntabwo bitangaje rose kuri PSD, ahubwo mwari mwaratinze kubibona.none se Biruta w'umusambanyi akaba n'umukozi wa FPR yayobora gute ishyaka FPR itayobora? Hanyuma se Ntawukuriryayo muyoboewe ko
ntaho atajya kandi iyo abonye uwo asambanya dore ko FPR aribo ikoresha gusa ,byose biba birangiye. Hanyuma se ZIyamuremye muragirango akore iki ko abahutu mu Rwanda ruyoborwa na FPR nta jambo
kuko bose ari abicanyi kandi ko bagomba gusaba imbabazi.Nimureke abagiye bari abagabo kandi bakunda igihugu n'abanyarwanda. Gatabazi we tuzakuririra n'abandi bose mwajyanye.

Répondre