Intambara i Goma: Kuri uyu wa kane imirwano yahati ya FARDC na M23/RDF yakomeje , ariko nta numwe uri gusunika undi !(update)

Publié le par veritas

http://afrikarabia.blogspirit.com/media/01/01/2421812269.jpg

23H10 : Ikinyamakuru "jeune Afrique" kiremeza ko ibisasu byinshi byaguye mu mujyi rwagati wa Goma kure y'aho imirwano yarimo ibera , ibyo bisasu bikaba byahitanye abantu 2 n'abandi 17 barakomereka , uwo akaba ari umubare w'agateganyo utangwa n'ingabo za ONU. Umuyobozi mukuru w'ingabo za ONU mu mujyi wa Goma akaba yasabye izo ngabo kwitegura kurengera abaturage no kurwanya umutwe wa M23 urimo witegura kwinjira mu mujyi wa Goma. (Kanda aha usome inkuru kuburyo burambuye)

19H30: Ingabo za Congo ziremeza ko amasasu aremereye yaguye muri Quartier ya Birere yavuye kubutaka bw'u Rwanda. Igisasu M23/RDF yateye ahitwa Kanyarucinya hafi y'ikigo cya gisilikare cya Monusco cyahitanye abantu 4 abakomeretse  batazwi umubare boherezwa mu bitaro. M23/RDF yatangaje ko iyi mirwano ariyo ya rurangiza mukwigarurira umujyi wa Goma.

18H25:  igihugu cy'u Rwanda kirarega ingabo za Congo kuba zongeye kurasa ku Gisenyi mu karere ka Rubavu:Igisasu cyo mu bwoko bwa roquette cyaguye mu kagari ka Busigari Umurenge wa Cyanzarwe akarere ka Rubavu saa saba n’igice zo kuri uyu wa kane tariki 22/08/2013 cyangiza ubwiherero bw’umuturage (kanda aha usome iyo nkuru)

17H30: Muri aya masaha ya nyuma ya saa sita M23/RDF yateye intambwe ikomeye cyane kurugamba isunika ingabo za Congo, Quartier y'ubucuruzi ya Birere iri mu mujyi wa Goma iri kuvugamo urusaku rw'amasasu aremereye menshi cyane kuko M23/RDF yatangiye kuyinjiramo, naho ahitwa Munigi M23/RDF yahateye igisasu cya bombe gikomeye cyane kigwa hagati y'abaturage kuburyo cyakomerekeje abantu benshi!

Ikinyamakuru igihe.com cyandikirwa i Kigali kiratangaza ko gifite amakuru y'uko ingabo za Congo zarashe iminara y'itumanaho zikoresheje indege iri Cyibumba ikaba iri kugurumana !

Abanyamakuru bari kurugamba i Goma bakorera urubuga rw’ « africarbia » baremeza ko imirwano hagati y’ingabo za Congo FARDC n’umutwe wa M23 yatangiye mu gitondo cya kare kuri uyu wa kane taliki ya 22/08/2013. Nyuma y’agahenge kangana n’ukwezi imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC na M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 21/08/2013 ku isaha ya saa moya n’iminota 45.

Imirwano yatangiriye hafi y’umujyi wa Goma muri iki gitondo cyo kuwa kane taliki ya 22/08/2013 ikaba iri kubera mu duce twa Kibati ,Mutaho na Kanyarucinya iri kuri kilometero 7 z’umujyi wa Goma. Nk’uko bisanzwe impande zombi ziritana ba mwana mugutangiza imirwano. Bertrand Bisimwa umuyobozi wa politiki w’umutwe wa M23 yatangaje kurubuga rwa « twitter » ko ari ingabo za Congo zatangije imirwano kugira ngo ziburizemo ibiganiro biri kubera i Kampala.

Ingabo za Congo nazo zatangarije kuri radiyo « Kivu 1 » ko ari abarwanyi ba M23 batangije imirwano ejo kuwa gatatu ku isaha ya 19H45.Komanda Mamadou uyoboye ingabo ziri k’urugamba yavuze ko ingabo za Congo FARDC zihagaze neza mubirindiro byazo. Nyuma y’agahenge gato kabonetse ejo nimugoroba Komanda Mamadou yavuze ko imirwano yubuye muri iki gitondo ,M23 ikaba iri kugaba ibitero ku ngabo za Congo ziri i Kibati na Kanyarucinya ariko zikaba zongereyeho n’akarere ka Mutaho.

Imirwano yongeye kubura muri utwo duce hagati y’ingabo za Congo na M23 nyuma y’agahenge k’ukwezi kose kuko ku italiki ya 14/07/2013, ingabo za Congo zagabye ibitero bikomeye kubarwanyi ba M23 bari muri utwo duce kugeza ubwo Congo yabihagaritse idashoboye kwirukana M23 muri utwo duce twose yagabiyemo ibitero.

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F

Hier, dans la soirée sous le couvert de l'obscurité, un groupe de soldats rwandais équipé lunettes de vision nocturne ont tenté de reprendre Kibati et Kanyaruchinya des
FARDC, cette attaque a été repoussée par l'armée congolaise, les combats se poursuivent ce matin,Les combats, qui ont débuté mercredi soir, se déroulent à proximité des villages Kibati, situés à
une vingtaine de kilomètres de Goma, les FARDC ont été attaquées sur les positions qu'elle occupent depuis mi juillet à environ 20 kilomètres de la capitale régionale. l'ennemi a subi de lourdes
pertes, les rues sont pleines de corps de soldats rwandais qui ont été tués au cours des combats. Les forces ennemies sont repoussées.

Répondre

N

Ariko se nkubu koko RDF/M23 iramutse ifashe Goma koko  ubwo FARDC ntiyaba iteye isoni koko .
Mumirwani iherutse FARDC Yari yajujubije M23 irikuyikubita byacitse , nuko tujya kumva ngo yahagaritse imirwano . Ubwose yayihagarikiye iki kandi yari irimo gutsinda umwanzi wayo ??

FARDC nta experience yintambara ifite rwose iteye isoni .

Naho se Brigade ya MONUSCO yo ubu iri kwibaza iki koko ?? ntasoni igira yaje kumara iki I Goma ?? Finalement njye mbona ntacyo ONU imaze kwisi pe , ngo yaje ije kurinda abaturage bo muri
Kivu , ariko undebere amabombe arimo aragwa I Goma akica abaturage Monusco iri kurebera .

Amahanga se yo ubu agira ubwenge mumirwano ishije , yararimo gusaba Leta ya Congo ngo nihagarike imirwano , none dore M23 yiyorganije iragarutse , none kuki ayo mahanga adasaba M23 ngo nireke
kurwana ?? arikose ubundi nigute urwanda rutera Congo maze amahanga akabuza Congo kurwanya uwomwanzi wayiteye ??

Yewe ibyaCongo na Kumiro pe . Ese amayeri RDF yakoresheje KUGIRANGO IFATE UBUTEGETSI MU Rwanda ntago bibera Congo isomo??

Tubihange amaso da .

M

Gakwerere na QUINTA ni umuntu mwe kandi ntibeshye cyane ni Tom NDAHIRO alias MBANGURUNUKA cg undi wafafi ye cyane ,Kandi ukuli kurigaragaza ,iyi blogue mbona ko comments zose izishyiraho gusa
nakwibaza ni byiza cg ni bibi !Muzansubize.rimwe na rimwe ubona ko hari ubwoko ibogamiyeho,ni byandikirwa mu Rwanda  ni ko bimeze nyinshi cg zose ubona hari abantu zibasira cg ubwoko
zibasira UMUVUGIZI ,(utari uwa Tom Ndahiro )  mbona utabogamira ku bwoko runaka .mu Rwanda turawusoma tunyuze kuri anonymouse .org

Répondre
Q

ARIKO UBWOIOYO UVUGA NGO IMIRWANO IRABERA MU 7 KM Z'UMUJYI WA GOMA NGO KANDI NTUWUTSIMBURA UNDI , WARANGIZA NGO BARARWANIRA KIBATI NA NYARUCINYA NGO NONE BONGEYEHO MUTAHO , BAYONGEYEHO GUTE KANDI
NTAWUTSIMBURA UNDI ???? MAZE IGIHE NIBAZA NIBA MUGIRA AMASO CYANGWA SE NIBA MWUMVA NEZA ??? UBWO IBI WANDITSE NA TITRE WATANGIJE URABONA BIGENDANA KWELI , GUSA IMPANO MUFITE MUZAYIKOMEZA KUKO
NTABWO TUYIKENEYE HANO MU RWANDA , YEWE NABUZUKURU NTABWO BAYIKENEYE , IMANA IDUFASHIJE NTABWO MWABYARA KUKO MWABYARA ABANA B'IKIYOMA GUSA , NGO FARDC IHAGAZE NEZA BYAHE ? BAZA NEZA WUMVE ICYO
BARIMO GUKORERWA UBONE KUVUGA . KOMEZA ,,,,,

Répondre