Intambara i Goma: Kuri uyu wa kane imirwano yahati ya FARDC na M23/RDF yakomeje , ariko nta numwe uri gusunika undi !(update)
23H10 : Ikinyamakuru "jeune Afrique" kiremeza ko ibisasu byinshi byaguye mu mujyi rwagati wa Goma kure y'aho imirwano yarimo ibera , ibyo bisasu bikaba byahitanye abantu 2 n'abandi 17 barakomereka , uwo akaba ari umubare w'agateganyo utangwa n'ingabo za ONU. Umuyobozi mukuru w'ingabo za ONU mu mujyi wa Goma akaba yasabye izo ngabo kwitegura kurengera abaturage no kurwanya umutwe wa M23 urimo witegura kwinjira mu mujyi wa Goma. (Kanda aha usome inkuru kuburyo burambuye)
19H30: Ingabo za Congo ziremeza ko amasasu aremereye yaguye muri Quartier ya Birere yavuye kubutaka bw'u Rwanda. Igisasu M23/RDF yateye ahitwa Kanyarucinya hafi y'ikigo cya gisilikare cya Monusco cyahitanye abantu 4 abakomeretse batazwi umubare boherezwa mu bitaro. M23/RDF yatangaje ko iyi mirwano ariyo ya rurangiza mukwigarurira umujyi wa Goma.
18H25: igihugu cy'u Rwanda kirarega ingabo za Congo kuba zongeye kurasa ku Gisenyi mu karere ka Rubavu:Igisasu cyo mu bwoko bwa roquette cyaguye mu kagari ka Busigari Umurenge wa Cyanzarwe akarere ka Rubavu saa saba n’igice zo kuri uyu wa kane tariki 22/08/2013 cyangiza ubwiherero bw’umuturage (kanda aha usome iyo nkuru)
17H30: Muri aya masaha ya nyuma ya saa sita M23/RDF yateye intambwe ikomeye cyane kurugamba isunika ingabo za Congo, Quartier y'ubucuruzi ya Birere iri mu mujyi wa Goma iri kuvugamo urusaku rw'amasasu aremereye menshi cyane kuko M23/RDF yatangiye kuyinjiramo, naho ahitwa Munigi M23/RDF yahateye igisasu cya bombe gikomeye cyane kigwa hagati y'abaturage kuburyo cyakomerekeje abantu benshi!
Ikinyamakuru igihe.com cyandikirwa i Kigali kiratangaza ko gifite amakuru y'uko ingabo za Congo zarashe iminara y'itumanaho zikoresheje indege iri Cyibumba ikaba iri kugurumana !
Abanyamakuru bari kurugamba i Goma bakorera urubuga rw’ « africarbia » baremeza ko imirwano hagati y’ingabo za Congo FARDC n’umutwe wa M23 yatangiye mu gitondo cya kare kuri uyu wa kane taliki ya 22/08/2013. Nyuma y’agahenge kangana n’ukwezi imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC na M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 21/08/2013 ku isaha ya saa moya n’iminota 45.
Imirwano yatangiriye hafi y’umujyi wa Goma muri iki gitondo cyo kuwa kane taliki ya 22/08/2013 ikaba iri kubera mu duce twa Kibati ,Mutaho na Kanyarucinya iri kuri kilometero 7 z’umujyi wa Goma. Nk’uko bisanzwe impande zombi ziritana ba mwana mugutangiza imirwano. Bertrand Bisimwa umuyobozi wa politiki w’umutwe wa M23 yatangaje kurubuga rwa « twitter » ko ari ingabo za Congo zatangije imirwano kugira ngo ziburizemo ibiganiro biri kubera i Kampala.
Ingabo za Congo nazo zatangarije kuri radiyo « Kivu 1 » ko ari abarwanyi ba M23 batangije imirwano ejo kuwa gatatu ku isaha ya 19H45.Komanda Mamadou uyoboye ingabo ziri k’urugamba yavuze ko ingabo za Congo FARDC zihagaze neza mubirindiro byazo. Nyuma y’agahenge gato kabonetse ejo nimugoroba Komanda Mamadou yavuze ko imirwano yubuye muri iki gitondo ,M23 ikaba iri kugaba ibitero ku ngabo za Congo ziri i Kibati na Kanyarucinya ariko zikaba zongereyeho n’akarere ka Mutaho.
Imirwano yongeye kubura muri utwo duce hagati y’ingabo za Congo na M23 nyuma y’agahenge k’ukwezi kose kuko ku italiki ya 14/07/2013, ingabo za Congo zagabye ibitero bikomeye kubarwanyi ba M23 bari muri utwo duce kugeza ubwo Congo yabihagaritse idashoboye kwirukana M23 muri utwo duce twose yagabiyemo ibitero.
Ubwanditsi