RDC : Ishyaka UDPS rya Etienne Tshisekedi ngo ryatanze umwitangirizwa w'amajwi mu matora !
ITANGAZO RIHAWE ABANYAMAKURU RY'UMUNYAMABANGA MUKURU WA UDPS KURI UYU WA KANE TALIKI YA 01/12/2011/

Ishyaka UDPS riremeza ko riri imbere kandi ko rifite intsinzi bitewe ni uko inyandiko- mvugo z'amajwi ziva hirya no hino mu gihugu zerekana ko rifite amajwi ya mbere kandi ko ryasize cyane andi mashyaka bihanganye kuburyo bugaragara ndetse akaba nta rindi rishobora kurifata bidasubirwaho n'ubwo habaye uburyo bwo kwiba amajwi.
Kubera iyo ntsinzi, UDPS, irimo itekereza ibyehererekanya no guhana bubasha hagati y'ubutegetsi bwari busanzweho, ikaba yizeza abandi banyamashyaka batavuga rumwe nayo ibiganiro bisesuye kubyerekeranye no kwirinda akajagari cyangwa se ihohoterwa ryakorerwa abatsinzwe.
Ibyo aribyo byose, ishyaka UDPS ririhanangiriza ubutegetsi bucyuye igihe kwirinda kugerageza kuburizamo icyifuzo cy'abaturage bushaka kuburizamo intsinzi y'abanyekongo bose ku mpamvu zitazwi, butegura (ubwo butegetsi) ibikorwa by'ingufu zimena amaraso mu gihugu cyose.
Kubera iyo mpamvu UDP ihamagariye abaturage b'abakongomani bose , guhaguruka bakaba maso, ikaba kandi ihamagariye amahanga yose gukora ibishoboka byose akaburizamo ikintu cyose cyakurura amakuba yakurikirwa n'akaga katagira igaruriro.kandi UDPS iratekereza ko igihugu kidakeneye gusubira mumutekano muke wakigaragayemo inshuro nyinshi,n'umuborogo wo kubura ababo .
Hanyuma , UDPS ikaba yizeza abakongomani bose n' umuryango mpuzamahanga, ubushake bwayo bwo gufasha abakongomani bose mu gikorwa cyo kubaka igihugu no kongera ubufatanye hagati y'abaterankunga batandukanye.
Me Jacquemain Shabani Lukoo
Secrétaire Général UDPS ( sé)
Ndlr: Twizere ko iri tangazo rihuza koko ni uko amajwi azatangazwa n'akanama gashinzwe amatora muri congo kuko bitagenze gutyo bishobora gukurura umutekano muke ndetse ushobora no kubyara intambara mu gihugu.

Ngoga Jean : veritas