Ingabo za FPR-Inkotanyi nizo zarimbuye abaturage b’i KABILIZI (RUHENGERI). Niyonkuru Malakiyasi .(www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi2db97a482dc65295%2F1309916681%2Fstd%2Fbiragoye-kuba-mu-gihugu-nk-iki-aho-ubutegetsi-bwa-fpr-butwicira-abacu-tugakomeza-kubaho-tuzi-ko-ubutegetsi-butadushakira-icyiza-ko-bushobora-kuturimbura-igihe-cyose-bwashakira-ni-yo-mpamvu-duhorana-umutima-mu-mutwe.jpg)
Kabilizi ni Kiliziya yo mu rwego rwa Santarari y’Abagatulika iherereye mu murenge wa Gacaca,ubu ndetse hakaba hari n’akagali kayitiriwe ka Kabilizi .Mu 1996 nabwo hahoze hitwa Gacaca.Aha rero ni hamwe mu habereye ubwicanyi bw’urukozasoni bwakozwe ningabo za FPR-’Inkotanyi . Ubu bwicanyi ntibuzibagirana mu mateka y’ako gace no mu karere ka Musanze .
1.Byagenze bite?
Hari mu kwezi kwa gatandatu gushyira ukwa karindwi 1996 ,ubwo umuryango w’Abalejiyo ba Mariya n’Abakarisimatiki ikorera muri kiliziya gatulika wasengaga amasengesho ya karekare mu gitondo, aya abarokore bita amaturuturu cyangwa Burakeye. Uwo munsi isengesho ryatangiye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Ubwo bakirangiza gusenga haje imodoka y’idayihatsu y‘umweru ipakiye amasasu ikikijwe n’Inkotanyi. Ikimara gusesekara ku kiliziya babwira abo bakirisitu gusubira mu kiliziya .Kubw’itegeko basubiramo batangira gusenga bundi bushya.
Abo bakirisitu bishwe barimo amakipe atandukanye bitewe n’imiryango remezo barimo. Imiryangoremezo yari yagabanganye ibyumba by’amashuri abanza yubatse hafi aho ku kiliziya Buri muntu yasubiye mu ishuri yari yasengeyemo, nyuma bababwira kwikusanyiriza mu kiliziya bose .Ishapure iravugwa, rozari irarangira hajyaho andi masengesho, nyuma aho twari turi hinjira umusirikare aturobamo umugabo umwe, wari utuye hafi y’ikibuga cy’umupira cya Karwasa arakubitwa cyane birenze ukwemera kuko yanihaga uko buri rugingo rukoze hasi. Bamugaruye mu Kiliziya ahirita, atakibasha kwicara cyangwa ngo ahagarare! Ubwo bahise bafata undi musore na we bamukora nk’iby’uwa mbere. Uwari ayoboye isengesho yahise asuhererwa (agira ubwoba bwinshi), isengesho rirahagarara. Ibintu byahereyeko bihindura isura kuko nta muntu washoboraga gusohoka ngo abe yajya no kwihagarika, kandi hari habaye mu masa tanu . Bigeze nka saa saba nibwo abasirikare babasohoye ngo bave mu kiliziya, babategeka guhagarara mu dutsiko tubiri ,kamwe kagizwe n’igitsina-gabo n’akandi k’igitsina-gore. Abari mu gatsiko k’igitsina-gabo bategekwa gufatana kandi bagatonda umurongo. Ubwo barashorewe bajyanwa inyuma ya kiliziya i Gacaca bose babarasira yo udapfuye neza bakamusogotesha ibyuma by’imbunda za kalacinikove.
Abagore bari basubijwe muri ya mashuri, nyuma haza abasirikare binjiraga muri ayo mashuri umwe umwe agatwara abantu babiri cyangwa batatu akabicira aho hanze , bikomeza bityo kugera ubwo bishe abantu bagera kuri mirongo inane. Abagore bo bicishijwe ibyuma by’imbunda. Uwibukwa cyane ni umukecuru wagitewe mu ibere kikarishwanyaguza ryose. Undi ni umukobwa wari mwiza cyane akaba umwana wa Byatsi Simon wavuraga : Bamwishe nyuma yo kumufata ku ngufu, barangiza bagatsindagira ihundo ry’isaka mu gitsina cye ! Si uriya mukobwa gusa kandi wakorewe ibyamfurambi, benshi mu bakobwa bari baharí niko byabagendekeye. Bigeze nko mu masa kumi hari hasigaye bake, nuko haza umusilikari mukuru wari uyoboye Inkotanyi zari muri Mata (agasozi kari aho hafi ) arabahagarika ,ababuza kugira undi bica.
Abari basigaye batishwe bamwe bazamutse ku Gacaca hejuru abandi bakomeza mu gahanda gahingutse mu muhanda werekeza Cyanika ugana iya Uganda. Bukeye nibwo abishwe bakuwe aho bajyanwa gushyingurwa. Hari imirambo yaciwe amaboko n’amaguru bigashyirwa kure y’ibindi bice by’umubiri. Ubu bwicanyi bwatwaye abantu bagera kuri 83 wakongeraho abandi batuye hafi aho bapfiriye mu mago yabo uwo munsi wonyine ni 103 ku hantu hatarenze ubuso bwa kilometerokare 1,5 !
2.Ubutabera hari icyo bwabikozeho ?
Kimwe n’ubundi bwicanyi bwabaye ku Bahutu bukozwe n’Inkotanyi, aba bantu babuze ababo nta rukiko na rumwe bafitiye uburengazira bwo kuregamo, nta burenganzira na bumwe bafite bwo kubaza uwabiciye , nta muryango udaharanira inyungu yaba uwa leta cyangwa uwigenga, uwo mu Rwanda cyangwa mu mahanga cyangwa se na mpuzamahanga wigeze ubaza ibyabo !.
Nta kinyamakuru nakimwe ,nta radiyo n’imwe yaba yewe na za BBC cyangwa se ijwi rya amarika , ntaho ubu bwicanyi bwigeze buvugwa.Ni ukwicwa bigashiriraho nk'uko umuntu yica itungo rye ntihabeho urubanza!
Abasigaye ari imfubyi n’ubu baracyarira, agahinda karacyabashengura umutima, bariho batariho kuko bazi ko ubuzima bwabo n’ubw’ababo nta gaciro bufite na busa ! Uwabiciye n’ubu yagaruka akabatsemba, nta kirengera ! Ubu biyeguriye Imana gusa, bemera ko ariyo yonyine izabahorera, igahana abicanyi ba FPR.
3.Inkurikizi z’ubwo bwicanyi
a.Padiri Kagabo
Padiri kagabo, wari uhagarariye paroisse ya Ruhengeri yabarizwagamo iyo Centrale ya Gacaca yarahazindukiye akimara kubibona.Yapfuye gutangira kubaza iby’urupfu rw’abo bakririsitu be na we Inkotanyi ziba ziramwivuganye! Icyo gihe hari ku cyumweru padiri Kagabo yagiye gutanga amasakaramentu Inkotanyi zazindutse zirasa amasasu menshi zibeshya ngo abacengezi bateye .Nyamara ubwo zariho zikina ikinamico kugira ngo zibone uko zica abaturage. Nta mucengezi wari waje kuko byose abaturage babaga babizi, ntibari bayobewe gutandukanya imbunda z’inkotanyi n’izabacengezi n’imyifatire y’ abacengezi yari itandukanye n’iy’Inkotanyi. Ibi bigatuma bemeza ko ari Inkotanyi zarashe gusa kandi uwo munsi padiri Kagabo yicwaho nta ntambara y’abacengezi yari yabaye ahubwo ari strategy bakoresheje kugira ngo bice abaturage ariko uw’ingenzi washakwaga yari Padiri Kagabo.
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi29fc3927ed9efd4c%2F1309918175%2Fstd%2Fingabo-za-kagame-zaraminuje-mu-byerekeye-kwica-abaturage-urubozo.jpg)
Uyu mupadiri rero uwo munsi yakoze akazi ke neza dore ko yanakundwaga cyane n’izo ntama yari yararagijwe, kandi nyamara byari bizwi ko yari umututsi! Uwo munsi Inkotanyi zateje izo mpagarara, kugira ngo zibone uko zitega imitego zikamufatisha. Yatashye mu masaha ya saa cyenda, nyamara abantu benshi barimo n’umupasiteri bari bakomeje kumubuza kujya mu mugi. Ariko kuko we yumvaga yizeye umutekano, atishisha Inkotanyi, yagiye gusezera kwa Kaka (umudamu w’uwahoze ari Otto Rusingizandekwe), afata inzira aragenda. Mumasaha nk’aya saa kumi nibwo Inkotanyi zamurasiye kuri Buruba zikoresheje machinegun. Amasasu umunani(8) niyo yakoreshejwe, kandi zikimara kumurasa zahise zitaha zinyuze muri Mpenge kandi ngo ubwo intambara y’uwo munsi iba irarangiye ¡ Imana Imuhe iruko ridashira.
b.Maniragaba Yuvenali
Uyu Maniragaba wari uhagarariye Caritas ya diyosezi ya Ruhengeri, yicanywe n’umuryango we wose n’uwa murumuna we, bose bararashwe. Yuvenali we mu by’ukuri yaranyerejwe, umurambo we ntiwigeze ugaragara. Kugera n’ubu utwana twarokokeye kwa nyirakuru twimwe ibyangombwa by’ubupfubyi, bakababwira ngo se aracyahari kandi ntibabagaragarize aho ari . Nta rukiko babarizamo ikibazo cya se, agahinda karabahindanyije! Abivuganye se ntibashaka ko abo bana batungwa n’umutungo wa se wari muri banki , yewe babujijwe no kuwutunga urutoki! Ntibemerewe no gukurikirana ibindi bemererwa n’amategeko kandi icyo gihe cyose cyarenze icyo itegeko riteganya. Ng’urwo urw’izo mfubyi zipfuye! Akarengane kari muri kino gihugu karenze ukwemera, kandi gateye ishozi! N’ubu sindumva aho abaturage bakura imbaraga zo kwihanganira ubwo bugome bwose bagirirwa !
Abasirikare b’inkotanyi bagize uruhare runini muri ubu bwicanyi ni KATABIRORA wavuze ngo azareka kwica abahutu ari uko urutoki rwe rwamaze gucika, NA MAJOR GASHAYIJA wamuyoboraga ubu wazamuwe muntera.
c.Irigiswa ry’urubyiruko rwari rutangiye kujijuka.
Inkotanyi zakomeje ziroba abasore n’inkumi zikekaho kujijuka ! Muri abo barigishijwe twavuga nka MAJYAMBERE wikoreraga akazi k’ubunyonzi mu Rugeshi na Innocent wa Serushago na we wo mu Rugeshi, na Siliveri mwene Muhawenimana Raphael wigishaga mu ishuri rya primaire rya Rungu , n’abandi benshi .
4. Dore amwe mu mazina y‘abiciwe muri iyo Centrale ya KABILIZI
1) Gacunduri Charles n’umufasha we Nyiramateka Anastasie
3) Nsigayehe Gaspard
4) Marie
5) Nyirandekeyaho
6) Ndacyayisenga Vedaste
7) Nkurunziza Claude n’umuvandimwe we
9) Nicoribera Epipfanie
10) Macengu
11) Alphonsine
12) Fidele
13) Kiliseliya
14) Vincent
15) Meranie
16) Munyembanza
17) Sibomana JEAN Paul
18) Nzabahimana Joseph
19) FEBORONIYA
20) Gapitolina
21) Estherie
22) Kabakera
23) Odette
24) Nizeyimana Fabien
25) Vicencie
26) PAPIAS
27) ANDEREYA
28) GABRIEL
29) SERUGENDO
30) Nyirakamanzi
31) Agnes
32) UMUGORE WA ALOYS
33) KABAGABE MADELEINE WO MU RUGESHI
34) Mugiraneza Valens wo muri Rubange
Icyitonderwa :
(1)Umubare nyakuri w’abiciwe ku Kiliziya y’i Kabilizi ni 83 , wakongeraho n’abaguye mu ngo zabo ukaba 103.
(2)Hari abo twashyinguye ariko tugapfunyika mu twenda twabo agapapuro kanditseho amazina y’abasirikari b’Inkotanyi bagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Turizera ko umunsi umwe mu Rwanda hazabaho ubutabera buzakenera kumenya amazina y’abakoze iryo shyano. Abazaba bakiriho nimutaburura izi nzirakarengane muzitondere utwo dupapuro, tuzingiye mu dukawucu.Amazina y’abicanyi aragaragara.
Niyonkuru Malakiyasi. Ruhengeri- Rwanda.