Paul Kagame arinubira ko Perezida Barack Obama wa USA yamuhagarikiye igihembo !

Publié le par veritas

Kaob.png

Inkuru si uko Kagame yaba agenerwa umushahara n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kazi katazwi akorera icyo gihugu cy’igihangange, inkuru ni uko nyirubwite Paul Kagame abyivugira kandi akaba yinubira ko icyo gihugu kimaze igihe cyaramuhagarikiye uwo mushahara !

 

Paul Kagame niwe ubwe wahishuriye ikinyamakuru Time ako karengane akomeje kugirirwa na Perezida Barack Obama ko kumuhagarikira igihembo, ibyo bikaba byarateye Kagame kwivumbura nawe akajya gushaka abo atuma ngo bajye kumwibira muri Congo maze abaha akazina ka M23.

 

Kagame yagiye ahakana kenshi ko nta ruhare afite mu guteza umutekano muke muri Congo no mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse akanongeraho ko rwose atazi ibibera muri Congo ko ntaho ahuriye nabyo ! Ariko Kagame Paul yatangarije Time amagambo agaragaza ko ahubwo ibyo avuga ntaho bihuriye n’ibyo akora ! Yabivuze muri aya magambo : «  Ni ubuhe burenganzira abashinwa, abanyamerika n’abandi bafite bwo kuba muri Congo ariko abanyarwanda ntibagire ubwo burenganzira bwo kubayo ? kiliya gihugu kirimo barwiyemezamirimo b’isi yose ! »

 

Hashize imyaka myinshi, ibinyamakuru ndetse n’amashyirahamwe anyuranye bishyira ahagaragara za raporo zinyuranye zerekana ko u Rwanda rukeneye Congo kugirango rushobore gutera imbere ; raporo za Loni zerekanye ko amabuye y’agaciro asahurwa muburasirazuba bwa Congo yose yoherezwa mu Rwanda ; ibigo bimwe byerekanye ko Paul Kagame n’agatsiko k’abantu bake basangiye ubutegetsi aribo bungukira mu kavuyo k’umutekano muke uri muri Congo.

 

Kuri icyo kibazo cy’ubusahuzi bwa Congo  Kagame Paul abivuga muri aya magambo « Umubano mwiza wa Congo n’u Rwanda uhera mu bihe bya kera cyane bitibukwa, kubera iki muri aka kanya gato uhindutse nko guhumbya ? Hari ibintu byinshi tuziranyeho hagati yacu, ntabwo ari ubucuruzi n’ubusahuzi. Dufitanye n’isano y’amaraso, kuvuga ko ari inyungu z’ubucuruzi z’u Rwanda gusa aba ari ukoroshya ibintu. Abantu bajya gukora ubucuruzi muri Congo ntibagombera uruhushya rwanjye, kimwe ni uko abantu bava muri Congo baza mu rwanda batagomba kunsaba uruhushya ».

 

Kagame Paul yakomeje agira ati : « Bavuga ko Bosco Ntaganda afite inzu i Kigali,ibyo ntacyo mbiziho ariko nziko hari abaministre bo muri leta ya Kabila bafite amazu hano (i Kigali) ,abo bakongomani bashora umutungo wabo hano kuko hari umutekano. Dufite abanyamahanga benshi baza kubaka amazu yabo hano, niba kandi mwitegereje neza , murasanga na Joseph Kabila (Perezida wa Congo) nawe afite inzu hano. Ntabwo mbizi ariko ndibaza nti muzanye umutungo wanyu hano ,ikibazo kiri he ? ».

 

Paul Kagame yavuze ko igihangayikishije u Rwanda  muri Congo muri iyi myaka 18 ishize ari umutekano w’u Rwanda. N’ubwo FDLR iheruka kugaba ibitero ku Rwanda ivuye muri Congo mu mwaka w’2001,leta ya Kagame Paul ihora yitwaza FDLR mu guhungabanya umutekano w’Akarere kose k’ibiyaga bigari nk’uko byemezwa n’impuguke zinyuranye muby’umutekano ; urwo rwitwazo rwa FDLR ku Rwanda muri iki gihe rukaba rutagifite ishingiro mu bisobanuro byose leta y’u Rwanda itanga.

 

Kubyerekeranye n’uko ibihugu by’i Burayi byahagarikiye u Rwanda imfashanyo , cyane cyane igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) zahagarikiye u Rwanda ibihumbi 200 by’amadolari, Kagame Paul yasobanuye ko mubyukuri ayo mafaranga Amerika yahagaritse cyari igihembo babagombaga kuko hashize imyaka 2 ikurikirana bataduhemba.

 

 

Mushobora gusoma iyi nkuru ku buryo bw’umwimerere aha : « Paul Kagame – Le Rwanda a le droit comme tout le monde de faire les affaires au Congo ».

 

 

Marc Ndinabo Veritasinfo


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article