Padiri F. Rudakemwa arasubiza uwiyise umusomyi w’ikinyamukuru “Rushyashya”
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi2f4f8e509d82470b%2F1303559302%2Fstd%2Fyezu-si-we-wenyine-wahekeshejwe-umusaraba-abarenganywa-n-ubutegetsi-bw-igitugu-nabo-barawuhetse.jpg)
Yewe musomyi wa Rushyashya,
CDR na FPR ni mahwi. Ndetse benshi bahamya ko FPR irusha CDR ububi. Nafatanije na mugenzi wanjye padiri Thomas Nahimana , dushinga urubuga www.leprophete.fr. Naho urwitwa www.veritasinfo.fr ntabwo ari urwacu rwose, nta n’aho duhuriye narwo. Wongere ufungure leprophete.fr, ukande ahanditse ngo “Icyo tugamije”, urasanga kuzura ishyaka rya CDR bitarimo. Icyakora akarengane kari mu Rwanda ko turakamagana, kandi tukerekana inzira zanyurwamo kugirango karangire cg. se nibura kagabanuke. Aha rero nkaba nagusubirira nanjye mu byo Yezu yabwiye umugaragu w’umuherezabitambo mukuru agira ati “Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze ; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki ?” (Yh 18,23).
“Nyanga urundi, wimpimbira”. Padiri Thomas nanjye, ntabwo twigeze twigisha amacakubiri mu iseminari nto yo ku Ruganda i Cyangugu. Ahubwo naje kumenya ko hari abantu bari babajwe ngo n’uko umuyobozi w’iyo seminari, uwari ushinzwe imyigire (préfet des études) n’umubitsi (économe) bose bari Abahutu. Ngaho aho bahereye bahimba ibintu bitagira epfo na ruguru. Kuba nta kibazo cyari ku iseminari, uzabibaze Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyima wa diyosezi ya Cyangugu ; Musa Fazili Harerimana wari perefe w’intara ya Cyangugu icyo gihe, ubu akaba ari ministiri i Kigali ; liyotona koloneli Rwigamba (nibagiwe irindi zina rye) wari umukuru w’ingabo mu ntara ya Cyangugu ; uwari umukuru wa polisi (sinibuka izina rye) na Lawurenti Ndagijimana wari meya w’umugi wa Kamembe, bazakubwira ko nta kibazo cyari mu iseminari. Hamwe na bagenzi banjye, twakoranye inama n’abo bategetsi le 30/4/2004 mu iseminari. Si ngombwa ko nguha inyandikomvugo y’iyo nama, ariko uyibonye nayo wakwibonera ko nta bibazo byari ku Ruganda. Nyuma y’iyo nama, twese hamwe twagiye kubonana n’abaseminari bose (hafi 200) hari n’ababikira b’Abizeramariya bakoraga mu iseminari. Abo bose ubabajije, baguhamiriza rwose ko nta kibazo cyari mu iseminari, usi bye wenda uwo FPR yaba yarogeje ubwonko hagati aho. Undi wabaza ni uwari umukuru w’ababyeyi. Yitwa Sebastiyani Kayumba, ntawe umuyobewe i Kamembe no muri Cyangugu. Ntiyari muri iyo nama, ariko namenye ko ngo yakoze itohoza (anketi mu kirundi) rye bwite agasanga nta kibazo cyari gihari, dore ko yari ahafite n’umwana. Niba rero dushaka ineza y’Urwanda, ibyo bintu bya “muhatigicumuro” byari bikwiye gucika burundu, tukimiriza imbere ukuri nk’uko twumvaga bivugwa mu cyumweru cy’icyunamo.
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi78599064d436e3ad%2F1303559607%2Fstd%2Fyezu-imbere-ya-pilato-niba-mvuze-nabi-garagaza-ikibi-mvuze-ariko-niba-mvuze-ukuri-unkubitiye-iki.jpg)
Nsubiye Iburayi, ntabwo naciye muri Congo. Wabibwirwa n’abamperekeje kuva i Cyangugu, kugera i Kigali n’i Kanombe. Icyakora aha naho ndabona atari ngombwa kuguha urutonde rwabo.
Urangiza inyandiko yawe usaba abategetsi banyuranye (Musenyeri, ubucamanza, ingufu za Leta….) guhaguruka bagafatira ibyemezo abapadiri ngo “bafite ubumara butwika umutekano kurusha imbunda”. Yewe, ibyo njyewe, padiri Thomas ndetse n’abandi benshi dukora ni uburenganzira, ni inshingano, ni ububasha buri munyarwanda wese afite bwo kuvuga uko abona ibintu bimeze mu gihugu cyamubyaye, bwo kuvuga niba abona ko abamutegeka babikora neza cyangwa niba hari icyo yifuza ko cyakosorwa. Ni ibyo, nta bindi. Nta bantu wigeze wumva bitwa “Sahingufu”?. Mu magambo arambuye ni “Si ah’ingufu”. No mu Rwanda rero, aho ibihe bigeze,si ah’ingufu, si ah’iterabwoba, si “humiriza nkuyobore”. Kireka wenda ingufu z’ibitekerezo, Abanyarwanda tukicara, tukajya inama. “Abajya inama, Imana irabasanga” kandi ngo “Ababiri bahuye bakajya inama baruta ijana rirsana”. Tekereza rero noneho bariya 100, ni ukuvuga Abanyarwanda bose, bagiye inama, ukuntu byaba ari byiza ! N’urya basenyeye akaruri akavuga akababaro ke, na wa munyeshuri wakuriweho buruse agahabwa ijambo, haba hari ibyiza nabyo bikavugwa.
Naho kuri bariya bapadiri usaba ko bafatirwa ibyemezo bikakaye, ndongera ngusubirire mu magambo ya Yezu. Ubwo yinjiraga mu mugi wa Yeruzalemu ku cyumweru cya Mashami, Abafarizayi baramubwiye ngo “Bwira Abigishwa bawe baceceke, bari kutumena amatwi”. Yezu yarabashubije ati “Ndababwiye : n’iyo aba baceceka, amabuye yo yasakuza” (Lk19, 39-40). Ibi rero bikanyibutsa ya mvugo y’ikirundi igira iti : “Isake ibika um gitondo iyo umuseke ukebye. Ushobora kubuza isake kubika ; ariko ntushobora kubuza umuseke gukeba”. Igihe rero kirageze, umuseke urakebye.
F. Rudakemwa
Tel : 0039.0763.732085
Cell : 0039.333.3167336
E-mail : rdfkm@yahoo.fr