Padiri Thomas Nahimana arasubiza nyir'ikinyamakuru Rushyashya ariwe FPR-Inkotanyi(source: www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi4ae58a8d08d95c2f%2F1303460073%2Fstd%2Fpadiri-ubald-arashinjwa-kwica-sindayiheba-jean-aho-gukurikiranwa-n-ubucamanza-ngo-nashimagizwe-kuko-asenga-agakora-ibitangaza-we-akomeje-gutoteza-abana-yagize-imfubyi.jpg)
Mu nomero yacyo Vol.106 yo kuwa 18-30 Mata2011 ku rupapuro rwa 15, ikinyamakuru Rushyashya cyatambukije inyandiko yitwa ngo “Abapadiri barashaka kuzura CDR ». Uwasinye iyo nyandiko ngo ni « Umusomyi wa Rushyashya ». Mu itangazamakuru ibi biremewe ariko bifite icyo bisobanura. Iyo ikinyamakuru cyahisemo kutagaragaza izina ry’uwanditse inkuru nk’iyi biba bivuga ko nyir’ikinyamakuru ari we wayanditse kandi akaba yitegeye kubazwa ibibazo byose bijyane n’iyo nyandiko byaba na ngombwa agakurikiranwa n’ubutabera nko mu gihe yaba yavuze ibinyoma cyangwa yavogereye uburenganzira bw’abandi.
Twe twifuje gusubiza nyir’iki kinyamakuru. Nk’uko twese tubizi, Rushyashya ikorera FPR-Inkotanyi, mbese ni kimwe mu binyamakuru bitari bike binyuzwamo « ibitekerezo » by’iryo shyaka riri ku butegetsi mu Rwanda. Muri make iyi nyandiko irerekana aho FPR ihagaze : imikorere, imyumvire,ibyifuzo n’ibyo FPR iteganya gukorera abo ikeka ko ari abanzi bayo. Ubu buryo bwo gukora tumaze kubumenyera kuko FPR yabudutoje guhera mu 1990.
A. Ikirego cy’ingenzi : kuzura ishyaka CDR
Iki kirego kiri mu rwego rw’iterabwoba! Bya bindi FPR yamenyereye byo gucecekesha umuntu wese ugize icyo avuga kidashyigikiye inyungu z’agatsiko kari ku butegetsi ! Twe ku bitwerekeye dusanga iki kirego ahubwo gisekeje !! CDR iyo twese turayizi. Yigishaga ko Abatutsi bafite gahunda yo kugirira Abahutu nabi bikomeye, ko kubera iyo mpamvu Abahutu bagomba kuryamira amajanja bagahora bari maso, byaba ngombwa bagafata imihoro bagatanga umwanzi! Izo nyigisho hari abazemeye biyemeza no kuzishyira mu bikorwa, icyo byatanze twese twarakibonye: inzirakarengane zitagira ingano zahasize ubuzima. Nyamara hari benshi bakomeje kwamagana ibyo bitekerezo, twavuga nka Kiliziya gatolika yakomeje kwigisha ko ivaguramoko ari icyaha gikomeye kandi ko gukundana ari itegeko ry’Imana.
Ikibazo ni uko imikorere ya FPR, muri iki gihe kimwe no mu gihe gishize, ishobora gutuma benshi mu bahutu basubiza amaso inyuma bagasanga ibyo CDR yavugaga byose bitari ibinyoma . Aho kuvuga ko umwanzi w'Abahutu ari Abatutsi bose uko bangana, iyo CDR iza kuvuga ko ari FPR gusa…..! Aho yavugaga ko ari Abahutu bonyine bazagirirwa nabi, iyo iza kwerekana ko ari Abanyarwanda b’abakene(Abahutu n'Abatutsi bari mu Rwanda)….yari kuba iguye ku ijambo!
None se ninde utuye mu Rwanda utabona ko FPR isigaye igizwe n’agatsiko k’Abatutsi,Abahutu n’Abagande bagize uruhare mu kurimbura Abanyarwanda, (Abahutu n’Abatutsi), haba muri jenoside yakorewe Abatutsi(1994), i Kibeho(1995), mu mashyamba ya CONGO(soma Mapping report), n’ahandi ?! None ndabona hadutse igikangisho gishya ngo ntitwakagombye kuba tubona ko abayobozi bakuru ba FDRL batari intungane na busa buzuye mu buyobozi bw’igihugu! Ariko ye! None se ikinamico ry’abaturage bahora bafatwa bagafungwa ngo batumwe na FDRL gutera ibisasu i Kigali kandi abayobozi bakuru b’iyo FDLR biyicariye ku ntebe zabo za zahabu i Kigali, nta n'ubatunga urutoki…FPR ibitangaho ibihe bisobanuro?! Muzakomeza gufata Abanyarwanda nk’ibigoryi kuzagera ryari?Hari utabona ko Abanyarwanda b’inyangamugayo batishoye mu bwicanyi nta gaciro bagifite mu gihugu ? Abicanyi bakuru bamaze abantu, bigize INTORE, barica bagakiza, barisasira amafaranga bakiyorosa andi, rubanda rwa giseseka niyo ihejejwe mu bukene, muri gereza,mu buhungiro... ngo niyo yakoze jenoside, yateye ibisasu….! Niko musomyi wa Rushyashya, ibi byo ko utabitangaje ? Genda RUSHYASHYA uri “ikinyamakuru kitabogama kikanarwanya na jenoside”…ntugasekwe!
B. Ibindi birego
Muri iriya nyandiko ya Rushyashya padiri Thomas na Fortunatus bararegwa n’ibi bikurikira:
1. Kubiba amacakubiri babinyujije kuri site www.leprophete.fr na Veritas .org (mu by'ukuri ni www.veritasinfo.fr kandi si iyacu).
2. Gukora itangazamakuru ry’amacakubiri rikangurira Abahutu kuba umwe.
3.Kwifuza ko Rubanda nyamwinshi yakongera igakora revolisiyo kuko yasubiye mu buhake.
4.Kubangamira ubumwe n’ubwiyunge.
5.Guteza umudugararo mu gihugu.
6.Gusebya padiri Ubald Rugirangonga akamwita umwicanyi ruharwa kandi ari urugero rw’abasenga Imana ikabumvira!
7.Kubiba ingengabitekerezo y’ivangura mu iseminari ya Cyangugu mu gihe barekaga abaseminari bagasoma ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga uko FPR yahanuye indege ya Perezida Habyarimana.
8.Kugaragaza ko bashyigikiye umucamanza Jean Louis Brouguière wemeje ko FPR ari yo yahanuye indege ya Habyarimana ibyo bikaba byarafashwe nk'imbarutso ya jenoside yo muri mata 1994.
9.Batumye umuseminari gukora exposé yitwa ngo « la mauvaise gouvernance qui règne au Rwanda » igaragaza uburyo mu Rwanda habayeho « double génocide ».
10.Musenyeri wa Cyangugu yemeza ko Padiri Thomas yatorotse yibye n’amafaranga ya paruwasi ya Muyange.
11.Gushinga urubuga rwa CDR no kurwanya Leta y’Ubumwe ku buryo bugaragara.
12.Kugumura abaturage bifashisha révolution y’Abarabu.
13.Kurwanya Leta y’Abatutsi.
14.Kutishimira Abahutu bari muri Leta ngo ni Abahutu b’inda ndende.
15.Inyandiko zitesha agaciro Leta y’ubumwe.
16.Bavuga ko bamwe mu bayobozi atari Abanyarwanda ahubwo ari Abagande bigabije u Rwanda.
17.Ko Rubanda nyamwinshi iryamiwe n’abo Bagande.
18.Ko Rubanda nyamwishi ikwiye guhaguruka ikigumura.
19.Bafite gahunda yo guteranya Abanyarwanda.
20.Bafite ubumara butwika umutekano kurusha imbunda.
Dore birego ye!!! Yayaya ! Ibi ni byo birego byagiye bigerekwa ku Banyarwanda b'inzirakarengane bagateshwa umutwe, bagafungwa cyangwa bakicwa.Ibi nibyo bihejeje mu buroko Abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR. Ntitwiriwe turondora amazina yabo, izo nzirakarengane abaturarwanda twese turazizi kandi duhora tuzisabira.
N.B: Hari ibirego 3 bigomba kuba byibagiranye :
1. Ko aba bapadiri bigeze gusara!
2. Ko dipolome bakoreraho ari impimbano !
3. Ko bakorana n’umutwe w’iterabwoba ari wo FDLR mu gutera ibisasu mu Rwanda!
Buriya ikigiye gukurikiraho ni uko umushinjacyaha mukuru wa repubulika, Bwana Martini Ngoga, agiye "guteknika" dosiye, akazishyikiriza ubucamanza, tugahamagarwa ntitwitabe, tukaburanishwa tudahari, tugakatirwa burundu n'akato rugeretse! Hanyuma bakohereza zimwe muri za ntore zabo ziyoborwa na NZIZA ngo zize zidutsinde mu mahanga! FPR ni ko ikora, bimaza kumenyerwa , ariko twe nta bwoba biduteye na busa , dore ko twemera byimazeyo ko no " hakurya y'imva hari ubugingo" !
C.UKO TUBIBONA
Biragaragarira buri wese: Abayobozi ba FPR-Inkotanyi, bamaze imyaka 17 bavuga bonyine, abaturage bakicecekera ; bavuga ubusa, bagahabwa amashyi ; bakwica inzirakarengane, abaturage bakaruca bakarumira… none byabaviriyemo ubumuga bukomeye! Bazi ko ari uko ibintu bizahora kugeza Nyagasani ahindukiye. Kuki batabona ko bibeshya? Reka tugire ibyo twibukiranya:
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fia58790bffc88926a%2F1303462496%2Fstd%2Faba-bajenerari-bombi-bafite-ubunararibonye-mu-gusogota-abanyarwanda-aho-kubihanirwa-barabihemberwa-bakazamurwa-mu-ntera-gumisiriza-wishe-abasenyeri-i-gakurazo-ngo-azashirwa-ari-uko-yivuganye-n-abapadiri-2-bashinze-leprophete-fr.jpg)
1.Uburenganzira bwo kwishyira ukizana kuri buri Munyarwanda, mu gihugu cye, si impano duhabwa na FPR uko ishaka n’igihe ibishakiye.
2.Uburenganzira bwo gutekereza (liberté de penser), ntibusubirwaho, ibyo kugenerwa ibyo abantu bagomba gutekereza, twe twumva bitatureba, twavuye kera mu mubare w’abo FPR igenera ukuri bagomba kwemera n’uko batagomba kwemera (la Liberté des académiciens turayifite si Fred Ibingira uzayiduha !).
3.Uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza (Liberté d’expression), ni ubwa buri muturarwanda. Leta ya FPR ntishobora kuzakomeza kubukandagira iteka ryose,aho ibihe bigeze, ntibigishobotse.
4.Kwirwanaho no guhangana n'ubutegetsi bukandamiza abaturage (la résistance à l’oppression), ni uburenganzira butavogerwa bwa buri muntu, bukaba n’inshingano ikomeye ireba umuturage wese (citoyen) ukunda igihugu cye (reba Déclaration des Droits de l’homme et du citoyen, art. 2) .
Kubera izo mpamvu zose:
1.Twamaganye ku mugaragaro politiki ya “humirizankuyobore” umubyeyi wacu FPR akomeje kuyoboresha Urwanda guhera muri 1994.
Abantu bose ntibashobora gukomeza kwigira impumyi, ngo bakurikire nk’intama, biruka inyuma y' abayobozi batitaye ku nyungu za Rubanda: barabasenyera amazu, barabaca amafaranga arenze urugero ya hato na hato kandi ajya mu mifuka y’abo bayobozi ngo bakunde biguriremo indege, barirukana abana mu ishuri kugira ngo bajye kuba inzererezi, barafungira abakene ibyara ku ngufu, baratema intoki, barabambura utwabo ku buryo bwose, barabirukana mu mugi wa Kigali, barafungira abana badafite icyaha ku kirwa cya Iwawa, barashimuta abantu bakicwa nta we ubarengera nk'aho polisi y'igihugu ifite inshingano zo guhungabanya umutekano w'abaturage(Cyiza Augustin, Musenyeri Phocas Nikwigize...)…n’ibindi.
Abayobozi nk’abo bakwiye kwisubiraho, byakwanga abaturage bakihitiramo abandi babanogeye, iryo ni ihame! Niba ibitekerezo nk'ibi binyura kurubuga rwacu ari byo bitera FPR kudushinja ko tugumura abaturage, turemera icyaha kandi ntitwiteguye kucyicuza.
2. Turamagana ukwikubira ubuyobozi bw’igihugu bikorwa n’agatsiko k’abantu bake (Abahutu n’abatutsi) bakoze ibyaha ndengakamere byo gutsemba Abanyarwanda ( Abahutu n’ Abatutsi) bakaba batanemera kubihanirwa n’ubutabera. Baba abacamanza bate kandi na bo ubwabo ari abicanyi ruharwa? Nta munyarwanda uri hejuru y’amategeko: niba gusaba ko ubutabera bugera ku banyarwanda bose ari byo bibaye icyaha cyo kubiba amacakubiri, icyo cyaha turacyemera kandi ntiduteze kucyicuza.
3. Twamaganye politiki ishingiye ku kinyoma no gusebanya :
Kwinjira mu buzima bwite bw’umuntu bihanwa n’amategekeko. FPR yo ntacyo biyibwiye kwandika mu binyamakuru inkuru zisebanya kandi badafitiye ikimenyetso na kimwe. Tumenyereye ko iyo ari tekiniki (technique) ntindi yo kurangaza abantu no kugerageza kubaca intege. Ku bitureba nta bwoba dutewe n’ibinyoma muhimbahimba mugamije guteranya abantu: ngo Padiri Apollinaire yatanze raporo (iyo raporo ntiyabayeho kuko n'ibifitirano biyitirirwa bitabayeho !!!) ; ngo Musenyeri Bimenyimana yemeza ko Padiri yasahuye amafaranga ya paruwasi Muyange (ntabyo Musenyeri yavuze kuko paruwasi Muyange itigeze yibwa amafaranga !!). Ikinyoma cyanyu nimucyigumanire, murata igihe dore ko nta we mugitesha. Mu myaka 17 ishize, mwabeshyeye benshi bacibwa imitwe ku maherere, ubu twarabamenye, Ça suffit!
3. Ubwibone n’ukwikubira umutungo w’igihugu bikomeje kuranga agatsiko katurutse Uganda sibyo bikwiye kwitwa ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Si abapadiri babihimba kuko abanyamuryango b’imena ba FPR ni bo ubwabo babitangira ubuhamya budasubirwaho.Ushaka kubisobanukirwa neza yasoma Rwanda Briefing yanditswe na Kayumba Nyamwasa na Bagenzi be n’ Ubuhamya bwa Abdul Ruzibiza. Niba kwamagana ubwo busahuzi bibaye icyaha, kirakaduhama.
4. Ibimenyetso byose by’uko Padiri Ubald yishe umugabo witwa Jean Sindayiheba amuhora ubusa, byaratanzwe. Hari abibaza impamvu adakurikiranwa n’ubushinjacyaha ngo ashyikirizwe ubucamanza, niba bubaho mu Rwanda! Niba kwamagana ubwo bwicanyi ari byo byitwa gesebya umuntu w’intagarugero mu gusenga akumvirwa,agakora n' ibitangaza, aha hari ikibazo gikomeye. Tuzi neza ko Imana itagirira abayo ibyiza ibitewe n'ubutungane bw’abaherezabitambo. Ariko ibya Ubald byo birimo ikinamico rikwiye kwitonderwa. Imana ntishobora kuba ku ruhande rwe niba atabanje kwicuza icyaha gikomeye nka kiriya! Hari ababona ko Padiri Ubald ashobora kuba yarabaye umumajisiye(magicien) abantu bagakomeza kwibwira ko akiri mu iyobokamana ry’ukuri, ni ukubisuzuma neza! Uko byamera kose, niba Ubald agifite umutima w'abantu, nabanze areke gucunaguza bariya bana we ubwe yagize imfubyi! Azabone kuba intangarugero nyuma.
Ejobundi taliki ya 16/4/2011 mu giterane cy’amasengesho cyabereye muri ULK kireba ibyo gusana ibikomere by'imitima, Padiri Ubald yatangiye avuga ko ngo hari abapadiri b’inyangarwanda bamubeshyera ko yishe abantu, kandi ko ngo hari n’abantu bari mu Rwanda bafatanya nabo. Yongeraho ko ngo abana ba nyakwigendera bamusabye imbabazi.Nyamara si ko biri, arababeshyera. Igiterane cy’amasengesho gisigaye gitangizwa n’ibinyoma, hanyuma kigahinduka mitingi (meeting) ya politiki!!! Iterabwoba Ubald akomeje gushyira kuri abo bana ubwaryo ni icyaha gihanwa n’amategeko(harcelement moral), dore ko adasiba kubatelefona ngo nibamusabe imbabazi, kandi ari we wagombye kuzibasaba.
Hagati ya 1994 na 1997, padiri Ubald yanze kumvira umwepiskopi we, yanga gukora ubutumwa muri diyosezi ye ya Cyangugu ahitamo kwibera mu mugi wa Kigali. Benshi bahamya ko kimwe mu by’ingenzi yakoraga kwari ukwirirwa akubita abantu yitaga interahamwe kuri koleji ya Mutagatifu Andereya i Nyamirambo, nanone afatanije na murumuna we Reveriyani Rugwizangoga uri muri polisi y'u Rwanda.
Reka tubivuge tweruye: politiki yo kwiyerekana no kwigira igitangaza mu maso y’abantu ariko umutima uboshywe n’ubwicanyi ihabanye cyane n’iyobokamana ry’ukuri Kiliziya gatolika yadutoje. Ese ubwo niba bamwe (Abatutsi b’indobanure) bica abandi banyarwanda (Abahutu, Abatwa n’Abatutsi basanzwe), aho guhanwa bagashimagizwa ndetse bakagororerwa nka Fred Ibingira, Gumisiriza Wilson, Padiri Ubald Uhoraningoga, n’abandi... murakeka ko ako atari ka karengane gasenya igihugu kurusha intambara y’amasasu? Muribwira se ko Abanyarwanda tuzakomeza kwemera kuyoborwa n’abicanyi batihana kugera ryari? Niba kwibaza ikibazo nk’icyo byitwa ingengabitekerezo, iyo yo turayifite kandi turifuza ko yafata Abanyarwanda bose.
5. Ku byerekeye kwifuza ko Abaturage bakora revolisiyo : Icyo dukundira FPR ni uko ibeshya ariko ntibure no kwivuguruza izuba riva! None se ko wumva ibyo abaturage batangaza ku rubuga www.leprophete.fr ari ibinyoma bigamije gusebya Leta y’Ubumwe, Abanyarwanda bose bakaba babayeho neza, nta kibazo bafite, muratinyira iki ko izo nyandiko zishobora kugumura abaturage?! Bazagumuka bate se kandi Leta y’ubumwe yarashoboye kubageza ku bumwe n’ubwiyunge, amajyambere akaba ari yose mu gihugu, akaba ari nta karengane n’uburyamirane burangwa mu Rwanda kuva FPR yaruyobora?
Harya ngo dufite ubumara buryana kurusha imbunda? Ntabwo ari ubumara ubu bugira nabi, ahubwo icyo mwita ubumara nta kindi kitari imbaraga z’ukuri mwe mudashaka kwemera! Niba ibyandikwa ari ibinyoma gusa, Leta yagombye kubinyomoza nta ngorane cyane cyane ko n’abaturage ubwabo baba babona ko ari ibinyoma dutangaza! Abo baturage muvuga nibo ubwabo bandika inyandiko zihita ku rubuga www.leprophete.fr. Abanyarwanda si abana nk’uko bamwe muri mwe babyibwira, yenda kubera kubura ubushishozi bukwiye. Bamaze kurambirwa akarengane no gupfukiranwa. Nibiramuka bidakosowe, iyo revolisiyo ninde utayishyigikira? Twe turi mu babona ko ahubwo revolisiyo ya rubanda ikabije gutinda!
UMWANZURO
Ibihe byarahindutse.The wind of change is blowing. Abaturage bo mu bihugu by'Abarabu barahagurutse , ubu bariho bararwanira uburenganzira bwabo.Abayobozi b’abanyagitugu basigaye bafatirwa no mu myobo bagakurwa ku butegetsi bari baragize nk’akarima kabo. Abayobozi ba FPR niba bashaka gukomeza kuyobora igihugu, nabo bagomba guhindura imvugo n’ingiro. Nimureke ikinyoma. Nimurekere aho kurenganya inzirakarengane n' abakene. Nimusigeho gukomeza gusahura umutungo w’igihugu muwikubira mwenyine.Nimuhe abaturage amahoro, barye duke ariko biryamire basinzire. NIMUREKE ABANYARWANDA BAVUGE ICYO BATEKEREZA.
Padiri Thomas Nahimana.