Itanganzo rya CNR-Intwari rigenewe abanyamakuru n'abanyarwanda.

Publié le par veritas

CNR - INTWARI

Permanence: Avenue de Tourbillon 42, 1950 Sion, Suisse. Tél:0041786522183

E-mail : em.hame@laposte.net

             

 

Site Web: www.cnr-intwari.com

e-mail:

information@cnr-intwari.com

          Ku bayobozi  bakuru ba RNC  na  FDU-Inkingi ,

 

Tumaze kubona   Itangazo ryanyu mwasohoye kuwa  mwitandukanya n’ibitekerezo  Biro politik ya CNR -Intwari yagaragarije abanyarwanda n’abanyamakuru  mu itangazo ryayo ryo kuwa 10 Mata 20011,   twihutiye kubamenyesha ibi bikurikira :

 

1. CNR-Intwari nta masezerano y’ubufatanye yigeze igirana  na FDU-Inkingi.Nta mpamvu  nimwe rero yatuma  FDU yiha akarubanda, ikidoga ngo yitandukanije n’ishyaka batigeze bakorana, ahubwo ibi byerekana  ko Nkiko washyize umukono kuri ririya tangazo yabikoze mu izina  rye bwite n’agatsiko ke agamije kwiyerekana uko atari . Kugeza  amagingo aya nta gahunda y’ibikorwa  CNR-Intwari yaba yarumvikanyeho na RNC ngo hanyuma CNR-Intwari inanirwe kubyubahiriza cyangwa se ibibangamire. Bityo rero turasanga RNC yitandukanije natwe ntacyo bitwaye kuko nubundi uretse amagambo gusa ntacyo twari dufatanije.

 

2. Nkuko twari  twabiganiriyeho mu mibonano  twagiranye Washington DC na Martigny  mu Busuwisi  twagaragarije RNC  ibitekerezo byacu ngenderwaho muri ubwo bufatanye.Twemeranijwe nanone  ko hazajyaho amakomisiyo  yo kubinononsora kugira ngo bijye mu ngiro. Mu gihe twari twiteguye ko ubufatanye bwacu bugera kuri iyo ntera, RNC yahisemo kwitandukanya natwe, ibyo rero twabyakiriye kuko ari uburenganzira bwayo gusa icyo tutazemera na rimwe ni  ikinyoma n’ agasuzuguro kuko iwacu kirazira.

 

3. Kuva  RNC yatangira kugirana imishyikirano y’umwihariko na FDU i Buruseli,  FDU yaratwibasiye nyamara kandi kubera ko dukorera mu mucyo twamenyesheje  RNC ko tudakunda abatuvuga mu gitaramo tutamiwemo. Ibyo bigaragara mu nyandikomvugo y’inama yanyu mwagiriye  i Buruseli  kuwa 19 Ukuboza 2010  muri aya magambo: <<  Ku birebana na Partenariat Intwari ishobora kuba ishaka platform na RNC, byumvikanye ko bireba iyo miryango yombi. Aliko yaba noneho ishaka platform ya batatu hamwe na FDU Inkingi na RNC, intumwa za FDU zasabye iza RNC kuzabaza impamvu mbere zatumye Partenariat Intwari itihutira gukorana na FDU Inkingi ubu bikaba bishoboka. >>  Nonese  ko Partenariya intwari ariyo yavutse mbere ya FDU  yari kujya gute  muri FDU yari itaravuka? Mbese kuki Nkiko yumva ko byari ngombwa kandi bigomba no kwihutirwa?  Birazwi ko  muri icyo gihe, Nkiko nabo bafatanije batunengaga kuba dukorana n’abatutsi b’intwari nka Mushayidi Deo na  Karangwa Semushi Gerard ngo bityo bikaba bigaragara ko tutitandukanije na FPR-Inkotanyi. Nyamara imikorere myiza yaranze Partenariya -Intwari yeretse abanyarwanda bose  ko gufatanya n’abemeye kwitandukanya na Sekibi  FPR-Inkotanyi ariyo nzira  iganisha ku ntsinzi.Ninayo mpamvu tutazuyaje mu gihe twemeraga gufatanya na RNC mu mugambi wo kurwanya no kuvanaho ubutegetsi bubi bubangamiye abanyarwanda bose.  

 

4. Mu gihe twizeraga ko icyifuzo cyacu cyo kuganira  mbere yo gufata imyanzuro ku bitwerekeye, RNC na FDU ya Nkiko bakomeje agasuzuguro babura ubwihangane ,ubwubahane n’ubwisanzure muri demokrasi nkuko babihoza   ku rurimi, mu mishyikirano yabo basubukuye guhera kuwa 21 kugeza kuwa 25 Mutarama 2011  bafashe  imyanzuro  harimo imwe ikomeye cyane umuntu wese wifuza ubufatanye n’abandi cyane cyane nka RNC yigaragaza nk’ihuriro nyarwanda yakwibazaho. Iyo myanzuro tuyitangaje ntacyo twongeyeho cyangwase tuvanyemo kugira ngo buri wese agire icyo yivaniramo. << Ku byerekeye ubuyobozi bw’ikipi ya coordination, bitewe nuko FDU na RNC ari uruti rw’umugongo rwa plate-forme, hemejwe ko uyiyobora (Perezida) n’umwungirije (Visi Perezida) bava mu miryango yombi, amazina agatangazwa mu gihe cya vuba, mbese kitarenze icyumweru. Inama yasnze ko niyo twakwakira indi miryango, ko urwego rwa coordination rutazarenza abantu bane.>> <<-Itsinda rishinzwe demobilisation y’inzego z’umutekano na construction d’une armee nationale. Abari mu nama bifuje ko nubwo indi muryango izagenda itugana ishobora kujya muri ariya matsinda, iri rya nyuma ryaba umwihariko wa FDU na RNC.>>

 

Reka tuvuge no ku kibazo cy’ubutandukane

 

Ku kibazo cya Jenoside

 

Turasanga imyumvire ya RNC na FDU ntaho itandukaniye n’imvugo y’ubutegetsi  bwa Kigali  kandi   nyamara bakemeza ko baburwanya. Baragira bati: Mu gihe tugezemo ni ukuvuga mu gihe amateka ya jenoside amaze kugorekwa,  agakoreshwa nk’ubucuruzi  bikaba bigeze aho umwanzi ashaka  niho ntawe ukwiye gukopfora.

 

Mu itangazo ryacu nta na hamwe twahakanye cyangwa twapfobeje  itsembabwoko ryabaye mu Rwanda  mu mwaka wa 1994. Twakoresheje inyito  Jenoside nyarwanda  nkuko yashyizweho kandi yatangajwe n’akanama ka Loni  gashinzwe umutekano ku isi . Tuributsa ko ako kanama ariko konyine gafite ububasha bwo kwemeza ko ibikorwa runaka byakorewe i runaka, mu buryo runaka,no mu gihe runaka byitwa jenoside cyangwa se bigahabwa indi nyito. Nta leta  rero cyangwa se abandi bantu ku giti cyabo bafite ububasha bwo guhindura iyo nyito. Kuyikoresha rero uko yavuzwe si  uguca inka amabere kandi no mu ngiro  twemera ko ariko byagenze hariho abantu bapfuye bazira ko ari abatutsi cyangwa se ko ari abahutu kandi ntibyigeze bihagarara kugeza nubu . Icyahindutse ni uburyo bikorwamo n’umuvuduko bihabwa. Niba iyo tuvuze jenoside nyarwanda hariho abatutsi cyangwa abahutu  batiyumvamo ni uko bafite indi migambi yabo  n’imyumvire yabo tudahuriyeho. Nyangawindemera ni umwana w’umunyarwanda.Ko twanditse ko habayeho jenoside nyarwanda yibasiye abahutu n’abatutsi n’abatwa, kuki mubihindura  nkana mukadutwerera ibyo tutanditse muvuga ngo twahakanye Jenoside y’abatutsi? Mbese  abatutsi si abanyarwanda  nk ‘abandi cyangwa namwe muracyemera ko ari ibimanuka bitandukanye n’ubundi bwoko bugize abanyarwanda ku buryo iyo tuvuze itsembaboko nyarwanda batibonamo? . Kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi, mu Rwanda hose hemejwe ko  kubyerekeye jenoside hajya hakoreshwa  amagambo abiri gusa , <<Itsembabwoko n’itsembatsemba>>  Itsembabwoko byavugaga  iryibasiye abanyarwanda bose  abahutu n’abatutsi  nabatwa bishwe bazira uko bavutse cyangwa bazira ibitekerezo byabo bya politiki nta  vangura ryarimo na busa, naho itsembatsemba rivuga ubundi bwicanyi bwose bwibasiye inyoko muntu  haba mu ntambara cyangwa se nyuma yayo. FPR yakomeje gusabwa ibisobanuro ko itsembatsemba uko ryakozwe nuko abarikoze bagomba guhanwa, ibuze ibisobanuro yihutiye gutegura Itegeko nshinga ihatira n’abanyarwanda kuritora ku ngufu ubwo noneho hatangira gukoreshwa inyito imwe rukumbi y’itsembabwoko naho  ijambo itsembatsemba riba kirazira kugira ngo hatazagira nuwongera kuricisha mu gihugu. Inyito Jenoside y’abatutsi yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2009 ubwo Perezida Kagame yahindaguraga itegeko nshinga agamije gukoresha  iyo nyito nshya  mumatora yo muwa 2010 nk’iturufu yo kwiyegereza abacitse ku icumu bo mu bwoko bw’abatutsi kuko benshi batari bakimushyigikiye kuberako bamwe muribo yari yarabahitanye,abandi yarabakwije imishwaro.

 

 Gupfobya Jenoside rero mu by’ukuri ni ukuyihindagura uko wishakiye kandi utabifiye ububasha ahubwo ugamije kugera ku nyugu zawe bwite. Ni ukuyivugisha  no kuyikoresha icyo ushaka n’igihe ushakiye. Twanze kugwa mu mutego wa Kagame n’abambari be duhitamo gukoresha inyito yemejwe na loni kuko ariyo  ihuriweho na bose. Inyito ya jenoside y’abatutsi  yadutse mu wa2009  ikaza no gushyirwa mu itegeko nshinga ku ngufu  ni umwihariko wa propaganda ya FPR-Inkotanyi  n’abambari bayo, ntitwumva  mu by’ukuri impamvu FDU na RCN bayitwerera bakayigira n’iyabo.Tuzi neza ko badacana uwaka n’ubutegetsi bubi buriho i Kigali, icyo tutumva ni ukwifubika ikinyoma ubwo butegetsi bugenderaho bakadusaba  kubyemera gutyo ngo nta mpaka!!!.

 

Mu nyandiko zose mwarondoye uretse wenda izibogamiye  ku ruhande mwiyumvamo ntahakoreshwa ijambo jenoside y’abatutsi hakoreshwa ijambo jenoside nyarwanda.No mu butumwa Perezida Obama wa Amerika na Madamu Hilariya Clinton bohererje abanyarwanda ku musi w’icyunamo muri uyu mwaka  bakoresha ijambo Jenoside Nyarwanda none FDU na RNC murabeshya imbaga y’abanyarwanda ngo isi yose yemeye  ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside Tutsi???.

 

 Kugereka Jenoside kuri FPR yonyine

 

Nkuko bizwi n’abanyarwanda bose,ubutegetsi bwa FPR bwashyizeho itegeko nshinga  hagamijwe cyane  gushimangira ubutegetsi bushingiye ku myumvire ya FPR –Inkotanyi. Bikaba byumvikana rero ko itari kwishyiraho umuzigo idashobora kwikorera. Mu ngingo ya 14  itegeko nshinga rigira riti :” Leta, mu bushobozi bwayo, iteganya ibikorwa byihariye bigamije imibereho myiza y’abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu Rwanda kuva ku wa 1 Ukwakira 1990 kugeza ku wa 31 Ukuboza 1994, abantu bafite ubumuga, abatindi nyakujya, abageze mu zabukuru n’abandi batagira kivurira”.

 

Nubwo itegeko nshinga ry’uRwanda rimaze guhindurwa incuro 3 zose iyongingo ntikorwaho. None ngo ni CNR intwari iyigereka kuri FPR yonyine .None se CNR-Intwari niyo ishinja FPR kuba umutwe w’iteraboba?

 

None se niba abo muri  FDU na RNC badashobora kwemera ko habayeho jenoside yakorewe abahutu ngo kiretse bimaze kwemezwa na loni,iyi jenoside y’abatutsi bemera kandi baduhatira kwemera yemejwe na nde? yakozwe na nde ? Tuyivane kuri FPR iyiyemerea tuyitwerere nde? CNR-Intwari siyo yanditse itegeko nshinga kandi nta n’uruhare na ruto yabigizemo.Ikitumvikana ni uko  tuvuga ukuri kwanditse mu Itegeko nshinga  FPR yiteguriye kandi yiyemerera , FDU na RNC bakazura umugara? Twebwe twemera kandi twemeza ko habayeho jenoside yakorewe abahutu ntituzategereza ko loni iyemeza kuko yemeye ko habayeho jenoside nyarwanda igisigaye ni uguhatanira ko  nayo yandikwa mu mategeko y’uRwanda no guhana abayikoze. Ahubwo icyo abanyarwanda bakwiye gusobanukirwa ni ukwibaza impamvu TPIR yirirwa ishakisha abateguye jenoside nyarwanda  ngo ikababura kandi ababyiyemerera bahari ntibakurikiranwe. Harya ngo turuce turumire kugirango abo bakingira abicanyi ikibaba bakunde natwe badufashe  batwemere mu rugamba rwo kwibohora? Aha buriwese yakwiha igisubizo agahitamo n’inzira yanyuramo ariko ntawahatira abandi kunyura aho yabonye ko bimworoheye ngo amurandate buhumyi mu nzira y’icuraburindi idakemura  burundu ibibazo by’abanyarwanda. Mbese aho FDU na RNC baba bemera  ko guhanura indege ya Perezida Habyarimana aribyo byabaye imbarutso ya jenoside nyarwanda? Nitubona igisubizo kuri icyo kibazo niho tuzamenya imvo n’imvano z’ubu butandukane.

 

Ku byerekeye uruhare rwa ba Mpatsibihugu muri jenoside nyarwanda

 

Ibihugu byinshi byemeye urwo ruhare.Byaba bitangaje FDU na RNC aribo bonyine batazi ko Ubwongereza ububirigi na leta zunze ubumwe z’amerika zemera ko zagize uruhare muri Jenoside nyarwanda.Ibyo kandi nta nukuntu  babihakana kuko ubushakashatsi CNR-Intwari yakoze ikabutangariza isi yose bubigaragaza nta shiti. FPR nayo irabyiyemerera  nkuko twabivuze mu ngingo zibanza. Birumvikana ko ba mpatsibihugu bamaranisha abenegihugu kandi bakabakoresha mu nyungu  zabo, batabikora aribo bonyine iteka bashaka impamvu zo gusopanya abenegihugu no kubaryanisha, ikizwi nuko kenshi batita ku ngaruka mbi zigwira abaturage bo mu bihugu bashozamo intambara kandi no mu Rwanda niko byagenze.Ukoreshejwe muri izo ntambara birumvikana ko nawe aba afitemo uruhare.Ubu rero, FPR niyo ikwiye kwerekana abayifashije muri uwo mugambi mubisha  kandi birumvikana ko hataburamo abahanze Hutu Power bakayiha intebe ku Kabusunzu n’abandi nkabo, hamwe na ba mpatsibihugu babateye inkunga mu ntambara yashojwe  mu Rwanda ikarangirana na jenoside yo mu mwaka wa 1994.  Ntihaburamo nanone n’abategetsi gito baguye muri uwo mutego  bakareka abturage bakamarana ntibabahagarare hagati kandi ariyo nshingano yabo nyamukuru abo bose rero bagomba kubibazwa. Ntitwibwira ko kuba mu bushorishori bw’inzego z’ishyaka iryo ariryo ryose  hari uwo byabera urukingo ku mahano yaba yarakoze mu bwicanyi bwahekuye uRwanda.

 

Kubyerekeye FDLR

 

Icyo FDU na RNC bapfa na FDLR ngo ni uko yafashe intwaro ikarwanira impunzi z’abahutu FPR yari igamije kurimbura nkuko bigaragazwa na Mapping report nabo ubwabo bemeza ko bashyigikye. Nones iyo badafta intwaro byari kugenda bite hari nuwo kubara inkuru wari gusigara? Mu itangazo ryacu twagaragaje ko dushyigikiye ko ikibazo cya FDLR kibonerwa umuti wa politiki ni ukuvuga ko impamvu zatumye bafata intwaro zigomba kubanza kuvaho. FDRL  ntiyahwemye kugaragaza ko ifite inyota y’amahoro igera naho yiyambaza umuryango wa San  Egidio w’i Roma ngo ubafashe muri icyo gikorwa. Igera naho ishyira intwaro hasi imbere ya loni aliko K agame byose abihindura ubusa. CNR –Intwari yashyigikiye iyo nzira y’amahoro yohereza n’imbanzaguseruka zayo mu Rwanda ziyobowe na Jenerali Bizimungu Seraphin alias Amani ariko birananirana kubera amananiza y’ubutegetsi bubi bwa Kigali bwageze naho bumufungira mu kato bumaze kumuhimbira ibyaha nkuko bubigenza buri giheiyo bushaka kwikiza uwo budashaka.  Nonese iyi niyompamvu FDU na RNC baduhindura abavugizi ba FDLR? Mbese ko twagerageje tukananirwa bo indi nzira y’amahoro kuri FDLR berekana niyihe uretse urugambo gusaaa. Nonese baragira ngo byanze bikunze dukore nkabo tujye twemera FDRL ni njoro ku manywa y’ihangu no mu gitaramo tuyihakane? Tuyitererane duhe Kagame na ba mpatsibihugu urubuga rwo gukomeza guhumanya no kwanduza isura y’abahutu  ngo nuko bagerageje kwirwanaho banga kurimburwa. Aha rwose baradusaba  amananiza. Birashoboka ko muri FDRL habamo abakoze amahano nkuko bashobora kuboneka muri FDU na RNC no mu yandi mashyaka.Umuti rero si uwo guha Kagame ububasha bwo gutoranya abeza n’ababi muri FDRL,gutoranya abo agomba kurasa nabo agomba gucyura  no guhemba ahubwo ni ukumubuza uwo mukino akajyana ibigarasha byihishe muri FDRL, hagasigara abiyemeje kuba intwari ziharanira kubohoza uRwanda. Twebwe twemera ko urugamba rwo kubohoza Urwanda nta nzira nimwe rugomba gusiga inyuma yaba iy’amahoro cyangwa se iy’intambara.  FDU na RNC ngo bari mu mahoro gusa ,bategereje ko Kagame  ngo ariwe uzakoma imbarutso.  Mbese gukoma imbarutso kurenze gukurikirana abaguhunze ukajya kubicira mu buhungiro   guca abantu imitwe ukagarika ingogo ubutaruhuka, abakopfoye ukabashyira ku ngoyi, gukoma imbarutso kurenze uko ni ukuhe?

 

 UMWANZURO.

 

Gufatanya ntibigomba kutwibagiza ibyabaye. Kubera iyo mpamvu CNR-Intwari yibona nk'ishyaka rya Politiki ryiteguye gufatanya n'andi mashyaka yose nta gahato.Yemera kandi kujya impaka ku bibazo byose bibangamiye abanyarwanda kuzageza igihe bumvikanye ku mugambi umwe wo kuzahura igihugu.

 

 None rero,Mfura twaganiriye, tubasezeyeho tutabanga kandi ntibikabe. Urugendo rwo kwibohoza  ni inzira ndende kandi ntawe uyifasha wenyine. Nimubishaka tuzongera duhure tuganire dusase inzobe n’urugwiro iwacu muri CNR-Intwari, amarembo ahora yuguruye. Kwitandukanya  nta wundi biha ingufu uretse abamye bifuza gutanya abanyarwanda.

 

Gakwaya Rwaka Theobald,

Tel.603 294 6035

Umuvugizi wa CNR-Intwari.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
<br /> <br /> Ubwo se murajijisha nde ? FDU, RNC, FDLR na CNR-Intwari ntimukabeshye abanyarwanda c'est la même merde. Harya irya wa mukwe wa Masudi n'irihe ?<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre