Njye ndareba ngasanga UMULIDERI wakiza Abanyarwanda Agatsiko ari Nyakubahwa Nkuliyingoma Yohani Batisita.(www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi674ff35a3c788ee2%2F1314097734%2Fstd%2Fnyakubahwa-nkuliyingoma-yohani-batista-ni-we-mulideri-njye-nakurikira.jpg)
Nizeye ko Urubuga Leprophete.fr rwemera guhitisha iyi nkuru yanjye. Impamvu inteye kwandika ni uko nanjye nakurikiranye inyandiko Bwana Zeloti Mahoro yise Amabanga 77 ya politiki , nkaba nemeranywa na we ku bintu bitatu bikomeye yagaragaje ko ari ngombwa kugirango haboneke ingufu zo gusezerera kariya Gatsiko kigize nk'Imana mu Rwanda. Ibyo bintu bitatu koko ni ibi : Umulideri, Ikipe n'Ishyaka rikora. Ubwo mbona dusa n'abakiri ku rwego rwo kwishakamo umulideri uhamye, njye nsanga Twagiramungu Faustin ari umuntu w'umugabo koko ariko hari ibibazo byinshi agomba kubanza gusobanurira Abanyarwanda. Mu gihe ibyo bisobanuro atarabitanga ngo numve nyuzwe, nsanga Umulideri nyawe ari Bwana NKULIYINGOMA Yohani Batisita. Nk'uko Aimable Rukundo yatanze impamvu ze 10 zituma yahitamo Twagiramungu, nanjye mfite impamvu 12 zituma dukwiye twese gukomera kuri Nkuliyingoma Yohani Batisita. Izo mpamvu ni izi zikurikira:
1.Nkuliyingoma si umwana wo guta umutsima, si umukambwe wacyuye igihe, afite imyaka 51 y'amavuko. Muri 1990 ubwo Agatsiko kagabaga igitero cyo gusenya Urwanda, Nkuliyingoma yarabirebaga kuko yari afite imyaka 30 yose. Azi gutandukanya ibyiza n'ibibi byazanywe na Repubulika 3 zasimburanye : ni yo mpamvu yemeza ko Ingoma ya Paul Kagame n'Agatsiko ke ari yo ikwiye igikombe cyo kuba yararoshye abanyarwanda mu icuraburindi rikomeye, ubwo biyemezaga gutangiza iriya ntambara y'inkundura yarimbuye imbaga. Nkuliyingoma akaba rero yiteguye guhangana n'Agatsiko k'Indobanure kugeza kavuye ku butegetsi.
2.Ubwo bimaze kugaragara ko Abanyarwanda batazongera kwemera kuyoborwa n'Inkandagirabitabo, Nkuliyingoma arajijutse , yarize bihagije. Afite impamyabushobozi zo mu rwego rwa Kaminuza mu by'Amateka, mu ndimi (Igifaransa n'Ikinyarwanda), akagira n'ubumenyi buhanitse mu by'Itangazamakuru. Ubwo buhanga afite, burakenewe mu kuyobora Urwanda mu nzira ya demokarasi isesuye.
3.Iyo Nkuliyingoma yiyemeje gukora igikorwa iki n'iki yitanga atitangiriye itama, ntabarirwa muri ba bandi bacika intege bwangu bagahunga urugamba: Umurimo w'itangazamakuru yawukoze neza cyane atitaye ku ngorane z'inzitane yahuraga nazo, kugeza ubwo byaje kumuviramo no guhabwa igihembo cy'Umunyamakuru warushije abandi gukora neza mu mwaka w'1987. Icyo gihembo cyitwaga Prix Munyangaju. Ndahamya ko tumwemereye akatubera umulideri yazaruhuka ari uko atugejeje ku ntsinzi.
4.Nkuliyingoma ni umugabo utaripfana.
Ndibuka rwose ukuntu yahanganye na "Z" wari perefe wa Ruhengeri, uyu akaba yari yashyizeho itegeko riteye isoni rya Censure, rigamije kunigana abanyamakuru ijambo nk'uko n'Agatsiko ubu kabigenza : mbere yo gutangaza amakuru kuri radiyo rwanda, abanyamakuru bagombaga kubanza kuyamugezaho akaba ari we uhitamo atambuka n'adatambuka. Nkuliyingoma yarwanyije icyo gitugu, Christophe Mfizi wayoboraga Orinfor abimufashamo, maze Perezida Habyarimana akemura izo mpaka, yemeza ko censure itagomba kubaho : Nkuliyingoma aba atsinze igitego cy'umutwe kuko yatabaye "Liberté d'expression" kuko ariyo ntangiriro ya demokarasi. Iyo abaturage bahatirwa kutavuga icyo batekereza, igihugu cyose gihinduka icy'Abidishyi, umunyagitugu ubayobora yakora ibikosa aho kumubwiza ukuri abajyanama be bose bakamubwira ngo "Yes Sir"= "Ndiyo bwana". Ng'uko uko Paul Kagame n'Agatsiko ke bahinduye Abanyarwanda: aho kuvugisha ukuri, birirwa mu tugambo two guhakirizwa gusa , ngo barebe ko bamara kabiri. Icy'ibanze Nkuliyingoma aharanira ni uko buri munyarwanda yishyira akizana, ntihagire uhindurwa nk'umucakara mu gihugu cye.
5.Mu rwego rwo kurengera ubwo burenganzira bwo kuvuga icyo utekereza udakebaguzwa, mu 1990-1991,Nkuliyingoma , afatanije na Karemera Gaspard, yashinze Ikinyamakuru IMBAGA twese twibuka: Ni nde utibuka ukuntu icyo kinyamakuru cyamaganye imyitwarire n'ibikorwa by'abanyapolitiki (MRND na FPR) byashoboraga kugusha igihugu muri jenoside?
Ntituribagirwa amahugurwa ubwanditsi bw'ikinyamakuru imbaga bwahaye abaturage, bakigishwa kwandika inkuru, bityo bakamenya kurengera inyungu zabo igihe zibangamiwe! None ubu wagira ngo Agatsiko kasibye abanyarwanda batuye mu giturage kuri lisiti y'abenegihugu ! Umugi wa Kigali ni wo wonyine wahindutse Urwanda! 90% by'abatuye mu giturage inzara n'amavunja nibyo Kagame yabahayeho umurage ! Abaturage b'Urwanda basigaye bameze nk'intama ziragiwe n'ikirura !
Ni nde uyobewe ukuntu inyandiko zanyuraga mu kinyamakuru IMBAGA zari zigamije guherekeza impinduramitegekere itavusha amaraso, guherekeza demokarasi no kurwanya irondakoko ? Ibyo bikorwa byiza nta wundi wari ubiri inyuma utari Nkuliyingoma Yohani Batisita. Ubwo bushake buzima yari afite icyo gihe ntaho bwagiye kandi n'ibibazo biriho ubu birusha ubukana ibyariho icyo gihe! Nkuliyingoma akwiye gufata akabando k'urugendo akatujya imbere tukongera tugafata umuhanda ugana demokarasi.
6.Ku cyibazo cy'amoko, Nkuliyingoma avugira ahabona.
Mu gihe hari benshi batihanganira ko ubwoko bwabo bumenyekana, mbega watangira kuvuga ngo Umu... waba utarongeraho ...hutu, bamwe bakaba bacengeye munsi y'urutara, abandi bakarara bakanda amazuru yabo ngo barebe ko yagabanukaho gato kugira ngo bibe byagira aho bibatambutsa, Nkuliyingoma ni UMUHUTU ubyiyemerera, yewe yabivugiye no mu nama ya guverinoma , n'Inkotanyi nkuru zitetse ijabiro! Gusa ubuhutu bwa Nkuliyingoma si bwabundi buhabwa intebe ari uko bubanje kurimbura Abatutsi ! Nkuliyingoma afite ayo moko yombi mu maraso ye no mu muryango we , ibyo bikaba byaramufashije gukira complexes zikibangamiye benshi mu bavandimwe bacu b'Abahutu n'Abatutsi. Birumvikana ko Nkuliyingoma aramutse ahawe ubutegetsi, Abahutu n'Abatutsi bagomba kureshya mu gihugu, ntihagire abagenda bubitse umutwe mu gihe abandi batambuka bashinze ijosi, ntihagire abahindurwa Abanyarwanda "de seconde zonne" n'inyangarwanda mu gihe abandi bafite ishema ryo kuba abenegihugu bemewe kurusha abandi.
7.Intambara ikirangira , Nkuliyingoma yatoranyijwe na Bureau politique ya MDR, agirwa Minisitiri w'Itangazamakuru guhera mu kwezi kwa Nzeri 1994. Muri iyo guverinoma, Nkuliyingoma yafatanije n'abandi kwamagana ubwicanyi abasilikari b'Inkotanyi bakomeje gukorera abaturage. Mu by'ukuri Nkuliyingoma aratangaje: afite ukuntu yari azi kubwiza Kagame ukuri, amureba mu maso kandi akabikora mu kinyabupfura gihagije. Kagame yarizunguzaga ariko akabura aho yahera umutuzo uhoraho wa Nkuliyingoma Yohani Batisita !
Kubera ko yanze kwihanganira urugomo n'igitugu gikabije cya FPR, Nkuliyingoma yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'Itangazamakuru mu kwezi kwa kanama 1995, amaze umwaka muri Leta. Yahise yigira mu gihugu cy'Ububiligi ari naho abarizwa kugeza na n'uyu munsi. Ariko ntiyibagiwe Urwagasabo, araryama akarurota, buri joro !
8. Mu gushyingura Seth Sendashonga i Nayirobi ,Nkuliyingoma yavuze ijambo rikakaye , yemeza ku mugaragaro ko Seth yishwe n'abasilikari ba FPR kandi aboneraho kubwira Abanyarwanda ko Seth Sendashonga yari intwari yifurizaga Abanyarwanda demokarasi isesuye, ko abamukundaga badakwiye gucika intege ahubwo ko bakwiye gukomeza urugamba kugeza ubwo tuzibohoza ku ngoma y'igitugu cy'Agatsiko k'Indobanure katahwemye kwicira Abanyarwanda ubusa, kandi kagahera ku bajijutse bashobora gufasha abandi gutera intambwe muri demokarasi.
Koko rero Agitsiko ka Paul Kagame gafite akageso kabi cyane ko kwica "les meilleurs". Kagame n'Agatsiko ke ntibakunda umuntu uzi ubwenge, ubagira inama yubaka, ifitiye abaturage akamaro! Ari nabyo bigaragaza ko bakora politiki iteye ukwayo : ni politiki itagamije ineza ya rubanda, ni politiki yo kurenganya rubanda rugufi, ni politiki itazuyaza kwica abenegihugu, ni politiki yo kwikubira ibyiza byose by'igihugu; ni politiki y'ubujura n'ubwicanyi ! Politiki mbi nk'iyo ni yo Nkuliyingoma yananiwe kwihanganira, ubu akaba yararangije gufata gahunda yo gufatanya n'abandi banyarwanda bafite ubushake ngo bayirwanye bivuye inyuma.
9.Nkuliyingoma yanditse igitabo cyitwa INKUNDURA:
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fib91d283062181a82%2F1314097889%2Fstd%2Fuyu-ni-mugesera-antoine-ba-id%C3%A9ologues-b-agatsiko-barashaje-byararangiye-nta-gitekerezo-gishya-bakiranganwa-basigariye-ku-iterabwoba-gusa-ribafasha-gukomeza-gusahura-igihugu.jpg)
Muri icyo gitabo, Nkuliyingoma yerekana aho ahagaze ku mateka y'Urwanda. Uruhare rwa buri wese ruragaragara, FPR igaragara nk'iyarwanyije ingoma y'igitugu igamije kwimika ingoma irushije ubukana iyavuyeho. Akaba ari nayo mpamvu ingoma y'Agatsiko nayo tugomba kuyirwanya tutitaye kubinyoma yirirwa ihimbahimba ngo yazanye iterambere. Nta terambere rishobora kubaho mu gihugu ngo rirambe, abenegihugu bari ku ngoyi y'ingoma y'igitugu, abategetsi bikubira ibyiza byose by'igihugu!
10.Nkuliyingoma ntashinjwa kurigisa umutungo wa Rubanda.
Iyo ubonye uko Agatsiko gasahura umutungo w'igihugu , bakadukira imitungo y'abaturage ku giti cyabo bakayibambura, bakagurisha ibigo bya Leta , bakimura gare routière bakahiyubakira amazu yabo bwite y'ubucuruzi kandi bataguze icyo kibanza, bakigurira indege zabo bwite n'amazu hirya no hino ku isi...ubona ko Agatsiko kagizwe koko n'abantu b'abashonji babi, batazi ko n'abandi benegihugu bashobora kwicwa n'inzara! Muzambarurire imitungo ya Paul Kagame nibwo muzumva ukuntu Urwanda rwagushije ishyano ryo kuyoborwa n'abajura batagira umutimanama, imyaka ikaba ishize ari 17 !
Aho ibihe bigeze, nibyumvikane ko nta munyapolitiki ushobora kuzafasha Abanyarwanda kuva muri urwo rwobo no kubana mu mahoro afite akageso ko gusahura ibya rubanda no gushaka KWIKUBIRA ibyiza by'igihugu. Bene abo banyendanini , bene abo ba RWABUJINDIRI RURYA NTIRUHAGE ku mugani w'umuhanuzi, bakwiye kwigizwa kure cyane ya politiki , singaye Mahoro Zelote wivugiye ngo bakwiye gucibwa ikiganza cy'iburyo ! Nkeka ko icyo yashakaga kuvuga ari uko bakwiye guhabwa igihano cy'intangarugero kuko umuco mubi wo KUDASARANGANYA ibyiza by'igihugu ngo bigere kuri bose, ari wo uzamura amashyari mu bana b'urwanda, ugateza umwiryane w'urudaca.
Nkuriyingoma ntagira ako kageso ko gusahura iby'abandi no gushaka kwikubira. Kubera iyo mpamvu , mbona ko yaba Umulideri wafasha Abanyarwanda kwirukana biriya bisambo byayogoje igihugu.
11.Nkuliyingoma yiteguye gutahuka mu Rwanda akajya gukorera politiki mu gihugu.
Ni koko gukinira hanze y'ikibuga byakwitwa "Gukora imyitozo" ariko ntibyakwitiranywa n'umukino w'ukuri. Nkuliyingoma na we yemera ko imyitozo ya ngombwa ayirangije, ubu akaba asanga ko kuguma hanze y'igihugu ari ugukomeza guha urwaho Agatsiko ngo gakomeze kibe kandi kice. Arasanga ko Abanyapolitiki b'ukuri bakwiye kumanuka bakajya guhangana na Kagame n'Agatsiko ke k'Indobanure zaturutse Uganda . Ngo yiteguye gukomeza urugamba kugeza Abenegihugu bashoboye kwigobotora ingoma yimakaje akarengane karenze urugero mu Rwanda.
Ibyo kandi Nkuliyingoma ntabivuga yiganirira gusa: yemeza ko nta muntu n'umwe ufite uburenganzira bwo kumubuza gusubira mu gihugu cye. Ndetse ngo kuva mu mwaka wa 2003, Nkuliyingoma yasubiye mu Rwanda incuro eshanu (5) zose, agiye gusura ababyeyi n'incuti no gukora ubushakashatsi bwaje kuvamo kiriya gitabo yanditse cyitwa INKUNDURA, twese dukwiye kugura tukagisoma.
12.Nkuliyingoma azi kuvuga abantu bakamutega amatwi.
Nk'uko duherutse kumwumva avugira kuri Radiyo BBC-Gahuzamiryango ahanganye na Senateri Mugesera, Nkuliyingoma yagaragaje ko Agatsiko kacyuye igihe kera ahubwo ko kabuze uwahirika gato ngo ubutindi bwirenge! Mugesera wari usanzwe azwi nk'Inkotanyi y'amarere n'intyoza mu byerekeye kujya impaka, ntakimenya no gusobanura amagambo ! Arahazira nk'umwana w'igitambambuga, akavuga ubasa nta ka "argument" na kamwe yubakiyeho ijambo rye ! Igihe cy'utugambo tw'impfabusa Abanyarwanda bumvaga bakoma amashyi cyararangiye, yemwe ntore za Kagame ! Nimushake umuhamirizo urimo ubwenge naho ubundi kababayeho, muzajya muvuna ijosi rigendanireko!
Ubu rwose byamaze kugaragara ko Agatsiko nta gitekerezo gishya kakigira, n'iturufu ya jenoside yakorewe Abatutsi yarangije kuba ikigarasha gicitse ! None se na ba Bazungu babateye inkunga ko bamaze gusobanukirwa neza n' uruhare simusiga Agatsiko kagize mu gutegura jenoside yagomba kubafasha kwifatira ubutegetsi , ubwo igisigaye ni iki kindi uretse gufata abagize uruhare bose (Interahamwe na FPR) bagashyikirizwa ubutabera?
Ng'urwo rugamba rukwiye gutangira bidatinze, Abanyarwanda bagafashwa kuva mu gihirahiro bamazemo imyaka isaga 21 ! Repubulika ya 4 izasubiza Abanyarwanda icyizere cyo kubaho babanye mu mahoro, turayitegereje.
Bwana Nkuliyingoma Yohani Batisita, uramutse uhagurutse mu b'imbere, twagukurikira turi benshi. None ubwo se urabura iki kindi ?
MPORAYONZI Celestin, Rusizi.