Leta ya Canada igiye kuvugurura urutonde rw’abanyamahanga bazirukanwa kubera imyifatire mibi y’abanyarwanda babonye ibyangombwa n’ubwenegihugu muri Canada.

Publié le par veritas

075 vicNyuma y’aho bamwe mu banyarwanda bafite ibyangombwa bya Canada, ari bo Kalisa Bonaventure na Kabera Erickson, bafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahitwa Bufalo, barimo gufasha gutorokesha umunyarwanda witwa Uwimana Richard, wimwe uburenganzira bwo gutura muri Canada, minisitiri wa Canada ushinzwe Umutekano wa Rubanda (Public Safety), bwana Vic Toews, yatangarije itangazamakuru ko igihugu cye kitazihanganira amafuti akorwa n’impunzi zitubahiriza amategeko y’igihugu cya Canada. Yavuze ko urutonde rw’abanyamahanga bazirukanwa muri icyo gihugu, rushobora kuziyongera.


 

Minisitiri Toews yatangaje ko abo barimo kwitwara nabi barimo guhemukira bagenzi babo basanzwe bitwara neza, kandi ko Canada idashobora kwihanganira abantu bitwara ukubiri n’amategeko asanzwe agenga abenegihugu bayo. Yashimangiye ko impunzi ziba muri Canada, zibaza ko ziri hejuru y’amategeko azigenga, nta mwanya zigifite muri icyo gihugu.

Perezida wa CBSA (Canada Border Service Agency), Bwana Luc Portelance, yatangarije abanyamakuru ko impunzi zigera ku bihumbi cumi na bitanu (15.000) zifite uburengazira bwo kuba muri Canada, zambuwe ibyangombwa, zinasubizwa mu bihugu byazo, kandi ko ngo 1800 muri zo ari izahamwe n’ibyaha by’ubufatanyacyaha.

Ministiri Toews we anavuga ko hari impunzi ebyiri zari zisanzwe zifite ibyangombwa byo kuguma muri Canada, ziherutse gukorera ibyaha hanze y’ubutaka bw’icyo gihugu, akaba ari yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kuvugurura urutonde rw’abanyamahanga bagiye bakora ibyaha nk’ibyo, kandi bakaba bagomba gusubizwa mu bihugu baturutsemo kubera kwitwara binyuranyije n’amategeko agenga igihugu bahawe mo ibyangombwa.
Janet Dench, ushinzwe ibibazo by’impunzi mu gihugu cya Canada (Executive Director of the Canadian Council for Refugees), na we yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe, cyo kwagura urutonde rw’abagomba kwirukanwa muri Canada, ari ubutumwa bukomeye Leta ye yatanze ku mpunzi zose zisigaye ku butaka bwa Canada.

Ibi byemezo bije nyuma y’inkuru yacu iherutse, yerekanaga ko uwitwa Richard Uwimana yimwe ibyangombwa muri Canada kubera kubeshya ko ahigwa na Leta y’u Rwanda, kandi yari asanzwe akorana n’Intore nkuru za ambasade y’u Rwanda muri Canada. Iyi nkuru yacu yanerekanaga ko hari impunzi nyinshi zishobora kuzirukanwa muri Canada kubera imyifatire yazo itagendanye n’amategeko azigenga.

Kugeza ubu, impunzi z’abanyarwanda ziza kw’isonga mu bihugu bya Canada, Amerika, no mu Burayi, aho zihunga zivuga ko ubutegetsi cyangwa abantu bashyigikiwe n’ishyaka riri ku butegetsi, babatoteza.
Igitangaje muri ibi byose ni uko abanyarwanda benshi bagera mu bihugu bya Amerika n’Uburayi, bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa Kagame n’ishyaka riri ku butegetsi, bagahabwa ibyangombwa n’ibibatunga, barangiza bakaba ari bo bakorana n’iyo Leta bavuga ko bahunze.

Ubushakashatsi twakoze bwerekana ko hafi 95% y’abagiye kwakira Perezida Kagame ubushize i Chicago, ari abanyarwanda bageze mu bihugu bya Canada na Amerika ku ngoma ya FPR, babeshya ko ari yo bahunze. Abenshi muri aba bari barangajwe imbere na Rwigema Petero Celestini wahoze ari minisitiri w’intebe, na Gasana Anastase wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Aba bombi bakaba barabonye ibyangombwa bya Amerika, bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa Kagame.

Ntibanazi rero ko bishobora kuzaba intandaro yo kuzabambura ibyo byangombwa, dore ko amategeko y’igihugu yabahaye ubuhungiro acyemerera kubibambura, iyo bimenyekanye neza ko baba barabeshye impamvu bari baratanze baka ubuhungiro.

 
Johnson, Europe. (umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article