Uburyo Jeannette Kagame ari we uri inyuma y’itotezwa n’ukugaraguza agati Jeannette Rwigema!!
Source: Umuvugizi.com
Hashize iminsi ikinyamakuru Umuvugizi kibonye inyandiko iturutse kuri bamwe mu bagore bagize ubuyobozi muri FPR bari i Kigali, batishyimiye uburyo Jeannette Kagame agiye kworeka igihugu ,aba bagore bakaba baradusabye kubatangariza iyi nkuru, ntacyo tuyihiduyeho.
Akenshi amakuru cyangwa ibitekerezo byandikwa ku mbuga za internet, bikunze kuvuga ku butegetsi bwa Kagame hakabura abavuga ku mufasha we, Jeannette Kagame.
Kugeza ubu abamuzi, bazi ko ari we usigaye ategeka u Rwanda, byaba mu gutanga akazi, gutanga amabwiriza yo kwigizayo abamubangamiye cyangwa ababangamiye umugabo we, muri sosiyete z’ubucuruzi, n’ahandi.
Umugore wa Kagame ntiyigeze arangwa n’impuhwe za kibyeyi, kuko bamwe muri twe tumuziho ubugome bukabije, ishyari n’urwango ku bagore bagenzi be, nkuko tugiye kubigaragaza muri iyi nyandiko.
Jeannette Rwigema ni umupfakazi wa Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema. Uyu mudamu yahoze ari inshuti magara ya Jeannette Kagame bakiri bato i Burundi na Nairobi muri Kenya. Kuva Jeannette Kagame abaye «First Lady», ubuzima bwa muka Rwigema ntibwongeye kuba ubuzima ukundi.
Abazi neza ibibera mu Rwanda, bazi ko Kagame n’umugore we batanze amabwiriza ko Jeannette Rwigema yitaba police (ubwo Mary Gahonzire yategekaga police) kubera ibinyoma maneko Jack Nziza yatanze ko uyu mupfakazi wa Rwigema ahabwa amafaranga na Salim Saleh (murumuna wa Perezida Museveni wa Uganda), bakamugerekaho ko yaba yaravugaga nabi “First Lady”, bakanamuhata ibibazo byerekeye ubuzima bwe bwite (tutashatse kuvuga kubera icyubahiro akwiriye).
Madamu Rwigema yirirwaga kuri police kuva mu gitondo bamwambuye inkweto, Gahonzire amutuka, anamucira mu maso, agataha nimugoroba mu masaa tanu z’ijoro kugeza igihe cy’amezi atatu (3). Ibi byaje no kumuviramo kurara mu bitaro by’umwami Fayisali iminsi ibiri kubera indwara ya “hypertension”. Ubucuruzi yakoraga bwaje no gufungwa n’umugore wa Kagame, amaze gusenya ubufatanye bwe na Leah Karegeya.
Muka Kagame amaze gukora ibyo, yaje no kumuteza igikundi cy’abagore bakajya baza kumuneka kugirango bumve amagambo agenda avuga kuri Kagame na Nyiramongi. Yaje kubibwirwa n’uko yabonaga abagore batari mu rwego rwe bamwikundishaho, kandi bari bagamije kumuhakishwa.
Bizwi ko Paul Kagame yicishije Fred Rwigema, aho bukera Jeannette Kagame arivugana Jeannette Rwigema:
inyana ni iya mweru !
Inshuti z’umuryango wa Rwigema zaje no kwigizwayo, nk’umubyeyi Thereza Karuletwa na madame Rujugiro, ubu bose bakaba ntawe ukikoza i bukuru, bazira kwegera no kuvugana na muka Rwigema. Abandi bamwegereye muri iyo minsi na bo baje guhamagarwa kuri police, bahabwa gasopo, ko batagomba kwegera no kuvugisha muka Rwigema. Muri abo harimo abadamu ba «mother’s union» ya eglise ya St Etienne mu Biryogo, aho madamu Rwigema asengera. Muri bo twamenyemo madame Chantal Mbanda, Josephine Kabutura, na madame wa musenyeri Antoine Rutayisire. Abana ba Rwigema na bo ntibongeye kwakirwa na Jeannette Kagame mu ngoro ye.
Muri ibi byose, ni ko Jeannette Kagame yizihirwa mu bandi bagore, yigamba ngo “reka nkereke icyo ndi cyo”. Icyo atari azi nuko abagore yabwiraga bahise bamusuzugura ku mutima kubera akababaro ka mugenzi wabo wateshejwe agaciro.
Kuva ubwo, Jeannette Rwigema yabagaho wenyine, ntawe umuvugisha, ntawe umusura, ntawe umuhamagara, kubera gutinya ingaruka mbi byari kumugiraho.
Mbere yaho gato, «First Lady» yakoresheje umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka mirongo itanu (50) umugabo we yari amaze avutse, banga guhamagara madamu Rwigema na nyina wa Rwigema. Icyaje kuyobera abantu bari aho, nuko ijambo rya Perezida Kagame ryibanze ku bucuti yari afitanye na Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema.
Kagame yavuze ku mateka ye na Rwigema, avugana ikiniga ku buryo abatumirwa batangiye gushakisha aho umuryango wa Fred Rwigema wari wicaye, barawubura kuko Jeannette Kagame yari yatanze amabwiriza ko uwo muryango udatumirwa! Ibyo batazi nuko abantu batashye babanegura ku butindi n’ikinyabupfura gike berekanye uwo munsi, dore ko mu bari batumiwe harimo n’abasirikare ba Uganda, ari bo Gen Mugisha Muntu na Col Rutaya. Ubwo simvuze ukuntu i bukuru bari baranze kwishyurira abana ba Rwigema amashuri kubera ko nyina yabashyize mu mashuri ahenze cyane yo muri Afurika y’Epfo, nyamara Ivan Cyomoro we yiga mu ishuri rikomeye ryigenga ry’ahitwa Boston muri Amerika, akanarindwa n’abasirikari batandatu bahembwa na Leta.
Uko madamu Rwigema abayeho ubu, ni uko yasubijwe ubucuruzi bwe bwo kugurisha amatike y’indege (Travel bureau), ari uko asabye imbabazi z’amagambo atavuze, aza no gusinyishwa «statement» yo kwemera ko abanye neza na “First family” kubera ko amabanga y’ibyo bamukorera yari amaze kuvugwa na opozisiyo yo hanze ya «RNC», ariko mu by’ukuri bitakimeze neza nka mbere.
Ibi bikorerwa muka Rwigema bishingira ku bikorwa bibi ubutegetsi bwa Kagame buba bushaka guhishahisha no gusibanganya amateka ya Rwigema . Ibimenyetso birahari kuko umunsi w’intwari ubu wizihirizwa mu midugugu taliki ya mbere z’ukwezi kwa cumi, ntacyo uvuze, kuko umugore wa Rwigema ntatumirwa cyangwa ngo asurwe kuri uwo munsi. Abagize umuryango we banagira ubwoba bwo kumusura kuko ugaragaje umubano mwiza n’umuryango wa Rwigema, iminsi ye iba ibaze.
Uwari umunsi wo kwibuka intwari Gisa Rwigema na bagenzi be bitangiye igihugu, wahinduwe umunsi wo gutaka ibigwi bya Kagame; ibitangazamakuru bishamikiye kuri Leta bitegekwa gusimbuza amafoto ya Rwigema aya Kagame .
Icyo tugamije muri iyi nkuru, ni ukwereka abasomyi imiterere mibi ya Jeannette Nyiramongi muka Kagame, n’uruhare rukomeye afite mu gusenya umuryango wa Fred Gisa Rwigema n’abandi bagore bagenzi be, uruhare agira mu gutanga akazi ku bantu yifuza kuzakoresha ibyo ashaka, n’uruhare afite rwo gusahura igihugu cyacu. Ubutaha tuzabagezaho uko yavuye i Burundi, Nairobi, ibindi bikorwa bibi yakoreye bagenzi be, imyitwarire ye igayitse, n’agasuzuguro gakabije kamuranga.
Abakada ba RPF i Kigali.