Musenyeri wa EMLR MUNYAGISAKA Philémon, ari mubazira ubugome n'ikinyoma bya FPR !
F.P.R nk'uko abenshi muyizi, igitangira kwimenyekanisha ku Banyarwanda yababeshyaga ko izabazanira demukarasi isesuye maze igitugu kigacika mu Rwanda. Nyamara sikobyagenze. Ahubwo abantu bose batari bozwa ubwonko nayo mu byo yita ingando cyangwa se abo yagerageje kubwoza ariko ntibiyikundire; babona neza ko ubugome buboneka mu Rwanda ubu butigeze bubaho kuva rwaremwa. Nikoko ahari abantu hanuka urunturuntu. Ni ukuvuga ko abantu bashobora kugirana ibibazo hagati yabo, ariko ukubicyemura si ukugwiza iterabwoba n'ikinyoma ndengakamere. Nta narimwe mumateka y'u Rwanda abayobozi bigeze batoza abaturage gushinja abandi ibinyoma. Kubeshya byahozeho kandi bizahoraho. Umuntu akabeshya ku giti cye. Ariko kubona Leta itoza abantu kubeshya aho kubatoza kuvugisha ukuri ni agahomamunwa. Murumva iyo ari Leta cyangwa ni agaco k'amabandi agamije kurimbura u Rwanda !
Mu muco wa Kinyarwanda iyo umuntu akubwiye ko yifuza ko muganira kugirango murebere hamwe uko mwakemura ibibazo mufitanye, iyo aba ari intambwe nziza yo kubana mu mahoro. Ikigaragaza ubugome bwa F.P.R ni ukwanga kuganira n'abo yita ko ari abanzi. Ni gute umwanzi akubwiye ati reka tuganire ibyaduteraga kwangana bikurweho dusabane, Ushobora kwanga niba koko uba uharanira inyungu z'Igihugu? Ikindi cya kabiri kiranga ubugome bwa F.P.R ni ukubuza undi kuvuga, bigaragaza ubwibone bwo gukeka ko ari wowe uzi byose kurusha abandi. Ibinyamakuru byose byigenga ukabibonamo abatakuvuga neza. Ese ubundi kuki utibaza impamvu bitakuvuga neza? Dore ingero nkeya muri nyinshi cyane zigaragaza ubugome bwa FPR.
- GUTOZA ABANTU KUBESHYERA ABANDI.
Nta Munyarwanda n'umwe wahakana ko mu Rwanda haye amarorerwa maze inzirakarengane zigatikira. Bikaba byari ngombwa ko abagize uruhare muri ubwo bugome bahanwa by'intangarugero. Igiteye agahinda ni uko aho kugirango FPR ikore ibishoboka byose ngo abicanyi bafatwe bahanwe by'intangarugero, yahisemo kwikiza abantu bose ibonako bafite ibitekerezo n'ubwenge byo kuvumbura amanyanga ayiranga. Ni muri urwo rwego Gacaca yashoboraga kunga Abanyarwanda yahindutse urubuga FPR inyuzamo ubugome bwayo maze Abambari bayo si ugusara barasizora, batoza Abacitse ku icumu bubeshyera inzira karengane karahava. Ni muri urwo rwego ngiye kubaha ingero eshatu zibereka ubugome ndengakamere buranga FPR.
Urugero rwa mbere :
Umusenyeri w'Itorere Methodiste Libre mu Rwanda witwa Munyagisaka Philimoni, uzwi nk'umugabo ugira ibitekerezo byubaka kandi ugira ishyaka ry'amajyambere y'intama ashinzwe, FPR yamugeretseho urusyo rwa genocide yifashishije umugore witwa Mukagahima Spéciose, umucikacumu ukomoka mu cyahoze ari Gisuma (i Cyangugu) wakoraga mu Itorero Méthodiste mbere y'intambara kandi ako kazi akaba yaragahawe na Munyagisaka Philémon muri icyo gihe, hanyuma ubu uwo mugore akaba akora muri CPR (Conseil Protestant du Rwanda) akaba na mushiki w'umugabo witwa NDORI wacuruzaga imigati mu isoko ryo mu Bushenge mu karere ka Nyamasheke mbere ya 94, ubu akaba ari umucuruzi ukomeye mu mujyi wa KAMEMBE. Uwo mugore yatanze ubuhamya mu gihe cyo kwibuka itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, nk'uko FPR ibitsindagira igirango yumvishe Abanyarwanda ko Umututsi ariwe wenyine ufite agaciro mu Rwanda, abandi banyarwanda basigaye ikaba itabafata nkaho atari abantu! Ikibabaje ni uko uyu Musenyeri Munyagisaka yanze kujyanwa mu mamahanga kimwe n'abandi ba pasiteri ari i BUKAVU yiyemeza kugaruka mu Rwanda,ashinga itorero rye rya EMLR kuko muriwe yavugaga ko Imana imufiteho umugambi wo gukorera itorero EMLR kandi akumva ntacyo yishinja . Ubwo Musenyeri Eraste yananirwaga kuyobora EMLR y'u Rwanda, nibwo abakristu bahagurutse bajya gushakisha MUNYAGISAKA Philémon, bamutorera kuba Musenyeri wa EMLR y'u Rwanda ( Iryo torwa rye rikaba hari abo ryababaje , bahise bashakisha uko yakurwaho nabi) , maze avugurura itorero kuburyo bukomeye,bamaze kubona arigejeje ahantu heza nibwo bagiye gushakisha uriya mugore Mukagahima Spéciose kugirango ahimbe ibinyoma byo gucisha umutwe Musenyeri Munyagisaka abisabwe na Nsabimana Emmanuel, umucikacumu w'ahahoze hitwa Rwamatamu (Kibuye), wigeze kuba ngo Intumwa ya rubanda da ! Niba izo ntumwa zibaho koko, hanyuma akaza kuba umujyanama w'Umukuru w'ingirwa nteko y’abadepite; uwo mugore akaba yarashakishijwe kuko yari azi neza Munyagisaka kuko ariwe wamuhaye akazi , maze amubera nka Yuda amwiturura gukoreshwa mukumugirira nabi binyujijwe muri Gacaca!
Ubwo bugambanyi yari abufatanyije na Polisi Denis, Uwungirije Umukuru w'iyongirwanteko, hamwe n'uwari Umunyamabanga Mukuru muri MINALOC Barikana Eugène ngo kuko batifuzaga ko Umuhutu yagira umwanya ukomeye mu gihugu nk'uriya wo kuyobora Itorero. Polisi Denis yagiye kwa Mgr Munyagisaka Philémon inshuro eshatu amusaba kuba umuyoboke wa FPR, undi aramuhakanira kuko yumvaga kujya mu ishyaka yarihaye Imana binyuranye n'inshingano ze. Ni iyo mpamvu abo bagabo navuze haruguru bapanze uwo mugampi mubisha wo kumugerekaho umuzigo wa génocide. Bifashisha abacitse ku icumu batoje kubeshya, n'uko bamuhamya ibinyoma, Gacaca imuhamya icyaha atigeze akora ahubwo yaragerageje uko ashoboye ngo arengere abahigwaga bikamunanira nk'uko n'abandi bose bari bagifite umutima wa kimuntu byabananiye, nuko imukatira burundu y'akato ! Abanyarwanda baca umugani ngo: « Imana ihora ihoze ». Igihe kizagera bariya bahanga mu kinyoma, nibaba bakiriho, babibazwe.
Urugero rwa kabiri:
Umuganga w'i Gitarama witwa Niyitegeka Théoneste wigeze gushaka kwiyamariza umwanya w'Umukuru w'igihugu muri 2003. Gutinyuka kwiyamamaza byamuviriyemo ingaruka zikomeye cyane. Ingirwa basirikari, ndavuga ingirwa kuko ubundi ingabo zibereyeho kurengera abaturage, zaramunyukanyutse, zijugunya mu munyururu, amahanga arasakuza, arafungurwa maze arazicika ahungira i Bugande. Sinzi ukuntu muri bwa buhanga bw'Inkotanyi mu kubeshya zamwijeje umutekano, ziramugarura. Ziricecekera maze ziza kumushyira muri Gacaca zacuze ngo zigizeyo abantu bose zikeka ko batemera amanyanga yazo. Abantu bo muri DMI bategeka Gacaca ya Kabgayi kumukatira imyaka cumi n'itanu mu bujurire kuko mbere yari yatsinze. Ibyo byosebipangwa na FPR. Amateka azayibaza byinshi !
Urugero rwa gatatu:
Mwese muzi ukuntu FPR yirirwaga yiharanga ngo abantu bose bashaka gukora politike mu Rwanda bari hanze batahuke bayikore. Ni muri urwo rwego Ingabire Umuhoza Victoire yatashye. Ibyakurikiyeho byose turabizi. FPR yahiye ubwoba maze si ugusara irasizora yambaza abazimu izi n'abo itazi, ndavuga abazimu kuko ntamuntu wo muri FPR usenga by'ukuri. Kuko iyaba basengaga, ntabwo bakwimika ikinyoma. Na Rutayisire Antoine wari umurokore, inkotanyi zishobora kuba zaramurindagije kuko yemeye kuba umukuru wungirije wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge kandi abona ko nta bwiyunge ahubwo ari amanyanga ya FPR yo kubeshya amahanga, dore ko aricyo kiyibeshejeho, ntiyabyanga, kuko kugira icyo akora kigaragara byo FPR itatuma hari icyo akora. Ingabire rero ibinyoma FPR yamuhimbiye nta muntu muzima utabibona. Babona uburyo bwo kumuroha mu munyururu.
- KWANGA KUGANIRA N'ABATAVUGA RUMWE NAYO.
FPR yasobanura ite ukuntu ivuga ko umukuru wayo Paul Kagame akundwa n'abaturage bamutora mirongo cyenda n'imisago ku ijana maze igaterwa ubwoba na Ingabire? Niho hagaragarira ikinyoma cyayokamye. Ni gute FPR yavuga ko mu Rwanda ari amahoro ikamarira mu munyururu abatavuga rumwe nayo harimo ba Mushayidi, Ntaganda, Ntakirutinka, abanyamakuru n'abandi benshi? Ni gute FPR yavuga ko Abanyarwanda bayikunda maze igahindukira ikabahotora buri munsi : i Wawa, i Kami n'ahandi? Abatavuga rumwe nayo bakwifuza kuganira ikanga?
UMWANZURO :
Igihe cyose FPR itazemera kuganira n'abo yita abanzi kandi ataribo mu by'ukuri, niyo izirengera ingaruka zose Abanyarwanda barimo guhura nazo ziterwa n'umuzigo w'ibibazo u Rwanda rwasigiwe na jenosinde n'ubwicanyi bwayibanjirije n'ubwayikurikiye. Kwima undi ijambo ni ukwigira nyirandabizi byose. Igihugu gikizwa n'uko abantu bemerana ntihagire abiyita intama maze ngo abandi bitwe ibirura. FPR ikwiriye kureka ubugome ikicarana kumeza n'abo yibwirako ari abanzi, cyane cyane ko babyifuza, bakaganira maze bakarebera hamwe uko igihugu cyacu cyayoborwa neza. Abambari ba FPR bihagararaho banga ibiganiro, bashishikajwe no gusahura igihugu, bamenye ko nta mahoro, nabo bazabita ibyo bibye byigarurirwe n’abandi!
Kwemera kuganira no kureka undi nawe akavuga niwo muti wonyine w'ibibazo by'u Rwanda. Iterabwoba niricike mu Rwanda. Niba bitabaye bityo, abantu bazagumya gutotezwa, igihe ni kizagera nabo bashiruke ubwoba. Ibizakurikira nta n'umwe bitazagiraho ingaruka. Abambari ba FPR ntabuvumo bafite bateganya kuzihishamo. Nibemere rero ikintu cyose cyatuma Abanyarwanda bongera gusabana, ubugome n'ikinyoma FPR yahaye intebe bigacika burundu mu Rwanda.
Rwabuzinoni Robert
Kigali- Rwanda