AMABANGA 77 YA POLITIKI : Kuki politiki ya Paul Kagame ihora yigisha munyangire, ngo uyu ni umwanzi w'igihugu , ngo aba ni Inyangarwanda , bariya bo ni Ibiping(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Buri munyagihugu agomba guhora yiteguye kuba yamena n'amaraso ye arengera igihugu cye.

Iki kibazo kirakomeye. Nanjye nakunze kucyibaza : kuki muri politiki hahora havugwa abanzi, abanyapolitiki ntibigere na rimwe bigisha abantu gukundana ? Aho sicyo gitera abakunda Imana kwitaza ibya politiki bagahitamo kubigendera kure dore ko na Bibiliya itwigisha ngo "mukunde abanzi banyu" ?

IBANGA RYA 9:

Burya rero ihurizo ryubakirwaho politiki iyo ariyo yose ni ugutandukanya inshuti n'umwanzi w'igihugu . Si Paul Kagame wadukanye iby'uko muri politiki havugwa cyane UMWANZI, biri muri kamere y'umurimo wa politiki ! Hatabayeho uwo mukino wo gutandukanya incuti n'umwanzi kugira ngo haboneke uburyo busobanutse bwo gukumira umwanzi cyangwa kumwivuna, politiki(=kubungabunga imibereho myiza y'abenegihugu) ntiyashoboka.

Tuzi twese ko igitera abantu kwemeza ko bafitanye isano ikomeye yo kuba abenegihugu kimwe(nationaux), ari ukugira ngo bitandukanye n'abanyamahanga. Kugira ubwenegihugu (nationalité) hari uburenganzira,ububasha bwinshi n'inshingano biguha , umunyamahanga atagira cyangwa se abuzwa kugira, twavuga nko kugira uruhare mu mirimo bwite y'ubutegetsi bw'igihugu! Uretse mu Rwanda rw'iki gihe, nta kindi gihugu cyemerera abanyamahanga kugira uruhare rukomeye nko mu buyobozi bw'ingabo z'igihugu cyangwa mu buyobozi bwite bwa Leta....

Kenshi rero umunyamahanga, kuko adasa n' abenegihugu, ni we wa mbere ugenwa nk'umwanzi w'igihugu, kuko aba afite inyungu zivuguruza izacu abenegihugu, akaba ndetse ashobora kudusenyera, iyo abiboneye uburyo. Niyo mpamvu Leta iyo ariyo yose ikora uko ishoboye ikagira ingabo z'igihugu zigomba guhora ziteguye gusenya ingufu z'umwanzi. Gutangiza intambara ni inshingano ikomeye ya Leta.

N'iyo hatariho intambara iyi isesa amaraso , politiki yo ihora ari intambara. Abanyapolitiki nyabo ntibagoheka, bahora bashishoza kugira ngo batahure hakiri kare umwanzi w'igihugu n'amayeri ye, babone uko bamurwanya atarabasenyera. Niyo mpamvu n'amagambo(vocabulaire) akoreshwa muri politiki ahora asa n'aho ari gashozantambara(polémique),atandukanye rwose n'akoreshwa mu nsengero, kwa muganga, mu isoko.....

Umwanzi w'igihugu ni nde ?

IBANGA RYA 10

Reka tubanze dutandukanye ibintu :Iyo Bibiliya igize iti mukunde abanzi banyu bivuga iki ? Ururimi rw'ikilatini rugira amagambo 2 akoreshwa mu kuvuga umwanzi : hari inimicus: ni umwanzi wanjye ku giti cyanjye; hakaba na hostis: umwanzi w'igihugu.

Mu ivanjili ya Matayo 5,44 n'iya Luka 6,27, Yezu yaravuze ati :"diligite inimicos vestros": Nimukunde abanzi banyu. Dore akoresheje ijambo inimicos ntabwo akoresheje hostes . Byumvikane ko umwanzi Yezu adushishikariza gukunda ari umwanzi wanjye ku giti cyanjye. Ibiduteranya dushobora kubiganiraho twembi, tukiyunga ndetse tukaba twakundana. Ntabwo Yezu abwira abamwumva ngo nimukunde abanzi b'igihugu cyanyu(hostes) kandi mubafashe ku gisenya ! Ahubwo umuntu ukunda Imana agomba guhora yiteguye no kuba yamena amaraso ye arengera igihugu cye!Amateka y'intambara ziswe "Croisades" ashimangiro ubwo buryo bwo kumva ibintu.

IBANGA RYA 11

Mu by'ukuri Umwanzi w'igihugu ukwiye kurwanywa ni wawundi utera igihugu akica abenegihugu; ni utera igihugu agasahura umutungo w'abenegihugu kugira ngo bo bicwe n'inzara ; ni wawundi uhungabanya koko umutekano w'abanyagihugu, agateza intugunda, akababuza amahwemo; Umwanzi w'igihugu ni uhonyora uburenganzira bw'ibanze bw'abanyagihugu akababuza kwishyira bakizana mu gihugu cyabo.Uwo ni we mwanzi w'igihugu kuko abangamira inyungu rusange(interêt général) z'abanyagihugu bose, cyangwa iz'igice kimwe cy'abanyagihugu,akazisimbuza inyungu ze bwite.

Umwanzi ashobora gutera aturutse hanze y'igihugu cyangwa imbere mu gihugu. Umwanzi ashobora kuba umunyamahanga cyangwa umunyagihugu wigize kagarara, akitandukanya n'abavandimwe basangiye igihugu bityo akihindura nk'umunyamahanga!

IBANGA RYA 12

Ikibazo gikomerera abanyapolitiki bo mu bihe byose n'ahantu hose ni ukumenya kugena umwanzi w'igihugu uwo ari we, kandi ntibamwibeshyeho. Hari amakosa ane akomeye cyane umuyobozi w'igihugu atagomba gukora:

1.Kwibeshya ku ncuti ukayita umwanzi.

2.Kwibeshya ku mwanzi ukamwita incuti, ukamutuza mu mbere!

3.Gufata umwanzi wawe ku giti cyawe ukamwita umwanzi w'igihugu

4.Gufata igice kimwe cy'abenegihugu ukacyita abanzi b'igihugu.

Impamvu aya makosa akomeye ni uko asenya igihugu ku buryo budasubirwaho. Iyo ubutegetsi bumaze kugena umwanzi w'igihugu hahita hakurikiraho kurundanya ingufu za Leta zimurwanya. Iyo Perezida nka Paul Kagame afashe abanzi be ku giti cye , bamwe bafitanye udukimbirane dusanzwe dukomoka mu Rugano, akabarwanya akoresheje ingufu za Leta, aba abakabirije cyane, ni akarengane kabi.

Iyo Umukuru w'igihugu afashe igice kimwe cy'abanyagihugu kikitwa Inyangarwanda (Abatutsi) cyangwa Ibipinga (Abahutu), aba atangije umwiryane mu benegihugu uyu bite guerre civile. Ingufu zose zakagombye kubaka igihugu zijya mu byo guhanganisha abaturage, ibikorwa by'amajyambere bigasenywa, igihugu kikajya mu icuraburindi. Ushaka kumva uko jenoside itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa yahera aho !

IBANGA RYA 13

Ni ngombwa rwose kutibeshya ku mwanzi w'igihugu. Nko muri iki gihe, iyo nitegereje Urwanda mbona neza ko umwanzi KABOMBO w'igihugu atari FDLR, kuko tumaze kubona neza ko Paul Kagame ahamagara abagize uwo mutwe w'inyeshyamba, igihe cyose abakeneye, bakaza , bagafatanya na we mu butegetsi bw'igihugu, ntagire n'igihano abagenera kandi tuzi neza amahano basize bakoze! Iyo Umunyagitugu Paul Kagame yihandagaza akabita abanzi b'igihugu aba agamije kurangaza Abanyarwanda gusa nta kindi! N'iyo atubeshye ngo agiye muri Kongo kubarwanya, twamanye ko icy'ingenzi kiba kimujyanyeyo ari ugusahura amabuye y'agaciro maze abana b'Abanyarwanda bagatikirirayo mu nyungu ze bwite.

Umwanzi w'igihugu si Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ! Icyakora bashobora kuba ari abanzi ba Paul Kagame ku giti cye kuko bigeze kuba mu ncuti ze! Kubagerekaho umuzigo wo kuba abanzi b'Urwanda ni ukubakabiriza no kubaharabika, no kurangaza Abanyarwanda. Kubarwanya hakoreshejwe ingufu za leta ni icyaha gikomeye gishobora kwitwa détournement de pouvoir ! Akayabo k'amafaranga akoreshwa mu kubahiga no kugerageza kubarasa yarihira abana b'abakene batari bake bakiga kaminuza!

Umwanzi w'Urwanda si Victoire Ingabire, si Bernard Ntaganda, si Deogratias Mushayidi bazira gusa kuba baragerageje kuvuga icyo batekereza, nta zindi gahunda mbisha bafitiye Urwababyaye, nta n'izindi ngufu bifitiye zo kugirira Abanyarwanda nabi ? Uwo mutavuga rumwe muri politiki(simple adversaire), si umwanzi w'igihugu byanze bikunze.

Umwanzi w'Urwanda si abatinyuka kuvuga cyangwa kwandika amakosa n'amahano y'ingoma y'umunyagitugu Paul Kagame n'agatsiko ke k'abahotozi.

IBANGA RYA 14

None se Umwanzi w'Urwanda, dukwiye twese guhagurukira, tukamurwanya twivuye inyuma yaba ari nde muri iki gihe ? Aho UMWANZI KABOMBO w'igihugu cyacu ntiyaba ari Paul Kagame n'agatsiko ke k'abicanyi bakomeje guhekura Urwanda no kurusahura ?

BIRACYAZA....

Zelote Mahoro.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Zelote mahoro, mubintu byinshi wanditse, har’ibyo nemeranya nawe n’ibyo ntemeranya nawe. Urugero , ni rw’uko uvuga ko tugomba gutandukanya umwanzi
w’igihugu, n’umwanzi wawe kugiti cyawe.

Umwanzi w’igihugu aba ari n’umwanzi kugiti cyawe. Kuko iyo umuntu abangamiye iterambere ry’igihugu cyawe, nawe kugiti cyawe bikugiraho ingaruka. Niyo mpamvu  biguhagurutsa, bigatuma urwanira inyungu zawe uwo mwanzi abashaka guhungabanya. Kandi nanone umwanzi wawe kugiti cyawe, aba ar’umwanzi w’igihugu. Kuko aramutse
aguhitanye, Igihugu kibagihombye umuturage wacyo war’ugifitiye akamaro.niyo mpamvu buri wese aba afite uburenganzira bwo kurindirwa umutekano, iyo bigaragara ko w’ibasiwe.

Ikindi ntemeranya nawe, n’uburyo wagaragaje ko umwanzi w’igihugu cy’urwanda ari Perezida Paulo Kagame. Ibyo umuntu wese wabisomye, yagusetse cyane ndetse yabonye ko ufite ikibazo gikomeye.
Ntamuntu n’umwe uyobewe aho Perezida wacu yagejeje Abanyarwanda. Yagaruye ubumwe n’ubwiyunge, ubukene bukaba bugiye gusigara ar’amateka murwanda kuko buri mukene wese yagiye ahabwa inka yo
kumufasha kwiteza imbere, Abanyarwanda bafite ubwishingizi mubuvuzi, n’ibindi nibindi… uwabitugejejeho siwe mwanzi wacu, ahubwo umwanzi wacu niwowe nabagenzi bawe muhora mwifuza y’uko tutagera
kumihigo yacu, mutagatifuza abagizi banabi(Victoire Ingabire, mushayidi nabandi bose wavuze) maze mugafata umuntu abanyarwanda b’itoreye ku majwi arenga 90 mukamwita umwanzi. Icyo n’igitutsi
gikomeye uba ututse Abanyarwanda. Muri make niwowe umwanzi wacu tugomba guharukirahamwe tukarwanya, kandi ntibigutangaze rimwe w’isanze imbere y’ubutabera usobanura ayamahomvu wirirwa wandika.

Gusa icyo nemeranije nawe, nuburyo wavuze ko  umuntu ashobora kwibeshya kumwanzi  akamwita inshuti,
yarangiza aka mutuza imbere. kuko nibaza Uburyo victoire Ingabire, batamufunze akigera kukibuga cy’indege, kuko ibitekerezo yagiye atugaragariza, s’ibitekerezo by’ubaka, ahubwo n’ibitekerezo
bisubiza Abanyarwanda mu mwiryane. Ndashimira ko bamukaniye urumukwiriye, kandi bibere urugero buri muntu wese uzitwaza gukora Politiki agambiriye gusubiza Abanyarwanda inyuma mubyo bavuyemo.

Mugire umunsi mwiza!

Répondre