AMABANGA 77 YA POLITIKI : Kuki amashyaka atavuga rumwe na Kagame yananiwe kwegeranya Abanyarwanda ngo basezerere Agatsiko ? Zelote Mahoro(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Martin Luther King yafashije abirabura bo muri USA kwisuganya basezerera politiki y'ivangura bakorerwaga! Abanyarwanda nitwige kwita kuba Leaders bacu, tubafashe kuzadufasha !

Ko Urwanda rwagushije ishyano ryo kuba ruyoborwa n'abantu b'abicanyi ruharwa mu by'ukuri bari bakwiye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera, ntawe utabibona kandi nta we bitababaza,baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga (Mandats d'arrêt)! Igikomeje kuba urujijo ni ukubona nta banyapolitiki bagaragara bagerageza gufasha Abanyarwanda kwisuganya ngo duce ingoyi ituziritse, dusezerere bidasubirwaho agatsiko k'uyu munyagitugu Paul Kagame kadufashehoo ingwate! Kuki abanyapolitiki bagerageje kugira icyo bakora badatera kabiri badasubiranyemo! Biterwa n'iki ?

Ibanga rya kane:

N'ubwo umunyagitugu n'agatsiko ke bagaragaza ko bafite imbaraga zidasanzwe buriya guhirika ingoma ye ntibisaba gufata intwaro za kirimbuzi , dore ko abaturage badashobora kurusha Paul Kagame gutunga nyinshi !

Abantu benshi tuganira, dutekereza amaherezo y'ingoma y'umunyagitugu Kagame bagira batya bakagusha ku ntambara. Bati ni ngomba guhaguruka tukamurwanya mu buryo bwa gisilikari, nta yindi nzira ishoboka, ubwo imbunda ari zo yubakiyeho ubutegetsi bwe ni nazo zikwiye kubumukuraho. Igitekerezo cyabo singisuzugura. Gusa rero iyo witegereje akarere k'Ibiyaga bigari, kugira ngo hagire umutwe ufata gahunda yo gutangiza intambara kugera ubwo uzahirika Kagame si ibya none. FDLR imaze imyaka 17 mu mashyamba ntacyo yashoboye kugeraho! Ndetse njye nsanga uwateza intambara yaba ahaye Kagame amahirwe yo kongera kumara indi myaka itari mike ku butegetsi kuko yaba abonye icyo akora hagati aho: kongera kumena amaraso y'Abanyarwanda ku mu mugaragaro,yitwaje ko ari mu ntambara.

Intambara tuzi umuntu yakwita classique, iyi yo kurunda ingabo n'intwaro, ukabona igihugu duhana imbibi uhagurukiramo (Base arrière) ugatera Urwanda, ntishoboka muri iki gihe, yenda izashoboka nko mu myaka 20 iri imbere. Ibyo kandi Kagame arabizi neza!Twita igihe turota ibidafite akamaro mu gihe hari indi zira ya bugufi(plus efficace),ihendutse kandi yubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

Ibanga rya 5 :

Guhirika ingoma y'umunyagitugu wigize nk'intare ntibisaba gufata intwaro no kumurwanya, ikimukoraho bwangu kandi mu buryo budasubirwaho ni ukumwambura imbaraga abaturage bamutiza akaba ari nazo akoresha abica urwagashinyaguro!

Twabonye ko nta yandi maboko umunyagitugu agira uretse ay'abaturage: ni bamwe muri twe akoresha kugira ngo abohe abandi. Arandengaya nkamwihorera, yahohotera abandi nkituramira. Anyambura inzu yanjye nkamugerekeraho n'isambu yanjye, yamfatira umugore ku ngufu nkamutegeza n'umukobwa wanjye kugira ngo ndebe ko bwacya kabiri...muri make abaturage bahindurwa ABACAKARA kubera ko bemera kubigiramo uruhare!

Nyamara abaturage bafashe icyemezo cyo kwanga kongera gukorera umunyagitugu ubamereye nabi, bakanga kongera kwitabira gahunda ze; bagize batya bagahagarika akazi kose iminsi 10 gusa(amashuri, amasoko, akazi ko mu biro....), bwa bukaka bw'umunyagitugu bayoberwa iyo burigitiye, za ngufu yiratanaga zayoyoka. None se za ndege ze z'intambara zahaguruka zikajya kurasa ingo z'abaturage batanamututse? Imbunda zajya mu ngo zose kurasa abantu batari no mu myigaragambyo ? Gusa rero kugira ngo abaturage bashobore kwemera ko iyo nzira ishoboka hagomba Abaleaders babitangira, bakabasobanurira igikwiye gukorwa n'inzira byanyuramo, bakababa hafi . Abafite amashyaka ya opozisiyo niko kazi kabo!

Ikibazo : Kuki abagize amashyaka atavuga rumwe na Paul Kagame bahora bacikamo ibice aho kwishyira hamwe ngo bafashe Abanyarwanda kwisuganya ?

Kuba aya mashyaka yitwa aya opozisiyo ahora acikamo ibice si uko abayobozi bayo ariko baba bayifuza , yewe si n'uko Kagame aba yabahaye ruswa. Hari impamvu ebyiri zikomeye zituma aya mashyaka adafata ngo yibyaremo ingufu zihagije zahindura ibintu.

Ibanga gatandatu:

Burya abantu bose ntibashobora kuba abanyapolitiki bo mu rwego rw'aba Leader ngo bishoboke ! Impamvu ni uko kuba umu Leader ari impano bose batahawe. Urugero: twese twikundira indirimbo nziza icurangitse neza nyamara twese siko twashobora kuyiririmba n'ubwo twaba tubyifuza karijana! Tuvugeko yewe dushoboye gukora imyitozo , tukinjira mu itorero, tukabasha kuyiririmba neza! Nyamara ntibivuze ko dushobora no kuyihimba! Guhimba indirimbo nziza igakundwa n'abantu ni impano yahawe umuhanzi! Benshi twaririmba ariko guhanga ni urundi rwego: Aba Leader ba politiki bagomba kugira iyo mpano imeze nk'iy'abahanzi. Ni nayo mpamvu badakunze kuba benshi!

Igitera ingorane muri politiki ireba Urwanda, ni uko Abanyarwanda bakomeje kwibeshya ko buri wese, ubishatse wese, n'iyo yaba nta n'aho yanabyize, ashobora kuba umu Leader, agahimba ishyaka, rikagira icyo rigeraho! Oya ibyo ni ukwibeshya, ....niyo mpamvu amashyaka ya opozisiyo, yaba ayo mu gihugu, yaba akorera mu buhungiro, ntacyo arageraho , imyaka ikaba ibaye 17 !

Ikindi Abanyarwanda babuze ni uko batazi gushishoza ngo nibabona muribo havutse umuntu ushobora kuba umu Leader, bamuhe agaciro akwiye, bamwiteho, bamufashe, bamwubahirize, bamurengere!

Umu Leader muri politiki ni muntu ki ?

Si wawundi wirirwa yivuga ibigwi cyangwa yifotoza mu binyamakuru kandi ntacyo akora ngo kigaragare! Umuleader ni umuntu ufite iyo mpano nko mu maraso, uyu uvuga abandi bagatega amatwi kandi bakaryoherwa, kuburyo yababwira ati nimujye imbere tugenda bakamwumvira! Bene abo nibo dukomeje kubura, abake dufite tukabapfukirana! Ntibajya babura burundu, baba bahari; dukwiye kubishakamo , tukabashyira imbere, tukabaha ibyo bakeneye(inkunga), nibo bazadufasha gusezerera ingoma y'igitugu ya Paul Kagame n'abicanyi be!

Gusa rero politiki ni ikintu umuntu adakora wenyine n'iyo yaba afite impano y'akataraboneka.

Ibanga rya Karindwi:

Kugira ngo umuleader agire icyo ageraho akenera Ikipe y'abantu hagati ya 6 n' 8, bumvikana batagambanirana, mbese umubare ungana n'uw'abagize ka gatsiko umunyagitugu akenera! Iyo kipe niyo ibyara imbaraga nyabuzima ziyobora abaturage , zigahangana n'ingufu ntindi umunyagitugu akoresha yangiza ibintu.

Kubona abantu 6-8, bameze batyo ntibyoroshye!!!! Babonetse bakishyira hamwe, iby'ingoma y'inkoramaraso ya Paul Kagame byaba birangiye!

Ikipe ya politiki ikorwa ite?

Ni nk'ikipe y'umupira w'amaguru. Kurundanya abantu 11 ukabashyira mu kibuga ntibihagije! Hagomba umutoza (Leader), maze agafasha abakinnyi gukora imyitozo! Uko bagenda bamenyana, barushaho gutahura ubushobozi bwa buri wese: bati wowe wakina mu izamu kurusha abandi, uriya yakina neza mu ba kabiri, uriya yajya atsinda ibitego.....bityo bityo buri wese agashyirwa mu mwanya akwiye kandi ufasha Ikipe gutsinda ibitego!

Isima (Principe) ituma ikipe ifata ni iyihe ?

Ibanga rya munani:

Hari ubwoko bubiri :Agatsiko ka Paul Kagame gafata kubera iterabwoba abashyiraho. Bazi neza ko uwaca ku ruhande akagambana , ahita akubitwa inyundo. Ubwo bwoba butuma Agatsiko kagira ubumwe buzaramba igihe cyose Paul Kagame azaba agifite ubushobozi bwo kubashyiraho iterabwoba rye! Ntawe uzava muri kariya gatsiko ngo abure kwicwa kuko aba azi amabanga menshi! N'iyo yahungira mu mahanga bamusangayo bakamutsindayo!

Uburyo bwa kabiri bwo gukora ikipe igafata ni ugushaka abantu bashobora kugirana ubucuti bukomeye ...Icy'ingenzi ni uko baba abantu bashobora kumenyana, bakagirana icyizere kibyara ubucuti ubu budashobora kugambanirana. Ikipe yubakiye ku bucuti iragora kuyirema ariko iyo ibayeho iraramba kandi igakora byiza kurusha iyubakiye ku iterabwoba, kuko abayirimo banezezwa n'ibyo bakora. Niyo mpamvu bakorera rubanda babyishimiye!

Ngicyo ikibuze mu mashyaka ya opozisiyo nyarwanda! Nta shyaka na rimwe ririho muri iki gihe rifite umuleader ugaragara n'ikipe ifatika yamufasha kuyobora Abanyarwanda mu nzira y'impinduramitegekere igamije kubungabunga ubwigenge bw'igihugu n'ukwishyira ukizana kwa buri mwenegihugu ku giti cye! N'amashyaka agerageje kwisuganya usanga ari nk'udukipe twa Nyumbakumi cyangwa tw'Akagari ! Umunyagitugu Paul Kagame ntabwo azakurwaho n'ikipe ya Segiteri...azakurwaho n'ikipe y'abaprofesiyoneri ! Ariko akaga karushijeho kuntera impungenge ni uko iyo habonetse umuleader, aho kumushyigikira ngo tumuhe ibyo akeneye, akore ikipe itunganye yazadutabara twese, turamutererana, cyangwa tukamurwanya! Iyo ngeso isa no kwikora mu nda niyo izatuma Abanyarwanda bahera ku kiziriko cy'umunyagitugu Paul Kagame, abo yashyize mu gihome bapfire ku ngoyi, abagiye ishyanga bagwe ku gasi...

Banyarwanda , Banyarwandakazi, nitudahindura imyumvire, turaheze....!

Biracyaza....

Zelote Mahoro.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

RPF yakijije  abanyarwanda mwese murabizi.

Ariko nk'umuntu wihandagaza akandika ku rubuga rusomwa n'isi yose ibinyoma nkibi
aba yumva ibi bizamugezahe koko, uretse guta umutwe gusa. Ninde utazi ukuntu RPF yakijije abatutsi mu RWANDA bendaga kuribwa n’interahamwe?  Utabizi n’umuhakanyi wa genoside kandi ibyo yibwira bimubayeho yamenya uburemere bwabyo.Gusa nawe yaba adatekereza, atabona
ndetse ntan’ubumuntu yigirira.

Perezida Kagame arakunzwe ishyari ribice

Perezida Kagame yakijije abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga abakura mumenyo
y’interahamwe. Reka mbagire inama yo kumusengera ku Mana ikarushaho kumwongerera ubwenge
kuko uko mumutuka niko ahubwo arushaho gukomera kandi n’isi yose imenya ububisha bw’interahamwe n’abatekereza nkabo.

Répondre
U

Abingengasi twarabahagurukiye

Murabeshya sha uko bizagenda kose mwabahezanguni mwe muzabibazwa, ibihe
byarahindutse ntaugikora ibyo yishakiye murwanda. Ntamuntu wariwe wese n’umwe uzongera kutwicana abantu turebera haiwezekani. Bene kanyarwanda tuzabahagurukira kabisa kubera ko twese tuzi neza
Leta mbi icyo aricyo kandi na leta nziza irazwi. Koko iyi Leta ya Kagame wayigereranya n’iki? Uretse gusenga Imana igakomeza kumuha ubwenge bwinshi agakomeza kutuyobora neza.

Amerika na Afrika y’epfo abahezanguni bari benshi

Icyo mbabwiye cyo ntacyo muzageraho, ese muyobewe ko  leta zunze ubumwe z'Amerika zigeze abahezanguni bakomeye, cg muri Afrika y'epfo ya ba gashaka buhake n’abahezanguni
bari benshi ndetse b'abahanga. Abashaka amahoro nka Martin Luther King, na Mandela baritanze ariko amahoro arasagamba. Kagame yatanze urugero

Ndarangiza mbabwira ko buri gihe tuzabatsindisha gushyira mu gaciro n'ubushishozi
kandi ibi bizatubera intwaro yo kubashyira ku murongo mu bitekerezo bibi byanyu.

Répondre
M

Perezida Kagame n’umuyobozi
mwiza  nta Undi mwigeze

Iki n’icyo mbakundira koko, ni uko namwe ubwanyu muzi ko nta mu leader
mwakwibonamo!!! Inda yanyu se yaba yabakundiye? Ubusambo n’ubugome se bwaba bwabakundiye? Mwirirwa musakuza ngo Kagame kagame! Mwataye umutwe ntanubwo mwibuka ko kuva 1994 kugeza 2000 ari
Bizimungu Pasteur wayoboraga ari n'umugaba w'ikirenga w’ingabo.

Abahezanguni Ntimukitere amajeki

Mujye mureka kwitera amajeki kuko kwibeshya byo murabizi. Kuntu mwataye umutwe ngo
murifuza ko abaturage batajya kumirimo?Sha appétit y’ibisambo ngirango noneho habaho ikintu cyitwa Canibalism(Kurya abantu) nkuko babikoze mugihe cya Genoside.

NTAUZABATEGA AMATWI MUVUGA KWICA

Ese ubwo mwunva ko hari uwabatega amatwi? Babunve se ngo muzabagezeho iki? Mwebwe
kandi mubeshejweho n’infashanyo zanyu zidahagarara kuko mwahisemo guhunga.Icyo tuzi gusa nuko muharanira kugaburira inda zanyu mutitaye kubandi uko babayeho ahubwo mukamenya
gushukana.

Mwanga amahoro ntacyo abatwaye

Ariko mwangira iki amaharo, ese ubu igihe mwahereye musakuza mwuva muzagezahe? Ese
n’iki mumaze kugeraho? Niki se ahubwo muzageraho?, abanyarwanda bashyize hamwe kwiteza imbere ntibashize hamwe muguteranya nkuko mwabigize umwuga. Ndi mwebwe rero nafata umwanya wo kwiga ibifite
akamaro byubaka igihugu aho guta umwanya muri pokopoko idafite umusaruro.

Ubuswa n’indwara cyakora buravurwa

Ubuswa bwanyu n’ubwo kubeshya abanyarwanda mutekereza ko babasha kubunva
waapi,barabizi ko ibyo mugamije ari ukubashora mu bibi gusa. Ariko se mwirengagiza ko interahamwe ziishe abantu batagira ingano, ese babahoraga iki ko nta mututsi wari ufite ishyaka ngo abambure
ubutegetsi none Kagame wahosheje ayo mabi, ubu igihugu kikaba kizwi mu ruhando r'wamahanga, iretambere sinakubwira, none ngo niwe mubi.

Nta na rimwe genoside izibagirana kimwe n’abayikoze

Abanyarwanda
baravuze bati “Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka” ntibibeshye pe. Abicnyi bari bazi ko birangiye nta nkurikizi ariko izahoraho ubuzima bwose bwiki gihugu.
Nimugire amahoro mutekereza ibyiza.

Répondre
P

Ndagushimiye cyane Mahoro ku bitekerezo byiza utanze. Ibi rwose byo kuba abantu bahaguruka bakareka akazi, amasoko,... mpora mbivuga yemwe na bamwe muri abo banyapolitike nabibagiriyemo inama,
ariko ntibikorwa. Nyamara umunyagitugu abeshya amahanga ko ashyigigiwe na Rubanda, iyo rero Rubanda rumubeshyuje rwanga kumwumvira ake kaba gashobotse n'ingoma ye irangirira aho.

Nimugire amahoro!

Répondre