MURASHI IZAYI arasubiza Padiri Thomas: Padiri Nturiye Edouard alias SIMBA ntiyarenganye!(www.leprophete.fr)
Padiri Ndahimana Thomas,
Ndakuramutsa nkwifuriza amahoro n’umugisha bituruka ku Mana.
Nasomye inyandiko yawe kuri www.veritasinfo.fr yitwa”Kwemera gacaca ni icyaha gikomeye”. Muri iyo nyandiko uvugamo uko ubona Inkiko Gacaca muri rusange n’ikibazo cy’urubanza rwa Padiri Nturiye Edouard alias Simba by’umwihariko.
Ikinteye kukwandikira rero, ni uko umvuga muri urwo rubanza rwa Padiri Simba ugamije kugaragaza ko mfite uruhare mu karengane wita ko yagiriwe mu rubanza yaciriwe n’Urukiko rw’Iremezo rwa Kibuye akaza kurekurwa n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri,hanyuma nkongera kugira uruhare mu karengane yagiriwe n’Inkiko Gacaca z’imirenge ya Kimironko na Nyarugunga zakorerega ku NYUNDO. Cyane cyane aliko ikinteye kukwandikira ni uko nasanze ibitekerezo byawe bimwe kuri Gacaca no ku rubanza rwa Padiri Simba bidahuza n’inyito y’urubuga rw’amakuru yitwa” Veritas Info”, bisobanuye ngo amakuru y’imvugakuri.Uzi neza, nk’umuntu wihaye Imana, ko ”VERITAS” cyangwa se “UKURI” ari IMANA ubwayo nk’uko tubisanga mw’Ijambo ry’ Imana: “NI JYE NZIRA,UKURI,N’UBUGINGO” (Yoh. 14,6).
Ndifuza rero ko tuganira kivandimwe nk’abanyarwanda dufite inyota yo gushakira Igihugu ineza kuri bose kandi tukaganira gikristo nk’abantu bemera Imana twifuza guhuza n’umugambi wayo wo kugirira abantu bose neza mu kuri kudasobanya.Igituma nifuza ahanini gusangira nawe ibitekerezo mpereye ku nyandiko yawe ni uko nakubonyemo ubushake bwo kwerekana ibitekerezo byawe udahisha, ukabivuga uko ubizi n’uko ubyumva.Aliko,ubinyemerere dusangire ibitekerezo nanjye nkwereke ko hari ibyo uvuga by’ukuri ariko hari n’ibyo wibeshyaho bityo tugirane “dialogue” izadufasha kugera kuri “veritas info” cyanwa se amakuru nyakuri.Wibuke ko “errare humanum est” bivuze ngo nta munt utibeshya aliko kandi ngo “perseverare …. Stultum est” bivuze ngo kwinangira mu kwibeshya ni ubugoryi.
Mubyo wanditse harimo ibyo nshima aliko hari n’ibyo mbonamo inenge nakugira inama yo gukosora bityo ukagera ku kuri .Ngiye kubanza kukwereka ibyo nshima ,nzakurikize kukwereka ibyo mbona bikwiriye gukosoreka nkwereka n’impamvu zabyo.
Ibyo nashimye by’ingenzi ni bine:
1- Nashimye inyito y’urubuga wahisemo www.veritasinfo.fr igaragaza ko ufite inyota y’ukuri;
2- Nakunze ko ufite umutima wo gushima abarezi bawe barimo Padiri Nturiye Edouard,Padiri Twagirayezu Déo,Alfred Nsengiyumva,Mathias Lyamukuru.Padiri Nturiye Edouard twita Simba kuva kera yari Padiri Mukuru wa seminari nto wizemo yo ku Nyundo, naho abandi bakubereye abarimu muri iryo shuri.Bose urabashimira uburezi n’uburere baguhaye.Umutima ushima ufite rero uragaragaza ko nabwo uri mu nzira y’ukuri ,ko naho waba wibeshya atari ibigirankana;
3- Uremera ko ku Nyundo abatutsi bazize jenoside,ukibukana umubabaro by’umwihariko,abarimu bawe batatu twavuze haruguru;
4- Uravuga ko unzi kandi unzi neza cyane kandi ukemera ko umuryango wanjye watikiriye muri jenoside yakorewe abatutsi ku Nyundo nanjye nkaharokokera iyo jenoside.
Maze rero muvandimwe, iyo nsomye inyandiko yawe nkayisubira, nsanga ibi bintu uko ari bine ari „fondation“ dushobora kubakiraho tukagera kuri „veritas info“. Impamvu mbikubwira akaba ari izi zikurikira:
1-Wavuze ko unzi ,kandi unzi neza cyane,ndetse nabo bose uvuga mu nyandiko yawe,kandi ngo uwibwira umuzi ntavunika,bisobanuye ko n’uganira n’uwo baziranye atavunika;
2-Jyewe ntabwo nkwibuka kuko wari umwana tutangana birumvikana.Aliko kuba ntakwibuka igihagararo nkaba ntakumenya n’ubu duhuye,ntibivuze ko tutaziranye kuko numva „environnement“ twabanyemo ihagije ngo tube tuziranye kuri byinshi dushobora kuganiraho tubyumvikanaho neza cyane; 3-Mu kumbona muri 1986 wamboye ndi umugabo, aliko icyo ushobora kuba utazi ni uko hariya ku Nyundo nahabaye mu bwana, nkaza kuhava, nkahagaruka uriya mwaka na kuriya kwezi twahahuriye uje gutangira amashuli yisumbuye uvuye iwanyu i Cyangugu, naho jye nje kwigisha muri Lycée yo ku Nyundo, mvuye mu buhunzi muri Zaire.Mbere yo kuhava nabanje kuhigira amashuri.Nize hariya ku Nyundo igice cy’amashuri abanza mvuye iwacu muri paroisse ya Busasamana hariya haruguru yo ku Nyundo.Iwacu nahavanye n’ababyeyi banjye n’abandi benshi bo muri kariya karere ka BUGOYI twirukanywe n’ababiligi bategekaga URWANDA icyo gihe,muri gahunda yabo yo gutoteza abatutsi,kubirukana mu byabo ,kubica, kubangaza, no kubiba amacakubiri yaje kuvamo jenoside.
Uko nabonye jenoside n’amaso yanjye ni nako nabonye amacakubiri avuka ruto ruto mu RWANDA hose yewe n‘aho iwacu mu BUGOYI no ku NYUNDO by’umwihariko.Nzakubwira uko byaje, uko byagenze n’ababigizemo uruhare.Twabanje guhungira kuri Paroisse i Busasa,nyuma y’iminsi ibiri Ababiligi badupakira amakamyo baradushorera no Ku Nyundo.Twahamaze iminsi myinshi turara mu mashuli hariya bigishiriza gatikisimu hagati ya dipensaire n’urugo rw’ababikira b’abazungu,hanyuma batwimurira muri ariya mazu ari hafi y’ahahoze imprimerie uzi yatwitswe muri jenoside.Nashoboye gukomeza amashuli muri primaire ku Nyundo, aliko umunsi umwe sasita nsubiye aho ku icumbi nsanga iwacu ababiligi babapakiye ikamyo babatwara i NYAMATA . Nk’umwana nabanje kurira aliko nsaze nta kundi nabigenza njya kwiterera umupira hariya hafi ya economat aho twari tumenyereye gutera agapira ka tenesi dukubita ku rukuta. Ubwo nabaga nifitiye ako gapira mu mufuka w’ikabutura.Nagize Imana Padiri Kalibushi aramenya kuko yari azi iwacu,arambwira ati so yambwiye ngo ngushake none uranyizaniye.yaramfashije anshyira muri boarding (internat) ya primaire yari hejuru ku musozi hafi kwa Musenyeri.Narakomeje ndiga,hanyuma nza gutsinda ikizamini cyo kujya mu iseminari yo ku Nyundo.
Aho mw’iseminari nahabanye na Alfred Nsengiyumva, na Padiri Edouard Nturiye turi abanyeshuli.Wowe wize ku Nyundo ,Nturiye alias Simba yarabaye padiri ariwe mukuru wa seminarI,naho jye nize ku Nyundo Padiri Mukuru wa Seminari ari Padiri Mathieu Ntahoruburiye bitaga „Magnus“ bivuze igihangange ubundi bakamwita Rushoborahakomeye,aza gusimburwa na Padiri Chrysologue Kayihura ,we agiye kuyobora Seminari Nkuru ya Nyakibanda .Wowe wize ku Nyundo Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo ari MYR Wenceslas Kalibushi,kandi Diyosezi igizwe na Gisenyi na Kibuye, Cyangugu imaze kubona MYR wayo ariwe Ntihinyurwa Thadée,naho jye nize Musenyeri wa Diyosezi ari Aloys Bigirumwami. Icyo gihe hariho Diyosezi ebyiri gusa mu Rwanda,Kabgayi na Nyundo.Nyundo yari ibumbye territores 4 zaje kwitwa perefegitura nyuma y’ubwigenge arizo Gisenyi,Kibuye, Ruhengeri na Byumba.Naho Kabgayi yayoborwaga na MRY André Perraudin ibumbye izindi territoires zisigaye arizo Gitarama,Astrida yahindutse Butare,Cyangugu,Kigali,Kibungo.Ndibuka ko nka nyuma y’umwaka niga mu iseminari habaye impinduka hagashingwa Diyosezi nshya ebyiri arizo Butare na Ruhengeri.Diyosezi ya Butare yashinzwe MRY Jean Baptiste Gahamanyi naho Ruhengeri ishingwa MYR Bernard Manyurane waje gupfa by’amanzaganya ataratangira imirimo ye ,agasimburwa na MYR Joseph Sibomana.Diyosezi ya Nyundo yavanyweho Ruhengeri na Byumba byahindutse Diyosezi ya Ruhengeri,isigarana Gisenyi na Kibuye hiyongereyeho Cyangugu,naho Kabgayi isigarana Gitarama,Kigali na Kibungo.Igituma nibuka cyane ibi byose ni uko izo mpinduka zakurikiwe no kwimura abanyeshuri bamwe bakaza abandi bakagenda.Ubwo abakomokaga Ruhengeri na Byumba bimuriwe Rwesero na Kabgwayi bavanywe ku Nyundo naho abakomoka Cyangugu bigaga i Kabgayi na Kansi badusanga ku Nyundo . Ibi byose kubikubwira si ikindi, ni uko bifite uruhare rukomeye mu mateka y’u Rwanda yerekeranye n’ibyo nzagusobanurira byateye kuba nariganye na Padiri Nturiye nyuma ejobundi ngahagarara muri Gacaca mushinja jenoside yakoreye abatutsi nabonye n’amaso yanjye agiramo uruhare.
Wowe watangiye kwiga ku Nyundo muri 1986, twe turi abarezi bawe.Bivuze ko uri “generation”idukurikira.Natwe twarezwe na MYR Bigirumwami, Padiri Ntahoruburiye,Padiri Kayihuran’abandi nzajya nkubwira. Urumva ko kuva kuri ba MYR Bigirumwami kugera kuri wowe hari „generations“ eshatu.Wowe kandi uzi „generation“ yawe n’iyacu,aliko kandi twe utuzi dukuze, ntutuzi turi abana, byongeye kandi ntuzi „generation“ ya ba MYR Bigirumwami na Perraudin,Manyurane,Sibomana ,Gahamanyi,Ntahoruburiye etc, nabo uzi ,ubazi bashaje baravuye mu bikorwa bikora amateka,uretse ahari MYR Kalibushi.Seminari Nto ya Nyundo wizemo yashinzwe muri 1954 itangirira hariya i Busogo mu Ruhengeri itangijwe na Padiri Matthieu Ntahoruburiye hanyuma yimurirwa ku Nyundo.Muri 1959 MUYAGA yo gutoteza no kwica abatutsi yatangiye Seminari ya Nyundo iriho.Jyewe na Padiri Nturiye na Alfred Nsengiyumva twinjiyemo iyo nkubiri ya Muyaga ica agati.Uko ibintu byagendaga hanze mu gihugu ni nako byagiraga ingaruka mu bana bato twitwaga abaseminari twitegura kwiha Imana.Wibuke wa mwanditsi w’umufaransa J.J.Rousseau wavuze ngo „l“Homme est naturellement bon,c’est la Société qui le corromp“.Ngo umwana avuka ari mwiza,abakuru nibo bamuhindura.Ibi bikanyibutsa igihe nasangaga ababiligi bapakiye ikamyo ababyeyi banjye nkagenda ndira maze ngahura na Padiri Ntahoruburiye hariya mu iseminari akambaza ati wa mwana we urarizwa n’iki,nanjye nkamusubiza nti nsanze iwacu babatwaye i Nyamata.Nawe ati :“humura uzababona.Yoooo!Abana ntako basa,ni beza iyaba batakuraga!“
None rero, iyi yari indamutso n’intagiriro y’ikiganiro nzakugirira kugirango uzagere kuri „veritas info“. Ibiganiro nzakugirira bizaba mu byiciro byinshi aliko bizaba bikubiye mu bice by’ingenzi bine:
1-Ukuri ku Rubanza rwa Padiri Nturiye Edouard alias Simba.
2-Impamvu kwemera Gacaca atari icyaha n’impamvu inama ugira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ukwiye kuzihindura.
3-Amateka ya Nyundo uko nayabayemo kuva ku ngoma y’ababiligi kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi.
4-Ijoramateka ku nyandiko zimwe ziboneka mu mateka y‘ u Rwanda.
Ndagirango nzakubwire nawe umbwire,maze tugere kuri „veritas info“ izatuvura twese indwara turwaye y’irondakoko ari Simba,ari wowe ,ari nanjye. Ndakwifuriza kuba umupadiri ubereye bose nkuko bamwe mu batureze bari bameze,nka kuriya wabonye MYR Kalibushi. Hari icyo wamunenga nk’umuntu wihaye Imana?Uko wamubonye n’uko umwibuka usanga mu mico ye yari umuhutu cyangwa yari umututsi? Ku bwanjye uko namubonye n’umurage mbona yasize, yari umuntu wihaye IMANA mbere ya byose .We n’abandi utamenye bakiri mu mirimo nka ba MYR Bigirumwami,Manyurane,Sibomana,Ntahoruburiye etc bazakubere urugero.
Ngusezeyeho nkwifuriza amahoro n’umugisha bituruka ku Mana.Ntegereje ijambo ryawe. Ni ahubutaha.
Murashi Isaie
KIGALI 19/05/2011
Kuri Padiri Thomas Ndahimana(ibikurikira)
Muvandimwe nongeye kugusuhuza nkwifuriza amahoro y‘ Imana.Nkuko nabikubwiye ubushize, ngiye kugirana nawe ikiganiro kigizwe n‘ ibice bine:
-Ukuri ku Rubanza rwa Padiri Nturiye Edouard alias Simba;
-Impamvu kwemera Gacaca atari icyaha,n’impamvu inama ugira Perezida w‘ u Rwanda Paul Kagame ukwiye kuzihindura;
-Amateka ya Nyundo uko nayabyemo kuva ku ngoma y’Ababiligi kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994;
-Ijoramateka ku nyandiko zimwe zanditswe ku Mateka y’u Rwanda.
1.Ukuri ku Rubanza rwa Padiri Nturiye Edouard alias Simba
Mu gutangira sinirirwa ngaruka ku Rubanza Padiri Simba na Padiri Kayiranga baciriwe ku Kibuye bagacirwa igihano cy’urupfu hanyuma Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri rukabarekura,kuko rwabaye impitagihe,uretse ko ntigeze numva ukuntu iyo ntera iri hagati y’igihano cy’urupfu no kurekurwa burundu abacamanza ba Ruhengeri bayiremye nta bisobanuro bishingiye ku kwicwa kw’itegeko cyangwa se kwa procedure,bakihutira gushingira ku ngingo yatanzwe n’abapadiri ntavuze amazina, bagiye gushinjura abo bagenzi babo mu Ruhengeri,bemeza ngo „nta muntu wihaye Imana wagize uruhare muri jenoside“,abacamanza bakongeraho ngo naho abatangabuhamya ba mbere ni abantu babifitemo inyungu zabo bwite aliko ntibavuge izo nyungu izo ari zo.Ubwo se ko nabonye warishimiye imikirize y’Urubanza mu Ruhengeri usanga iyo ngingo ariyo? donc ari „ veritas info ko nta muntu wihaye IMANA wagize uruhare muri Jenoside? Ndagusaba ngo uzansubize iki kibazo.
Mbere y‘ uko unsubiza icyo kibazo aliko ndagira ngo nkubwire ukuri ku rubanza rwaciwe n’Inkiko Gacaca z’Imirenge ya Kimironko na Nyarugunga zatumwe gukorera ku Nyundo.Nkuko ubizi kandi byemerwa n‘ ISI YOSE Jenoside ni cyaha kidasaza. Aliko rero Itegeko Ngenga rigena imiterere n’imikorere y’Inkiko Gacaca rivuga ko iyo umuntu ukurikiranyweho icyaha cya jenoside yakatiwe n’inkiko zisanzwe adakurikiranwa n’Inkiko Gacaca,keretse iyo hari ingingo nshya,cyangwa se iyo ashinjwa n’abo bafatanyije icyaha.Aha rero Padiri Nturiye yabwiye Urukiko ko yakatiwe burundu n‘ inkiko zisanzwe,aliko mu mpaka zavutse kubera abatangabuhamya Urukiko rwasanze hari ingingo nshya ;muzo nibuka harimo gutegura jenoside, gushishikariza gukora jenoside.Ikindi kandi hariho abanyururu benshi bireze bemera icyaha bigaragaje basaba gushinja Padiri Simba. Ibi ni „ veritas info „kuri „procedure“ y’urubanza.
Tugiye rero ku miburanishirize y’Urubanza, nsanga ntakubwira ido n’ido uko urubanza rwagenze ,kuko ni urubanza rwabaye rurerure cyane rwagiye rumara muri buri cyiciro amasaha atari munsi y’atanu. Byongeye kandi si nacyo cyangombwa cyane kuko nabonye mu nyandiko icyo uvuga ari uko yarenganye biturutse kuri jyewe nshaka inyungu zanjye bwite nkuko Urukiko rw‘ Ubujurire rwa Ruhengeri rwabivuze.Urukiko rwa Ruhengeri ntirwasobanuye izo nyungu nari nkurikiranye izo ari zo aliko wowe uvuga ko nabitewe n’umujinya no gukurikirana umutungo. Iby’umujinya byo tubyihorere kuko nawe wishyize mu mwanya wanjye wawugira, aliko rero niba ushaka kuvuga ko nashatse kwihorera kuri Simba uraza gusanga ntaho bihuriye kuko mubyo nza kukwereka urabona aho ukuri guherereye, bikugaragarire ko bitagize aho bihuriye no kwihorera. Naho iby‘ imitungo byo, wowe ubwawe urivugira mu nyandiko yawe ko Padiri nta mitungo afite, kandi rero uzongere ubaze neza nta mitungo nigeze ndega Padiri Nturiye, ikindi kandi mw’Itegeko icyaha cy‘ubwicanyi n’iyangizwa ry’imitungo ntibiburanirwa hamwe.Imitungo iburanirwa muri Gacaca y’Akagali naho urubanza rw‘ ubwicanyi ruhera ku rwego rw’umurenge.
Kugirango nkwereke ko mu buhamya natanze kuri Padiri SIMBA yewe n’ubw’abandi bamutanzeho nta karengane kabaye,ndagirango tuganire ku ngingo zikurikira:
1-Padiri Nturiye yari ku NYUNDO mu iseminari kuva 1985 kugeza Mata 1994 ari Padiri Mukuru w’iryo Shuli. Iyo ni „veritas info“.
2-Jyewe n’umuryango wanjye twari dutuye hariya hafi ya Seminari kandi mu ntambara kuva Gashyantare 1991 iyo twaterwaga batwita ibyitso by‘ Inkotanyi twahungiraga mu Iseminari , Padiri Nturiye akatwakira. No ku italiki ya 07/04/1994 ni uko byagenze.Bivuze rero ko ubwicanyi bwa Jenoside bwatangiye turi mu rugo rwa Padiri NTURIYE. Ibi nabyo ni „veritas Info“.
3-Wowe,ndumva ntibeshya mu bantu twari kumwe ba bapadiri ,abafaratiri cg abalimu bandi ntiwarimo.Uwo munsi hari abapadiri benshi bari bamaze iminsi munama y’abapadiri bose ba diyosezi ya Nyundo, Inama bari bakunze kwita rukokoma.Muribo hari abari bacumbitse aho mu Iseminari. Mubo nibuka hari Padiri Adrien Nzanana nawe ukomoka hamwe na Padiri Nturiye muri Paroisse ya Nyange hariya hahiritswe Kiliziya muri Jenoside,hahoze ari Komini Kivumu,hari Padiri Ntiyamira Prosper, Padiri Bajyambere Martin,Padiri Gashema ,Padiri Karanganwa Straton, Padiri Mutabazi Denis Padiri Tuyishime Jean B. Abandi bari bacumbitse haruguru ku musozi kwa Musenyeri ,abandi bari baraye batashye muri za paroisse bakoragamo,kuko inama yari yarangiye kuwa 06/04/1994. Ibyo ari byo byose wowe ntiwari ku Nyundo,ushobora kuba wari i Cyangugu cg mu Nyakibanda.Kuba utari ku Nyundo nabyo ni „veritas info“.
4-Mu by’ukuri rero turumvikana ko kubera ko utari ku Nyundo aho SIMBA nanjye twari turi,uko nitwaye n’uko we yitwaye,ibyatubayeho n’ibyabaye hagati yanjye nawe ntubizi by’imvaho; yewe uretse we nanjye n’Imana yaje kubigaragaza ku buryo nza kukwereka ,ibyabaye hagati yanjye nawe ntawubizi mubo twari kumwe bakiriho.Uko wamenye amakuru y’ibyabereye ku Nyundo sinkuzi aliko ibyo ari byo byose ni inkuru mbarirano kandi baca umugani ngo inkuru mbarirano iratuba.Iki nacyo ni „veritas info“.
5-Ikindi kandi,Imanza za Gacaca zo ku Nyundo ziba, nabwo nzi neza ko utari uhari,haba ku rwego rwa mbere,haba mu bujurire.Aha naho ibyo uvuga sinzi uwabikubwiye,ibyo ari byo byose ni inkuru mbarirano.Iki nacyo ni „veritas info“.Bikaba bigaragara ko utakoze ubushakashatsi ngo ubone kugera kuri „VERITAS INFO“.Aha ndumva wajyaga kubaza Padiri Simba,ukabaza Jyewe,ukabaza abacamanza ba GACACA baruciye,cg se Urwego rukuriye Gacaca mu Gihugu,ukabaza abantu banyuranye bakurikiranye urwo Rubanza bahibereye,ugasesengura ukabona umwanzuro wegereye „veritasinfo“.Naho ubundi,umbabarire,ndasanga warahushije intego yawe ya „veritas info“ ku byo wise akarengane Padiri Nturiye yagiriwe.
6-Mubyo nashinje Padiri Nturiye rero niboneye n‘ amaso yanjye harimo uruhare rwe ,by’umwihariko,mu rupfu rwa mugenzi we, Padiri Adrien Nzanana.Maze rero dore uko byagenze: Interahamwe zagabye igitero cya mbere mu iseminari kuwa 07/04/1994 ku gicamunsi.Abari aho twese twakwiriye imishwaro, tugana ubwihisho. Jye nirukiye muri étage hariya hahoze haba abapadiri bera hejuru y’igikoni cy’abanyeshuli. Icyumba ninjiyemo nagihuriyemo na Padiri SIMBA, Padiri NZANANA, professeur Rugwizangoga bitaga Rutaburishema. Padiri Nzanana na Rutaburishema bari bafite imihoro mu ntoki. Ni uko Padiri Simba abarebana agasuzuguro, maze arabwira ati:“ nimuzane iyo mihoro, ibyanyu byarangiye!“ Abonye ntacyo bamushubje arakomeza abahata amagambo y‘iterabwoba avuga ko bikoza ubusa akabo kashobotse iyo mihoro ntacyo ishobora kubamarira. Akomeje atyo rero Padiri Nzanana yagize ubwoba arasohoka,ako kanya akimara gufunga urugi rw’icyumba twarimo yahubiranye n’igihiriri cy‘ interahamwe zadushakishaga,zimwicira aho mu kirongozi(corridor), tubyumva.Ubwo kandi Padiri Simba niko yakomezaga kugerageza gufungura urugi nanjye nkamufata nkamukomeza kuko urumva nawe iyo ajya gufungura uko byari kutugendekera. Kuri ubwo buhamya namutanzeho imbere y’Urukiko Gacaca,Padiri Nturiye yemeye ko twari kumwe mu cyumba, aliko avuga ko Padiri Nzanana tutari kumwe ko yari mu kindi cyumba kirebana n’icyo twarimo,akaba arinaho interahamwe zamwiciye.
Iyo mvugo ye ntiyamuhiriye kuko nyuma yaho Urukiko rwa Kimironko rwakoreraga ku Nyundo ,rwahamagaje Padiri Ntiyamira Prosper, wari wahejwe amaze gusaba gushinjura mugenzi we Nturiye.Ubwo Urukiko rwaramubajije, amaze kurahira,ruti urashinja cyangwa urashinjura? Ati ndashinjura. Urukiko ruti none Padiri Nturiye mwari mwihishe hamwe? Ati oya aliko nari mu iseminali. Urukiko ruti none ko wari mu iseminari watubwira aho Padiri Nzanana yiciwe, niba ari mu cyumba cyangwa ari muri corridor? Padiri Ntiyamira ati yiciwe muri corridor.Imbaga y’abantu bose bari aho bariyamirira kuko bari bumvise ibyari byavuzwe mbere nanjye na Padiri Nturiye.Nawe urumva ko urubanza rwiciye,ni byo nakubwiye haruguru nti ibyabaye hagati yanjye na Nturiye byagaragajwe n‘ Imana. Ngiyo rero ahubwo „VERITAS“.
Ikindi cyagonze Padiri Nturiye, ni ukuntu yahunze ikigo yayoboraga akaduta aho mu kaga akisangira interahamwe,agakorana nazo.Uti byagene bite? Ubwo Interahamwe , muri icyo gitero cya mbere zishemo Padiri Nzanana Adrien na Padiri Twagirayezu Déo zasanze yihagarariye imbere y‘ icyumba cye,zahise zihabwa „commandement“ yo gusubira inyuma ziragenda.Zimaze kugenda haje aba „gendarmes“baca aho mubirongozi bagenda bahamagara ngo abatwumva mwese nimusohoke tugiye kubarinda ntawongera kubicamo.Twararungurutse dusanga ni aba „gendarmes“,kandi twumva hanze aho hafi hari ituze,noneho twese tuva mu bwihisho,dusanga abaduhamagaraga. Aba „gendarmes“ baratubwiye ngo nitujye mu rusengero ruto ruri muri etage baturindiremo.Abana, abakobwa n’abagore binjiye bose muri rusengero aliko abenshi mu bagabo twagumye hanze duhagarara muri etage hafi y’urusengero. Twakomeje kuganira twibaza ibyo bintu ibyaribyo ,impamvu interahamwe noneho zaduteye aho mw’iseminari ubundi zajyaga zibitinya,twibaza igituma haje abo ba“gendarmes“ bakatubwira ngo duteranire hamwe barangiza bakigendera, tukibaza uwabahuruje,tukibaza impamvu noneho interahamwe zaje zica n’abapadiri zitajyaga zibatinyuka, tukibaza icyateye impanuka y’indege ya perezida Habyarimana,tukibaza niba interahamwe ziribugaruke mw’ijoro cyangwa niba zizagaruka bukeye,tukibaza icyo turibukore noneho bamwe bati twitegure kwirwanaho, abandi bati tujye ku Nyundo ruguru kwa Musenyeri dusange yo abandi twigire hamwe icyo gukora.
Hagati aho nagiye kuri telefoni mpamagara Padiri Ntagara ku Gisenyi ,mubaza amakuru yaho arambwira ati byacitse,nti ese ntaburyo watabaza Kigali muri Minuar uciye muri Nonce apostolique cyangwa izindi ambassade? Padiri Ntagara yaranshubije ati ibintu birakomeye uko biboneka sicyo kimwe na mbere ,ati namenye ko ba Padiri b’i Rambura,Kageyo na ba Antoine bombi bishwe mu gitondo .Sinashoboye kumusezeraho kuko muri telefoni haje mo amajwi yandi y’abantu babwirana amakuru,numva umuntu w’i Gisenyi abwira uw’i Kigali ngo ibintu birashyushye ku Gisenyi ngo Coloneli Nsengiyumva Anatole yakoresheje inama muri gare ya Gisenyi arababwira ngo bagomba gushakira umusego ,umubyeyi wivuganywe n’Inyenzi.Uwo ku Gisenyi agaseka cyane,ati rero kuva ubwo twatangiye guhiga Inyenzi,ati twatangiriye kuri perefe w’Inyenzi witwa Semucyo,turamwivugana.Maze kumva ibyo nagize ubwoba nsanga ibyo Padiri Ntagara yambwiraga ari ukuri,telefoni nyikubita hasi niruka nsanga abandi kubabwira ko ibintu bitoroshye.Icyo gihe bwari bugorobye.
Muri ako kagoroba hari imbeho,uretse ko kubera ibihe twarimo jye nta mbeho numvaga,kandi niyo nyumva ntaho nari gushakira icyo kwifubika. Ni uko Padiri Nturiye alias Simba aratubwira ati ndumva nkonje ngiye gushaka icyo kwifubika.Ubwo yerekeje inzira yaho yarafite icyumba yararagamo ,aho kiba urahazi ni hariya hakurya hafi y’uburaro bw’abanyeshuli,hakaba atari hafi yaho twari turi.Nkuko ubyibuka aho twari turi ni igice kibamo etage y‘ amacumbi y‘ aba professeur b’abapadiri,aho abanyeshuri barira,n‘aho basengera.Hagati yaho ngaho naho Padiri Mukuru w’iseminari yabaga hamwe n’uburaro bw‘ abanyeshuri ngereranyije hari nka metero magana ane kandi hakaba hahana urubibi n’igiturage cy’ahitwa ku Runande hariya hari hatuye Député Ngaruye,se wa Député Tuyishime Brigitte. Ubwo twe twagumye aho tukiri mu gihirahiro,hashize nk’iminota mirongo itatu interahamwe ziradutera zizanye na Padiri NTURIYE. Tukizibona twakwiriye imishwaro,nazo zari zatubonye ariko aho kudukurikira,zaboneje mu Rusengero ahari abana, abakobwa abagore n’abagabo twari kumwe bakirukirayo.Interahamwe zabirayemo zirabatemagura mu minota mike zirakinjura zisubira iyo zavuye.
Mu kanya nkako guhumbya,interahamwe zirangije gutema no kwararika zigiye, twumva aba“gendarmes“ bagarutse gukina wa mukino wabo,baraduhamagara ngo nidusohoke tuze baturinde ntawongera kutwica.Kuko ntawe uburana n’umuhamba twavuye aho twitwaga ngo turihishe,twabanje kureba mu Rusengero dusanga ishyano ryaguye.Jye nasanze abana banjye bane uko ubazi batemwe bose byarangiye, umugore wanjye bari bamutemye mu nsina y‘ ugutwi ariko akiri muzima.Mwalimu wawe Alfred nawe bari bamutemye amaboko, aliko akivuga ni nawe watubwiye amazina y’interahamwe zimwe twari tuzi zabatemye.Ubwo abo ba „gendarmes“bari bafite imodoka batangira gudutunda batujyana ruguru kwa Musenyeri,yewe n’izo nkomere zacu barahazidusangisha.Iryo joro ryose,twaraririye inkomere zacu, ababikira ba baganga bakoranaga n’umugore wanjye hariya kuri maternité,uzi ko umugore wanjye yari umuganga, bagerageza uko bashoboye ngo bazirokore ,ariko zimwe ziraducika,harimo na mwalimu wawe Alfred Nsengiyumva.Umugore wanjye we bwakeye ameze neza,hasigaye igikomere kiboneka ko kizakira. Mu gitondo nka satatu abari hanze badutumyeho bati abashoboye nimusohoke.Tugeze hanze MYR kalibushi yaratubwiye ati mwitegure gupfa ibintu bimeze nabi ,amakuru ava hanze aratubwira ko tugiye guterwa,ati aliko ntimutege amajosi, mupfe murwana ntihazabura n’uwo kubara inkuru.Yaratubwiye ati jyeweho ndaguma mu biro byanjye ,aliko mwese n’abandi baza kuduhungiraho mujye mu Kiliziya nini mwifungirane ababatera murwane nabo,mubabuza gufungura inzugi.
Uretse abihaye Imana n’abakozi hari kandi abaturage benshi b’impunzi,abatutsi bavuye mu Bigogwe bari bamaze umwaka ku Nyundo,hari n‘abatutsi baturutse muri Rubavu.Twari rero abantu benshi cyane twashoboraga kwirwanaho.Ubwo twese twinjiye muri Kiliziya Nkuru(Cathédrale),inkomere zacu tuzishyira inyuma hariya mu cyumba abapadiri bajya gusoma misa bambarira(sacristie),dufunga inzugi zigana hanze zose.Hariho aliko abasigaye hanze mu gikari kwa Musenyeri, nabo bafunga inzugi zigana hanze. Mbere yaho aliko abakuru b’interahamwe babanje kuza batwara abanyamahanga bose n’Abihaye Imana b’abanyrwanda baba mu miryango y’abanyamahanga.Musenyeri Kalibushi nawe baramutwaye,bamujyana mu irimbi ryo ku Gisenyi biciragamo abatutsi,batangiye kumucuza Coloneli Nsengiyumva araza arababuza, atwara Musenyeri Kalibushi muri Hotel Meridien.
Mbere yo gutwara Musenyeri ,izo nterahamwe zabanje kutuzungurakamo zireba uko tungana,zidutuka ,zitunnyega,zitwaka amafaranga,zirangije ziragenda,umusirikare umwe witwa Eugène arasa mu kirere,atanga signal yo kudutera.Interahamwe uruhuri zahise zitera, zisanga inzugi zose zifunze.Zamaze umwanya zirwana no gufungura ,amaherezo zishobora gufungura urugi runini rwa Cathedrale. Zagerageje kwinjira zisanga twazibambiye tuzakiriza amabuye n’amacupa n’amategura twaritwarunze byinshi cyane.Twari dufite avantage kurizo, kuko umuryango wari umwe kandi ari muto kurizo zari uruhuri, kandi ziri ahazamuka, twe turi ahirengeye.Abari mu gikari nabo bari ahirengeye kandi bo barebana banavugana nazo.Zikabwira MYR Hategeka ,Igisonga cya MYR Kalibushi, ngo nawe koko MYR uradutera amabuye, kandi uri umubyeyi wacu! Ngo rwose waturetse tukaza tukabaramutsa! Natwe zikaduhamagara ngo nimufungure tujye kubahisha! Ni uko twarwanye nazo umunsi wose bigeza nimugoroba zananiwe kutwinjirana.Zibonye tumaze kwica imwe muri zo tuyambuye imbunda ya kalachnikov zirahomboka ziragenda,zijya gushaka renfort.
Bukeye bwaho,taliki ya 9, mu gitondo cya kare zagabye ikindi gitero zifite imbunda na grenades byinshi ,zahuruje izo mu Bushiru, Ramba , Ruhengeri n‘ i Kigali, ku buryo abari hanze babibonaga baratubwiye bati uriya Musozi wa NYUNDO wari wuzuye abantu ku buryo byasaga n’ishyamba bahateye.Twarongeye turwana nazo ,zimwe zanuriye zishaka gusambura ngo zice mu gisenge ,izindi zifite amafuni zihinga amatafari ari hafi y’ibizingiti by’inzugi, aliko birazinanira.Bigeze nyuma ya sasita zimwe zashoboye kwinjira mu gikari zihica abariyo batashoboye kuduhungiraho,zihavuye zashoboye kwinjira muri sacristie zitwicira inkomere twari twahashyize,harimo n’umugore wanjye. Bugorobye,interahamwe zarongeye zirahomboka ziragenda,zisimburwa n’aba „gendarmes“ benshi cyane,na perefe wa Gisenyi ngo baje kuduhumuriza! Kuduhumuriza nawe uramva kari agakino ko kuza kutuneka ngo bamenye abapfuye n’abasigaye bamenye uko bakomeza gahunda yabo kutumara.
Nyuma y’iminsi ibiri batubwira ibyo, natwe ntitwari tukibyemera kuko twari tumaze gupfusha abantu batagira ingano.Mvuze gusa abapadiri kuko aribo uzi, twari tumaze gupfusha icumi bose.Uretse babandi babiri b‘ikubitiro bo mw’iseminari nakubwiye mbere, haje kwiyongeraho umunani, aribo: Padiri Herman Mwambali, Edouard Gakwandi,Clément Kanyabusozo,Ferdinand Karekezi,Callixte Kalisa,Aloys Nzaramba,Silas Gasake na Gashema.Ubwo simvuze ababikira,abana b’impinja abakobwa b’inkumi ,abasore, abagabo ,abasaza n’abakecuru bamwe bari banashaje cyane; hanyuma ngo baraduhumuriza! Ahubwo kwari ukuduhuma amaso nyabuna! Ubwo muri iryo girwahumure twashoboye kwegeranya abantu bacu bapfuye bari aho mu gikari, hanze no mu mazu ,aliko kubashyingura urabyumva ko byari ibadashoboka. Twaraye aho muri ako kaga,bukeye interahamwe ntizagaruka ahubwo haza abasilikare bakuru barimo uwitwa Bizumuremyi alias Rutuku, aba“gendarmes“ bayobowe n’umukuru wabo Major Biganiro,na Perefe wa Gisenyi Banyurwabuke.Baraje bongera kutubwira ngo ntawongera kudutera kandi bagiye guhungisha abihaye Imana barokotse bashobore kubona ibyangombwa bizatuma bashobora kujya i Burayi. Kubera ko nari navunitse cyane, abapadiri bansabiye umu“gendarme umwe wari uziranye na Padiri Kashyengo nawe wari wakomeretse.
Uwo mu „gendarme“ yabanje kwanga ,aliko agezeho aravuga ati ngwino tugende,ntazabazwa amaraso yawe,ati aliko sinzi ko urenga barrières ziri hariya.Tugeze mu nzira kuri barrière nagize Imana,controle ikorwa n’umu „gendarme „ washatse kunkura mu modoka,aliko abonye ndashobora guhaguruka,yongera izina ryanjye kuri liste y’abihayimana.Turagenda turenga barrières zose tugera muri Hotel Meridien ku Gisenyi ,aho MYR Kalibushi yari ari hamwe na Padiri Dominiko wari wamanukanywe n‘ interahamwe kubera Padiri Simba . Twaje kumenya ko Padiri Simba yatumye interahamwe mu gitondo 8/4/1994 zijya kumukura aho twari twazamukanye ku Nyundo zimusubiza mu Iseminari aho mu cyumba cye ahambira ibintu bye byose zimujyana ku Gisenyi. Ibi byose nabikubwiye atari gushaka kurondogora ahubwo kwari ukugirango nshobore kukumvisha ibya Padiri Simba wari Padiri Mukuru wa Seminari, wabarizwaga mu byegera bya Myr Kalibushi,wari ufite inshingano zikomeye mu gihe cy’amahoro,utarahigwaga n’interahamwe,agahunga abamuhungiyeho,agahunga kuri shebuja wamwizeye,agasanga abicanyi agakorana nabo ku Nyundo,yarangiza ibyaho akajya i NYANGE iwabo yagerayo kiliziya yaho ikarimburwa,irimbukanye abatutsi 2000 bari bayihungiyemo.
Nguwo Padiri Simba ukuriza ngo ararengana.Ngarutse rero ku bye,uribuka ko nari nakubwiye haruguru ko yadusize avuga ngo agiye gushaka icyo kwifubika, akagenda agiye agakorana ku mugaragaro n’interahamwe,akaziyobora neza aho abantu benshi bacu bari barundanyijwe yarangiza akisubirirayo,bwacya agakomeza akazi ko kuyobora interahamwe. Ibyo nkubwira byose byamenyekaniye muri GACACA,bihamijwe n’abanyururu,twahuriye aho muri Gacaca.Abanyururu muri Gacaca bashinje Padiri Simba ,we amaze kubeshya Urukiko Gacaca ko yagiye gushaka icyo kwifubika,hanyuma akagira ubwoba akihisha muri toilettes bugacya,bwamara gucya akadusanga ku Nyundo,tukirwanaho dutera amabuye interahamwe,aliko ntarenze aho avuga uko twagiye ku Gisenyi tutari kumwe nawe.Ukuri kurimo ni uko mu gitondo 8/4/1994? Yagiye agafata imodoka ye akazamuka ku Nyundo ayoboye interahamwe gushaka Padiri Dominiko NGIRABANYIGINYA,hanyuma akamukana n’interahamwe akagumana nazo,agakorana nazo.Mu nshamake rero abanyururu bashinje Padiri Simba ibi bikurikira:
-Kujya mu nama muri MAHOKO;
-Gucumbika kwa Mwalimu Mwambutsa kuva 8/4/1944 kugeza agiye i NYANGE;
-gusomera misa interahamwe kuri Sanzare buri gitondo;
-Kujya ku Gisenyi mu irimbi ajyanye n’interahamwe zigiye kwica MYR KALIBUSHI;
-Kwimikwa n’interahamwe zikamwambika imyenda y’abasenyeri zikamugira MYR w’umuhutu wa Nyundo.
Ibi byose Padiri Simba ntiyigeze abyiregura ku buryo bufatika.Ahubwo bimwe yagendaga abyemera,urugero nibuka yemeye ko yabaga kwa Mwambutsa, akahava ajya i Nyange ngo Kiliziya igatembagazwa bari mu munsi mukuru banywa inzoga.
Ikindi nibuka cyamugonze, Inyangamugayo ya Gacaca yamubajije ibibazo bibiri mu bujurire,hamwe abura icyo asubiza, ahandi arabyiyemerera:
-Ubwa mbere yaramubajije ati uko ubyibuka,hagati y’igihe jenoside yatangiriye n’igihe yarangiriye, waherukaga kubonana na Mryr Kalibushi ryari? Padiri yarashubije ati numva naraherukaga kumubona mbere y‘ uko ubwicanyi bwa jenoside butangira nkongera kumubona duhungutse tuvuye Zayire.Umucamanza ati none se nk’umuntu wari mu byegera bya MYR Kalibushi wari ugufitiye icyizere,kandi ukaba utarahigwaga,kandi we akaba yarahigwaga ,wumva nta buhemu bukubarwaho? Padiri yabuze icyo asubiza araceceka.
-Ubwa kabiri yarasubiriye aramubaza ati abo bapadiri bagenzi bawe bapfuye,ko mwari musangiye ibanga ry’ubusaserdoti kandi mwarabanye,hari n’umwe watubwira ,mu kuri, waba wari wasomera misa? Padiri yavugishije ukuri ati ndumva ntawe.
Uko mbyibuka ,kandi si inkuru mbarirano,ibi bibazo ni byo byapfundikiye urubanza mu bujurire,hanyuma Urukiko ruriherera ,nyuma yo kwiherera rumumenyesha ko rwafashe icyemezo cyo ku gumishaho icyemezo cya mbere cy’igihano cyo kumufunga burundu.
Ngibyo iby’urubanza rwa Padiri NTURIYE alias SIMBA.Uko rwaburanywe n’uko rwaciwe bikaba byarakurikije Itegeko rishyiraho kandi rigena imikorerere y’Inkiko Gacaca.
Nkaba ngirango nsoze iyi Nkuru ngusaba kuyisoma witonze, warangiza ukayikorera isesengura uyigereranya n’ibyo wumvise mbere,hanyuma ugasubira ku mwanzuro wa mbere wo kuvuga ko Padiri afunze arengana,kandi biturutse kuri jyewe.Ndangije nongera kugusaba gushishoza ukareka inkuru mbarirano zaguteye kubogama.
Ubutaha nzagusobanurira igituma kwemera Gacaca atari icyaha gikomeye habe na gato.
Ngusezeyeho nkwifuriza amahoro y’IMANA.
Murashi Isaie
(Ndr: Ni ubwo abantu bakomeje gutanga ibitekerezo kuri iyi nyandiko ya Murashi, bibaye byiza ko tubagezaho bimwe mu bitekerezo byatanzwe n'abasomyi mu ikubitiro, namwe mukomeze mutange ibindi)
-
Hashize igihe ngerageza kwerekana ko leprophete ibugama munkuru zayo, kubugama kwa leprophete guteye ubgoba nkuko kubiba amacakubiri mubanyarwanda gusa rimwe narimwe bagaragaza ukuri iyo berekana ko hari abahutu hakaba nabatutsi murwanda ibi bikaba binyuranye nibyo FPR yirirwa ibgira abanyarwanda ko murwanda nta moko ahaba(Twa ,tutsi, hutu),usanga rwose babugamye kandi inkuru zabo zigenda gusa zigaragaza abahutu bagiriwe nabi kurusha uko bagaragaza abatutsi cg abatwa nabo bagiriwe nabi nintangodwa bene wabo na leprophete(hutu).
Nuko gusa abahutu bintagondwa mutagira ubgenge namatwi yo kunva ukurinuko MURASHI Isaie yaba bgiye invaho. ndangiza reka bgire muhashi ko nzahora nifatikanya nawe muguha agaciro kwibuka abatutsi bishwe nabahutu bintagondwa bene wabo na leprophete nubgo umugambi wabo wokumara abatutsi kwisi ugikomeye ariko nababgira gusa ko abatutsi bataza pfira gushira kandi abasigara bazahagara bashikamye byimaze amaze bahangane nagahunda za leprophete zo gutegura indi genocide,twesehamwe aba somyi ba leprophete ni tuvuge ngo never again ,murakoze chane guhagurukira rimwe tugahangana na gahunda za leprophete na beneyo mugucura imigambi mibisha yo gutegura indi genocide ba binyujije kuri leprophete aho bitwaza iyoboka mana. - #22
I just read through this response of Hon Murashi and it is thrilling how he establishes the facts like a lawyer one by one. I haven't read the article he is replying to, however this seems to be very infomative about what happened to Nyundo, I wouldn't know all the facts, but if anything this man writes with much respect. he proves his points without sounding rude, in fact he is very courteous ! As for Gacaca courts, no matter how many mistakes might have been done through them, I fail to see any other justice system that could have dealt with all the genocide cases the country was supposed to deal with. It would have taken 100+ years to finish them and imagine many innocent people ( 30% have been released as a result) could have been in prison for that whole time before facing a trial. Let's be honest !
- #21
Abanyarwanda dufite ibibazo cyaneeeeee! Uretse ko hari abavuze ngo uyu mugabo azi kwandika nge siko mbibona. Ubu turi mu gihe cya ICT aho abantu babayeho benshi ari digital native. Kora inkuru ngufi uduge ku ijambo nk'uko abarundi babivuga.Vuga ibyaha byose ubona byatuma uwo mupadili akatirwa uro gupfa. Erekana ibimenyetso niba wiyemeje kugira icyo ubivugaho. Abanyarwanda bafite ibibazo byinshi: Hari abatutsi biciwe, abahutu biciwe, abahutu babeshyeye abandi muri gacaca, abatutsi babeshyeye abahutu muri gacaca, ababeshyewe muri gacaca. ibi byose biri mu bibunga mu mitwe y'abantu maze bakicuza impamvu babikoze hanyuma bikabahungabanya nk'uyu wanditse iyi nyandiko. Bizakemurwa n'ubuyobozi bwiza buzatuma buri wese avugisha ukuri kubyo azi.
- #20
Murashi Izaie we, nimba koko iriya foto mbonye haruguru ari iyawe,ibyo uvuga bisohoka mu mutima mutindi wifitiye kandi n`isura yawe mbonye irabigaragaza nyabusa!!Ishusho yawe iragaragaza neza ko mu mutima wawe harimo mukushi y`ubuhezanguni n`urwango maze bikaba byaraguterereje kwibasira padiri Nturiye alias SIMBA !!!Koko ngo umuntu asiga ikimwirukansa ntasiga ikimwirukamo pe !!!Wapfuye rubi uri uwo gusabirwa wo gacwa we.
- #19
I am sorry to have to miss this event in Chicago. I miss Rwanda and looking at the programs it is gonna be a blast ! I was very busy and will be busy throughout this week-end, but please post the contents on the Rwanda day website so that we can browse through sometime later. Wish you a great time and may God bless Rwanda and accelerate our destiny !!!
- #18
@ #16 & #17, muri abantu b'abagabo cyane. ndashaka kubaza Murashi ikintu kimwe;
Ese ibyo bintu byose uvuze bikubiye mu bice bine ushaka gusobanura, bihuriye he n'ibyo bakureze ko washinje umuntu ibinyoma muri Gacaca? amateka se ushaka kujora, wowe wize amateka ku buryo watubwira ko ufite ubushobozi bwo kuyajora? ese aho ntiwaba koko ushaka uburyo leta ya Kagame yakongera kukugirira icyizere nk'uko mugenzi wanjye (Mukobanya #17) yabivuze? ubwo se koko ni iki uzatubwira tutazi? turategereje! kuri njyewe, ndabona igice cya mbere aricyo gifite ishingiro ku bikureba, ibindi byose ni ugushaka kuririra ku kirego cyatanzwe mbere (nk'uko abacamanza bajya babivuga) bigaragara ko ari ugushaka kwicinyira inkoro gusa!
Hanyuma, ndabaza; Elie Ngirabakunzi, yaje gukora iki muri iyi nkuru? nyaboneka bapadiri ba le prophete namwe ntimugakabye, ibi ni ugutandukira. birazwi ko aba bagabo bombi ari inshuti magara, ariko burya buri muntu ni gatozi. nakomeje gusoma ngirango ndebe ko hari aho Elie agaragara, ndaheba. - #17
Murashi, ikigaragara cyo ni uko wize mu bapadiri. tutitaye ku kuba ibyo wandika bifite "veritas info" cg se ari ibinyoma wahimbye, ndemeza ntashidikanya ko uzi kwandika pe. biragoye kugirango umuntu atangire gusoma inyandiko yawe ayicemo kabiri atayirangije. uri umuhanga. (ikibabaje n'uko abahanga nka mwe kagame abigizayo nk'uko nyine yakwigijeyo abicishije muri wa mu infirmier ngo ni Mitali, muri 2007 urabyibuka)
reka ngire icyo mvuga ku nyandiko yawe.
mbere na mbere ariko, ndabanza kukubwira ngo ukomeze ugire kwihangana, birakomeye kubura umufasha n'urubyaro rw'umuntu, rwose, ni ibintu bibabaje kandi byari bikwiye gushira ababikoze bahanwe. ibyo ndabivuga nk'umusore waburiye abe bose ngasigara njyenyine muri iriya ntambara, batishwe n'abahutu ahubwo bishwe n'interahamwe (njyewe narokowe n'umusore w'umuboyi mu rugo rw'abaturanyi, kandi yari umuhutu)
ngarutse ku nyandiko yawe;
1. uretse ko wenda haba hari umujinya ufite (nk'uko ubyivugira) kandi birumvikana, kuko si wowe wenyine, nanjye narawugize. aho dutandukaniye ni uko njyewe norohewe mbere yawe, bitewe n'uko njye naje gusanga abantu bose ari bamwe,(nta nkotanyi nta nterahamwe) kandi nkaba nta ambitions politique nigeze ngira nkawe (ibi ndabigarukaho)naho ubundi nanjye Gacaca sinyemera, ikwiye kuvaho, kuko yashyizwe mu bikorwa nabi. buriya Gacaca yari kuba nziza, iyo ishinja abantu bose, abahutu bishoye mu bwicanyi (kuko si bose)aribo dukunda kwita interahamwe n'abasederi, hanyuma ariko ikanashinja abatutsi (abari mu gisirikare icyo gihe n'ababafashije, kuko nabwo ntabwo ari abatutsi bose) bishe abantu. icyari kuvamo, n'ubwiyunge budasubirwaho, kandi nicyo twari dutegereje kuri Gacaca. (mfite amatsiko yo kumva icyo uzayitubwiraho muri icyo gice cyawe cya kabiri)
2. Njyewe uwo mu padiri simuzi, ariko nshingiye ku nyandiko yawe, hari uko namwumvise. gusa, icyo numva gisekeje, ni ibyo bibazo ngo bibiri byasoje urubanza, ndabona bibabaje niba byashingirwaho umuntu agafungwa burundu. uragira uti baramubajije niba akurikije uko yabaniye Kalibushi nta buhemu burimo. Ese niba we na Kalibushi barahuzwaga n'akazi (byumvikane ko abantu n'ubwo baba bahuje umurimo, cg se umwe ari boss w'undi, ntibivuze ko bagomba kuba inshuti magara, cg se undi akaba yaburira undi. uhere ku rugero rwawe ku byakubayeho ujya kuva muri PL) ubwo buhemu njye simbubona. (that's my opinion)
hanyuma ahandi uragira uti; ntiyigeze asomera missa abo bapadiri, ese ibi bihuriye he na Genocide? ese koko ibyo byatuma umuntu afungwa burundu? (aha ndasaba abazasoma iyi comment yanjye, ko bazansobanurira birambuye, ahari wenda ni uko njyewe ntari umunyamategeko)
3. hanyuma rero Izayi, reka ngaruke kuri za ambitions politique navuze haruguru. nkurikije ukuntu nkuzi muri PL, nkurikije uko bagukuyemo (n'ubwo njyewe nemera ko bakurenganije wowe na Elie Ngirabakunzi) bakakwicaza ku gatebe, ntekereza ko ni ngombwa ko ukora ikintu nk'ikingiki kuri uru rubuga, kugirango Kagame yongere akwibuke, cyane cyane nshingiye kuri icyo gice cyawe cya kabiri aho ushaka kuzatwereka ko kwemera Gacaca atari icyaha, kandi ko ngo abapadiri bakwiye guhindura inama bagira Kagame (icyo gice ndagitegereje, icyo mbona ni uko uzaba uramya ingoma ya Kagame ngo yongere akwibuke)gusa, utigirishije nkana, nawe ubwawe urumva ko bitumvikana ko abantu b'injiji, batize amategeko, batihaye mu buzima, bahabwa uburenganzira nka buriya buremereye bwo gucira abantu imanza za burundu. icyo bakora se uretse kurya ruswa bakarenganya abantu, ni iki?
4. mu by'ukuri, birumvikana koko ko ibyabaye ari wowe na Padiri Nturiye muhari gusa, ni mwe mwenyine mubizi, n'Imana. ariko rero, ntabwo numva ukuntu ushaka kutwumvisha ko ibyo uvuga aribyo koko byabaye? ese ni iki cyabitwemeza?ese aho twakwemezwa n'iki ko ibyo Padiri yavuze atari byo byo? naho abashinja n'abashinjura, muri Gacaca, abantu batihaye mu buzima (people who did not achieve anything in their lives)baragurwaga rwose bagashinja abandi ibinyoma.
hanyuma rero ntabwo narangiza ntanasabye aba bapadiri bo muri le prophete ikintu; nimukoma urusyo, mujye mukoma n'ingasire. hano, mbonyemo abapadiri bishwe n'interahamwe benshi pe, ese ntimwazadukorera liste y'abapadiri bazize interahamwe, nabo tukajya tubasengera by'umwihariko, nk'uko mwadusabye kujya dusengera abishwe n'inkotanyi?
Murakoze, icyakora nshimye uburyo Murashi yanditsemo inyandiko, buhamagarira n'abandi kugirana Dialogue (nanjye uwazampa ubwo bushobozi bwo kwandika gutyo, nazajya nitabira izo dialogue) - #16
Hari ibibazo ngira ngo mbaze Murashi
-Murashi ko wivugiye ko iyo bahigaga ibyitso wahungiraga kwa Padiri wowe n'umuryango wawe, ubundi kuva kera kose kuki atari yaragutanze niba koko yari umwicanyi ?
-Wavuze ko hari abapadiri b'abatutsi mwari kumwe ku itariki ya 7/4 ngirengo ni 1994 ngo bari bafite imihoro. Iyo mihoro yari iyo kugira gute ? Ko mushinja Kabuga ngo yaguriye imihoro INTERAHAMWE, aba batutsi bo bari bayikuye he (nsa nk'uvanze ibintu ariko itsembabwoko ni ikibazo kigari mu Rwanda munyihanganire)?Nk'uko ubivuga ko nta makuru mwari mufite y'uko abantu bishwe n'interahamwe ahubwo ngo wabimenyeye kuri telephone yawe yavugiwemo kuki mwari mwiteguye n'imihoro ?
-Padiri niba yarashakaga ko babica, mwarinze murwanira gufunga urugi ,byari bimunaniye se kuvuza induru bakabasanga aho mwari mwihishe? Ko utatubwiye niba mwaramufunze umunwa, umuntu yaba ashaka kukwicisha, abicanyi bari hanze y' umuryango hanyuma akabuzwa n'uko urugi rufunze?
-Kuba padiri NTURIYE ataramenye ko uriya padiri wundi yiciwe corridor cyangwa se mu cyumba ubihuza ute rwose no kuba ariwe wamwicishije? Wowe ubwawe wivugiye ko yishwe amaze gusohoka no gufunga icyumba warimo hamwe na Padiri Nturiye, none se nyine ko yari yafunze umuryango ibyo kumenya ko yiciwe mu cyumba cyangwa muri corridor biba ikibazo gute ? Ashobora kuba yariciwe muri icyo cumba akazanwa corridor cyangwa se yarakuwe muri icyo cyumba akicirwa corridor.Iyi ko ni ingingo wimva waheraho ushinja umuntu?
-Ngo Padiri nta numwe muri bo yigeze asabira misa? Wowe se niba ufite ukwemera kwa Kiliziya Gatolika, warazibasabiye? Aba basenyeri bishwe b'i Kabgayi n'abo bari kumwe hari umuntu wigeze wumva wabasabiye misa? Ubwo rero abapadiri boseba Kabgayi bizitwe ko aribo bishe bariya basenyeri kubera nta misa babasabiye? Iyi se koko urabona ari ingingo yashingirwaho mu rubanza?
-Padiri uramushinja gusomera misa INTERAHAMWE buri gitondo. Wa mugabo we ntiwaba nawe uri nka Tom NDAHIRO ubonamo abahutu bose INTERAHAMWE? Ubu koko wahamya ko habayeho misa igenewe INTERAHAMWE gusa?
-Padiri Dominiko wavuze yagiye kuzana uko mbona ubivuga agomba kuba yari umututsi. Niba yariwe kuki we atamwicishije ahubwo akamuhungishiriza Merdien nk'uko ubyivugira/ Hari ruswa yaba P. Dominiko yarahaye P. NTURIYE ngo amukize ?
ICYO NAKONGERAHO ni uko wavuze aho agushinja umujinya ngo byihorere ari wowe nawe wawugira. Sinkubujije kuwugira ariko iyi byihorere ihishe byinshi kandi iragafragaza nyine ko wakoreshejwe n'umujinya. INYANDIKO YAWE IGARAGAZA KO URIYA MUPADIRI YARI UMUNTU UTARI YIFITEMO UBUGOME KUBERAKO MWAMUHUNGIYEHO KENSHI. ABAWE WABUZE, BIRABABAJE, BITEYE AGAHINDA KANDI IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA. ICYO NAGUSABA NU UKUTAYOBORWA N'INZIKA KANDI UKARANGWA N'UKURI. NDABONA USA N'UBESHYA K'UBIJYANYE N'URUHARE RW'UYU MUPADIRI. NTA KINTU GIFATIKA MBONA CYATUMA AFUNGWA BURUNDU. - #15
yewega murashi we urarutanze kabisa mfunga kinwa cya maman yako!ujye ureka ubugome
- #14
Murashi have reka kuyavugaguzwa sibyo bigukuraho ubugome n'ubugambanyi. Abakuzi tukuzi nk'umuhezanguni kuva mu bwana bwawe. Kuba warahunze ukungera kugaruka si uko wari ukunze igihugu ahubwo ni ubugambanyi bwagukoreshaga. Wibagiwe se ko wakorerega FPR imbere mu gihugu, ujyana abana mu nkotanyi, ukusanya kandi utanga imisanzu. Kuba abawe barapfuye FPR igafata ubutegetsi nawo ni umusanzu nabo babaye igiti kimwe muri bya bindi bigize ikiraro FPR yambukiyeho.
- #13
MURASHI yaba yitiranya urubuga LEPROPHETE UMUHANUZI na VERITAS INFO.????
- #12
Euh! Mura, buriya niba warijanditse mu nkiko za Gacaca ukajya gushinja mugenzi wawe uzi ko umubeshyera buriya koko ujya utekereza ko iyo veritas uvuga umunsi umwe izagaragarira bose? Nta soni? reka ngucyahe hakiri kare ejo utazavuga ngo ntawagucyebuye!
Murashi rwose subiza amaso inyuma, wibuke ko niba ubeshyera umuntu azapfa ariko wowe ukazapfana iyo nkomanga kumutima, dore aho nibereye. Mu byabaye muri 94 uwari uhari wese ahorana inkomanga kumutima yibaza niba ntacyo yajyaga gukora ngo abe yakiza umuntu umwe nubwo bitari byoroshye, ariko Murashi mwibarije, ibyabaye nyuma ya kiriya gihe, ko mwari mufite ubushobozi watubwira icyo waba warakoze ngo ucyahe INKOTANYI uzibuze kumara bantu? Uribuka bagenzi bawe zagiye zirenza FROIDEMENT? Byo watubwira icyo ubivugaho??? - #11
Muri iriya ntambara hari abantu benshi bahagiriye ingorane. Na Murashi arimo kuko yabuze benshi mu muryango we. Ndetse ni nayo mpamvu kuvuga ko habaye intsinzi ari ukudasobanukirwa n'ibyabaye. Nyamara ibi ntibimuha (ntibiha Murashi) uruhushya rwo kuba isoko y'ukuri nk'uko mu nyandiko ye agerageza kwerekana ko mu gihe padiri Thomas yemeye ibyo Murashi avuga yaba agana inzira y'ukuri (veritas info).
Mu ibaruwa ya mbere Murashi arivugira ko atibuka padiri Thomas, ko ndetse baramutse bahuye atanashobora kumumenya. Mu ibaruwa ya kabiri aragira ati mu gihe interahamwe zadusangaga hariya twari twahungiye, ndahamya ko mu bantu bari bahari utarimo (ko padiri Thomas atari ahari). Ibi arabigarukaho ku buryo anemeza ko ibyo Thomas yavuze mu nyandiko ye yabibwiwe. Niba nibuka neza ndumva padiri Thomas yaravuze ko icyo gihe na we yari ku Nyundo. Icyo umuntu yakwibaza ni iki: Kuki Murashi avuga ko padiri Thomas atari ahari kandi mu ibaruwa ye ya mbere avuga ko atamuzi, atamwibuka? Ibi bishoboka bite? Murashi se yaba yaribagiwe ko we yivugiye ko atazi Thomas ku isura?
Iki ni igihimbano cya mbere mbashije kuvumbura muri iyi nyandiko ya Murashi. Abakomeza kuyisoma bitonze barakuramo ibindi. Gusa icyo ntakunze ni iriya rhétorique ye ho agerageza kujijisha abasomyi yerekana ko veritas info ari we soko yayo; ko ariwe uvuga ukuri. Ubutaha niyandika azagerageze kwibuka ko abasura uru rubuga bafite IQ (QI) au dessus de la moyenne. Ni yandike ukuri kuzigaragaza, aho kuyobora abasomyi abereka aho ukuri kuri. - #10
*Biragaragara ko uyu Murashi afitiye uyu Padiri Nturiye urwango rukabije kuko mubyo avuga hejuru yemezako ari Nturiye ari mubateguye genocide kandi tuzi neza abayiteguye kuko niki cyaha TPIR yagihanaguyeho Bagosora ariko FPR yarimaze kugishinja abahutu barenga 5000 kandi nta salle nimwe yo murwanda yakira abantu bangana gutyo kereka niba barayiteguriye kuri Stade Amahoro.
*ikindi Murashi yakijijwe numu gendarme iki nikintu kiza Njye mpora mbaza niba hari umuntu waba azi umusirikare winkotanyi wakijije nibura umuhutu umwe muri iyi genocide yakorewe abatutsi nabahutu batgira ingano
*ikindi avuga ngo padiri Nturiye ntiyahigwaga erega ntamunyarwanda utarahigwaga. utarahigwaga ninterahamwe yahigwag ninkotanyi (urugero abasenyeri bikabwayi) kandi tuziko Inkotanyi zari zarinjiye kubwinshi (reba ubuhamya bwaRuzibiza)
*Murashi koko birumvikana ufite agahinda ariko twese twara pfushije njye napfishije kumpande zombi ari interahamwe zaranyiciye Inkotanyi zo sinakubwira. ujye wibuka ibyo zakoze aho hafi yawe kwisoko rya Mahoko
*Gacaca yo ntakiza nakimwe yagejeje kubanyarwanda kuko nanubu nshimira Imana rurema yatumye ntagera narimwe ahabera Gacaca kuko nanga umuntu urengana bigaragara. Gacaca yashyiriweho gutesha agaciro abahutu ikabandagaza izuba riva.ugacirwa urubanza numuntu ukwihimuraho. (ejobundi turi kwinywera umuntu yitegereje ubugome bwa gacaca arambwira ati umuntu wateguye Gacaca ati ninawe wateguye Genocide; ndamubaza nti kuki arambwira ati ubugome bwa Genocide nubwa Gacaca burangana. Nyamijos - #9
Nyabuneka amaraso y'umuntu si amazi!
Kuba murashi yarabuze abe birababaje,ariko siyo mpamvu yo gutanga amakuru atariyo.
Kuba yanditse si ugusubiza thomas ahubwo ni umutima uhora umushinja iriya nzirakarengane.
Kuba simba yarahunze nawe si ikosa kuko kwemera urupfu sibyaburiwese(nönese ko wumva yakoranaga nabo yajyagahe atabafashije?) nibyavugiwe aho yahungiye ukabitangaza kdi wowe wasigaye!
MURI GACACA UWASHINJAGA NTIYABAZWAGA NKUSHINJURA(warihe icyo gihe? Washoboye ute kubibona uri munzu?...)nicyo cyatumaga umuntu ashinja abantu bo mu makomine 2 atandukanye kugihe kimwe!
Banyarwanda nidukunde ukuri! - #8
Njye uko mbibona nubwo murashi akomeje kwikoma inkuru mbarirano nizo zigize ibitekerezo bye,
ngo nturiye yarasohotse azana interahamwe! Uti yazitumye dominiko(ibyo wabyumviye he?)
ngo yirengagije abamuhungiyeho (wese yari muntu ki?)
wajya no gusoza ngo yasenyesheje kiriziya y'inyange!(naho wari uriyo se? Ko tuziko ibyo ari gatozi kuri seromba?).
Nkurikije ibyo wowe ubwawe uvuga nuburyo wenda gushinja umuntu ibyo utazi ndahamyako nibyo ku nyundo aho wari utabivuga uko biri(gushyiramo umunyu).
Nyamara Imana irabakunda n'uko mwanga ukuri!
Ubuse wowe umaze kurenganura bangahe barengana muri iki gihe?
Ubundi mubyukuri hari abantu banze gutanga amakuru kdi bayazi nuko baha urubuga ba murashi barayihimbira kdi wenda batazi nuko byakurikiranaga (bihishe).
Uwashaka gusobanukirwa akarengane yagiriwe yareba impamvu atahamye iburayi ubwo aherekayo kdi aziko yigeze gukatirwa urwo gupfa.
NTURIYE NIBA ATARARENGANYE IMANA IBIMUHORE NANJYE ITANSIZE AMAKURU MUFITEHO ARAMPAGIJE MURI IRIYA MINSI! - #7
murashi warakubititse ariko reka najye ngire icyo kwibariza:
1 kuki buri gihe muhora mutwerera abazungu ibibazo by'amoko kandi byaratangiye mbere y'uko baza? uzagerageze usubire mu mateka urebe n'imigani imwe uzasanga atari bo bayazanye, amateka mabi yatangiwe kandi yandikwa n'ingoma ya cyami yari ifitwe n'abatutsi.
2. hari aho uvuga ko mu babiri mu bantu mwari kumwe b'batutsi babiri bari bafite imipanga, ni gute umuntu ufite igihunga ari guhunga umwanzi yibuka intwaro nk'iyo niba udafite nawe ikindi uduhisha watubwira wowe icyo wari witwaje?
Gacaca yo tuzi imikorere yayo uko abantu batozwa gushinja ushinjuye agafata nk'upfobya genocide, ufitese ingengabitekerezo;...Ntibinatangaje rero ko Padiri yashijwa n'abanyururu bemeye babitegetwe cyane ko aribo mufataho ukuri iyo ari ugushinja muzibeshyeshya amafaranga cg kuzagabanyiriwza ibihano.
Murashi rero uko biri kose niba ufite uruhara mu gushinja ibinyoma padiri SIMBA ruriye abandi rutakwibagiwe umunsi genocide y'abahutu yemejwe dore ko biri no mu nzira niwowe uzibona imbere y'inteko utabira batakwitayeho. kandi kuba Thomas ababajwe na simba si igitangaza buri muntu agira uwo yikundira. - #6
Ariko kuki abantu dukundi kwigira "les oiseuax" Nyoninyinshi, ubu se abayobozi bayobewe ibyo birirwa babwira abana bacitse ku icumu,,,,ubu noneho barabwira abavutse mu gihe cy'insinzi...imyaka ishize ari 17...abavutse 1995 ntibageze mu wa kane cg uwa gatanu wisumbuye...gusa ni uko abantu bishuka bakibwira ko hari abapfira gushira...ibyo muhavugira byose birazwi igihe cyo gutangazwa bizavugwa...mureke akarimi keza kuko ibikorwa bizima nibyo bitera kunezerwa. Kandi baravuga ngo nyir'ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa...muzabaze abakuru bazababwira. Nimusigeho ukwishongora no guhemuka,,,dutuze duturane kuko iyakabumbye ni nayo ikamena,
- #5
Icyo nibuka ni abakobwa 2 beza Murashi yari afite,IMANA IBAKIRE.inkure ye iratanga amakuru afatika ku byabereye ku nyundo.cyakora uruhare rwa Simba rwo ntiruhabwa umwanya munini ndetse mu nkiko zigendera ku mategeko byasaba ibindi bimenyetso.pratiquement nta fait n'imwe concret qui implique Simba njye mbonye hano.cyakora kurundi ruhande,rwose Murashi inkuru yawe irambabaje.wari umugabo twakundaga cyane muri seminari,tukanikundira kureba abakobwa bawe buri sasita iyo bacaga hagati mu kigo bagiye kuri lunch.njye nari rubyogo icyo gihe.wihangane niba wizera ijuru muzongera muhure.surtout ne les trahis pas, jamais.tu vois ce que je veux dire.
- #4
Abacikacumu, IBUKA, DMI, Inkotanyi barazobereye mu mwuga wo gucura ibirego. N'ibi bya Murashi Ezayi byagushuka, ukagirango ni ukuri. Ariko ni ibicurano. None se urukiko rw'ubujurire rwa Ruhengeri rwafunguye Nturiye na mugenzi we Kayiranga rwaribeshye? Gacaca yo ku Nyundo se yo yari yamugize umwere yari yibeshye? Nturiye yagiye inshuro zingahe i Burayi? Iyo aba afite icyo yishisha, yari kugumayo. Nibadushakire inyandikomvugo y'urubanza rwe uko yakabaye; naho ibi binyoma bya Murashi mube mubyihoreye. Nta kindi ashaka kitari ukwihorera. Ni ko babaye. Abo bahungiyeho, bakabakira ni bo baheraho bihorera. Twarabamenye!
- #3
Ndabona bisigaye ari uguterana amagambo!Mbere yo kwijandika mu manyanga wa mugani wa Nayinzira Nepo. Ntitwari dukwiye kuba indiri y'urwango, ikindi mugomba kumenya nuko ubu urubyiruko rwamaze kwangirika mu mutwe ubuyobozi bubi bwamaze kubabibamo inzangano, uzumva aho bavuga ngo uriya duhuje amateka....,ibiganiro bihabwa urubyiruko cyane cyane ibihabwa abana b'abacitse kw'icumu mu ngando bagira mbere yo kurangiza ibiruhukonimbi rwose tujye dushyira mugaciro! Turabo gusengerwa gusa
- #2
Wowe murashi ndakuzi neza kuburyo utambeshya. Nkurikije urwango wanga abahutu ntabwo rwose ibyawe byantangaza. Turaziranye bihagije.
Ibyo uvuga harimo byinshi by'ibihimbano kuko ninza kubona impapuro z'urubanza rwe ndagusubiza neza nitonze. - #1
Dear All,
Umusibo ni ejo, umujyi wa Chicago UKANYEGANYEGA kubera Rwanda Day. Nota Bene: Ntabwo ari American Day, ntabwo ari Chicago Day, ntabwo ari Canada Day, ahubwo ni
" R W A N D A D A Y ". Bizaba ari ibicika, nakwambia!.
Muri iki gitondo ibyo niboneye byonyine hano i Brussels Zaventem kuri Airport BIRIVUGIRA: Nahahuriye n'Abanyarwanda benshi bari muri transit bajya Chicago. Wababwirwaga n' amabendera y' u Rwanda bari bambaye. Bari baberewe cyane. Muri bo hari harimo Abahanzi Kitoko + Miss Jojo + Kizito + Masamba + Dr. Claude + Tuyisenge. Bambwiye ko na Alpha Rwirangira n' itorero Urukerereza nabo bari mu ndege iri mu nzira. Abandi bari bahari ni Abanyarwanda batuye hano muri Europe nabo bitabiriye iyo gahunda ya Chicago. Mucuti wacu tubana hano i Bruxelles MIHIGO Chouchou nawe ntabwo azahatangwa.
Nkurikije ukuntu Rwanda Day yiteguwe n' ukuntu mbona Abantu bose badashaka kuhatangwa, ndabibonamo MESSAGES ESHATU (3) zikomeye cyane ABANYARWANDA bazaba bari Chicago bashaka gutanga, KWIVUGIRA bo ubwabo:
Abantu ibihumbi bazaba bahari, bagenze amanywa n' amajoro, barashaka gutanga MESSAGE ya mbere igira iti : "Your Excellency our beloved President, twarakwitoreye, turagushyigikiye, tukuri inyuma mu byo ukora byose, ibyo uvuga, ibyo utekerereza u Rwanda, urasobanutse 100%.
Indi MESSAGE ya kabiri yo ikavuga ngo: Mwa Banyamahanga mwe, cyane cyane abiyita Experts of Rwanda, tubahaye GASOPO, murekere aho gukomeza kujya MUTUVUGIRA ibyo tutabatumye, tuzi neza iyo tuva n' iyo tujya, tuzi neza kwihitiramo, turi igihugu cyiyubashye, gifite AGACIRO, muduhe amahoro turashaka KWIVUGIRA OUR OWN STORY.
Hanyuma Message ya gatatu ikavuga ngo " Turamagana byimazeyo ibigarasha cyane cyane the GANG 4, barimo Rusesabagina na Rudasingwa birirwa babeshya amahanga ko bafite abantu babari inyuma kandi ko ngo Amerika ari akarima kabo. Guhera uyu munsi, MUFUNGE MUDOMO!.
Mu gusoza reka mbasubiriremo ibyo mperutse kwandika kuri uru rubuga:
Perezida KAGAME Ijambo azavugira CHICAGO, rizumvikanira mu mahanga yose, ndetse n' abo mw' ijuru bazaryumva!!
Cheers mwese
JMutabazi