BAVANDIMWE, NSHUTI MULI FPR NA RDF: MUVE IKUZIMU MUZE IBUNTU! by Theogene Rudasingwa (www.leprophete.fr)
Banyarwanda, nshuti, bavandimwe: nari nabasezeranije ko nzababwira inkuru y'imvaho mu ruzinduko mperutsemo ahitwa Dayton, muli Ohio. Mu cyumweru gishize itariki 28-6-11 nari natumiwe numwe mu milyango y'abanyarwanda ituye aho. Ibyo nahabonye byabaye igitangaza kandi urukozasoni. Nageze ku mulyango wa kiliziya, umuntu aranyongorera ati witonde Ministiri Aloysea Inyumba na Valens Munyabagisha bari mu misa. Kuko twese abanyarwanda tuziranyeho ibigenza ingabo za kagame naguye mu kanu. Nibajije niba uwo mulyango uziranye na Inyumba. Nuko ninjiye nabonye aho bicaye, jye nicara kurundi ruhande aho nteganye nabo, uko bancungisha ijisho nangye biba bityo. Bohereje abana babasore kunyicara iruhande, bagatumanaho bakoresha ibiganza. Misa yararangiye Inyumba nabagenzi be bafata inzira bagana ku kibuga cy'indege i Chicago ntawubavugishije uretse abantu babiri cyangwa batatu bakorera FPR muri uwo mugi wa Dayton.
Naje kumenya ko ntawari wabatumiye mu bukwe, ahubwo bitumirije. Mu cyongereza bene abo bantu babita "gatecrashers". Umunsi ukurikira nahuye nabanyarwanda benshi baho, harimo n'abayobozi babo, nabo bibaza uburyo Inyumba yabameneyemo, dore ko Dayton izwiho ubuhangangye n'ubutwari igihe kirekire mu guhangana na Leta ya Kagame. Bambwiye ko muri icyo gitondo Inyumba na Valens bari bakoresheje inama hazamo abantu batanu gusa! Ohio niyo ifite abanyarwanda benshi kurusha izindi states zose hano muri USA. Sinashoboye kuvugana na Inyumba, cyokora turaziranye cyane kuko hari igihe twabaye ku rugamba hamwe. Nakomeje kwibaza impanvu Kagame yakoresha abanyarwanda mu buryo bugayitse nka buriya. Kuki yatuma umu ministiri ngo agye mu bukwe atatumiwemo? Kuki yamugegeza ngo ajye kwidegembya imbere yabanyarwanda basaziye mu buhunzi nurubyaro rwabo kubera ubwicanyi bwa Kagame n'ingoma ye yigitugu? Ese ko Inyumba azi neza ko yapfuye Imana igakinga ukuboko Kagame yaramujugunye, ubu urwo rukundo yaba amufitiye kugeza ho amushyira kw'isonga yo kumurwanira ku rugamba rw'ubwicanyi, ubusahuzi, no gutegekesha igitugu, azi neza ko azatsindwa, rwaba rushingiye kuki? Ko Inyumba ari umunyabwenge, kandi akaba yararanzwe nubutwari mu rugamba rwashize, ubu ntabwo abona ko ari kuruhande rufite ibitekerezo bishaje nimikorere mibi. Dore amaze ibyumweru agenderera imigi yo muri Amerika, areshya abanyarwanda ngo bazaze Chicago gukomera mu mashyi Kagame 10-11/6, ngo batahe bave mu buhunzi kuko i Rwanda amahoro, ubumwe, namajyambere byaganje, ngo kandi bazafashwa gucuruza bakire bagubwe neza. Ese Inyumba yaba nawe ubu asigaye atekereza nka Kagame ubona ko amaraso y'abanyarwanda agurwa cyangwa yatwikirizwa imbehe ( amadolari cyangwa amafaranga)? Uyu munsi 5/6 Inyumba ngo yasubiye i Dayton, yakoranije abandi bafasha ( barimo Valens Munyabagisha, Musenyeri Rucyahana ngo n'umucuruzi ukomoka i Ruhengeri). Uko byabagendekeye ubushize ni nako byabaye uyu munsi. Dayton iri maso yabimye amatwi bwa kabiri. Ahubwo abanyarwanda baho biyemeje umugambi wo kuzajya Chicago guha akato Kagame.
Ibi byose twabivanamo irihe somo? Duhora twibukiranya ko Kagame ari umwicanyi, rusahuzi kandi adahwema gutegekesha igitugu. Twababgiye ko ingoma ye iri mu mazi abira, iriho ihirima. Twabereste bimwe mu bimenyetso byerekana iminsi ya nyuma yiingoma imena amaraso ( ibitekerezo bishaje, gutukana aho guhangana nibikerezo bitandukanye, kwica, gufunga no gutoteza, kwiba umutungo w'igihugu, kwibasira ibihugu by'ibituranyi, nibindi). Ko Kagame ariho atsindwa ntabwo dushidikanya. Mwabonye uko abanyarwanda bamugenjeje i Buruseli na Londre, kugeza aho Kagame wari warigize igihanganye asigaye anyura muri iyo migi abebera. Nonehe Leta y'Ubwongereza yitaga inshuti yaramwamaganye, iti rekereho imigambi yo kwica abanyarwanda baguhungiye mu Bwongereza. Intumwa ze zirirwa zomongana muri Canada na USA zirerekana ko Kagame ageze ahirindimuka.
Ese niba Kagame ageze ahirindimuka, twebwe abanyarwanda biyemeje guharanira ukuri, uburenganzira busesuye bwa buri munyarwanda, na demokarasi twaba turi mu rugamba tuzatsinda? Tuzatsinda kandi dore bimwe mu bimenyetso byerekana ko turi mu nzira yo gutsinda:
1. Ibetekerezo byacu twe abaharanira inyungu za buri mu nyarwanda nibya kijyambere. Tuvuga ko u Rwanda ari urwacu twese ( abahutu, abatutsi , abatwa),. Tuvuga go agatsiko ka batutsi cyangwa abahutu kakwitwaza ubwoko cyangwa akarere kubangamira inyungu zabanyarwanda gakurura intambara no kumena amaraso. Tuvuga ko ibyo tubyanze, ko tubirwanya, ko duciye mu nzira yamahoro tuzabitsinda. Ibyuko turi abahutu, abatutsi, na batwa nta soni bikwiye kudutera. Nta numwirato bikwiriye kudutera kuko ntacyo twabiguze. Tubyishimire, dushime Imana yatugize uko twisanze, ndetse turusheho no kwishimira ko turabanyarwanda bashyingiranye, babana ku misozi, basangiye akabi nakeza.
2. Abahutu, abatutsi tubwizanya ukuri kubijyanye namateka dusangiye, ibibi nibyiza, kandi ko impande zombi zabigizemo uruhare, kandi zombi zigomba gukosora ibibi zikubakira ku byiza. Aho duhurira hose tubazwa ibibazo biremereye, byo Kagame n'intumwa ze badashobora gusubiza. Baratubaza bati ninde wishe President Habyarimana nabandi bapfanye nawe.? Bati abahutu bishwe mu Rwanda no muri Kongo ubutabera bwabo buzaza ryari? Abarundi bati Perezida Ntaryamira yishwe nande? Abanyecongo bati ninde wishe President Kabila nabanyecongo amamiliyoni? Batubaza ba Seth Sendashonga, Lizinde, nabandi benshi bishwe cyangwa babuze, ninde ubibazwa? Bati ba ofisiye nabasirikare mu ngabo za FPR bapfuye mu buryo butunvikana, bishwe na nde? Bati Kayumba Nyamwasa ni nde wari umwivuganye? Bati abanyepolitike bafunze, abandi baguye mu mahanga, bazira iki? Bati amadege Kagame atwara nku mwicungo yaguzwe nande nayande? Bati mwe mwari kwisonga rya FPR uruhare rwanyu mu bibi byakozwe ni uruhe? Bati mwemera gusaba imbabazi kubibi mwaba mwaragizemo uruhare? Ibyo se mwunva Kagame yabisubiza? Atabishubije se, mwunva Inyumba, Munyabagisha, Musenyeri Rucyahana, cyangwa Rwarakabije nabandi aribo babisubiza? Kubwizanya ukuri ni umuti ukarishye ariko tugomba kunywa ngo dukire. Kwirirwa ukoresha amanama utari buvugishe ukuri nukwangiza umwanya.
3.Inama zacu hirya no hino kw'isi zitangira nkaho turi mu rukiko dushinjwa, zikarangira twese dusa nka batuye uruboho, dusabana. Ntitugabura. Ntidutereka amayoga. Ntidutanga amatike namahoteli ngo abantu baze mu nama zacu. Ahubwo baritanga bakaza mu biganiro bitoroshye, birimo amarira, kwibuka, nagahinda, ariko zirimo umucyo usesuye. Nta mafaranga dufite, ariko icyo dufite Kagame ntagira nabusa: urukundo dufitiye abanyarwanda bose. Ubu hirya no hino abahutu na batutsi tutari tuziranye, twanarwanye ku rugamba baraturaza mu mago yabo, bakadufungurira tutishishanya! Hari urugo nagiye kuraramo, mugenzi wanjye umperekeje ati mbazaniye inyenzi! Abasangwa bati twatiyeteguye twaguze insecticide! Twese turaseka! Ibi bitanga ikizere ko u Rwanda rwejo twifuriza abana bacu twatangiye kurwubaka. Bagenzi bacu muli FPR no mu ngabo z'Igihugu, ndababwiza ukuri ko abanyarwanda bari hanze hano barifuza ko twese tubana mu mahoro, tukazasigira abana bacu nabuzukuru u Rwanda basangiye mu mahoro n'ituze. Nkuko nzi benshi muri mwe, sinshidikanya ko murushye kandi mwifuriza abanyarwanda bose ibyiza. Nimuze rero dufatanye kwubaka urwo Rwanda. Mwe kwizirika kuri Kagame, kuko muramuzi ntabyiza abifuriza. Umunsi azaba adahari kuki twakwirengera ingaruka zibibi yakoze ku giti cye?
4. Imikorere yacu niya kijyambere kuko duha agaciro buri munyarwanda tutavanguye, kandi duharanira guhuza abanyarwanda bi ngeri zose. Amacakubiri aho ava akagera niyo ntwaro ya Kagame ya mbere adukubitisha. Nituyimwambura azagusha amazuru.
5. Amahanga atangiye gusobanukirwa Kagame nyakuri uwo ari we. Buhoro buhoro azabanukira bamuzinukwe nkuko natwe abanyarwanda yatuzinutse.
6. Tukangurira abanyarwanda bose gushirika ubwoba n'ubute, ngo twese hamwe dusunike Kagame uri hafi kurunduka, maze turangize burundu ikibazo cy'impunzi, intambara z'urudaca, twiyunge dushingiye ku kuri na demokarasi nubutabera butabogamye. Ubwoba n'ubute ni inkoni Kagame akubitisha abanyarwanda. Nituzimwambura tuzaba tumutaye iheruheru.
7. Turwanya ubusambo n'inda nini. Ese muzi ibyo Kagame yatubwiraga mwi banga? Ati abo bantu ni abanyanda nini. Ati nitubona ibyo dusuka muri izo nda zabo bazatuyoboka. Mwunva ako gasuzuguro? Banyarwanda, banyarwandakazi: impfubyi zumvira mu rusaku! Nyamuneka mutazagurisha uburenganzira bwanyu ifunguro rimwe gusa nka Esau!
8. Intambara turimo duhagazwe imbere n'Imana y'Urwanda kandi ntisinzira amanywa ni joro. Kumanywa izadutwikiriza ikibunda. N'injoro izatumurikira.
Itahuka ryo kuva mu mahanga, no kuva ku ngoyi ya Kagame ryaratangiye. Nitwisuganye twizirike imikandara, mu mahoro dutsinde umwanzi utwica, udusahura, kandi utubuza ubuhumekero mu rwatubyaye.
Tuzahurire i Chicago 11/6/11 twibgirire Kagame ko tumurambiwe kandi umugambi wo kwibohora watangiye neza kandi uzasozwa!
Theogene Rudasingwa
Bethesda, MD
5th June 2011