Minisitiri Inyumba yatumije inama y’abanyarwanda muri Amerika yo gutegura uruzinduko rwa Kagame muri icyo gihugu yitabirwa n’abantu 7 gusa !
Ku itariki ya 28 Gicurasi 2011, muri Amerika minisitiri Inyumba na Senateri Munyabagisha bayoboye inama yambere mu mateka y’aboyobozi b’u Rwanda yarushije izindi kwitabirwa n’abanyarwanda bacye !
Ubu hari amakuru avuga ko Kagame arimo gutegura urugendo azagirira muri Amerika, Kagame akaba afite intego y’uko urwo rugendo ruzatuma ahura n’abanyarwanda benshi kurusha abo yakoranye nabo inama mu Bubiligi, ariko kuko buri gihe ubutegetsi bwe bufitiye ubwoba abanyarwanda baba hanze, yabanje kohereza intumwa ze kugirango zibashe kugerageza kumushakira abanyarwanda bazitabira iyo nama, maze atungure abazungu n’abanyarwanda batemera politike ye ko ashyigikiwe hose n’abanyarwanda kugera muri Amerika ! Kugirango abantu bazaboneke nk’uko abyifuza ubu harimo hatangwa amafaranga ku bantu bazaza muri iyo nama ngo bazakomere Kagame amashyi ari benshi nkuko ubwo buryo babukoresheje mu nama yakoreye mu Bubiligi ; hakaba harimo kugeragezwa gutanga amafaranga meshi ku bantu bari muri Amerika na Canada kugirango harebwe uburyo nibura haboneka umubare uhagije w’abantu bazitabira iyo nama ye.
Inyumba Aloysia akaba amenyereye icyo gikorwa cyo kugura abanyarwanda bitabira inama za kagame akorera mu bihugu bikomeye, ubu Aloysia akaba ariwe urimo ayobora nicyo gikorwa cyo gushaka abazaza muri iyo nama n’amafaranga agomba guha buri muntu ! Ikindi twakongeraho ni uko ubu noneho barimo bashakisha n’abakongomani bavuga ikinyarwanda ngo bazaze gukomera kagame amashyi bavuga ko yabakijije ko raporo ivuga kubwicanyi Kagame yakoreye impunzi z’abanyarwanda muri Kongo kimwe n’abakongomani basa nabo ari ibinyoma gusa !
Inyumba n’intumwa ze bagiye gushakira abanyamuryango bazitabira inama mu bukwe batatumiwemo !
Ku itariki ya 28 Gicurasi, Inyumba , na Senateri Munyabagisha, n’intumwa ayoboye ziganjemo abahoze muri FDLR, bagerageje kuza muri Delton muri Amerika ahacyekwaho kuba abanyarwanda beshi bahunze ingoma ya Kagame, bagezeyo bagiye gushakira abanyarwanda mu Kiriziya ahari habereye ubukwe bw’umwe mu banyarwanda bwari bwitabiriwe n’abantu beshi.
Amakuru dufite avuga ko izo ntumwa za Kagame zikigera muri kiriziya, abantu bahise bakangarana,ndetse bamwe batangira gusohoka misa itarangiye, izo ntumwa nazo ngo zabonye ko zihungabanyije umutekano w’abandi, kandi ko gahunda yabo yo gushaka abazajya mu nama ya Kagame itagishobotse, bahitamo gushaka abantu batumira mu nama ngo yo gutegura uko bazakira Kagame muri Amerika.
Muri iyo nama, izo ntumwa za Kagame zakoreye muri Hotel Marriot muri Amerika kuri uwo munsi bakiva muri ubwo bukwe, niho habereye inama y’akataraboneka mu mateka y’abayobozi b’u Rwanda, kuko yitabiriwe n’abantu 7 gusa nabo bagizwe na zimwe mu ntasi za Kagame ziba aho ngaho.
Amakuru avuga ko abanyarwanda beshi bari muri icyo gice ari abayobocye ba RNC, ishyaka kugeza ubu rimaze gutera ubutegetsi bwa Kagame ikibazo mu mahanga no mu gihugu imbere, ngo ikaba ari nimwe mu mpamvu izazana Kagame muri ako karere kugirango agerageze gusiga ibyaha abayobozi b’iryo shyaka !
Umwe mu banyarwanda baganiriye n’ikinyamakuru Inyenyerinews utuye aho, yatubwiye ko Inyumba n’intumwa ze batahiriwe n’urugendo rwabo kuko abanyarwanda batuye aho bose bamaze kurambirwa ubutegetsi bwa Kagame, ndetse abanyarwanda batuye aho bakaba bakomeje umugambi wabo wo gushishikarira guhura kugirango bakomeze bitegure kwamagana Kagame kumugaragaro nk’uko batangiye kubitegura.Ngo bakaba bazahura ku itariki ya 12 Gicurasi 2011, kuri Hotel ya Hyatt i Chicago.
Charles I. (inyenyerinews)