MU RWANDA IBINTU BIRAKOMEYE : FPR igiye kumara ABAMEYA (Major) ikoresheje uburozi ! Nzisabira Emmanuel.(www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi5928e7a62520b4a5%2F1310377026%2Fstd%2Fuyu-mugande-witwa-jack-nziza-ni-we-uyobora-impamakwica-zigenda-zihitana-abanyarwanda-mu-gihugu-ndetse-n-abari-hanze-y-urwanda-birababaje.jpg)
1.Ukwicwa kwa Jean Pierre Turatsinze,Major w'Akarere ka Rusizi
Major w’Akarere ka Rusizi Bwana Turatsinze Jean Pierre yaraye yitabye Imana mu buryo butunguranye . Abamubonye bose muri iki cyumweru bemeza ko atanihaga n’igicurane ! Nyamara yaraye apfuye saa cyenda n’igice z’ijoro, agwa mu nzu ye iri i Kabuga (Kigali). Byatangiye kuvugwa ko azize uburozi bumwe butaraza ndetse n’ababumutamitse batangiye guhwihwiswa.
Hari impamvu nyinshi zatumye Impamakwica za FPR zimwivugana ariko iz’ingenzi ngo ni ebyiri .
Iyambere ni uko yagaragaje ko adashyigikiye gahunda yagejejweho na General Gumisiriza yo kurigisa lisiti ndende y’abanyacyangugu bajijutse bakekwaho kuba ngo badashyigikiye ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.
Impamvu ya kabiri ikomeye ngo ni uko yananiwe guhimbira ibyaha bikomeye abapadiri babiri bavuka mu karere ka Rusizi ayoboye kuva muri 2006, kugira ngo bashyikirizwe inkiko. Icyo abo bapadiri bazira nta kindi kitari uko batangije urubuga rwa Internet rwitwa www.leprophete.fr rwemerera rubanda kuvuga ibyo batekereza no kugaragaza akarengane FPR ikomeje kugirira abaturage,urwo rubuga rukaba rusomwa cyane hano mu gihugu. N’abatabasha kugera kuri interneti abandi barabasanga bakababwira ibyanditswe kuri urwo rubuga, ku buryo nta muturage utabimenya ! Ibyo bikaba biteye FPR ubwoba bwinshi kuko amabaga y’ubwicanyi bw'Inkotanyi n’uko Paul Kagame asahura igihugu mu buryo buteye isoni agenda amenyekana mu buryo bwihuse cyane.
Turatsinze Jean Pierre yihagazeho arengera abaturage, none arabizize . Yari amaze imyaka ibiri gusa ashyingiwe.
Imana imuhe iruhuko ridashira.
2.Jean Baptiste Hakizimana Major wa Nyabihu yararozwe:
Ubwo kandi si Jean Pierre wenyine, hari na Jean Baptiste wari Major w’akarere ka Nyabihu nawe witabye Imana mu ntangiriro z'uku kwezi. Impamvu y’urupfu rwe yavuzwe ku mugaragaro ngo ni indwara y’umutima ! Nyamara amakuru aturuka mu Karere ka Nyabihu aremeza ko Major Jean Baptiste yaba yarahawe uburozi azira ko yari amaze iminsi afitanye amakimbirane akomeye na Bishop John Rucyahana wo mu idini ya Episkopale. Uwo Mumajor ngo yikundiraga umunyamerika witwa KAREB wakundaga gufasha abaturage ariko Intore za Kagame ziyobora itorero Episkopale zo zikaba zaramwirukanye mu buryo bufifitse, ngo zimuhora gufasha abahutu kandi barishe abatutsi. Mu by'ukuri Major Jean Baptiste ntiyemeraga uburiganya bwa Musenyeri Rucyahana mu kwigarurira imfashanyo zagenerwaga abaturage , akamagana n’ibikorwa by’urugomo rwo kurenganya abaturage by'uwo Bishop n'abambari be nk’uko biherutse gutangazwa ku rubuga www.leprophete.fr. Ubwo rero Bishop John Rucyahana amaze kubona ko ibye byamenyekanye ngo yaba yarakoze ku nshuti ze zikomeye zo muri FPR , akazumvisha ko amakuru yasohotse kuri www.leprophete.fr ntawundi waba yarayatanze uretse Major Jean Baptiste Hakizimana . Nibwo rero hafashwe icyemezo cyo kumukindura hakoreshejwe bwa burozi bw’utuzi !
Imana irengere umuryango asize kandi na we imuhe iruhuko ridashira.
Ngo hari n'abandi Ba Major bagomba kwicwa, turacyabikoraho ubushakashatsi, tuzabagezaho amakuru arambuye ubutaha.
3.Twibaze impamvu :
Muri iyi minsi mu gihugu cyose haravugwa umutekano muke. Abantu bakomeje kurigiswa , ntibagaruke. Abandi baricwa barozwe cyangwa barashwe. Tuzi ko nta wundi ukora ayo mabi uretse abicanyi ba FPR ! Iramutse atari yo ibikora nabwo ntitwabura kwibaza impamvu itagishoboye gucunga umutekano w’abaturage kandi tubona abasilikari bajagata mu mugi wa Kigali no mu giturage,ijoro n’amanywa !
FPR irashaka kugera kuki ?
Hari ababona ko FPR imaze kubona ko nta mizi igifite mu gihugu , kubera ubugome bukomeye abayobozi bayo bakuru bakomeje kugirira abaturage, mbese iminsi isigaje ku butegetsi ikaba ibarirwa ku ntoki, bityo ikibwira ko kongera ubukana mu iterabwoba byakumira abaturage ntibabone uko bisuganya ngo bivumbure nk'uko biriho kugenda mu bihugu by'Abarabu.
Abandi bo babona ko FPR ifitiye ubwoba bukomeye icyahoze ari intara ya Cyangugu ngo kuko bigaragara ko amaherezo impinduka ariho izaturuka. Bityo ubu FPR ikaba ifitiye ako karere umujinya w’umuranduranzuzi , ikaba iriho ishakisha impamvu zo kurimburana Abanyacyangu n’imizi ! Hano muri Rusizi abaturage bafite ubwoba bwinshi. Amahanga arabe maso, turabona neza ko hagize agakoma FPR yaturigata ! Ntabwo turabona neza icyo dukwiye gukora, dukeneye ko inararibonye zatugira inama ifatika.
Nzisabira Emmanuel, Akarere ka Rusizi.