Umukobwa yariyahuye! Urubyiruko rugomba kwitondera inkundo zo kuri internet !

Publié le par veritas

kaneza-et-Olili.pngKaneza Mika, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko ufite ubwenegihugu bw’u Burundi, yiyahuye ku wa Kabiri icyumweru gishize mu gihugu cya Ethiopia ; mu kwiyahura kwe yasize yanditse urwandiko ko yiyahuye bitewe n’umuhanzi w’Umunyarwanda bahoze bakundana witwa Olili ndetse na se umubyara(se wa Kaneza). Kugeza ubu umuhanzi Olili atangaza ko byamubabaje cyane kuko uyu mukobwa yari inshuti ye. Ariko ngo abona ko bitari ngombwa ko yiyahura.

Kuwa kabiri, tariki 5 Nyakanga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, i Addis Ababa muri Ethiopia Mika Kaneza yariyahuye ahita yitaba Imana. Mbere gato yo kwiyahura Mika yari yanditse ku rukuta(wall) rwa Facebook ye itangazo rivuga ngo : ‘ch8 à la fin de ma vie olili bekoz u’.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Salus Relax kuri iki Cyumweru, Umuhanzi Habimana Olivier umenyerewe nka Olili avuga akimara kumva iyi nkuru mbi byamubabaje cyane. Yagize ati : “Nanjye sinari nabyemeye ko numvaga bidashoboka ko umuntu ashobora kwiyahura, ariko naje kuvugana na mama we afite agahinda kenshi ambwira ko Mika yamaze kwitaba Imana. Mama we yambwiye ko Mika yagiye kuryama avugana na murumuna we kuri facebook, avuga ko ashobora kuba yariyahuye, kuko yasize yanditse urwandiko ni byo byatumye Mama we ampagara ambaza ko uko twari tubanye, kandi yananditsemo ati : ‘Papa warambabaje kuko ntabwo wemeraga ko njya mu gihugu navukiyemo”. Olili yavuze ko mu rwandiko Mika yasize yanditse yavuze ko impamvu ubuzima bwe bugeze ku musozo, byatewe n’abantu barimo Umuhanzi Olili na se umubyara. Olili avuga ko mu rwandiko Mika yasize yanditse yatangaje ko abitewe n’uko se atajya amwemerera kujya gukorera ibiruhuko mu gihugu cy’u Burundi kandi ariho yavukiye ndetse akagirayo n’inshuti zitandukanye.

Yakomeje avuga ko yakundanaga na Olili mu gihe yigaga i Kigali ; mu rwandiko Mika yanditse mbere gato yo kwitaba Imana, Olili aganira na Salus Relax yagize ati : “Yavuze ko namuhemukiye ngo naramuhemukiye ko ngo yanyizeraga kuva akiri muto ngo yari azi ko ari njye nawe mu buzima bwe kuko yankundaga urukundo yumva rudashobora gutandukana, akavuga ko bishoboka kuba ntaramwumvaga”. Olili yakomeje avuga ko yifurizaga Mika kubaho kuko yamukundaga kandi ko nawe yamukundaga, ngo yaje guhitamo gutandukana na Mika barabivugana.

“Nanjye kuri njye ni ibintu ntakunda Mika namwifurizaga kubaho kuko naramukundaga, kandi nawe yarankundaga kubera ibibazo nagize gutandukana na Mika nawe urabizi ni ibintu birebire haba Grace, numva ko urukundo ntabwo rwabuza umuntu amahoro njyewe nikomereza gahunda yo kurekana na Mika mu mutuzo no mu mutekano twarabivuganyeho kandi twaranavuganaga”, ibyo byavuzwe na Olili.

 

Yongeyeho ko yumva nta kintu yamuhemukiye byatuma agera aho yiyahura:


Muri uru rwandiko abandi bavugwa kuba bashobora kuba batumye ubuzima bwa Mika bugera ku musozo harimo n’umukobwa witwa Grace Buyoya, nawe wari inshuti ya Olili. Mu minsi ishize aha mu Rwanda ibitangazamakuru byerekanye inkuru z’uko Olili yaba yari afitanye urukundo n’abakobwa babiri barimo Grace Buyoya na Mika Kaneza bose bavugaga ko bakundana na Olili, bikaba byarageze n’aho Olili afungwa na Polisi y’u Burundi biturutse kuri urwo rukundo.

Kuri iki Cyumweru ku mugoroba ubwo twifuzaga kuvuga na Maman wa Mika ntabwo byadukundiye, kuko telefoni ye atayakiraga. Naho Papa wa Mika ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano za Ethiopia ari naho umubiri wa nyakwigendera kugeza ubu uri.

 

(source: igihe.com )

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article