Ubwoba bwatumye Paul Kagame atitabira imihango y'Ubwigenge bw'igihugu gishya cya "Sudani y'Epfo" !
Ku itariki ya 9/7/2011, isi yose yerecyeje amaso i Juba, umurwa mukuru wa Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo, igihugu gishya cyabonye izuba mu isi. Mu bakuru b’ibihugu batumiwe bari bitezwe I Juba umurwa mukuru wa Sudani y’amajyepfo, banahagurukije Perezida wa Sudan y’amajyepfo Salva Kiir, akaza kubirebereba no kubihera ubutumwa bubatumira imbonankubone, barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. K’umunota wa nyuma, Kagame yatinye kwerecyeza i Juba yoherezayo minsitiri w’intebe Bernard Makuza . Amakuru yageze ku kinyamakuru Umuvugizi aturutse muri zimwe mu ntasi ze, yaduhishuriye ko Perezida Kagame yatinye kujyayo kubera impamvu z’umutekano we.
Sudan y’amajyepfo yabaye igihugu cya 54 muri Afurika, iba igihugu cy’i 193 cyemewe n’umuryango w’abibumbye.Imihango yo kwemeza k’umugaragaro icyo gihugu, yitabiriwe n’abaturage ba Sudan y’amajyepfo ibihumbi n’ibihumbagiza . Batewe ingabo mu bitugu n’abakuru b’ibihugu batandukanye n’intumwa z’ibihugu zaturutse hirya no hino ku isi . Muri abo bakuru b’ibihugu barimo Perezida Al Bashir wa Sudan wari wicaye iruhande rwa Perezida wa Sudan y’amajyepfo Salva Kiir Mayardit. Ibihugu bikomeye ku isi nka Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Ubushinwa, U Bwongereza, byari bifite intumwa bizihagarariye muri iyo mihango. Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon nawe ntiyahatanzwe.
Ikinyamakuru Umuvugizi cyakurikiranye ku matereviziyo atandukanye imihango yemeza k’umugaragaro igihugu cya Sudani y’amajyepfo. Icyi gihugu gikize cyane kuri peteroli. Nyamara ibyo ntibibuza ko gishyirwa mu bihugu bikennye cyane ku isi , binafite ingaruka zikomeye cyane ku baturage bagituye. Binagaragaza ko Perezida Kiir afite akazi katoroshye kamutegereje. Perezida Kiir azahangana n’ibibazo bitiroshye muri icyo gihugu gishya cya Sudani y’amajyepfo, Nk’uko ibyegeranyo bibigaragaza abaturage bo muri icyo gihugu babayeho nabi cyane. Aho umwana umwe kuri barindwi apfa atarageza ku myaka itanu y’amavuko. Abana benshi bari munsi y’imyaka 13 y’amavuko ntibajya mu ishuri. Naho abagore 84 ku 100 ntibazi gusoma no kwandika. Nta no gushidikanya ko kizabarizwa mu bihugu bya mbere bigaragaramo abagore benshi batakaza ubuzima babyara.
Nk’uko byigaragazaga ku matereviziyo atandukanye, ibirori byo kwizihiza ubwigenge bwa Sudan y’amajyepfo, byaranzwe n’akarasisi ka gisirikare, umudiho w’abaturage :aho abagore bamwe babyinaga bambaye amasutiye yonyine. N’ubwo iki gihugu gishya cya Sudan y’amajyepfo kitandukanije na Sudan y’amajyaruguru, abantu bakomeje kugira impungenge ko hashobora kuzavuka intugunda hagati y’ibyo bihugu byombi.
Sudan y’amajyepfo yemejwe nk’igihugu gishya nyuma y’amatora ya kamarampaka yakozwe muri icyo gihugu mu kwezi kwa mutarama mu mwaka wa 2011. Abaturage barenga 99 ku 100 bagaragaje ko bacyeneye ubwigenge bakitandukanya na Sudan y’amajyaruguru.
Johnson, Europe (umuvugizi)