Mu gihe Kagame na Kabila bazagirana ibiganiro , umutwe wa M23 wo wiyemeje kwisubiza uduce twawo !
Mu gihe kuri uyu wa kane taliki ya 12/07/2012, ibirindiro by’umutwe wivumbuye ku ngabo za Kongo (FARDC) byiriwe bijugunywaho ibisasu byo mu bwoko bwa rokete na kajugujugu z’ingabo za Kongo ni za Loni (MONUSCO), kuri uyu wa gatanu taliki ya 13/07/2012,umutwe urwanya ingabo za Kongo M23 ufashijwe n’igihugu cy’u Rwanda watangaje ko ugomba kwisubiza uduce twawo wari warafashe ukatuvamo none ubu ingabo za FARDC zikaba zaradusubiyemo.
Umuvugizi w’umutwe wa M23 Liyetena Koloneli Vianny Kazarama yatangaje ko ari agasuzuguro gakabije kumva ingabo za Kongo zisubira mu duce uwo mutwe wavuyemo cyane cyane muri Rutshuru akaba asaba ingabo za FARDC kuva muri utwo duce zitabikora ibyo babasaba FARDC ikazirengera ibikorwa byose bizakurikiraho bishobora guhohotera abaturage mu gihe uwo mutwe uzaba uje kwirukana izo ngabo za Kongo !
Ku italiki ya 6 Nyakanga 2012, umutwe wa M23 ufashijwe ni ingabo z’igihugu cy’u Rwanda nkuko bitangazwa na Loni zafashe akarere ka Bunagana kari kumupaka wa Kongo n’igihugu cya Uganda nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uwo mutwe na FARDC ; nyuma y’iminsi 2 uwo mutwe wa M23 wafashe Rutshuru iri kubirometero 70 mu majyaruguru ya Goma, ukurikizaho urusisiro rwa Kiwanja n’uduce turwegereye ugana mu majyepfo kugera ku birometero 50 ugera i Goma nta mirwano ibaye kuko ingabo za kongo (FARDC) n’iza Loni (Monusco) zari zavuye muri utwo duce mbere y’uko M23 ihagera! Kuwa mbere taliki ya 09/07/2012 umutwe wa M23 watangaje ko wavuye mu duce wafashe ugasigarana Bunagana ariko ku italiki ya 11/07/2012 ingabo za Kongo zavuze ko zisubije uduce twa Rutshuru na Kiwanja.
Mu gihe imirwano ikomeje, urugamba rw’amagambo narwo rurakomeje hagati ya Kongo n’u Rwanda , Loni ikomeje kuvuga ko hari ibindi bimenyetso bishya yabonye bigaragaza ko u Rwanda rukomeje gushyigikira umutwe wa M23, Kagame nawe akomeje guhakana ko atazi umutwe wa M23 ko ndetse atanazi n’icyo uwo mutwe urwanira nkuko byatangajwe na radiyo BBC kuri uyu wa gatanu taliki ya 13/07/2012,mu gihe ibihugu 11 bihana imbibi n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari byiyemeje kurwanya umutwe wa M23 kimwe n’indi mitwe yose irwanira muri Kongo, hagati aho urukiko mpuzamahanga ruhana ibyaha rwa CPI ruri mu gihugu cy’Ubuhorandi rukaba rwatangaje uyu munsi kuwa gatanu taliki ya 13/07/2012 ko rwatanze impapuro zo gufata Mudacumura uyobora umutwe wa FDL na Bosco Ntaganda ubu ukingiwe ikibaba n’u Rwanda n’umutwe wa M23. Amakuru dufite ni uko ibihugu byose , bihereye ku munyamabanga w’umuryango w’abibumbye basabye ko Perezida wa Kongo Kabila agomba kubonana n’uw’u Rwanda Paul Kagame bakareba uko bakoroshya ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi , uwo mubonano w’abo bakuru b’ibihugu byombi ukaba uteganyijwe kucyumweru cyangwa kuwa mbere Addis Abéba mu nama y’umuryanga w’ubumwe bw’Afurika (UA).
Mushobora kumwa ikiganiro cy’umuvugizi wa leta ya Kongo yagiranye n’abanyamakuru :
Source :slateafrique