Rwanda/Belgique : SIT-IN NYAKANGA 2012 : KWIBUKA ABATEGETSI N'ANYAPOLITIKI BISHWE
IMBERE Y’AMBASADE Y’U RWANDA I BURUSELI, SITINI Y’UKU KWEZI KWA NYAKANGA 2012 IZAHARIRWA KWIBUKA ABATEGETSI N’ABANYAPOLITIKI BISHWE CYANGWA BABURIWE IRENGERO MU RWANDA KUVA AHO FPR IFATIYE UBUTEGETSI MURI 1994
1) Duhereye ku bagiye bicwa mu kwezi kwa Nyakanga, turibuka cyane cyane :
- Vincent MUNYANDAMUTSA, Burugumestri wa RUSHASHI (Kigali Ngari) wahotowe ku wa 7 Nyakanga 1996 hamwe na Floribert HABINSHUTI, Umukuru wa Parike ya Rushashi, na Laurent BWANACYEYE, Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye y’i Rwankuba;
-Elie DUSABUMUREMYI, Burugumestri wa NYABIKENKE (Gitarama), wishwe ku wa 11 Nyakanga 1996; -André Kagwa RWISEREKA, Umuyobozi wungirije w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije mu Rwanda (Parti Démocratique des Verts / Democratic Green Party) wakaswe ijosi umurambo we ukaboneka ku wa 14 Nyakanga 2010 mbere y’itora rya Perezida wa Republika (kanda aha usome icyo Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu « Human Rights Watch » wanditse kuri urwo rupfu :http://www.hrw.org/fr/news/2010/07/21/rwanda-le-gouvernement-devrait-autoriser-une-autopsie-ind-pendante-du-corps-dun-oppo); na - Placide KOLONI watwikiwe mu nzu ye hamwe n’umugore we, abakobwa be babiri n’umukozi wo mu rugo, mu ijoro ryo ku wa 27 ushyira 28 Nyakanga 1995.
2)Mu bandi bategetsi n’abanyapolitiki bishwe cyangwa bakaburirwa irengero, hari umuperefe, umusuperefe, n’ababurugumestri (ndetse n’abakonseye babo) bakurikira:
-Pierre-Claver RWANGABO, Perefe wa BUTARE, hamwe n’umuhungu we w’imfura n’umushoferi we, mu ijoro ryo ku wa 4 ushyira uwa 5 Werurwe 1995;
-Néhémie TWAHIRWA, Burugumestri wa GIKORO (Kigali Ngari), wabuze muri Werurwe 1995;
-Théophile RUBANGUKA, Burugumestri wa GISHOMA (Cyangugu), wafunzwe mu Ugushyingo 1994, akaza kugwa muri gereza ya Cyangugu, n’umukonseye wamusimbuye akaza kwicwa muri Werurwe 1995;
-Oreste HABINSHUTI, Superefe wa Gikongoro, wishwe ku wa 1 Kanama 1995;
-Célestin SETAKO, Burugumestri wa KANAMA (Gisenyi), Abraham RUKEBESHA, Konseye wa Segiteri Kayove, ndetse n’abaturage barenze 110, bishwe mu ijoro ryo kuwa 11 ushyira 12 Nzeri 1995;
-Anne Marie MUKANDOLI, Burugumestri wa KARENGERA (Cyangugu), warashwe mu ijoro ryo kuwa 10 ushyira 11 Gicurasi 1996; na -Judith MUKABARANGA, Burugumestri wa NYAKABUYE (Cyangugu), warashwe mu ijoro ryo kuwa 27 ushyira 28 Ukwakira 1996.
3)Turangize twibuka abandi bari abanyapolitiki cyangwa abategetsi bakomeye barimo:
- Dr Léonard HITIMANA (Depite wa MDR) waburiwe irengero ku wa 7 Mata 2003;
- Colonel Augustin CYIZA, wari Perezida wa « Cour de cassation », na we waburiwe irengero kuwa 23 Mata 2003; na - Cassien MUNYARUBUGA, wo mu ishyaka PDR - Ubuyanja ry’uwahoze ari Perezida wa Republika, Pasteur BIZIMUNGU.
Bitangarijwe i Buruseli, ku wa 9 Nyakanga 2012,
Joseph MATATA, Umuhuzabikorwa w’Ikigo kirwanya Kudahana n’Akarengane mu Rwanda,
Rue de la Colonne, n°54/4 1080 BRUXELLES Tél/Fax : +32.81.601.113
GSM : +32.487.616.651 (Base) & +32.476.701.569 (Proximus)