Rwanda: Paul Kagame afite ubwoba ko imirwano yo muri Kongo ishobora kumugeraho vuba !
Amakuru dukesha ibitangazamakuru binyuranye nk’Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa AFP, ikinyamakuru Le Vif cyo mu Bubiligi ndetse n’ibindi aravuga ko uyu munsi taliki 12 Nyakanga 2012 mu burasirazuba bwa Congo habereye imirwano ikomeye hagati y’ingabo zigometse ku butegetsi za M23 hamwe n’ingabo za leta ya Congo zifatanyije n’iz’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo zitwa MONUSCO. Nk’uko icyo kinyamakuru kibitangaza ngo indege eshatu za kajugujugu za MONUSCO hamwe n’izindi ebyiri z’ingabo za leta ya Congo zarashe ibisasu byo mu bwoko bwa bombe mu gace ka Nkokwe no ku musozi wa Bukina ariko umwe mu basirikari b’inyeshyamba za M23 ufite ipeti rya Colonel ngo yatangaje ko ngo n’ubwo ingabo za leta zifatanyije n’iza MONUSCO babarasheho amabombe ngo barakorera ubusa kuko ngo batazi aho baherereye (bivuze ko barimo kurasa umuyaga) nyamara andi makuru avuga ko indege za Loni zimaze iminsi zizenguruka ikirere cy’agace kigaruriwe n’inyeshyamba kugirango zibashe kubona neza ahari ibirindiro byazo.
Amakuru ndetse aboneka i Rubavu ni uko imiryango myinshi isigaye yirirwa mu biriyo kubera abana babo baba baguye ku rugamba ariko abaguyeyo bose siko bamenyekana. Tukaba twarabagejejeho uburyo inkomere zo ku ruhande rwa M23 zipakirwa amamodoka zikagezwa ku Gisenyi aho zikurwa n’indege za kajugujugu zerekezwa kuvurirwa mu bitaro bya gisirikari bya Kanombe aho benshi bagwa kubera ibikomere bikabije baba bahuye nabyo.
Kagame na we ngo ubwoba ni bwose
Andi makuru avugirwa I Kigali ni uko ubu Kagame ngo aho acumbitse mu Kiyovu asigaye arindwa n’ibimodoka bya gisirikari byo mu bwoko bwa blindé bikaba ari ikimenyetso ko yaba yiteguye urugamba rukomeye n’ibitero bishobora kumugabwaho. Ibi rero bikaba byaba binafitanye isano n’amakuru amaze iminsi avugwa muri Kigali ko hari abamugonze ku Kimihurura ubwo yavaga mu biro atashye iwe mu Kiyovu ndetse ko na nyuma yaho gato haba hari umugambi wakozwe mu ijoro ryo ku italiki 3 Nyakanga 2012 wo kumwivugana ukaba waraburijwemo n’abamurinda.
Icyo gihe urusaku rw’amasasu rukaba rwarumvikanye mu mujyi wa Kigali mu ma saa yine z’ijoro kandi ababibonye bemeza ko imodoka za Kagame n’abamurinda bagaragaye ari benshi cyane mu mihanda yo hafi yo kuka Kacyiru muri ayo masaha ngo basa n’abiteguye guhangana n’uwo ariwe wese wagerageza guteza umutekano mucye cyane cyane uwa Kagame. Birumvikana rero ko ubu u Rwanda ruri mu bihe bitoroshye dore ko n’amahanga yose ubu arushyizeho igitutu arusaba kuvana ingabo zarwo muri Congo. Amakuru dukesha ikinyamakuru chimpreports.com akaba avuga ko Kagame mbere yo kujya mu Bwongereza ku italiki ya 11 Nyakanga 2012 yasize ahaye amabwiriza abasirikari bakuru ko bohereza umutwe w’ingabo udasanzwe (special force) ku mupaka w’u Rwanda na Congo ngo uzabashe guhangana n’ibitero bishobora kuzaturuka muri Congo.
Ndlr : Mu nama yayobowe n’igihugu cya Uganda Addis Abéba muri Etiyopiya ibihugu 12 byiyemeje kurwanya ingabo za M23 naho ibihugu bikomeye by’uburayi bikohereza ingabo zidasanzwe kumupaka w’u Rwanda na Kongo kugirango u Rwanda rudakomeza kujya gufasha intambara inyeshyamba za M23; mbere y’iyo nama igihugu cy’ububiligi cyatanze ikifuzo cy’uko cyakohereza indege zitwara zitwa Drones zikagenzura amanywa n’ijoro umupaka w’u Rwanda na Kongo zikoresheje ubuhanga bwo mu rwego ruhanitse! Imyanzuro yiyo nama yakiriwe nabi cyane na ministri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mushikiwabo Louise kugeza aho avuga ko icyo cyemezo cyo kurwanya M23 atariwo muti w’ikibazo ! Ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Kongo we yishimiye imyanzuro y’iyo nama, mu misi iri imbere hateganyijwe inama izahuza ibihugu byiyemeje gutabara muri kongo kugirango umwanzuro wafashwe wo kurwanya M23 ushyirwe mu bikorwa !
Mukurarinda A.
Rubavu/Western
Source :rwandain liberation