RDC-Rwanda: M23 igeze mu Bufaransa? Ministre w’Ubufaransa Madame BENGUIGUI yashyizweho iterabwoba ryo kwicwa !

Publié le par veritas

Yamina.pngAmakuru veritasinfo ikesha urubuga rwa “lefigaro” rwandikirwa mu gihugu cy’ubufaransa aratangaza ko Ministre w’Ubufaransa ushinzwe ubutwererana n’ibihugu bivuga igifaransa Madame Yamina Benguigui yatangaje ko kuri uyu wa kabili taliki ya 28/08/2012 yatewe ubwoba bwo kwicwa bitewe n’itegurwa ry’inama y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa iteganyijwe kubera i Kinshasa muri Congo mu kweri kwa cumi 2012; Perezida w’Ubufaransa François Hollande akaba yaremeye kuzajya muri iyo nama. Iyo nama ikaba idashyigikiwe na busa n’amashyirahamwe ndetse n’amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kabila ngo kuko abona ko iyo nama mpuzamahanga izabera i Kinshasa izatuma Joseph Kabila arushaho gushimangira ubutegetsi bwe batemera !

 

Ministre Yamina aragira ati :” Twiyemeje kujya i Kinshasa , wenda nidushaka wenda tuzahahurire n’ibibazo,dore nkubu njye nabonye ubutumwa bwo kuri interneti buntera ubwoba bwo kunyica ariko ni ngombwa ko iriya nama iba”. Minister Yamina yabonye ubutumwa bwinshi bwo kuri e-mail na facebook bumutera ubwoba ko agomba kwicwa ariko uwabutanze akaba atarashoboye kwigaragaza. Abayobozi b’Ubufaransa bazi neza ko iriya nama idashyigikiwe n’abarwanya ubutegetsi bwa kabila bakaba babifatiye ingamba.

 

Ministre Yamina ushinzwe ubutwererane n’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa asanga ntacyo bimaze guha akato ubutegetsi bwa Congo; perezida w’ubufaransa nawe yavuze kuri uyu wa Mbere ko azajya i Kinshasa ariko atajyanywe no gushyigikira ubutegetsi bwa Joseph Kabila, ahubwo akaba ashaka ko ukuri kose kuzavugwa ndetse akanabonana n’abayobozi b’amashyaka arwanya ubutegetsi, na M23 yifuje ko babonana ario umenya yo itazashobora kubona ayo mahirwe y’uko Hollande yajya i Rutshuru! Urwo rugendo rw’i Kinshasa nirwo rwa mbere Perezida mushya w’Ubufaransa azaba akoreye ku mugabane w’Afurika!

 

Joseph kabila ni perezida wa Congo guhera mu mwaka w’2001, akaba yaratowe mu mwaka w’ 2006 akaba yarongeye gutorwa mu mwaka w’2011 ariko kuri iri tora rya nyuma bikaba byaragaragariye buri wese ko yibye amajwi, kuburyo muri Congo hari aba perezida 2, umwe ni Joseph Kabila , undi ni Kitshekedi nawe uvuga ko yatsinze ayo matora; ariko noneho igihugu kikaba kiri mu ntambara n’umutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda wafashe agace kamwe k’intara ya Kivu y’amajyaruguru, akaba ariyo mpamvu minister Yamina Bengugui yavuze ko Ubufaransa budashobora kwiheza muri iki gihe Congo ifite akaga k’intambara , akaba ariyo mpamvu umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa azitabira inama y’abakuru b’ibihugu bivuga igifaransa izabera i Kinshasa! Koko ngo inshuti uyibona mu byago!

 

 

 

Source:rdcongoinfos

 

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article