Ibibi bisekwa nk’ibyiza, Kagame Paul ari mu mibare yo gukuraho Kabila !
Kagame arabaseka kuko we azi ko arimo arwana muri Congo !
Nyuma yaho Kagame Paul ateguriye umushinga mubisha wo kohereza ingabo ze zigacengera igisilikare cya Congo mu rwego rwo kuzabyutsa imirwano akabona uko yigarurira intara za Kivu zombi mu izina rya balinga ry’umutwe wa M23 ; amahanga yabiteye imboni aramwigarika. Kagame yashegeshwe cyane ni uko igihugu cy’igihangage cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyanze kumukingira ikibaba muri uwo mushinga mubisha ,nkuko zabikoze kenshi mu bihe byashize zikingira ikibaba Kagame Paul mu mahano y’ubwicanyi burimo jenoside 2 yakoreye abanyarwanda n’abacongomani.
Amakuru veritasinfo ikesha urubuga rwa « unenouvelleafrique » aremeza ko Kagame Paul atangiye kugira ibibazo by’intambara muri Rutshuru,akaba arimo atekereza gukoresha inzira ya politiki mu rwego rwo kwikiza Joseph Kabila. Kagame Paul aheretse kohereza umusilikare we mukuru uyobora umutwe wa M23 ariwe Ruzindaza alias Sultani Makenga mu butumwa bwo kubonana na Yoweli Kaguta Museveni ,umuyobozi w’igihugu cy’Uganda akaba ariwe unayobora itsinda ry’ibihugu mpuzamahanga byiyemeje kuzatanga ingabo zo kurwanya umutwe wa M23 n’ubwo bitangiye kugaragarira benshi ko izo ngabo zizaboneka hamana ! Icyagaragaye muri uwo mubonano w’intumwa za M23 na Museveni , ni uko u Rwanda rwashyikirije Museveni ibyifuzo umutwe wa M23 ugomba gushyikiriza Leta ya Congo mu rwego rwo gusaba imishyikirano n’uwo mutwe.
Umutwe wa M23 urifuza ko wagirana imishyikirano na Leta ya Congo bagasuzumira hamwe amakosa yagaragaye mu itora rya perezida wa Joseph Kabila no kurebera hamwe uburyo amasezerano yashyizweho umukono kuri 23 werurwe 2009 hagati ya CNDP na leta ya Congo yarushaho gushyirwa mu bikora. Kugeza uyu munsi ntabwo amahanga yose ndetse na Leta ya Congo irimo yari yasobanukirwa impamvu umutwe wa M23 wikuye mu ngabo za Congo none ubu ukaba usaba kuzisubiramo !Igihugu cy’u Rwanda gusa nicyo cyonyine kizi impamvu M23 irwana kandi iyo leta ikaba ikomeje gushyigikira imishyikirano hagati ya leta ya Congo na M23 naho amahanga yose agatera utwatsi icyo kifuzo !
Hagati aho Leta ya Kagame irabona ko yagoswe n’amahanga , ikaba ishaka uburyo yakwifashisha Museveni ngo arebe niba hari icyo yayimarira , imirwano muri Congo ntiyoroheye u Rwanda, abanyamerika bazanye satelite igenzura u Rwanda kugera no mu irimbi rushyingura mo abasilikare barwo baguye mu mirwano ya M23, ibihugu by’amahanga bimwe byahagaritse imfashanyo yabyo ku Rwanda kandi ministre w’ububiligi akaba yarasabye Ministre Mushikiwabo kwihutira kujya i New York kureba niba yasaba imbabazi kuko nibakomeza kubijenjeka amahanga yose yafatira u Rwanda ibihano ! Kagame yamaze kubona kera ko umutwe wa M23 uzamukoraho none arimo atangira gushaka uburyo yakwiyegereza amashyaka atavuga rumwe na Joseph Kabila ngo ayatere inkunga abe yamufasha kumurwanya !
Hari amakuru kandi avuga ko ibirimo bibera muri Congo kagame arimo abiseka cyane kuko kuriwe ari umwanya wo kureba uko yakoresha umutungo mwishi yasahuye akaba atashobora kuwubika mu mabanki yo hanze wose ,akaba ariyo mpamvu yahimbye « AGACIRO Developpment Fund » akaba agiye kuzacuriramo ayo mafaranga afatanyije n’amasosiyete yo kumugabane w’Uburayi n’Amerika mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri Congo bagakora ibyo bita mu rurimi rw’igifaransa « blanchement de l’argent » ; tugenekereje tukaba twavuga ko ari gufata amafaranga avuye mu igurishwa ry’ariya mabuye y’agaciro atemewe bitewe ni uko avuye mu bwicanyi ,ayo mafaranga akinjizwa muyandi mazima anyuze mu kigega cy’AGACIRO ! Mbese ninko gufata amafaranga avuye mu rumogi ukayubakamo inzu ! Ngako AGACIRO kagame aba abwira abazungu naho abanyarwanda bo tuzi ibyo aba avuga !
Marc Ndinabo veritasinfo