Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa yanze kwakira Mushikiwabo

Publié le par veritas

044-Mushikiwabo.pngAmakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka i Kigali, yemeza ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, madamu Louise Mushikiwabo, yaguye mu kantu ubwo mugenzi we w’Ubufaransa, Alain Juppé, yangaga kumwakira. Uruzinduko rwa Louise Mushikiwabo mu gihugu cy’Ubufaransa rurategura urwa Kagame na we azagirira muri icyo gihugu, taliki ya 12 nzeli uyu mwaka.

Alain Juppé ni umwe mu banyapolitiki b’Ubufaransa bazi neza ikibazo kijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, iyi mpanuka yabaye ku wa 06 mata 1994 ikaba yarahitanye na Perezida w’Uburundi, Sipiriyani Ntaryamira, abanyepolitiki batandukanye bari baherekeje aba bakuru b’ibihugu, ndetse n’abaderevu b’abafaransa bari batwaye iyi ndege. Abajijwe impamvu yatumye Alain Juppé atakira mugenzi we w’u Rwanda, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, yatangaje ko Alain Juppé atashoboye kuboneka kubera imirimo myinshi yari afite (agenda chargé).

Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru Umuvugizi akaba yemeza ko uyu munyacyubahiro yanze kwakira nkana Louise Mushikiwabo kubera ko Leta ya Kigali ishobora kuba yaragize uruhare rugaragara mu ihanurwa ry’iriya ndege yaguyemo ibitambo by’abafaransa. Ikindi ni uko, ubwo Alain Juppé yasimburaga Bernard Kouchner ku mwanya wa minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo ubwe ntiyatinze gutangaza ko iyo yari inkuru ibabaje ku Rwanda. Iri jambo ririmo ubuhubutsi ryakurikiwe n’irya shebuja Paul Kagame wunzemo avuga ko atiteguye na we kwakira Alain Juppé mu Rwanda. Mu kumwishingoraho, Alain Juppé na we yahise asubiza Kagame ko atigeze ateganya kujya i Kigali, ko ndetse adakeneye no guhereza Kagame umukono we ! Aya makimbirane hagati y’uyu mutegetsi w’Ubufaransa na Leta y’u Rwanda, ashobora kuba afite ishingiro ryo kuba Louise Mushikiwabo atarakiriwe ejo n’uwo yitaga mugenzi we.

Nubwo Perezida Nicolas Sarkozy asa n’aho ibi bibazo bya dipolomasi biri hagati y’ibihugu byombi, bitamureba, we yiteguye kwakira perezida Kagame mu kwezi gutaha, dore ko na we aheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda. Abafaransa benshi bafata Perezida Kagame nk’umuntu ufite amaraso mu biganza kubera iriya ndege ashobora kuba yarahanuye, n’ubwo amaperereza yakozwe n’Ubufaransa mu Rwanda, atarajya ahagaragara. Umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa watangiye kuzamo igitotsi ubwo umucamanza w’Ubufaransa, Jean-Louis Bruiguière, yasohoraga manda zagombaga gufata abasirikare 9 bo mu ngabo z’u Rwanda kubera gukekwaho uruhare rwo kurasa indege yari itwaye bariya ba perezida bombi, igahitana abafaransa bari bayitwaye n’abandi bose bari bayirimo.

Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri raporo yayo yiswe «Mucyo», yaje kwihimura kuri mandats za Bruiguière, ahubwo yemeza ko Ubufaransa na bwo bwagize uruhare muri jenoside yo muri 94 mu Rwanda. Iyi raporo yahakanaga yivuye inyuma ko u Rwanda rudafite uruhare na rukeya mu ihanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana, nyamara Kagame ubwe, mu kiganiro n’abanyamakuru mu mwaka wa 2008, yaje kwivuguruza, avuga ko Ubufaransa butagombaga kurega abasirikare be ko bishe Habyarimana, ko ahubwo bwagombaga kuba ari we burega kuko ari we wari ubayoboye !  Ikindi ni uko Kagame yakunze kwivugira ko aticuza urupfu rwa perezida Habyarimana kuko ngo uyu yamuhejeje mu buhungiro imyaka 30.

Igitangaje na none muri ibi byose, ni uko Ubufaransa buri mu bihugu byafashe iya mbere mu kwirukana perezida wa Libiya ku butegetsi, nyamara bukaba bwarananiwe gukurikirana Kagame ushobora kuba ariwe wahanuye indege, imiryango y’abafaransa bayiguyemo ikaba yarabuze ubutabera, ikiririra mu myotsi.

Ubwo Mushikiwabo na Kagame batangazaga ko kugira Alain Juppé minisitiri w’ububanyi n’amahanga byari inkuru ibabaje ku Rwanda, byari uburyo bwo gushakisha uko Kagame azamucecekesha kugirango atazahirahira abyutsa ibibazo by’abishe abafaransa baguye mu ndege ya Habyarimana. Ibyabaye ejo kuri Louise Mushikiwabo, byerekana neza ko gucecekesha uyu muyobozi, bitazashoboka.

Kagabo, London.(umuvugizi)

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D
” means “id est” and “e.
Répondre
K

DORE KA MESSAGE MUSHIKIWABO YOHEREREJE INTORE ZO MU RWANDA IGIHE YARI  ARI MUBUFARANSA , bIRASEKEJE!!!

Ntore mwese muraho! Reka mbanze mbashimire ukuntu Urubuga rwacu murino minsi rufite activite intense ituma
turushaho gutekereza ku nshingano zacu mugukemura ibibazo igihugu cyacu gihura nabyo. Nanditse kuko maze iminsi nkurikira amakuru muhana kuruzinduko nagiriye muBufaransa muriki cyumweru, nicyo
bamwe mu banyamakuru babivuzeho; none nifuje kubabwira uko bihagaze. (1) Icyambere nuko ntigeze mpaguruka njya mu Bufaransa
mfite gahunda na Ministre Juppe. Icyo twari twumvikanye n'Abadutumira nuko nzabonana n'abajyanama ba President Sarkozy na Ministre de Raincourt ushinzwe Cooperation. Icyo tuzi neza nuko Ministre Juppe ubu yibaza uko azabigenza Umukuru w'Igihugu cyacu asesekaye Paris! (2) Icyakabiri nuko u Rwanda
rukorana n'uBufaransa ntabwo rukorana na Min. Juppe (une affaire d'Etats et non une affaire d'individus). (3) Ikindi nuko preparations zose zigenda neza urugendo ruzaba rwiza.
TWIKOMEREZE IMIHIGO! LM
>Sent from my BlackBerry® smartphone powered by MTN.

Répondre
K

Ariko ibintu mwihaye byokuvuga ngo guhakana jenoside mukabigira icyaha nabyo bigiye gutera ubute! None se abavuga ukuri mutemera ntibazabeho? None se amakosa azemerwe ku ngufu ngo aha batabyita
gupfobya jenoside! Bizavugwa maze ikizaba bazanywe umuti! None se nkubu iyo muvuga ngo muri Kigali hapfuye abatutsi , miliyoni 3 (nabonye hano hari umuntu wabyanditse,!) abandi ngo muri kigali
hapfuye abatutsi ibihumbi 300 kandi umujyi wa Kigali muri 1994 wari utuwe n'abaturage ibihumbi 300, abahutu mubashyirahe? Kigali yari ituwe n'abatutsi gusa? Ese ko mufite ingoma ni iki
cyabananiye ngo mukore ibarura nyaryo ryemeza umubare nyowo kandi ndakuka  w'abatutsi bishwe muri jenoside? ni ukugirango mujye muhindura iyo mibare mukurikije uburyo umuyaga uhuha
werekezamo!! Ibyanyu ni birebire!!

Répondre
A

Witegereje Uburyo Abanyarwanda batishimiye Uburyo Alain jupé yongeye kugirwa ministiri w’ubabanyi namahanga w’ubufaransa, biroroshye ko watekereza ko  kuba kugeza ubu ministiri Mushikiwabo atarabonana na alain Jupé biterwa n’uwo mubano urimo agatotsi dufitanye ubu. Ariko siko bimeze.

Kubabashije gusoma Amakuru avugwa hirya nohino n’ibinyamakuru, Radio na Telivision, bigaragara ko kuba alain Jupé atarabonana na ministiri mushikiwabo, biterwa n’uko muri gahunda afite z’abantu
agomba kubonana nawe,  Ministiri mushikiwabo atarimo ndetse  na Ministiri Mushikiwabo  akaba ar’uko
bimeze, kandi ko bidaterwa n’uko yaba ashinjwa n’urwanda kuruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 94.

N’uburenganzira bwacu gusesengura uko tubishaka, ariko ikigomba kujya mbere ndetse kigahabwa agaciro, n’uburyo Jupé na Mushikiwabo babibona.

Mugire umunsi mwiza!

Répondre