IBUKA IRABESHYA: Abiciwe muri «Hotel Tech» si Abatutsi bazize jenoside ! Maniraguha Timote (www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Umuryango wa Ibuka uracyavugira Abatutsi barokotse cyangwa wahindutse UMURENZAMASE w'Agatsiko k'Indobanure ziri ku butegetsi ?

Nsomye inkuru yanditswe ku rubuga igihe.com numva agahinda karanyishe ! None mbonye ntashobora kwihaganira gukomeza guceceka.

Ndasaba Umuryango IBUKA ko warekera aho gushinyagurira abantu, dore ko abayobozi bawo bakunze kujya bivugira ibyo bashatse twese tukicecekera. Bakomeje kutwumvisha ko nta wundi muntu waguye mu mujyi wa Kigali uretse Abatutsi bazize jenoside mu 1994, ariko ntaho bihuriye n’ukuri ! None se twemere ko Kigali yari ituwe n’Abatutsi gusa ? Twemere ko mu ifatwa rya Kigali nta muhutu n’umwe wahaguye ? None se bo imirambo yabo yashyinguwe he ngo tuhamenye ? Kereka niba IBUKA ifite ubundi bushobozi tutazi bwo guhindura no guha ubwoko bwa Tutsi imirambo yose y’abanyarwanda!

Aho ibihe bigeze IBIKA nisigeho gukina abantu ku mubyimba, yabonye igihe gihagije cyo kubikora, nishake ikindi kizima ikora niba ntacyo igifite, isezere ifunge imiryango. Dore ikinyoma kimbereye imbarutso yo kwerekana amwe mu manyanga ya IBUKA:

1. Abantu biciwe muri "Hotel Tech" mu mpera y'ukwezi kwa Nyakanga 1994.

Abantu biciwe mu nyubako y’uwitwa Théodose Barakengera si Abatutsi nk’uko Dr Dusingizemungu uyobora IBUKA muri iki gihe ashaka kubyemeza abantu !

Twafashwe n’abasilikari ba FPR ikimara kugera muri Kigali. Badutoraguye hirya no hino muri REMERA aho badusanganga mu mazu twihishemo, twaranze guhunga. Twibwiraga ko ubwo tutijanditse mu bwicanyi, Ubutegetsi bushya bwa FPR buzatureka tukabuyoboka, tukiberaho mu gihugu gishya. Muri iyo nyubako ya Theodose Barakengera twahafungiwe turi abasore b’Abahutu bagera kuri 30 bize amashuri, abenshi bigaga muri Kaminuza I Butare. Uretse njye n’undi musore w’incuti yanjye witwa Honoré Kanyamibwa twigaga i Mburabuturo twakomokaga Gitarama, abandi hafi ya bose bakomokaga i Byumba.

Uwo nibuka cyane n’umusore wigaga mu Seminari nkuru i Kabgayi witwaga MUGIRANEZA Ildefonse wari kumwe na babyara be 3. Uwo musore ni we wadufashije kwitegura neza urupfu.

Yatwigishije kuvuga amasengesho y’ishapule, akajya aturirimbira nijoro, tukarara muri ibyo, bikadufasha kwihanganira ingoyi twirirwagaho tukayiraraho! Batwicishije inzara n’inyota mu gihe kirenga icyumweru. Umunsi wo kutwica ugeze, wagira ngo amashitani yose yo mu muriro ni yo yatumanukiyeho. Mbega abasirikari b’abagome! Bafataga umusore bakamushishimura umubiri wose na za bayoneti, bakamukuramo amaso, bakamukatagura nk’ababaga itungo. Mugiraneza yashize ubwoba abasaba imbabazi ngo nibura batwice batatugaraguye, ahubwo baturase birangire vuba. Barabyanze ariko we bahita bamukubita ubuhiri mu mutwe, incuro imwe gusa, agwa aho nta gusamba. Sinshidikanya ko Imana yamwakiriye.

Nyuma y’urupfu rwa MUGIRANEZA iyicarubozo ryarakomeje. Ibyo kandi bakabikora buke buke batihuta, mbese basaga n’abaryoherwa no kumva uko twagongeraga, umuntu yamara kuvamo umwuka bakaroha ubushingwe busigaye mu byobo bigera kuri bitatu byari aho, barangiza bagatera za gerenade mu cyobo baroshyemo imirambo kugira ngo bizere ko bapfuye koko!

Nyamara burya koko ntabapfira gushira ! Bangezeho mu banyuma, nkizwa n’amazuru yanjye! Nabemeje ko ndi Umututsi, mbona barandetse, mponoka ntyo! Ibyanjye ni inkuru ndende, ari ngombwa , nazabigenera umwanya wabyo !

2. Ukuri ni ukuhe ?

Abasore batabye mu byobo biri muri iriya nyubako si Abatutsi bazize jenoside. Ni abasore b’Abahutu bajijutse, bifuzaga kuyoboka ubutegetsi bushya bagakorera igihugu cyabo. Ntibagize ayo mahirwe.

Niba kuri Hotel Tech hagomba kubakwa urwibutso, nirwubakirwe abo basore b’inzirakarengane bahaguye ariko nibura handikweho amazina ya Mugiraneza Ildefonse na Honoré Kanyamibwa kuko ari bo nibuka neza amazina. Naho niba ari urwibutso rwo gushinyagurira abishwe na FPR, narwo ubwo tuzarufata dutyo, igihe kigira ibyacyo!

Reka nsoze nibarize Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, umuyobozi wa IBUKA:

(1) Urwibutso rwa Gisozi rwaba rwaruzuye ku buryo mukenera kubaka igitaraganya urundi rwibutso rw’abantu 15(?) gusa, kandi mutazi ? Nta kindi cyihishe inyuma y’uru rwibutso rudasanzwe mushaka kubaka mu buryo budasobanutse ?

Ababishinzwe babisuzume neza, hari izindi mpamvu mbisha zihishe inyuma y’ayo magufa! Ubwo byanze bikunze hari Banyakugorwa Agatsiko kenda kwambura ibyabo!

(2) Ubu se ntibigaragaye ko ibyo mukora mutabiterwa n’icyubahiro mufitiye abanyarwanda bishwe, ahubwo iyo mwiriza biba ari ya marira y’ingona, mushishikajwe gusa no kurengera inyungu z’Agatsiko kari ku butegetsi ? Wasobanura ute ko mwiyemeza kurira mutyo mutazi n’uwapfuye ? Keretse niba muri abana b’ibitambambuga babona umurambo uwo ariwo wose bakarira!

(3) Niba mushaka kongera umubare w’abiciwe mu mugi wa Kigali muri raporo zanyu, nimucukure Kanombe yose, Kicukiro na Remera, kuko abasilikari ba FPR-Inkotanyi bahatabye Abahutu benshi.

Njye navuze ibyo nahagazeho, ubizi ukundi nawe azabigaragaze.

Maniraguha Timote

Kampala, Uganda.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Uziko ubwicanyi bwanyu mwabukomereje kur’urubuga!!!!!! ese abishwe n’interahamwe tubaceceke maze dushyigikire
ibinyoma  byanyu bigamije kuyobya Abanyarwanda, Mwirengagiza ko bamwe bahasize imiryango yabo itagira uko igana. ese ninde muhutu utari ufite intwaro? ko mwari mufite
ibikoresho byose byari byaraguriwe  kwicisha abatutsi.  mujye mushinyagurira ahandi,  ibyanyu turabizi neza.

Turashimira cyane Perezida Kagame n’ingabo z’igihugu zashoboye kudukura mu maboko  y’interahamwe,
n’ubuyobozi bubi none Ubu amahoro akaba ataha mu Rwanda.

Répondre
M

Ariko urasekeje! ubuse ninde uyobewe ukuntu interahamwe nabasilikare ba habyarimana bishe abatutsi batagira uko
bangana? simvuze ko nta muhutu wapfiriye muri kigali, ariko byabaye bashakisha umuntu wese waba ufitanye agashusho nabatutsi barangiza  bakamwica urubozo, kuko umugambi
wari uwo kurimbura abatutsi.

Ntimukagereranye ibitagereranwa,  kuba umututsi cyari icyaha cyo gupfa urupfu rurenze
urwa yesu, ibyo ntibizasibangana nagato mu mateka y’urwanda. kwica umuntu uzi ubwenge, no kwica uruhinja  urukubita kubikuta by’inzu,  ibyo nibintu
bizahora bibacoca mu mitima yanyu.  guhimba ibinyoma rero, ntaho bizabageza pee!

Gukomeza  kwirengagiza ibyakozwe, kandi  binateguwe, urumva ko
ar’ukubyutsa ibikomere by’abantu baba bifitiye kumutima.  mwari mukwiye kujya musaba imbabazi zibyo mwakoze,  ndabwira uwishe inzirakarengane azihora
uko ziremwe.

Répondre
M

Ku muntu wese uzigusoma ndetse no gusesengura, arabona ko uwanditse iyi nkuru icyo yaragambiriye, n’ukutwumvisha ko abapfiriye hariya kuri hotel tech ko ar’abahutu. Ariko iyo witegereje neza
Uburyo iyi nyandiko yanditswe, ubona ko ubuhamya butangwa n’uyu mugabo ko ari bihimbano,byanditswe muri bwaburyo bwoguhakana ndetse nogupfobya Jenoside, kuko rimwe narimwe mugera aho muvuga ko
abantu bashinguwe hariya kugisozi ko nta Mututsi n’umwe urimo; ibyo rero, nta muntu byatangaza.

Nkuko bivugwa nabacikacumu barokokeye hariya ndetse n’ubuhamya bwagiye butangwa n’abantu batandukanye muri za gacaca, butanzwe nabakoze ubwo bwicanyi, byakubitiraho n’ibyo uwo mugore nyiri Hotel
tech yavuze,agaragaza ko umugabo we yar’umusirikare kandi ko bishoboka ko ashobora kuba yarijanditse muri buriya bwicanyi, ibyo bituma mfata umwanzuro w’uko ubuhamya bwatanzwe n’uriya mugabo ko
aribinyoma.

Mugire umunsi mwiza!

Répondre
K

Iyo nsomye ibintu abantu bandika kuri uru rubuga, nkareba n'ibinyoma abitwa abategetsi b'u Rwanda birirwa bakwiza isi yose( ni ubwo ubu batangiye
kubatahura) ndabona urwishe yanka rukiyirimo! Urabona hari abahutu benshi agahinda kishe bitewe ni uko biswe abicanyi , bakicirwa ababo , bakangwa n'amahanga kubera leta iriho , bakajujumbya aho
bari hose, mu gihugu imbere bakicwa, bagafungwa , bakamburwa utwabo, abasigaye bakabagira ibicibwa, umujinya babitse ntabwo nahamya ko wazashirira mu murizo nkuko bamwe babyibeshya! Kurundi
ruhande, ni ubwo igice kimwe cy'abatutsi cyateguye umugambi wacyo wo gufata u Rwanda uko byagenda kose, icyo gitekerezo bakakigeza kubatutsi bose baba abo mu gihugu nabo hanze y'igihugu ,
bagakoranya imfashanyo, bakohereza abana babo ku rugamba , amaherezo bagafata ubutegetsi, ndabona batishimye, bagerageje kwica abahutu bashoboka mu Rwanda , muri congo n'ahandi, batoteje abahutu
kandi baracyabikomeza kugira ngo bahorere ababo bishwe n'abahutu bamwe , ariko agahinda n'umujinya ntibirashira!! Ndabona rero uwo mujinya wabo utazashirira mu murizo nkuko abantu babyibwira !
Amaherezo azaba ayahe ? Ni uko ibi bice byombi bizongera gufatana mu muhogo, bikicana bigatinda maze igice kimwe muribyo kigashira umujinya n'agahinda , kikumva ko kitahora muri urwo
! Nibwo igihugu kizagira amahoro!! Naho ubundi uyu mujinya ntuzasiga ubusa , kandi nyirabayazana wa byose ni Kagame na FPR ye , bazirengere ingaruka z'umugambi mubisha bateguye wo
gufata u Rwanda ku mbaraga kimwe n'ingoma y'agahotoro bashyizeho nyuma y'ubwicanyi bwatewe n'uwo mugambi wabo! Igihe cyose FPR ikinaningira ngo yumve ko ari Nyirabayazana ,umujinya mu bice byombi
uzajya ugenda urushaho kwiyongera kugeza igihe hazaboneka indi mbarutso!
Ubibona ukundi azaduhe indi nzira!!

Répondre
K

mr President hari ubushake nabuke mwaba mwarigeze mugira mugukora ubushakashatsi ngo mumenye umubare w'abahutu baguye muri genocide bazira ko
bari ibyitso, cyangwa se bahishe abatutsi, ngo bubahirwe ubutwari bwabo?

ese waba waragize ubushake nabuke bwo kugirango umenye inzirakarengane z'abahutu zaguye muntambara yawe utera u rwanda, ndetse n'abaguye muri congo, mumugambi wawe mwiza wari ufite wo gucyura
umpunzi if not why?

waba warigeze utekereza ko hari icyo byakubaka mumuryango nyarwanda abahutu bapfuye babonye Justice, kandi ababo bakabiuka?

none se wasanze politique Y' ubumwe n'ubwiyunjye ishoboka kuko hagaragaye ukuri kubatutsi bapfuye gusa kandi ababishe bakabisabira imbabazi abahutu ukabareka? wibaza icyo bagutekereza kuri icyo
kibazo?

mr president ni wowe kibazo kandi nutegura uzatuma abanyarwanda basubiranamo, kuko politique yawe ishingiye ku iterabwoba no kwica abanyarwanda si ubumwe n'ubwiyunjye.

Resign bottomless butcher, you laugh when you're shedding blood of inocent rwandans and cry when they have peace, YOU ARE EXTREME THREAT FOR RWANDA!

Répondre