Urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (DMI) ruratungwa agatoki kuba rwarahaye uburozi Col Dr Joseph Karemera!
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturutse mu bantu bari hafi ya DMI, bemeza ko urwego rwabo rwaba ari rwo ruherutse guha uburozi umwe mu bikomerezwa bya FPR, ari we Col Dr Joseph Karemera. Nkuko tubikesha umwe mu basirikare bari hafi y’urwo rwego, Col Karemera ngo ni umwe mu bo igeragezwa ry’uburozi bwa Kagame ryakoreweho, dore ko ngo ubwo burozi n’iyo abaganga basuzumye uwo babugaburiye, badashobora kubona ko ari bwo yazize. Ngo burangwa no guhutiraho umurwayi cyangwa bukagira ibimenyetso nk’iby’umuntu urwaye umwijima, cancer, impyiko, bakaba bafite nubwo batanga uwo babuhaye akamara igihe arwaye..
Imwe mu ntumwa z’ikinyamakuru Umuvugizi wadukurikiraniye iyi nkuru, yemeza ko Col Joseph Karemera ari umwe mu mpuguke z’abasirikare APR yari ifite igitangiza urugamba, akaba n’umwe mu ntiti zatangije «RANU»; ibi bikaba byarabaye intandaro yo guhora yikangwa na perezida Kagame, nyuma y’aho amaze gufatira ubutegetsi bw’inkotanyi. Bivugwa ko mu ishyamba Col Joseph Karemera yarushaga Kagame gukundwa bituma amwishyiramo , n’ikimenyimenyi ipeti rya Col yavanye mu ishyamba muri 93, akaba ari ryo agifite ubu. Intambara ya 1994 irangiye, Col Joseph Karemera yari umwe mu baminisitiri wagerageje guteza imbere gahunda y’uburezi, yubaka amashuri hirya no hino kugeza aho na none perezida Kagame yohereje urwego rwa DMI kugenda rumuteranya hiryo no hino mu baturage mu rwego rwo kubamwangisha. Kagame yaje kumugira ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ari na bwo na none yaje gushakirwa umushoferi wagombaga guhora amugenzura, akanamutwerera ibyaha, bitewe n’ibirego babaga bashaka kumugerekaho.
Ibi byaje kumuviramo kumuhamagaza mu Rwanda, uwo mushoferi wakoreshwaga na Gen Jack Nziza, ategekwa kumwandagariza imbere ya Kagame mu rwego rwo kumusenya burundu muri politiki. Nyuma yaje guhabwa umwanya muri Sena aho amaze ubu imyaka umunani, mbere y’uko ahabwa ubwo burozi na DMI bushobora kumuhitana cyangwa bukamusiga ari igisenzegeri.
Jannette Kagame yibasira Anna Karemera.
Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru Umuvugizi na none yemeza ko igihe perezida Kagame yakoreshaga ba Gen Jack Nziza gutesha agaciro Col Karemera, ari bwo na Jannette Kagame yatotezaga umugore we, Anna Karemera, kubera ko yabonaga amubangamira mu kurya amafaranga yari yaratanzwe n’umushinga ASOFERWA yo gufasha imfubyi n’abapfakazi. Uyu mushinga Jannette Kagame yari yaragize indiri yo kwibiramo, ni na wo yaje kuziza Jacques Bihozagara ubwo yavanwaga ku mwanya wa minisitiri kubera kumubangamira mu kwiba ayo mafaranga yari agenewe rubanda rw’abakene. Ibi byaje kuviramo Bihozagara kugirwa ambasaderi mu Bufaransa, ari na bwo nyuma yaje kugerekwaho ibindi byaha, mbere y’uko na none yirukanwa kuri uwo mwanya.
Nubwo nyuma y’aho Col Dr Karemera agiriwe senateri baje gusa n’aho bamwiyegereje, ndetse bakanashakira bamwe mubagize umuryango we akazi, mu by’ukuri ngo byari ukureba uburyo bamwirenza neza, bakoresheje inzira y’ubwenge n’ubugome, ari yo y’uburozi, igezweho ubu. Amakuru atugeraho aturutse ahantu hizewe, yemeza ko nyuma y’aho Col Karemera aherewe uburozi akamererwa nabi, perezida Kagame yahise amuha indege byihutirwa yo kumujyana mu Budage, aho ari mu bitaro ubu, mu rwego rwo kwigaragaza ko ari umutabazi.
Nk’uko Col Dan Munyuza abibasobanurira mu majwi ari ku mugereka w’iyi nkuru, uwagaburiwe utu tuzi twa Kagame, nta muganga ushobora kumenya ko ari two twamwishe, cyangwa se ari two twamushegeshe.
Aka kazi ko kwica hakoreshejwe uburozi ni ko Gen Dr Rutatina agomba gukomereza aho Col Dan Munyuza yari akagejeje, bityo mukaba mugomba kwitegura indwara n’impfu zidasobanutse z’abanyapolitiki ndetse n’abasirikare ba RDF bazateshwa umurongo mu minsi iri mbere.
Mu gihe twasohoraga iyi nkuru, twifuje kuvugana n’umuryango wa Col Dr Joseph Karemera aho arwariye, ndetse n’ubuyobozi bwa DMI, ariko ntibyadushobokera. Tuzakomeza kubagezaho iby’iyi nkuru mu minsi itaha.
Kyomugisha, Kampala.( Umuvugizi)