Madamu Jeannette Kagame ari m'uruzinduko rutunguranye muri Uganda
Amakuru ageze ku kinyamakuru Umuvugizi aturutse I Kampala mu gihugu cya Uganda, aremeza ko Jeannette Kagame, yatangiye uruzinduko rutuguranye “Private Visit “ rw’iminsi itatu ,muri icyo gihugu. Aherekejwe n’abana be bose . Yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe mu masaha ya saa kumi za Uganda, atwawe n’indege y’umugabo we . Ku kibuga cya Entebbe, Jeannette yakiriwe n’Umunyamakuru wa Uganda Andrew Mwenda, minisitiri muri Perezidansi Kabakumba Matsiko hamwe n’umuhungu wa Perezida Museveni Lt Col Muhozi .
Uruzinduko rw’iminsi itatu Jeannette Kagame atangiye muri Uganda, azasura mugenzi we Janet Museveni rwatunguye benshi. Madamu Kagame yakunze gutungwa agatoki, kuba muri ba kidobya mu mibanire y’abaperezida b’ibihugu byombi, akoresheje agatsiko ke kayobowe na Gen Jack Nziza .
Amakuru dukura ahantu hizewe, yemeza ko inzego z’igihugu cya Uganda zatunguwe n’uruzinduko rwa Jeanette, ubwo yazimenyeshaga bitunguranye ko agomba kugirira uruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Uganda hamwe n’abana be bose. Akaboneraho gutaha igitabo Janet Museveni agomba gusohora uyu munsi muri Serena hotel I Kampala. Dusohoye iyi nkuru mu gihe iyo mihango yari irimo kuba. Amakuru atugeraho aturuka mu bantu bari hafi cyane ya Jeannette Kagame, yemeza ko yaba yemeye kwicisha bugufi, akaza gusura mugenzi we Janet Museveni, aherekejwe n’urubyaro rwe, mu rwego rwo kumusaba kunga Perezida Museveni n’umugabo we Paul Kagame.
Umubano w’ibihugu byombi ukaba wararanzwe no guterana amagambo hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’aho Kagame yakunze kunenga perezida Museveni guha inzira abamucika bagana inzira y’ubuhungiro. Kugeza aho yeruye akavuga ko azatwika nyakatsi ya Museveni nakomeza gushyigikira abamurwanya. Kugeza ubu, perezida Museveni yasabye ko habaho iperereza k’urupfu rwa Col Muzora. Inzego z’umutekano ze(Uganda) zikaba zikomotse mu gihugu cya Afurika y’efpo gukora iperereza k’urupfu rwa Col Muzora, bivugwa ko yaba yariciwe mu Rwanda, umurambo we ukabona kwinjizwa muri Uganda. Ambasaderi Mugambage akaba aherutse guhakana ko nta ruhare u Rwanda rwaba rwaragize m’urupfu rwa Col Muzora .
Uganda yakunze gutunga agatoki u Rwanda kuba inyuma y’abarwanya ubutegetsi bwa Uganda. u Rwanda rukaba ari narwo rwahaye inzira Col Muzora ahunga. Mu gihe bagenzi be aribo Col Mande na Lt Col Kyakabare batwarwaga muri Sweden. Kagame yahisemo gusigarana Col Muzora avuga ko amwohereje muri Afurika y'epfo .Ariko mu by’ukuri akaba yaririrwaga yidegembya i Kigali akoresheje ibyangombwa by’Abanyarwanda . Uganda na none yakunze gutunga agatoki perezida Kagame mu gufasha Col Kiza Besigye, k’uburyo bemeza ko hatanzwe insoresore hamwe n’amafaranga atagira ingano, yaba mu matora y’uyu mwaka kugira ngo bahirike ubutegetsi bwa perezida Museveni. Ibi byose n’ibindi akaba ari bimwe mu bigomba kuganirwaho hagati ya Janet Kagame na Janet Museveni. Bityo akaba agomba kwinginga mugenzi we ko yaba “umuhuza” hagati y’umugabo we na perezida Kagame. Burya koko amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho!
Kyomugisha , Kampala.(umuvugizi)