Rwanda : Inzira y’amahoro iri kure nk’ukwezi.Nkuliyingoma J.Baptiste(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Nkuliyingoma J.B

Intambara ikomoka ku bibazo biba byarananiranye, harabuze ubushake bwo kubikemura. Mu w’1959 mu Rwanda habaye revolisiyo (yamennye amaraso menshi itera n’abanyarwanda benshi guhunga) kubera ibibazo by’ubwikanyize bushingiye ku moko bwari bwarashinze imizi kandi nta bushake bwo kubikosora ku neza. Mu w’1990, impunzi z’abanyarwanda zari zimaze imyaka 30 mu mahanga zagombye gufata intwaro kugirango zirengere uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cy’abakurambere. Abashoje intambara bavugaga ko bashaka kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwariho bagashyiraho ubwa demokarasi. Iyo ntambara yabayemo amarorerwa akomeye cyane yashoboraga gutuma abanyarwanda bahagurukira kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro yo kongera kubavutsa amahoro. Nyamara iyo witegereje igitugu, iterabwoba, ubusumbane n’akarengane biranga ubutegetsi buriho muri iki gihe wibaza niba nabyo bidategura indi ntambara. Ibimenyetso byinshi birerekana ko u Rwanda rwicariye ikirunga nk’uko byari bimeze mbere y’intambara yo mu 1990.

Ibyo byatangajwe na Nkuliyingoma Yohani Batista amurika igitabo « Inkundura, Amateka y’intambara ya ruhekura yakuyeho igitugu ikimika ikindi » cyasohotse muri gicurasi uyu mwaka. Ni muri bya biganiro byatangiwe i Buruseli ku ya 25 kamena mu rwego rwo kwibuka imyaka 13 ishize Seth Sendashonga yishwe.

1.Twaririmbaga amahoro n’ubumwe hejuru y’ ibibazo bikomeye bitavugwaga

Igitabo gitangira cyerekana ibibazo bikomeye byari mu Rwanda mbere y’uko Inkotanyi zishoza intambara. Muri ibyo bibazo harimo icy’impunzi zari zimaze imyaka 30 mu mahanga, ubutegetsi bwashyizweho na revolisiyo ya 59 ndetse n’ubwashyizweho na kudeta yo muri 73 bukaba bwarananiwe kuzicyura mu mahoro. Uretse izo mpunzi zari mu mahanga, Abatutsi bari mu Rwanda na bo bari bafite ibibazo bikomeye, badindizwa mu burezi no mu mirimo ya leta. Ikindi kibazo cy’ingutu cyari mu gihugu cyari cyerekeye irondakarere.

Igitabo gisobanura uburyo irondakarere ryaranze repuburika ya kabiri rifite imizi mu ishingwa ry’ishuri rikuru rya gisirikare, mu mwaka w’1960, ubwo abanyeshuri ba mbere baryo batoranyijwe baturutse mu karere kamwe k’amajyaruguru y’igihugu. Nyuma y’imyaka 13 abasirikare bakomeje gutoranywa muri ubwo buryo bari bamaze kugira ingufu ku buryo bashoboye gukora kudeta yahiritse repuburika ya mbere na yo yerekanaga ibimenyetso byo kunanirwa. Ibyo bibazo byombi, ivanguramoko n’irondakarere, byakomeje kuranga repuburika ya kabiri n’ubwo amadisikuru y’abategetsi ndetse n’animasiyo itagira uko isa byogezaga politiki ya MRND yitwaga iy’amahoro n’ubumwe.

Kuri ibyo bibazo hiyongeragaho n’ibindi bijyanye n’imiyoborere y’igihugu, nka ruswa, kunyereza umutungo wa leta n’icyenewabo tutaretse n’ibibazo by’ubukungu bwatangiye gucumbagira muri za 85 kubera ibiciro by’ikawa n’icyayi byaguye ku masoko mpuzamahanga.

2.Intambara yibukije iturufu y’amoko

Ku byerekeye intambara nyir’ izina, igitabo kivuga ibyiciro byayo byose n’ingaruka yagiye igira imbere mu gihugu, dore ko n’ubwo imirwano yatangiriye mu Mutara, mu tundi turere bahise bafata ibyitso ahanini bashingiye ku bwoko, ibyo na byo biba ubundi buryo bwo guhohotera Abatutsi bari batuye mu gihugu. Bimwe mu binyamakuru, cyane cyane ikitwa Kangura cyari gishyigikiwe n’abambari b’ubutegetsi bwa Habyarimana, byahereye ubwo bibiba imbuto y’urwango hagati y’amoko byibwira ko ari yo nzira nyayo yo kurwanya Inkotanyi. Izo nkotanyi na zo zanyuzagamo zikajya gutega ibisasu mu turere turi kure y’imirwano ku buryo ibyo bisasu byahitanaga abaturage cyangwa bikabamugaza, ibyo bigatuma bene wabo barushaho kwijundika abaturanyi babo b’Abatutsi.

Intambara yatumye amashyaka menshi yemerwa bitaruhanije, itangazamakuru ririsanzura karahava, uretse ko byagiye biba mu kajagari no mu mwuka w’intambara n’imvururu z’urudaca.

Habaye imishyikirano ya Arusha yagerageje gushaka uburyo intambara yarangira mu bwumvikane, hatamenetse imivu y’amaraso. Nyuma y’umwaka wose iyo mishyikirano yavuyemo amasezerano akomeye yashyizweho umukono ku ya 4 kanama 1993. Abantu bibeshye ko ubwo intambara irangiye burundu nyamara ibikomeye byabaye nyuma.

3.Itsembabwoko n’itsembatsemba

Tariki ya 6 mata 1994, Perezida Habyarimana Yuvenari w’u Rwanda na mugenzi we w’uBurundi, Sipiriyani Ntaryamira n’abo bari kumwe biciwe mu ndege bavuye mu nama y’abakuru b’ibihugu yari yabereye i Daresaramu muri Tanzaniya. Urwo rugomo rwateye icyuho gikomeye mu butegetsi cyongerwa n’ubundi bwicanyi bwateguwe n’abanyapoliki basaga n’abari mu mugambi wo kuba aribo bagenzura ubutegetsi n’ibyemezo byagombaga gufatwa. Ibyo bikaba ari impamvu yatumye bica uwari ministiri w’intebe, Agata Uwilingiyimana, bamwe mu bo bari bafatanije muri guverinoma, Yozefu Kavaruganda wari perezida w’urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga ndetse n’abanyapolitiki batavugaga rumwe n’amashyaka MRND na CDR.

Igitabo cyerekana ibimenyetso by’uko ibikorwa by’itsembabwoko n’itsembatsemba byakurikiyeho bitari bishingiye ku mujinya gusa nk’uko byakunze kuvugwa. Ibyo bikorwa byari bifite ababiri inyuma babiyoboye. Ndetse bashoboraga kwicisha cyangwa kwirukana ku kazi uwariwe wese wabirwanyaga. Byogezwaga kandi na radiyo RTLM yashyizweho n’abambari b’ubutegetsi bwa MRND na CDR, iyo radiyo ikaba yarakorwagaho n’abanyamakuru b’abahanga bari bazi ibyo bakora n’ingaruka zabyo.

Ku rundi ruhande FPR na yo yakoze ubwicanyi bukomeye cyane bwahitanye abantu benshi kandi mu turere twose tw’igihugu, akenshi ubwo bwicanyi bukaba bwarakorwaga imirwano yararangiye. Igitabo gishimangira ko na gahunda yo gutabara Abatutsi FPR yakunze kuvuga mu maradiyo yari urwitwazo gusa kuko iyo ibagirira impuhwe ntiyajyaga kohereza intumwa zayo muri LONI gusaba ko ingabo za MINUAR zari mu Rwanda zicyurwa, ari na byo byemejwe n’Akanama gashinzwe umutekano ku isi ku ya 21 mata 1994. FPR yabonaga ishobora gutsinda bitagoranye ingabo zari iza leta mu gihe zari zimaze gupfusha Habyarimana wari uzifatiye runini ndetse na shefu wa etamajoro, jenerali Dewogaratsiyasi Nsabimana wari umwe mu barwanyi bakomeye wahanganye na zo kuva intambara igitangira. Inkotanyi zari zatangiye guhumurirwa n’intsinzi ku buryo itsembabwoko ryahitanye Abatutsi ryagombaga ahubwo kuzifasha mu buryo bwa politiki kuko gutsinda intambara y’amasasu akenshi biba bidahagije, haba hakenewe no kwemerwa n’umuryango mpuzamahanga.

4.Igitugu cy’umutamenwa

Ibi byo gushaka inkunga y’amahanga ni na byo byatumye FPR ishyiraho guverinoma ihuriweho n’amashyaka yari yanditse mu masezerano ya Arusha, uretse MRND, ariko ntibyatinze kugaragara ko icyari kigamijwe kwari ugushyiraho ubutegetsi bw’igitugu bwaranzwe no gukomeza guhotora abataravugaga rumwe nabwo kugeza n’aho biciwe mu bihugu bahungiyemo. Seth Sendashonga turimo kwibuka yiciwe i Nayirobi muri Kenya kimwe na Tewonesiti Lizinde ariko hari n’abandi benshi baguye mu bindi bihugu. Aha twakwibutsa cyane cyane abaturage ibihumbi n’ibihumbi biciwe mu mashyamba ya Kongo nk’uko bigaragazwa na raporo ikomeye(Mapping Report) yatangajwe mu kwakira umwaka ushize n’umuryango w’abibumbye.

5.Bimwe mu bimenyetso biranga ingoma y’igitugu.

Igice cya nyuma cy’igitabo « Inkundura » cyerekana ibibazo by’ingutu biri mu Rwanda muri iki gihe, ibyo bibazo bikaba bifite uburemere cyane ku buryo usanga bishobora gushora igihugu mu yandi makimbirane.

Muri byo harimo ikibazo cy’ubutegetsi bukomeje kugendera ku gitugu n’iterabwoba. Ibimenyetso by’icyo gitugu ni byinshi ariko iby’ingenzi twavuga ni ukuba ishyaka FPR ariryo ryonyine rifata ibyemezo, andi mashyaka akaba ariho ku izina gusa. Abanyapolitiki bagerageje kugaragaza ibitekerezo bitari mu murongo wa FPR baricwa cyangwa bagafungwa, abandi nabo bavuga aruko babanje gusohoka mu gihugu bakagera mu buhungiro. Itangazamakuru nta bwisanzure na buke rifite, ibyo bituma hari benshi mu banyamakuru bishwe, abandi barafunze, abandi nabo bayobotse inzira y’ubuhungiro. Ibyo bijyana na politiki ihambaye yo kwimakaza ikinyoma ku buryo usanga kuri iyo ngingo ntacyo leta ya FPR yibagiwe. Uwashaka kureba uko ibinyoma bisa yasoma raporo ya komisiyo yari ishinzwe kwerekana uruhare rwa leta y’uBufaransa muri jenoside yabaye mu Rwanda. Bamwe mu batangabuhamya iyo komisiyo yahaye urubuga bavuga ko bahanuwe muri kajugujugu igenda mu kirere kandi bakabaho ndetse akaba aribo bitangira ubwo buhamya !

Ubutegetsi bwa FPR bushingiye kandi ku irondakoko ku buryo riboneka mu nzego zose z’aho ibyemezo bishobora gufatirwa kugeza no mu miryango yitwa ko itagengwa na leta ariko nayo ikaba icungirwa hafi na FPR.

Igitabo kivuga uburyo akarengane gakomeje kwimakazwa, ku buryo bw’umwihariko kikavuga uburyo imanza za gacaca zateye ibibazo byinshi kurusha ibyo zakemuye. Abaturage bikorejwe umutwaro uremereye cyane ubwo bahabwaga ubushobozi bwo gukatira bagenzi babo ibihano biremereye harimo n’igifungo cya burundu kandi nta bumenyi bafite mu guca imanza zikomeye.

6.Ikibazo cy’ubusumbane bukabije

Mu bibazo biri mu Rwanda ntawabura kuvuga ubusumbane burushaho gukataza hagati y’abaturage bo mu cyaro n’abakire batuye muri Kigali. Iyo urebye amazu mashya n’imodoka zigezweho n’ibindi biranga ubukire ushobora kwibwira ko uRwanda rwateye imbere mu bukungu, nyamara wagera mu cyaro cyangwa waganira n’abahatuye bakakubwira ubukene bukabije.

Abategetsi ba FPR bicara iKigali bakavuga ko u Rwanda ari nka Singapour y’Afurika ariko mu by’ukuri ubukire buvugwa buri mu maboko y’abantu bake cyane, bakaba bafite amavuriro agezweho n’amashuri y’abana babo adashobora gukandagirwamo na rubanda rusanzwe kuko hari bariyeri ikomeye yitwa « umutungo ». Umuntu ashingiye ku ngero nyinshi z’ibibera mu gihugu muri iki gihe, haba mu burezi, mu buvuzi, mu mishahara y’abakozi ba leta n’iy’abategetsi, abona ko politiki ya FPR ntaho itaniye n’iyahoze muri Afurika y’Epfo bitaga « apartheid » (hashize imyaka 20 iyo politiki ivuyeho).

Biraruhije kumva ko leta itanga amafranga menshi yo kugura za mudasobwa zo gushyira mu mashuri y’abana b’abakire mu gihe abana benshi b’abakene bigira munsi y’ibiti cyangwa bakicara ku bice by’amatafari ya rukarakara cyangwa hasi ku butaka. Ntitwabura kwibutsa ikibazo cya buruse zatumaga abana b’abakene biga amashuri ya kaminuza none ubu ayo mashuri akaba azasigara ari umwihariko w’abakire gusa niba gahunda yo gukuraho izo buruse ikomeje nk’uko yigeze gutangazwa.

Muri rusange hari ikibazo kiremereye cy’ uburyo ubukungu bw’igihugu bugenda burushaho kwikubirwa n’abantu bacye cyane. Ubu noneho byabateye isoni bashyiraho gahunda yo gusenyera abaturage ngo bararwanya nyakatsi kandi iyo nyakatsi ari uburyo bworoheye abo baturage bwo kubona icumbi rihuje n’amikoro yabo. Amakuru yagiye atangazwa ku byerekeye iyo gahunda yo kurwanya nyakatsi avuga ko ngo n’umugore uri kunda araye ari bubyare badatinya kumusenyera inzu, agasigara ku gahinga cyangwa akajya gushaka ahandi abundabunda. Mu mvura y’itumba no mu gihe cy’icyunamo iyo gahunda ntiyigeze ihagarara. Ibyo byose ni ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bw’u Rwanda ari igitugu kibangamiye rubanda.

6.Inzira y’amahoro

Mu masezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha muri Tanzaniya tariki ya 4 kanama 1993 ingingo ikomeye yari yumvikanyweho yari iyo gushyiraho leta igendera ku mateko, yubahiriza demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Biragaragara neza ko iyo leta itarajyaho, bityo amahoro nyayo abanyarwanda bashakaga kugeraho akaba akiri kure. Inzira y’amahoro ntabwo ari ibanga ariko ubushake bwo kuyageraho ni bwo bubura. Inkundura irimo kubera mu bihugu by’abarabu muri iki gihe ni ikimenyetso cy’uko abaturage bashobora guhaguruka bakarengera uburenganzira bwabo. Kandi byaragaragaye ko abaturage iyo bahagurukiye rimwe nta kibananira.

Nkuliyingoma Yohani Batista.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
Y
We will be wanting to verify your qualifications to ensure you meet the requirements we have.
Répondre
N
Attached are two documents that provide detail about our solution: 1.
Répondre
P

Ubugome bw'ingoma ngome ya Kagame n'inturumyi ze ntawabivuga ngo abirangize. Ndashimira Nkuriyingoma kubw'iki igitabo yanditse. Inkundura ivugwa muri iki gitabo ikwiriye gushyirwa mu bikorwa
n'abanyarwanda twese tugahagurukira kwamagana no gusezerera burundu ingoma y'amaraso ya Hitler Kagame.

Nimugire amahoro !

Répondre
M

Iyo uvuga ko  murwanda hari ingoma y’igitugu yasimbuye iyindi, nibaza nib’ubivuga ab’azi icyo avuga bikanyobera!  Kuko ibyasinywe byose mu masezerano y’amahoro yabereye Arusha , byagezweho.

Igihugu kigendera kumategeko, ntamuntu ufite uburenganzira bwo kubangamira abandi . ikimenyimenyi, n’uburyo ugerageje wese gusubiza Abanyarwanda inyuma mubyo bavuyemo, bitamuhira. Urugero ni nka
Victoire Ingabire, Deo Mushayidi,  nabandi bose baribakomeye mu Rwanda, bamaze gukatirwa n’ubutabera kubera ibyaha bakurikiranwaho. Urumva rero ko
kuba urwanda rugendera ku mategeko, kereka uri impumyi, umuntu wese arabibona.

Uburenganzira bwikiremwamuntu burubahirizwa, ariko hari abandi bashaka kubutwigisha, nkaho babuturusha, kuribo, ubangamira abandi niwe ugomba guhabwa uburenganzira.  uburenganzira nkubwo buha umuntu ububasha bwo guhohotera bagenzi be, ntabgo dukeneye nagato mu rwagasabo.

Mugire umunsi mwiza!

Répondre