Kagame Paul agiye guca abaturage mu mujyi wa Kigali kubera ubwoba afite !
Uko Perezida Kagame Paul agenda aryoherwa n’ubutegetsi anigwizaho imitungo, ni nako agenda arushaho kokamwa n’ubwoba burenze kamere. Birigaragariza mu bintu agenda akora biganisha k’ubwirinzi bwe mbere na mbere, no k’ubwirinzi bw’imitungo ye. Ikinyamakuru Umuvugizi cyimaze iminsi cyibona ubutumwa buturuka mu Rwanda bugaragaza ko ibintu Kagame arimo gukora, nta rukundo afitiye igihugu n’abanyarwanda, ahubwo abiterwa n’ubwoba ndengakamere bumwugarije . Muri ubwo butumwa abenshi bibaza icyo yaba ari kwikanga. Abandi ntibatinya kuvuga ko ashobora kuba atinya baringa ariko ubwo bwoba bwe bukagira ingaruka zikomeye ku baturage.
Ukokamwa n’ubwoba kwa Kagame bijya gutangira, yafashe abantu batuye mu Kiyovu cy’abakire bari baturanye nawe, ku mihanda yose iganisha k’umutamenwa abamo, arabasenyera. Ubu aho mu kiyovu ni amatongo masa masa. Inzu isigaye isa nk’aho ipfa guhana imbibi nawe, ni inzu ikorerwamo na banki nkuru y’u Rwanda, BNR. Nayo mu mugoroba iba ikikijwe n’abarinda Kagame. Iyo umugoroba urimbanije kandi guhera mu ma sa kumi n’imwe nta modoka n’imwe iba yemerewe kugenda muri iyo mihanda yo mu Kiyovu. Abazi ikiyovu cy’abakire muri iki gihe gisa nk’aho cyigaruriwe n’umuherwe Kagame . Abanze kukivamo bakomeje umutsi benda guturana nawe, basanzwe bahangana nawe ni Kiriziya gatorika ya St Michel.
Cyakora, ikinyamakuru Umuvugizi cyumvise ko abantu basenyewe, niba ari leta niba ari Kagame k’umufuka we, bagiye babaha intica nticyize, banga guhangana n’intare bararuca bararumira. Namwe nimwiyumvire ubwo bwoba bwa Perezida Kagame kugeza ubwo yiha umusozi wari utuwemo n’imiryango irenga 100, none amaze kuwigabiza wenyine. Nyamara ubusanzwe umutegetsi aba acyeneye gushagarwa n’abaturage ayobora. Ariko n’ubusanzwe Kagame yagiye kuhasenya ayo mazu yarabanje kwigabizwa n’abashinzwe kumurinda. None yarayasenye nabo ayabirukanamo. Gusa aho mu Kiyovu cy’abakire hatangiwe gusizwa, uko bigaragara ibizakorerwamo bizaba ari ibikorwa bya Kagame. Uyu mugabo azabazwa byinshi ! Uko biri kose abo yasenyeye ntibishimye.
Ikindi kigaragaza ko Perezida Kagame agenda arushako kokamwa n’ubwoba, ageze ubwo yirukana abaturage mu Mujyi wa Kigali. Biganisha mu kurinda imitungo ye, cyane cyane inzu y’umuturirwa ya Kigali City Tower , uyu muyobozi w’umuherwe amaze gushinga mu mujyi i kigali mu kibanza yahuguje umuturage, ahahoze gare y’imodoka mu mujyi rwagati. Ikinyamakuru Umuvugizi, cyamenye ko guhera kuya 5/7/2011 nta modoka n’imwe izongera gucaracara iparika hafi y’iyo nzu ya perezida Kagame. Iyo nzu bitewe n’aho iherereye wasangaga hirya no hino ikikijwe n’amamodoka atwara abagenzi, abaturage bifashisha mu ngendo zabo bagana hirya no hino mu mujyi. Bivuze ko nta muturage wemerewe gucaracara hafi y’iyo nzu ifite agaciro gasaga miliyoni 25 z’amadolari y’abanyamerika, inasanzwe irinzwe nk’uko shebuja arindwa (Ndr: murabona ifoto yayo hejuru aha iburyo). Nk’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyabitohoje, amamodoka atwara abagenzi abaganisha hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, yerecyejwe kure cyane y’iyo nzu. Bisobanuye ko ubwoba bwa Perezida Kagame bwatumye yirukana abaturage mu mujyi agamije kurinda imitungo ye bwite. Abaturage basanzwe bategekeshwa igitugu nta kundi babigenza babyakiriza amaboko yombi.
Perezida Kagame aragenda yokamwa n’ubwoba mu gihe ishyaka yigaruriye RPF ryizihiza imyaka 17 naryo riboshye Abanyarwanda. Ntibitangaje ibyo akora byose ni ibiranga ingoma z’ibitugu nk’iye aho ziva zikagera. Iyo zigeze ubwo zikanga za baringa abayobozi bazo nka Perezida Kagame bagenda bokamwa n’ubwoba, batinya ko iramutse ihenutse yazagarukwa n’ubugome butandukanye bagiye bakora, banakorera cyane abaturage babo.
Kagabo, London.(umuvugizi)