Leta y'u Rwanda iri gushimuta urubyiruko ikarwohereza kurwana muri Congo !

Publié le par veritas

http://m23congordc.files.wordpress.com/2012/12/013122012085146000000solrwapresrdoki.jpg?w=714

Aba ni abana b'u Rwanda Congo yafatiye ku rugamba mu mirwano y'i Goma

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyirwa mu majwi ko rufasha umutwe witwaje ibirwanisho witwa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Kongo, cyane cyane aho akanama k’impuguke ka Loni n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu  bagaragarije impungenge baterwa no kuba u Rwanda rwarohereje ku mugaragaro ingabo zo gufata umujyi wa Goma, ibikorwa byo gushimuta abantu bikomeje kwiyongera cyane cyane mu turere duhana imbibi na  Kongo.

Abantu bakomeje kubura n’abasore bari mu kigero cy’imyaka hagati ya makumyabiri (20) na mirongo itatu (30). N’ubwo abenshi mu babyeyi batinya kubitangaza ngo batabizira kubera inzego z’umutekano zibahozaho iterabwoba, ariko imiryango y’abashimutwa ntishidikanyako babatwara babajyanye ku rugamba. Ibi bikorwa byakajije umurego cyane muri utu turere aho havugiwe ibitero byaba byarahuje ingabo za Leta n’iza FDLR cyane ko hahise hoherezwa abasilikali benshi.

Muri urwo rwego, abanyarwanda batakambiye ubuyobozi bw’ishyaka PS IMBERAKURI babamenyeshako:

1.Kuwa 08 Ukuboza, umwarimu  Placide Nelly TUYUBAHE yatwawe n’abantu batazwi mu modoka y'ivatiri itagaragaza nimero za plaque. Uyu mwarimu yafashwe akosora ibizamini bya leta ku kigo cya “College Amis des enfants” mu mudugudu wa Rusenyi, akagali ka Murama, umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Ababonye bamutwaye bihutiye kubimenyesha umuryango we uri mu kagali ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. N’ubwo umuryango wahise utangira gushakisha, kugeza ubu babuze irengero rye. Icyaje gutera inkeke n’uburyo bwahise bukoreshwa bwo gutera  ubwoba bukomeye abarimu bagenzi be bari kumwe mu ishuri aho bakosoraga ibyo bizamini babazwa impamvu batanze ayo makuru y’uko mugenzi wabo yabuze.

2.Mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, Ngororero, Nyabihu na Musanze niho ibi bikorwa by’ubushimusi byibanze cyane muri iyi minsi. Abo ababyeyi babo batinyutse gutabariza ni nka Placide NSENGIYUMVA na Emanuel NIYIMENYA bo mu karere ka Rusizi, umurenge wa Nyakabuye akagari ka Kamanu, Eloy NIYITEGEKA na Prince RUDAHUNGA bo mu karere ka Nyabihu mu Bigogwe.

Ubusanzwe, ishimutwa n’iterabwoba byari bisanzwe byibasiye abayobozi b’amashyaka n’abanyamakuru batavuga rumwe na Leta yuko batinyuka kunenga ku mugaragaro ibibi ubutegetsi bukorera abanyarwanda.  Kuba noneho byibasiye n’abandi banyarwanda batandukanye ndetse n’abavuye ku rugerero birushaho gutera inkeke.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikomeje gutabariza aba bose barengana kandi risaba Leta kugaragaza aho aba baturage bayo barengeye kuko niyo ishinzwe kumenya umutekano w’abaturage bayo. Niba hari icyo abo baburiwe irengero baba bashinjwa, bagombye kugezwa imbere y’ubucamanza kandi n’imiryango yabo ikabimenyeshwa.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikomeje gushimangira ko umuti w’ibibazo byugarije u Rwanda utazabonekera mu gushimuta cyangwa gutera ubwoba n’ibindi. Amateka yakagombye kutubera isomo maze Leta ikabanza gukubura imbere y’irembo ryayo kandi aho kugirango ikomeze kuba ikibazo cy’abaturage bayo n’abaturanyi, ahubwo ikaba igisubizo cy’ibibazo byabo.

Twifurije buri wese kugira Urukundo, Ubutabera n’Umurimo.

Bikorewe i Kigali, kuwa 11/12/2012

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi Prezida wa Mbere

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ingaruka zo kwica Prezida Habyarimana Juvénal zitangiye kwigaragaza ! Uyu munsi madame Hillary Clinton yagize choc mu
mutwe maze yitura hasi kubera ibibazo bya politiki mbi yakuruye mu karere k'ibiyaga bigari by'Afurika ;ubu akaba abarwaho génocide zitagira umubare none yituye hasi !!

Umunsi Gaciro yamukurikiye ntimuzibaze byinshi dore ko na cancer y'amaraso itamworoheye , izi ni ingaruka z'ubugome
zitangiye kwigaragaza ! Muribuka ingabo za USA zirimbura abahutu muri Congo ziherekeje inkotanyi! Buriya bagiye gupfa bose ku isheni niko umuvumo ukora !

Répondre
M

None se namenya izi ngabo mu twereka arizo zafashe Goma? Ubwo se iyo Goma n'ubusanzwe yaba irinzwe cyangwa? Ariko buriya nk'abanyamakuru beza batugerera aho tutagera; byaba byiza mutugejejeho
n'urutonde rw'aba bafashwe ngo tumenye koko abo aribo. Niba ari abanyarwanda, niba koko ari abasirikare ndetse kuko baturutse iwacu twamenya n'impamvu yatumye bajya muri DRC. Murakoze.

Répondre