Intambara ya kirimbuzi muri Congo : SADC yiyemeje kohereza abasilikare ibihumbi 15 bo guhangana n'u Rwanda na Uganda !
Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haranuka indi intambara kirimbuzi igiye guhanganisha ibihugu byinshi nk'uko byagenze mu mwaka w'1998 mu ntambara yiswe “intambara y’Afurika”; muri uwo mwaka mu gihugu cya Congo habaye intambara yahuje ingabo z’ibihugu bya: Uganda,u Rwanda n’u Burundi byari bishyigikiye imitwe inyuranye y’inyeshyamba za Congo nka MLC na RDC zarwanaga n’ingabo z’ibihugu bya :Angola, Zimbabwena Namibiya byari bije gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida wa Congo mzee Laurent Désiré Kabila.Iyi ntambara yabereye kure y'umupaka w'u rwanda kandi Kagame Paul wayirwanaga icyo gihe yari ku ibere ry'ibihugu byinshi by'amahanga; ubu siko bimeze !
Muri uyu mwaka w’2012 indi ntambara nkiyo iratutumba muburasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu. Byatangiye byitwa ko ari ingabo za Congo ziri kwivumbura kuri leta yabo, nyuma ziza kwiha izina rya M23, impunguke za Loni zikora iperereza kuri uwo mutwe ziza gusanga ari u Rwanda rwawuhimbye, ruwuha izina, ruwushakira ibikoresho , ruwuha n’abasilikare , ndetse ukuriye uwo mutwe akaba ari jenerali Kabarebe James,ministre w’ingazo z’u Rwanda.Uwo mutwe ufashijwe na leta y’u Rwanda na Uganda uragenzura igice kini k’intara ya Kivu y’amajyaruguru n'inkengero z'umujyi wa Goma zikuyemo kimwe na Sake.
Ifatwa ry’umujyi wa Goma ryabaye igisebo gikomeye kuri loni maze ishyira igitutu ku bihugu by’u Rwanda na Uganda maze inyeshyamba za M23 ziva mu mujyi wa Sake ubu zikaba ziri mu nkengero z’umujyi wa Goma. Leta ya Congo yahise itangariza amahanga ko kuba u Rwanda na Uganda byarashyizweho igitutu n’amahanga ,inyeshyamba za M23 zigasubira inyuma bigaragaza ko uwo mutwe (M23) ukoreshwa n’ibyo bihugu. Ubu leta ya Congo iri mu mishyikirano n’umutwe wa M23 muri Uganda ariko urabona iyo mishyikirano imeze nk’ikinamico kuko umutwe wa M23 utagaragaza impamvu nyakuri zituma urwana, leta y’u Rwanda na Uganda bikaba biri kohereza abasilikare benshi mu gace kagenzurwa na M23.
Kuruhande rwa Congo ibihugu bya Tanzaniya, Zimbabwe, Angola na Congo Brazaville bikaba byatangaje ko bigomba kuba byagejeje abasilikare barenga ibihumbi 15 ku mupaka w’u Rwanda na Uganda muri uku kwezi k’ukuboza 2012, mu rwego rwo kohereza ingabo mpuzamahanga zo kurwanya umutwe wa M23 n’indi mitwe iteza umutekano muke muri kivu y’amajyaruguru.
Kagame yiyemeje kurwana kumugaragaro intambara ya nyuma muri Congo!
Kuva inama y’umuryango wa SADC yabereye muri Tanzaniya yafata icyemezo cyo kohereza ingabo z’ibihugu by’uwo muryango muri Congo, Tanzaniya igahita yiyemeza kohereza ingabo muri Congo, Zimbabwe nayo ikaza kwemera gutanga abasilikare bayo;Angola na Congo Brazaville nabyo byiyemeje kohereza ingabo zabyo muri Congo; Kagame Paul yiyemeje kohereza ingabo ze kumugaragaro muri Congo zinyuze mu gice cyafashwe n’umutwe wa M23.
Urwanda rurimo rwinjiza urubyiruko rwinshi mu gisilikare rwo mu duce tugenzurwa na M23, buri musore winjiye muri uwo mutwe bari kumuha amadolari 40, igihugu cy’u Rwanda na Uganda biri gufata abasilikare bari inyeshyamba muri Sudani y’epfo bakabaha amafaranga bakabinjiza muri M23, u Rwanda ruri gufata ku ngufu urubyiruko rw’u Rwanda rukabohereza mu mutwe wa M23 ku ngufu; ingabo za Uganda ziri kwinjira ku bwinshi muri Congo mu gice kigenzurwa na M23.
Biteganyijwe ko umutwe wa M23 uzikura mu mishyishyikirano irimo ibera i Kampala witwaje ko ngo leta ya Congo itajya yubahiriza amasezerano maze imirwano igahita yubura. Leta y’u Rwanda ivuga ko izaba ijyanywe muri Congo no guhiga FDLR, gusa ubu abantu benshi bakaba batumva uwo mukino kuko FDLR iba mu gice kigaruriwe na M23 naho Uganda ngo izaba igiye guhiga inyeshyamba za ADF/Nalu na LRA kandi bizwi ko izo nyeshyamaba zitaba muri kivu; bikaba bigaragara ko ibi bihugu byombi (Rwanda na Uganda) bifite gahunda ihishe yo gushanyaguza igihugu cya Congo kandi uwo mu gambi akaba ariwo uteye ubwoba ibindi bihugu byinshi by’Afurika kimwe no gusahura ubukungu bwa Congo.
Amahanga ntabwo ari kurebera!
Ubusanzwe SADC yari yiyemeje kohereza abasilikare ibihumbi 3 muri Congo ariko bitewe ni uko ibintu biri guhinduka vuba cyane SADC yiyemeje kohereza muri kivu abasilikare ibihumbi 15 bigomba kuba byageze muri Congo mbere y’uko uku kwezi k’ukuboza kurangira ; izo ngabo za SADC zizaba zifite ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye n’uw’ubumwe bw’Afurika wo kwambura intwaro umutwe wa M23. Niba ari uko bimeze, u Rwanda na Uganda bizaba byiyemeje kurwana na Loni mugihe bizaba kurwana kuruhande rwa M23, ibyo akaba atariko byari bimeze mu ntambara ya 1998. Izo ngabo za SADC zizajya ku mupaka w’urwanda-Uganda na Congo.
Ku italiki 10/12/2012 umuryango w’ubumwe bw’iburayi wiyemeje gushyigikira ingabo za SADC zoherejwe muri Congo mu izina rya CIRGL(inama mpuzamahanga y’ibihugu bigize ibiyaga bigari) mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba za M23 n’indi mitwe, gusubiza ho ubuyobozi bwa leta ya Congo mu duce twigaruriwe na M23 no kugenzura umupaka wa Congo mu rwego rwo kubuza ibihugu byo hanze guha imfashanyo M23. Urwanda na Uganda bifite amahirwe angana iki yo kuzatsinda iriya ntambara? Ibihe bizaza nibyo bizaduha igisubizo!
Kuri iyi vidéo ,umudepite wa Congo arashinja Kabila kuba icyitso cy'u rwanda
Veritasinfo.fr