Kwibuka :PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka jenoside yahekuye u Rwanda mu mwaka w’1994.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwenegihugu aho ari hose, nafate akanya, nibimushobokera ajye mu ruhame hamwe n’abandi, maze twese tuzirikane Abanyarwanda bose bahitanywe n’iyo jenoside.
Twibuke ko mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 6 Mata 1994, indege yari itwaye abakuru b’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi yarashwe, bombi bakitaba Imana, hamwe n’abari babaherekeje n’abandi bose bari muri iyo ndege.
Twibuke ko indege imaze kuraswa, mu gicuku gishyira itariki ya 7 Mata 1994, intagondwa z’Abahutu zahutse mu bana b’u Rwanda, zigamije kurimbura Abatutsi, zitaretse n’Abahutu zise ibyitso byabo, barimo abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ishyaka rya MRND, abaharaniraga uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, abanyamakuru n’abandi bose bitwaga ko babangamiye inyungu z’imitwe ya politiki yari yaragaragaje ko ishyigikiye Perezida Habyarimana.
Twibuke ko igihugu cyacu cyatembye imivu y’amaraso y’ababyeyi bacu, abavandimwe bacu, abana bacu, inshuti zacu, abaturanyi bacu n’iz’indi nzirakarengane. Bahizwe nk’inyamaswa z’ishyamba ku misozi, mu bishanga no mu mazu. Bicwa urwagashinyaguro, baratemagurwa, bararaswa, barasogotwa, baracocwa nk’amabuye, kuva ku mwana uri mu nda kugeza ku basaza n’abakecuru rukukuri.
Twibuke ko aya mahano yasigiye Abanyarwanda ibikomere n’inkovu bigoye gusibangana, kandi ko yagombye kutubera impamvu yo kwibaza buri gihe ku mibanire yacu nk’abenegihugu, no kuri politiki yatuma Urwatubyaye rugira amahoro arambye.
Twibuke ibyabaye, ariko tunasabe Imana kuduha umutima ukomeye wo kubabarira abakoze ishyano, kugira ngo kandi ifashe abo bicanyi, bave ibuzimu bajye ibuntu, bemere ko bahekuye u Rwanda, bityo bicuze babikuye ku mutima, barahirire kwirinda kongera koreka mu icuraburindi igihugu n’abagituye.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Amashyaka yacu PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yifatanyije namwe aho muri hose, mu gikorwa cyo kunamira inzirakarengane zose zazize jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Yifatanyije kandi afashe mu mugongo imiryango yose yahekuwe n’ubu bwicanyi. Amashyaka yacu, mu bufatanye bwayo, arabizeza ko impinduka ya politiki abazaniye ari izatuma nta Munyarwanda n’umwe uzongera kuzira ubwoko bwe, ibitekerezo bye cyangwa irindi vangura iryo ari ryo ryose. Ubwoko mu Rwanda bugomba kuba ishingiro ry’umubano n’ubwubahane, aho kuba intandaro yo kumarana no kugoreka amateka y’igihugu cyacu, yashegeshwe n’inyigisho z’ibinyoma z’abakoloni n’iz’abanyapolitiki bayobya uburari, bagamije inyungu zabo bwite.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Amashyaka PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA ntiyemera politiki ishyaka FPR-INKOTANYI n’umukuru waryo Prezida Paul Kagame bimirije imbere kuva bafata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, yo guhindura jenoside urubuga rwo kwivuga ibigwi, gucamo ibice Abanyarwanda no gutoteza amahanga. Amashyaka yacu aharanira ko ukuri kose kuri jenoside yakorewe Abatutsi kuvugwa, kandi abayigizemo uruhare bose, nta vangura, bagashyikirizwa inkiko zitabera, abarenganyijwe bakarenganurwa.
Amashyaka PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA aharanira kandi ko ukuri kose kujya ahagaragara ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege tariki ya 6 Mata 1994, kimwe n’ubwicanyi ingabo za FPR-INKOTANYI zakoreye Abahutu mu gihe cy’intambara yo muri 1990-94 na nyuma yayo, ari mu Rwanda ari no mu gihugu cya Kongo cyane mu nkambi z’impunzi no mu mashyamba, ababugizemo uruhare bose bagacirwa imanza zitabera, imiryango yiciwe n’ingabo za FPR-INKOTANYI nayo ikagira uburenganzira bwo kwibuka abayo bishwe, kubaririra no kubashyingura mu cyubahiro.
Nk’uko kandi byasabwe muri “Mapping report”, Amashyaka yose aharanira ubwiyunge bw’Abanyarwanda yagombye gusaba inkiko mpuzamahanga guhana abakoze ubwo bwicanyi ndengakamere no kubushakira inyito ikwiye.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Amashyaka yacu PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yongeye kubahamagarira mwese, mu moko yanyu atandukanye, gufatana mu mugongo mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zatsembwe, no kwamagana abapfobya mu buryo ubwo ari bwo bwose jenoside n'ubundi bwicanyi bwibasiye imbaga. Ntituzahwema na rimwe guharanira icyageza abenegihugu ku bwiyunge nyakuri no ku bumwe burambye.
Mugire amahoro.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 5 mata 2013.
Faustin Twagiramungu
Perezida wa RDI-RWANDA RWIZA
Contact: E-Mail: rdi_rwanda810@yahoo.fr
Gérard Karangwa Semushi
Perezida wungirije wa PDP-IMANZI
Contact: E-Mail: pdp.imanzi@gmail.com