Jenoside mu Rwanda: Ururimi rushya FPR yashyizeho rwo kuvuga jenoside !
[Ndlr: "Beshya ukomeze ubeshye ,amaherezo ikinyoma kizahinduka ukuri"! Uyu ni umugani ukunda gukoreshwa mu rurimi rw'igifaransa , aho bashaka kuvuga ko kuvuga ikinyoma kenshi kigera aho kigahinduka ukuri! FPR irimo ibeshya abanyarwanda ngo ntibavuge ukuri bazi kuri jenoside yabaye mu Rwanda n'ubwicanyi inkotanyi zikomeje gukora none amagambo avuga ukuri akaba yarahinduwe ibyaha! jenoside yashakiwe amagambo mashya yo kujijisha no guhisha ukuri].
Imyaka 19 irashize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubwo yategurwaga ndetse igashyirwa mu bikorwa, itangazamakuru ryabigizemo uruhare rugaragara. Ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside n’Inama nkuru y’itangazamakuru hashyizweho amagambo atagomba gukoreshwa n’ibitangazamakuru kuko agaragara nko gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki gitabo cyasohotse mu myaka ibiri ishije, kuva ku ipayi ya 39 kugera kuya 41 hagaragara amagambo akunze gukoreshwa n’abantu b’ingeri zitandukanye n’abanyamakuru barimo, nyamara ayo magambo afatwa nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rwego rwo gufasha abanyamakuru, Inama Nkuru y’Itangazamakuru yashyizeho amagambo akosora ayo ngayo agaragara mu mbonehamwe ikurikira:
Ntibavuga | Bavuga |
Intambara yo muri 1994 | Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 |
Mbere y’intambaraMbere y’indege | Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi |
Abanyarwanda basubiranyemo | Habayeho jenoside yakorewe Abatutsi |
Urupfu rwa Habyarimana nk’inkomoko ya Jenoside | Urupfu rwa Habyarimana nk’imbarutso ya Jenoside |
Abahutu bararakaye maze bicaAbatutsi ngo Habyarimana yapfuye | Urupfu rwa Habyarimana nk’imbarutso ya Jenoside |
Kwibuka nk’isabukuru (celebration) | Kwibuka (Commemoration) |
Kwibuka ni imbogamizi ikomeye kubumwe n’ubwiyunge | Kwibuka bikwiye kumvikana nk’inkingi ikomeye y’ubumwe n’ubwiyunge |
Mu Rwanda amoko yari ashyamiranye | Mu Rwanda hategurwaga Jenoside y’Abatutsi |
Jenoside ni Abahutu birwanyehontabwo ari Jenoside | Abateguye Jenoside babeshyaga abahutu ko bagomba kwirwanaho |
Leta y’abatutsi | Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda |
Ubutegetsi bw’i Kigali | Leta y’u Rwanda |
Abacikacumu | Abacitse ku icumu cyangwa AbarokotseJenoside yakorewe Abatutsi |
Aba FARG | Abana bafashwa n’Ikigega gifashaimfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi |
Jenoside iba yikubise cyangwa yitura aho | Jenoside yarateguwe, irageragezwa |
Hari ibyagwiriye igihugu | Jenoside yakorewe Abatutsi |
Itsembabatutsi | Jenoside yakorewe Abatutsi |
Itsembatsemba | Jenoside yakorewe Abatutsi |
Irimburabwoko | Jenoside yakorewe Abatutsi |
Ubwicanyi, amabi, amahano,serwakira… | Jenoside yakorewe Abatutsi |
Jenoside y’Abatutsi | Jenoside yakorewe Abatutsi (si Abatutsi bayikoze) |
Hapfuye abantu bagera ku bihumbi 800 | Hapfuye aberenga miliyoni |
Amagufa | Imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi |
Gutaburura | Gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi |
Amarimbi | Inzibutso za Jenoside |
Kuzura akaboze | Kwibuka abacu bazize Jenosideyakorewe Abatutsi |
UBWANDITSI
UMUSEKE.COM