Kwibuka : Italiki ya 7 mata aho gufasha kwibuka ikurura impaka !

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH400/arton34489-96a6c.jpg

Uru ni urwibutso rwa jenoside y'abanyarwanda mu bubiligi Matata Joseph yirukanyeho Ambasade y'u Rwanda!

 

Muri uku kwezi kwa Mata abanyarwanda bibuka ababo bishwe bazize itsembabwoko ryabaye mu Rwanda, nirinze kuvuga « génocide yakorewe abatutsi » kuko iyo nyito ubwayo irimo ikinyoma.Mu nyumve neza sinshaka guhakana génocide yakorewe abatutsi bo mu Rwanda ahubwo ndamagana ikinyoma cyo kuvuga ko nta bwoko bw’abatutsi buba mu Rwanda ! None se niba nta bwoko buba mu Rwanda génocide yakorewe bande ? Reka mvuge gato ku kinyoma cya mbere gipfobya itsembabwoko ryabaye mu Rwanda :

 

Italiki ya 7 mata yo kwibuka itsembabwoko ryabaye mu RWANDA !

 

Ku italiki ya 6 mata 1994 saa mbiri n’igice za nimugoroba niho indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvénal w’ u Rwanda na Perezida w’u Burundi, Cypriano Ntaryamira yarasiwe mu kirere cy’umujyi wa Kigali yitegura kugwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe, ubwo abo bakuru b’ibihugu byombi bari bavuye mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro Arusha. Iyo ndege ikimara kuraswa niho u Rwanda rwaguye mu icurabundi ry’ubwicanyi bukomeye kuko muri uwo mugoroba abahutu b’intagondwa batangiye kwica abatutsi n’abahutu bo mu mashyaka ataravugaga rumwe n’ishyaka rya MRND, muri uwo mugoroba kandi nibwo inkotanyi za FPR zari muri CND zayisohotemo maze zitangira imirwano yo kwigarurira imisozi yirengeye yo mu mujyi wa Kigali ari nako zica abantu zihuye nabo bose. Mu bantu bazwi bishwe muri iryo joro harimo Landouard Ndasingwa wari umuyobozi w’ishyaka PL akaba ari umututsi.

 

Habyara - ntaryamiraAbanyarwanda bose, amahanga yose ndetse n’ishyaka rya FPR riyobowe na Paul Kagame bemera ko ihanurwa ry’iriya ndege yari itwaye abakuru b’ibihugu bibiri ku italiki ya 6 mata 1994 ariyo mbarutso ya génocide y’abanyarwanda. Umuryango wita kuburenganzira bwa muntu uri mu gihugu cy’Ububiligi CLIR uyobowe na Joseph Matata ukora buri mwaka ku italiki ya 6 mata, umuhango wo kwibuka abanyarwanda bose bahitanywe na génocide y’abanyarwanda. Ejo ku italiki ya 6 mata uwo muryango wongeye kwibuka ,uwo muhango ubera k’urwibutso rwitwa Stèle ruri muri komine ya Woluwe Saint- Pierre i Buruseli.

 

Kubera uko kwibuka byakozwe n’uwo muryango ku italiki ya 6 mata 2013 byatumye ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ububiligi asubika umuhango wo kwibuka ku italiki ya 7 mata génocide y’abatutsi  nk’uko yashyizweho na leta ya FPR/Kagame. Ambasaderi Masozera asobanura iryo subika ryo kwibuka muri aya magambo : «Twebwe twafashe icyemezo cyo guhindura aho twari gukorera kubera guha icyubahiro abo twibuka, kwihangana byatunaniye ntabwo uriya muhango twawukorera ahantu haba habereye ipfobya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe n’Isi yose, abayipfobya bagahabwa urubuga rusesuye mu gihugu kizi amateka y’u Rwanda. Harimo agasuzuguro, ni nk’igitutsi no gusuzugura abacu bishwe kubera ubwoko bwabo, ntabwo twabyihanganira »  yakomeje avuga ko batazongera kuhibukira mu gihe hadahawe icyubahiro gikwiye nk'uko inzibutso z'abayahudi n'abandi zitavogerwa! 

 

 

Ubwicanyi bwatangiye ku italiki ya 6 mata 1994 bwarakomeje , ubwo bwicanyi bufata n’andi mataliki yakurikiyeho, none umuntu yakwibaza ati leta y’u Rwanda itanga ibihe bisobanuro byerekana ko kwibuka bigomba gukorwa ku italiki ya 7 mata ? kuki se hatafatwa italiki ya 8, 9, 10 …. Mata cyangwa gicurasi ko muri icyo gihe cyose abanyarwanda bicwaga ? Italiki ya 6 mata yibukwa nk’italiki y’imbarutso yashoye igihugu mu mwijima ,amarira n’amaraso by’abanyarwanda bigatemba , aho kutibuka kuri iyo taliki (6 mata) si uko abayobozi b’iki gihe mu Rwanda bumva ibacira urubanza mu mahano yagwiririye igihugu ?

 

Kuri radiyo BBC mu rurimi rw’igifaransa Joseph Matata asobanura ko italiki itsembabwoko mu Rwanda ryatangiriyeho ari italiki ya 6 mata 1994, ko iyo taliki itazibagirana mu Rwanda no mu mahanga, asobanura ko ushobora kuvuga ibintu byose ushatse n’uburyo wishakiye ariko ko udashobora guhindura italiki y’amavuko cyangwa italiki umuntu yapfiriyeho, bityo rero n’italiki ya 6 mata 1994 ntushobora kuyihindura mu mateka kuko ariyo taliki yakomweho imbarutso ya génocide mu Rwanda !

 

Impamvu Kagame na FPR bahunga italiki ya 6 mata , isobanurwa neza n’itangazo ryo kwibuka génocide yakorewe abatutsi ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka INYABUTATUTU-RPRK aho rigira riti : «Kagame Paul agomba kwemera kandi akicuza imbere y'Imana n'abanyarwanda ko amaraso y'Abatutsi ariyo yagize ikiraro yambukiyeho asingira ubutegetsi, nyuma yaho inkoramutima ze zari zamwiyamye zimubwira ko narasa indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana, bizakurikirwa n'iyicwa ry'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi, kubera umwuka mubi w'ivangura moko wari mu gihugu imbere wari waratewe n'intambara yiswe iyo kwibohoza ya 1990-1994 ».

 

FPR na Kagame bashobora kuzabeshya byinshi ndetse bakabyemeza n’amahanga kubera ibyitso bikomeye bibashyigikiye kuko bafatanyije ibyaha no kwiba Congo ariko ntibazahindura ukuri k’uko imbarutso ya génocide y’abatutsi ari ihanurwa ry’indege yari itwaye aba prezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira Cypriano w’u Burundi n’abari muri iyo ndege bose ! Uyu ambasaderi Masozera yagombye kugira ikimwaro cyo kuvuga ko amahanga yose yemera ko italiki ya 7 mata ariho génocide y’abanyarwanda yatangiriye mu gihe igihugu cy’u Burundi nacyo cyatakaje umukuru w’igihugu mu mbarutso ya génocide mu Rwanda cyibuka ku italiki ya 6 mata ; None se icyo gihugu nti kiri ku isi ? ntabwo se kigize umuryango w’abibumbye ? ese uyu ambasaderi Masezera ugereranya génocide y'abayahudi na génocide y'abatutsi, yigeze yumva abayahudi babujijwe kujya ku rwibutso rw'ababo bapfuye? Ese ku italiki ya 6 mata 1994 nta mututsi wapfuye? Ese kuki adafata interahamwe zanduje urwibutso mu bubiligi zigahanwa?

 

Amateka y'ibibi Kagame na FPR bakoreye abanyarwanda bizakomeza kubatera ikidodo!

 

 

 

Ubwanditsi

 


 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
<br /> uyu mu ambasaderi ntahandi aduhishe. ubwo babuze uko banyereza andi mafranga bubaka izindi nzibutso. iso ntakwanga akwita nabi koko: masozera!! barakora amahano rwose. none se buriya sibo bari<br /> kuzana amatiku? wabonye umuntu wanga kugera ku irimbi ry'uwo akunda ra? jye ndabona aba bategetsi bacu badakunda abatutsi na mba.<br />
Répondre