Kuyobora Urwanda bikomeze biharirwe ibisambo n’abategetsi batagira umuco nka Théobald MPORANYI?

Publié le par veritas

"Honorable"Mporanyi Théobald !

Hari inama idasanzwe iherutse kubera mu cyahoze ari intara ya Cyangugu, akarere ka Rusizi, mu cyumba cy’inama cya CIMERWA, ku wa gatandatu taliki ya 12 werurwe2011. Iyo nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri ako Karere n’abadepite babiri bavuka i Cyangugu, Ushinzwe Ingabo mu Ntara y’Uburengerazuba ari we Jenerali Wilson Gumisiriza (uyu wiciye abespiskopi 3 gatolika i Gakurazo hamwe n’Abihayimana 10 bari kumwe, taliki ya 5/6/1994 akaba atarabihanirwa ! ), na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Célestin KABAHIZI. Abo bayobozi bakuru bari bazinduwe na gahunda itangaje: Gutera abaturage ubwoba bababwira ko mu Karere ka Rusizi hari umutekano muke. Kandi ngo kimwe mu bitera uwo mutekano muke, akaba ari uko abapadiri babiri bavuka muri ako Karere ,ubu bibera mu mahanga, bashinze Urubuga rwa Inernet rwitwa www.leprophete.fr!

Ngo ariko uwafashe ijambo akarenza abandi ijwi ni Honorable Mporanyi Théobald! Nyamara aho abo bapadiri baba si ibanga: Padiri Fortunatus abarizwa mu gihugu cy’Ubutaliyani naho Padiri Thomas Nahimana akaba mu gihugu cy’ Ubufaransa. Uwabakenera wese yababona, dore ko na nomero za telefoni zabo baziha uzikeneye wese! Kujya kubasebya no kubatukira imbere y’abaturage batazi n’ibyandikwa kuri urwo rubuga bifite ikindi byerekana: aho nta bantu bo muri kariya Karere FPR iteganya guhitana? Aho ahubwo igikomeje guhungabanya umutekeno si uko kariya Karere nako kayoborwa n’abategetsi b’abicanyi n’ibisahiranda (politiciens sans moralité)?

Ni cyo tugamije kwereka Abanyarwanda muri iyi nyandiko, duhereye ku rugero rwa “Honorable”Mporanyi Théobald.

1. Mporanyi Théobald ni muntu ki?

Nagize amahirwe (cyangwa ibyago!) yo kumenya Théobald Mporanyi  muri 2004-2005 ubwo nari Padiri Mukuru wa Paruwasi Muyange (Nyamirundi), ubwo na we akaba yari Maire w’Akarere k’IMPALA. Icyo gihe abakoranaga na we bamwitaga BIKABYO kuko ahari bari bararangije kumurunguruka! Hari ibintu bibiri namwibukiragaho: Hari amakimbirane yerekeranye n’amashuri twafatanyije gukemura, kandi Inama njyanama y’Akarere yari ayoboye yabikemuranye ubushishozi. Icya kabiri mwibukaho ni uko buri wese yahitaga abona neza ko Mporanyi Théobald ari umuntu ufite inyota ikabije y’ ubutegetsi n’ibyubahiro ku buryo yatanga n’umugore we cyangwa umwana we bakicwa ariko akagera ku mwanya w’ubutegetsi yifuza! Nyuma yo kuva ku Muyange, nibwo amakuru ye arambuye yaje kungeraho, ubu nkaba mpisemo kuyatangaza kugirango Abanyarwanda bamenye impamvu nyakuri zimutera kwitwara uko yitwara.

Muri make, Mporanyi Théobald yavutse taliki ya 08.08.1970, avukira ku Kirwa cya Nkombo. Nyuma y’amashuri abanza, ayisumbuye yayigiye i Nyanza(bio-chimie), amakuru ayigira i Bukavu no muri Kaminuza y' i Butare. Afite diplome ya Maîtrise mu bya santé publique.

Arangije kwiga bimwe mu byo yakoze ni uko yahawe akazi i Cyangugu ashingwa kuyobora Umushinga wo kurwanya Sida (i Gihundwe) waterwaga inkunga n’Imiryango idaharanira inyungu (ONG) yo mu mahanga. Mu matora ya 2003, uwo mugabo yarashye amafaranga y’uwo mushinga wafashaga abaturage arayanyereza, ayihera FPR ngo iyakoreshe mu kwamamaza umukandida Paul Kagame i Cyangugu! Amatora arangiye Mporanyi yagororewe kuyobora Akarere k’Impala kugira ngo abazungu bashakaga kumukurikirana kubera amafaranga y’uwo mushinga yari yararigishije babure uko babigenza. Ubwo ubuyobozi bwakoreraga neza abaturage mu Mpala babuhimbira amatiku, babuvanaho ku ngufu, ubutegetsi buhabwa Théobald Mporanyi w’igisambo!

Agiye kuva kuri uwo mwanya w’ubuyobozi, basanze umutungo w’Akarere k’IMPALA waranyerejwe bikomeye! Gusa na none mu buryo bwo gukingira Mporanyi ikibaba, FPR yashatse nyirumutwe munini aba ari we igerekaho iryo sahuramutungo: uwo ni Jean Pierre Gashema wari umucungamari (Comptable) w’Akarere. Uwo musore yafunzwe igihe gito, bukeye arafungurwa dore ko n’ubundi yaziraga ubusa! Uwashaka gusobanurirwa neza iby’uko ayo mamiliyoni avuye mu misoro ya rubanda yanyerejwe na Théobald Mporanyi yakwegera uwo musore akabimusobanurira birambuye cyangwa se undi wese wakoranye na Mporanyi ku Karere k’Impala.

Ngo mu byo FPR imukundira, ni uko azi kwagaza abanyantege nke !

Koko rero muri 2006 habayeho gahunda yo gufatanya Uturere. Mporanyi Théobald atakaza umwanya yari afite, ba bazungu ba ONG baba baramubonye, bafata gahunda yo kumushyikiriza inkiko. Gusa rero, kuko nta nyungu FPR yari ifite mu rubanza nk’urwo ku mpamvu y’uko nayo yari kugaragara muri iryo nyerezwa ry’amafaranga, yahisemo kumutabara bamuhisha mu kigo cya gisirikari cy’i Ntendezi, abantu bayoberwa iyo yarengeye. Bari bakimufiteho gahunda, hari imirimo ikomeye yagombaga gukorera Icyama!

Muri 2008 yashyizwe kuri Liste y’Abadepite ba FPR, dore ko tumaze kumenyera ko iryo shyaka rya Paul Kagame ryikundira guhagararirwa n’ibihutu by’ibisahiranda nka Mporanyi! Gusa ubwo mu mwaka w' 2009, abazi iby’uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bahise batera hejuru, urukiko Gacaca rw’i Ngoma muri Butare ruramutumira.Ushaka kumenya iby’urwo rubanza yasoma anketi yakozwe n’ikinyamakuru Umurabyo no 16 yo ku wa 15-29 Ugushyingo 2009.

Urukiko Gacaca rwa Butare rwamuregaga “ibyaha birimo gushishikariza abandi gukora jenoside abinyujije mu itangazo yatanze kuri Radiyo Rwanda mu gihe cya jenoside nk’uwari uhagarariye abanyeshuri bigaga muri Kaminuza nkuru y’Urwanda (UNR) bavukaga i Cyangugu, akaba yari azwi ku kazina ka CYOKERE (burya ngo izina niryo muntu!). Muri iryo tangazo Mporanyi yavugaga ko Inyenzi zizatsindwa, anasaba abantu gushyigikira guverinoma y’Abatabazi. Icyaha cya kabiri aregwa ni ukuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwahitanye abanyeshuri bigaga muri UNR nyuma y’uko uwahoze ari Perezida wa CDR (Martin BUCYANA) yishwe. Ikindi akurikiranyweho ngo ni uko yatotezaga abanyeshuri bo mu bwoko bw’Abatutsi bigaga muri iyo kaminuza.” Ubwo urubanza rwe rwasubukurwaga taliki ya 3 Ugushyingo 2009, hagaragaye abatangabuhamya benshi barimo n’abanyeshuri biganaga muri Kaminuza.

Natwe twagerageje kubaza uko byaje kugenda. Urwo rubanza n’ubu ntirurarangira! Kubera ko FPR ikimukeneye yakoze uko ishoboye icecekesha abamushinjaga, kugira ngo abanze akore akazi bamutegerejeho! Ngo ni intumwa ya Rubanda da! Abadepite baragwira ni ukuri kw’Imana!

2. Ubutumwa Mporanyi arimo akora ni ubuhe?

Akazi ashinzwe rero ni ka kandi FPR ya Paul Kagame ihora iha Abahutu b’indanini n’injiji, ba bandi Paul Kagame yateye imboni: “ntukarebe ngo bize amashuri, mu mutwe nta kirimo (wabakoresha icyo ushatse, mu yandi magambo!): guhuragura ibigambo bizabakoraho, gushinja ibinyoma, kugerageza gusibanganya ibimenyetso no kugoreka amateka mu gihe ibyaha bya FPR byagiye ku mugaragaro. Ba Rwiyemezamirimo, nababwira iki!

Mporanyi, hagati

Théobald Mporanyi turamwibuka ukuntu yashishikariye gushinja mugenzi we Elisée Bisengimana wabaye Perefe wa Cyangugu, nyuma agahabwa akazi ko kuba Umudepite wa FPR. Uwo Elisée na we yakoreshejwe cyane na FPR muri gahunda zo gushinja ibinyoma abandi Bahutu b’inzirakarengane, FPR imukingira ikibaba mu gihe cyose yari ikimukeneye, imurambiwe iramurekura ashinjwa jenoside, arafungwa. Mu rubanza rwabereye mu nzu mberabyombi y’ishuri rya Gihundwe, taliki ya 13/3/2009 Honorable Elisée Bisengimana yahamwe n’icyaha cya jenoside akatirwa imyaka 19 y’igifungo!

Mbere y’uko Mporanyi asoza ubutumwa bwe ngo dosiye ya Gacaca isubukurwe kandi imukoreho bidasubirwaho, ubu noneho FPR yamutumye umutwe w’ abapadiri babiri bashinze urubuga leprophete.fr. Ubu Mporanyi aribwira ko abonye andi mahirwe yo kwigura ngo arebe ko FPR yakongera kumukingira ikibaba nk’indi myaka ibiri, bakaba baretse kumukurikirana ku byaha yakoze. Ni cyo kimutera kuva hasi, akirirwa mu macabiranya ngo arakora za anketi ku buzima bw’abapadiri, agakoresha amanama y’amanjwe muri Cyangugu ngo aratesha agaciro ibyo abo bapadiri bandika ku rubuga rwabo! Icy’ingenzi abashinja ngo “ntiyumva impamvu Padiri Thomas Nahimana na Padiri Fortunatus Rudakemwa bangisha abaturage ubutegetsi; ngo abo bapadiri bombi amafaranga y’abazungu agomba kuba amaze kubarenga”. Yageretseho n’andi magambo menshi yo gusebanya atari akwiye gusohoka mu munwa w’umuntu wiyubashye.

Iyo afashe mikoro, aba intagereranywa mu kuba CYOKERE

Tuboneyeho n’akanya ko kumumenyesha ko ibyerekeye imyitwarire yacu, mu gihe bitabangamiye amategeko y’igihugu ngo ubutabera bubitubaze, yabyandikira Musenyeri wacu cyangwa Papa, nibo bonyine badufiteho ijambo.

Tubibutse ko ibyo birego bigiye ahagaragara nyuma y’aho abo bapadiri bombi bafatiye icyemezo cyo gutangiza Urubuga rwa Internet rwitwa leprophete.fr, taliki ya 1 Mutarama 2011, rugamije guha Abanyarwanda inzira yo kunyuzamo ibitekerezo byabo mu bwisanzure busesuye. Koko Abanyarwanda benshi bitabiriye gusoma urwo rubuga no kurunyuzaho ibitekerezo byabo, bikaba kandi bigaragara ko batishimiye gufungwa umunwa igihe kirekire. Abahutu, Abatutsi ndetse n’Abatwa bahagurukiye kwandika kuri urwo rubuga bagaragaza ibintu bikomeye banenga ubutegetsi bwa FPR. Nta mugayo, muri iyi minsi hagaragaye gahunda za Leta zagiye zikoranwa ubuswa n’ubuhubutsi budasanzwe, kwishongora no kurenganya abaturage ku buryo buteye isoni. Twavuga nka gahunda zikurikira:

a. Kwima inguzanyo abanyeshuri b’Abahutu bigaga Kaminuza, abana bakiheba kugeza ubwo bamwe muri bo bahitamo kwiyahura.

b. Gusenyera abakene utururi twabo twa nyakatsi babeshywa ngo bazubakirwa inzu z’amabati , ntibikorwe.

c. Guca abaturage amafaranga menshi ku kingufu no mu buryo bwa hato na hato ngo ni amafaranga yo kubazanira imishinga izabagirira akamaro, bagategereza amaso agehera mu kirere.

d. Gufungira ibyara ku kingufu abagabo b’abakene barenga 700 000, ngo umukene ntagomba no kubyara.

e. Kwirukana abakene mu mujyi wa Kigali no kubambura ibibanza byabo badahawe ingurane.

f. Kwambura abaturage amasambu yabo mu igabana ridasobanutse cyangwa ngo ni uko baturiye ikiyaga cya Kivu, nyuma ntihagire uwibaza uko umuturage wambuwe isambu ye azabaho.

g. Gusenyera abaturage amazu ngo ni uko baturiye imihanda, bigakoranwa ubugome bukabije kandi abaturage batabanje guteguzwa.

h. Gufungira urubyiruko rw’abakene ku kirwa cya IWAWA, ngo abakene ntibagomba kuba mu mujyi wa Kigali.

i. Gufungira ubusa abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR bakabagerekaho ibyaha batakoze abaturage babona neza ko ari ibihimbano.

j. Gutera ibisasu mu mujyi wa Kigali bigahitana inzirakarengane kandi bikagerekwa ku bantu b’abakene badafite aho bahuriye nabyo ngo batumwe na FDLR kandi abayobozi ba FDLR bigaramiye mu myanya y’ubuyobozi bw’igihugu.

k. Kohereza inkoramaraso mu mahanga ngo zijye kwicirayo Abanyarwanda bahahungiye.

l. N’ibindi

Ibyo byose Abanyarwanda bahisemo kujya babivugira ku Rubuga www.leprophete.fr ! Ngicyo icyateye FPR umutima mubi, FPR itihanganira ko hagira undi wafata ijambo uretse abayitera icyotezo bakayihunda ibisingizo…FPR itazi ko turi mu kinyejana cya 21, abantu bakaba baramenye aho uburenganzira bwa Leta bugarukira! FPR itazi ko ikoranabuhanga ryatumye isi iba nto, ikibaye cyose kirara kimenyekanye ku isi hose! Aho kugira ngo itegeke abayobozi gukosora ibyo abaturage batishimiye igahitamo gukoresha uburyo bushaje bwo kwikanyiza mu gufunga Urubuga ngo Abanyarwanda bari mu gihugu badakomeza kurwandikaho no gusoma ibyandikwaho! Nyamara bararenga bakabisoma kandi bakandika! None ibonye bidahagije, yiyambaje Abahutu bayo b’ibisahiranda nka Théobald Mporanyi ngo bajye gutesha abaturage igihe bababwira amateshwa.

3. Kuki Padiri Thomas na Fortunatus “batari” mu Rwanda?

Navuye mu Rwanda atari uko ndwanze ahubwo ni uko ntari ngishoboye kuba mu gihugu meze nk’infungwa, dore ko nambuwe Pasiporo yanjye mu kwezi kwa Werurwe 2005, nkayisubizwa muri Nzeri, nta nkuru yo kubarwa! Ihagarikamutima rihoraho nageze aho sinaba ngishoboye kuryihanganira! Ng’uko uko nageze mu Bufaransa.

Fortunatus we yasohotse mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira 2004 atagishoboye kwihanganira ko abwirizwa ibyo agomba kwigisha abana bijyanye n’amateka y’Urwanda. Fortunatus afite impamyabushobozi y’ikirenga mu byerekeye amateka: bishoboka bite ko yakwemera gutegurirwa isomo atanga n’inkandagirabitabo y’umusirikari utarigeze no gukandagira mu ishuri, ngo ni uko ari Koloneli ? “La liberté des académiciens” ibaho mu bihugu byose; kuba benshi mu bayobora igihugu cyacu batarageze mu ishuri ntibyabura gutera akaga gakomeye, kuko abantu bose baba basabwa kureba umucuri!

4. “Abo bapadiri bamaze guhaga amafaranga y’abazungu…”?

Bibaye impamo, ikiranga umuyoboke nyawe wa FPR ni uko byose abibara mu mafaranga! Hari inyandiko iherutse kunyura kuri www.leprophete.fr yanditswe na Philippe Tuyisenge wigaga muri NUR i Butare ibivuga neza: “umuyobozi w’igihugu cy’Urwanda asigaye yitwa ifaranga”!

Muri iyo nyandiko Philippe Tuyisenge agaragaza ukuntu benshi mu bayobozi b’igihugu cyacu muri iki gihe nta kindi bashyize imbere uretse kwigwizaho amafaranga. Ngo iyo bitegereje abaturage babona ari nta kindi bamaze uretse kuba “inka zikamwa”, ngo iyo ikaba ari yo mpamvu ibatera guhora bahimbahimba inzira zo guca abaturage amafaranga menshi kandi kenshi (Umurenge Sako, kubaruza amasambu, umusanzu w’amatora…..).

None Théobald Mporanyi aribwira ko abapadiri bakora nk’abo bayobozi b’inda nini: “bamaze guhaga amafaranga”! Icyo namusubiza ni iki: icyo nkurusha ni uko nzi neza ko “navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, kandi ko nzasubira mu nda y’isi ntacyo nambaye”. Nawe kandi ni uko, uretse ko ubyirengagiza. Amafaranga ntayo dufite ariko nta n’ayo dukeneye. Iyo dukenera “guhaga amafaranga” tuzi uko bayakorera, kandi bakayabona batagombye gusahura rubanda nka we! Nyamara ibyo kwigwizaho amafaranga si wo muhamagaro wacu. Ikidushishishaje ni uguharanira “ubwigenge bw’abana b’Imana”. Nimureke Abanyarwanda bishyire bizane mu gihugu cyabo! Nimutabareka bazagomba kubyiha, niko amateka y’iyi isi agenda.

5. FPR, tuza tubane

Ngo“wiruka ku mugabo wagera aho ukamumara impumu”. Imyaka ibaye myinshi Abanyarwanda baragijwe imbunda nk’ibisimba, bafunzwe umunwa badakoma, bicwa urubozo ntibakopfore, bakorerwa ibikorwa byuzuye akarengane bakihangana….kuki mutabona ko hari benshi barangije kubirambirwa! Nimworoshye ingoyi, abantu bahumeke gato naho ubundi nimukomeza kuyikaza, umujinya wuzuye imitima y’Abanyarwanda uzabaturikana mubure iyo mukwirwa!

Ngabo abajenerali 2 b'ibirangirire mu bwicanyi : Wilson Gumisiriza wishe Abasenyeri i Gakurazo na Fred Ibingira watsembye Abahutu i Kibeho

Ku kibazo cyo kwangisha abaturage ubuyobozi, singitindaho! Twe turi abapadiri, nta mwanya w’ubuyobozi duharanira, ibyo twabyumvikanaho bitagoranye! Icyo twanze ni ukogerwaho uburimiro cyangwa kugirwa bouc-émissaire! Barinda kutugerekaho icyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi se ubundi barahamya ko abaturage basanzwe babukunda? Ubutegetsi bubicira ubusa, bukabambura utwabo, bukabasenyera amazu, bukirukana abana bagata amashuri, Mporanyi Théobald aragira ngo babukunde babukundamo iki?

Ahubwo njye ikintangaza ni ukuntu abaturage bakomeza kubwihanganira, ntibahagurukire rimwe ngo biruke kuri izo ngirwabayobozi nk’uko biherutse kuba muri Tuniziya, Misiri, bikaba bigeze muri Libiya? Niba Abayobozi bashaka gukundwa n’abaturage, nibakore ibyiza bifitiye abaturage akamaro, nibabareke bishyire bizane mu gihugu cyabo, umukene arye ubusabusa ariko yiryamire mu karuri ke asinzire, areke guhora ahagaritse umutima! Nimubareke bagire n’uburenganzira bwo kunenga n’ibitagenda!

Umwanzuro

Ndagira Perezida Paul Kagame inama yo gufata Honorable Mporanyi Théobald n’abandi bameze nka we mu maguru mashya akabafunga kuko ari bo batuma abaturage banga ubutegetsi. Ubundi kandi yari akwiye kwihutira guhindura Minisitiri w’uburezi Charles Muligande, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James na Minisitiri w’ubuzima Richard Sezibera kuko aribo badukanye gahunda zirenganya abaturage ku buryo bukomeye zikaba ari nazo zikomeje kumwangisha abaturage. Icya nyuma mwisabira ni ukureka abaturage babishoboye bagatanga ibitekerezo byabo ku rubuga www.leprophete.fr. Niba Leta ishaka kuvuguruza ibyandikwa kuri urwo rubuga, nibikore , ni uburenganzira bwayo. Naho ubundi leprophete.fr ni urubuga rw’ubwisanzure, ni cyo twiyemeje, twanagipfira.

Iyaba Imana yakomezaga kurengera Urwanda n’Abanyarwanda bose.

Bikorewe i Paris, taliki ya 14.03.2011.

Padiri Thomas Nahimana.

Tél: 0033647434465.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Ndinabo rero nkubwire niba warahisemo gukorana nabo ba Padiri n'ako basekibi nakubwir'iki komeza ariko ntaho bizabageza! kukibazo cy'abana bakuriweho buruse ngo n'abahutu gusa, ese kuvuze abana
ba batutsi nibo baba mu Rwanda gusa? ese abavuye Uganda,Kinshasa,Burindi,Tanzania,Kenya n'ahandi henshi nabo barihirirwa nta FARG? ese nabo nabahutu bose? mwagiye muvunga ukuri ahokugirango
muyobye abanyarwanda. Ariko icyo nkubwiye cyo ibyanyu byaramenyekanye!!

Ahubwo ntabwo aramafuti y'ubuyobozi bwu Rwanda ahubwo ntamafuti y'abantu bahisemo guhunga igihugu birirwa basakuza k'ugirango babone amaramuko, ese umunsi bamenye ibyanyu muzaganahe? katubitege
amaso!!!!!

Répondre
K

Nyuma yibi byose icyo nzicyo nuko ukuri kuzamenyekana.Mwabeshya mutabeshya njye simbizi Imana yonyine niyo izi ukuri kandi yiteguye kugushyira ahagaragara(Yohana 8:32 hagira hati muzamenya ukuri
maze ukuri kubahe kwigenga).Uyu murongo nawusomye kuri runo rubuga.Waramfashije cyane.Murakoze mugire amahoro y'Imana.

Répondre
N

Murekatete rero ndagirango kubwize ukuri ! bariya bapadiri ntibaba mu Rwanda ariko ntibayobewe ibibera mu Rwanda! Burya ngo abarinzi bajya inama n'inyoni zikajya iyindi! Kiliziya gatolika irimo
itotezwa cyane n'iyi ngoma ya Kagame mu rwanda , ntawe ugomba kuvuga ikitagenda ari imbere mu gihugu , ngirango abapadiri bashatse kuvugisha ukuri bari mu gihugu aho bari harazwi! Ikindi
nakubwira ni uko paruwase yose mu Rwanda iba ifite umupadiri mukuru wandika amakuru y'ibintu byabaye muri paruwase ye buri munsi? uzi aho ayo makuru agera!! Ntuzakinishe kiliziya gatolika!
ntuzabone bacecetse ngo ntacyo bazi! Amakuru rero arahari kandi hose mu gihugu! Hanyuma rero ngukurire inzira ku murima nta kintu cyabuza bariya bapadiri kuvuga amafuti y'ubuyobozi buri mu Rwanda
, kuko igikorwa bakora nacyo ni iyobokamana, niwo murimo batorewe wo guhanura no kwigisha , ndetse nakongeraho ko iyo birenze banavuma!Reka tuvuge kukibazo cy'abana bimwe buruse, abana b'abatutsi
bose ni abacikacumu kandi barihirwa na FARG , none ababahutu wumvise hari ikindi kigega kibarihira! None se uretse umuswa iyo ukuyeho buruse ubura uburyo bwo kwiga ni nde? Ese mubona abantu
bacecetse mukagirango ntibabona! iyo muvuza induru ngo aba bapadiri barangisha abaturage ubuyobozi babikora gute kandi ubwo buyobozi bukunzwe n'abaturage! Harya ngo abasenyewe amazu bubakiwe
andi , noneho babinyuza kuri TVR! Yooo! ubwo se urabeshya padiri, abaturage , cyangwa uribeshya! Agapfa kaburiwe n'Impongo , magayane yaravuze ngo hazaza abandi bahanura nkanjye bazabizire!
wabona aricyo gihe tugezemo! Gusa akazakurikira ubu butegetsi muzitegure kagafatisha amaboko abiri kuko kazaba karemereye! Uyu Mporanyi muvuga turamuzi neza , FPR nimara kumwica izasigara
imutuka nka ba Rudasingwa  n'abandi !!ariko kuko ubu mumukeneyeho kubabera ingabo yo kubakingira ikibaba murabona ari igitangaza! Tubitege amaso!

Répondre
A

Urwanda n'igihungu kigendera kuburinganire hagati y'umugore n'umugabo, kuba n'abagabo babakangurira kw'ifungisha ntabwo aragahato ahubwo nukugirango bagabanye kubyara indahekana. ese niba abagobo
babanyarwanda bifuza gufatanya n'abafasha babo kuringaniza urubyaro wowe bigutwaye iki? uretse urwitwazo rwogushaka guharabika igihugu cyacu. ugomba kumenya ko igihe tugezemo ntawifuza kubyara
abo adashoboye kurera.

Répondre
M

@Ndinabo, wabonye he abihaye Imana birirwa bashishikariza ubwoko bw'Imana kw'icyamo amacakubiri ahubwo aribo bakabaye intagarugero kubandi, ofcourse nabwo ari aba Padiri bose, hari abakorera
Imana na bakorera SEKIBI muribo ar'abahunze igihugu bakaba birirwa bavuza induru ngo abanyarwanda baratakamba.

Ntabwo rero twabura kubamagana ngo n'uko arabapadiri, ahubwo bareke kw'iyitirira imana, ahubwo bitw'abasekibi.

Ntumukabeshye kubera ko nta muntu numwe wasenyewe kubera nyakatsi, adafite aho gutuzwa. ibyo nibinyoma peeeeee! Umurenge uba ufite aho wateguriye abaturage gutura..eseni gute wabeshya
abantu ,nibintu babona byirirwa bica kumaTeleviziyo ,bagaragaza ukuntu abaturage bishyimiye Leta y'urwanda yabakuye muriyakatsi, ikabantuza munzu yamabati. Ahubwo wowe urindashima pee!.inama
nakugira n'ukwitadukanya nabasekibi ahubwo ugafatanya nabanyarwanda bene wanyu kubaka igihugu.

Répondre
M

“Kwima inguzanyo abanyeshuri b’Abahutu bigaga Kaminuza, abana
bakiheba kugeza ubwo bamwe muri bo bahitamo kwiyahura.”  Mbega
imvugo y’uzuye irondakoko! Padiri ,nawe wakagombye gufata iminsi w’iyiriza ,usabira abanyarwanda ko bakumva ko ari bene kanyarwanda kuruta amanjwe y’amoko yatumye bamarana,ni wowe wavuga amagambo
y’uzuye ubushitani?

kuvuga ko abanyeshuri bambuwe inguzanyo ari abahutu
wabikuye? Ko wibereye iyo mubufaransa ,ukaba utakiba murwanda,ubundi uwasoma inyandiko zawe akaziha agaciro,yaba afite ikibazo gikomeye cyane.

Reta y’urwanda y’iyemeza guha inguzanyo abanyeshuri biga
zakaminuza,ntabgo yazibahaye ishingiye ku moko yabo .yazibahaye kuko ari abanyarwanda,ntabgo ar’uko ari abahutu cyangwa abatutsi. Izihagaritse izihagarika kuri bose ntavangura ribayemo ,kereka
bake bakozweh’ubushakashatsi bagasanga ko babaye kurenza abandi,nibo bazirekewe.

Banyarwanda ,banyarwandakazi,ni muhaguruke dufatanirize
hamwe kurwanya abantu bagishaka kutubibamo amacakubiri.

Répondre
M

Ndashimira cyane ihagarikwa rya ruriya rubuga rwa www.leprophete.fr  kuko njye nabonye ko naho rutaniye na RTLM
yashishikarizaga abahutu kw’ica abatutsi. Ariko icyambabaje kurenza ibindi,n’uburyo abayobozi barwo ar’abantu b’ihayeimana,b’iyibagije inshingano zabo,bahitamo kw’ibera ab’ihaye shitani.

Ubundi umunyamakuru muzima mbere y’uko atangaza inkuru,n’uko abanza agakora iperereza kunkuru  afite mbere y’uko ayitangaza.urebye inkuru ururubuga
rwatangazaga nubu rugitangaza,n’inkuru zishingiye kubihuha gusa. Urugero ngo abagabo 700000 barabakonye,ibyo bintu babikuyehe?yatanga rugero ruruhe? Byakorewe he?

Urwanda n’igihugu kigendera kuburinganire bwabagabo nabagore,kuki w’umva ko umugore wenyine ariwe ugomba kw’ifungisha, maze umugabo ubishaka,kandi ushaka no kuruhura umufashe we atabikorerwa.
Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa,nta numwe uyobewe ko muri iki kinyejana cya 21 umuntu agomba kubyara abantu ashoboye kurera gusa. Niba abagabo babanyarwanda babishaka urumva uwa bimwima ataba
abangamiye uburenganzira bw’amuntu? Urumva arindewabuza mugabo ushaka gufatanya n’uwo bubakanye kuringaniza imbyaro?kereka ushaka kubangamira uburenganzira bw’abari nabategarugori.

Iyigahunda nziza ya reta y’urwanda ifasha abagabo baby’ifuza kuba babasha kuringaniza imbyaro, mbona uwayigaya y’aba afite ikibazo mumutwe.

Rwose turashimira reta y’urwanda ikomeje gushir’imbere imibereho my’iza yabaturage.

Répondre
M

Mwebwe mufite ubuhe bubasha bwo kugira inama Prezida Kagame abo agomba gukoresha mu buyobozi nabo atagomba gukoresha ubwanyu mwarahisemo guhunga igihugu kandi mwirirwa mwandika inkuru zidafite
agaciro mubeshya abanyarwanda na mahanga.

U Rwanda rufite amategeko kandi unyuranyije nayo arabihanirwa, nabagize uruhare muri Genocide barabihanirwa kandi nabataramenyekana baracya kurikiranwa, Mwaba Padiri mwe mugabanye pokopoko ubundi
mureke abatorewe kuyobora u Rwanda bakore akazi nkabo.

Ubudi abakozi b'Imana bazwiho kuba inyagamugayo, ese nkamwe mukorera iyihe  mana? kwirirwa mubeshya abanyarwanda kumbuga za internet mwumva bizabagezahe koko! Ariko bishyire bitinde
muzanyozwa ibyo mwavuze byose.

BANYARWANDA MWESE MUHAGURUKE TWAMAGANE ABANTU NKABA BOSE BATATWIFURIZA AMAHORO

Répondre
N

Murekatete  rero va kubapadiri; njye nakubwira ko arinjye wigeze kwandika kuri izi mbuga za internet nsaba abihayimana kwigaragaza n'Abihayekagame bakigaragaza! Ntagitangaza rwose ko wikoma
aba bapadiri kuko bo barimo bagaragaza ko bihayimana batihayekagame! Ubusanzwe mu bihe bikomeye kiliziya ntabwo igomba gusingizwa ahubwo igomba gutotezwa , niko amateka yayo ameze! Wowe rero
uvuga ngo amakuru ayakura he? Ni ayo marira nyine y'abanyarwanda amugeraho ! None se wowe uko ubyumva urumva wahagarara mubufaransa ugakurikirana inama mu karere ka Rusizi! Dore nkubu mu murenge
wacu wa Nyabitekeri akarere ka Nyamasheke , iyi leta itagira impuhwe ya Kagame yafashe amazu y'iwacu ikubita hasi ngo ni nyakatsi, yewe basenya n'ibiraro by'inka kuburyo abantu babuze aho
bazishyira basa nabazitangiye ubusa mu isoko! Urumva amarira nkayo atagera kubihayimana? Abihayekagame ahubwo muragatoye kuko nibura tubonye Abihayimana bagiye guhangana na Sekibi! Byumvikana
gute ko leta isenyera abaturage hano iwacu ; bagategeka abantu kujya gushaka ababacumbikira bahabura bagafungirwa mubiro by'utugari? urumva abo baturage bakunze iyi leta? Niba bayikunze kandi
ntabwo abantu nkaba ba Bikabyo watuyoboye hano mu Mpala tuzi neza yakwirirwa avuza induru ngo abapadiri barangisha leta abaturage! Byumvikana gute ko wajya gufata abantu kungufu mungo ,
ugahagarika amasoko , ugafunga ibigo by'amashuri ngo abaturage nibajye gutega amatwi abo bicanyi n'ibisambo ngo ni abayobozi? None se ntitubana nabo ntitubazi! Ibidukorerwa buri munsi se nabyo
urabishyira ku mugongo wa Padiri! Ahubwo abihayimana babishoboye nibahaguruke bamaganire kure aba bayobozi bakora nko mu gihe cya Pilato na Herode! Na Yezu yarahunze , ntabwo ari padiri wenyine
wahunga kubera abicanyi bigabije igihugu! Iyi ntambara y'abapadiri abakirisitu bakwiye kubagwa mu bitugu tukayoborwa n'ijanjiri aho kuyoborwa na Sekibi ! Rero twe turi hano mu Rwanda inkuru
yatugezeho ko uyu ngirwaministre w'ububanyinamahanga ngo Mushikiwabo ngo yandikiye Kiliziya ngo yambure bariya bapadiri ubupadiri!!! Mbega akaga ko kuyoborwa n'abapagani! abantu batazi n'amahame
shingiro ya kiliziya ; Ubupadiri si umwuga, si akazi , ahubwo ni isakaramentu!! abatumva isakaramentu nkaba  bayobozi bacu nabaha urugero ruto nibura bakumva , ntabwo bashobora kubwira
padiri wambatije ngo nanyambure isakaramentu ryanjye rya batisimu!! Nkiyo baruwa banditse nigera i Roma (kandi izagerayo) ubwo igisebo iyo ngirwa leta y'u Rwanda izabona muzakitirira aba
bapadiri! Bihayimana nimuhaguruke mwamaganire Sekibi kure , murwanye akarengane! ba kristu nimukubite ingabo mu bitugu abapadiri bacu mwamaganire kure ubutegetsi bumeze nkubwa Herode cyangwa
Nero , bwica abana ngo n'interahamwe, ngo nimubabuze kwiga batazatunyaga ubutegetsi maze bugakuraho buruse iva mu misanzu yacu ahubwo bakishyirira mu mifuka bakajya kugura indege! Birababaje
ariko urumuri rwa Kristu ruzatumurikira twitandukanye n'aka gatsiko! ni mufate Bibiliya zanyu mubasomere ijambo ry'Imana mubabwire ko mudakangwa n'ibiguruka! Imana ibakomeze!

Répondre
M

ABAPADIRI BASHAKA KUYOBYA INTAMA

Muri iyi nyandiko icyanshimishije kurenza ibindi, n’ingingo ya gatatu aho usobanura uburyo wowe na padiri mugenzi wawe mutakiba muriki gihugu. Mubyukuri najyaga nibaza impamvu abantu bihay’Imana,
bashobora kw’ihandagaza bagakora umurimo wa shitani bikanyobera.

Murwanda hari abihay’Imana benshi, sinibaza impamvu baguhisemo kugirango bakwambure pasiporo yawe nta mpamvu ibirinyuma, nib’ibyo wavuze ari ukuri koko. Utirengagije ibyabaye murwanda, uzi nawe
neza uburyo intama mwarimushinzwe kuragira bazibagiye mu makiliziya, ubwo wenda ntiwaba warabigizemo uruhare? Umutimanama wawe uzi ukuri ugusubize.

Ikindi cy’uwo mupadiri mugenzi wawe, ngo n’inararibonye mu mateka, ngo yanze gutegurirwa n’umuntu w’inkandagira bitabo ibyo agomba kwigisha, mbabarira dusesengure iby’uvuze, umuntu w’inkandagira
bitabo ntiyategura amateka, umuntu utazi gusoma no kwandika yategura ate amateka? Uwavuga y’uko icyo mugamije ar’ugusebya ubuyobozi bw’igihugu bukora neza yaba atababeshyeye.

Ikindi kandi ubupadiri ntabgo ari umuhamagaro wanyu, nawe uti:” Iyaba Imana yakomezaga kurengera
Urwanda n’Abanyarwanda bose.” N’ukuvuga y’uko , imana isanaho itakirengera  abanyarwanda. kuba yarahisemo ko kagame ayobora abanyarwanda
n’uko yabonaga ko ariwe ubakwiriye, kereka niba w’iyibagije ko ubuyobozi butangwa na nyagasani,ahubwo kubw’urukundo ikunda abanyarwanda, yatumye abapadiri babanyenda nini nkamwe, badakomeza
kuragira umukumbi wayo.

Imana ikomeze ihe umugisha Urwanda n’abanyarwanda!!

Répondre
M

Ariko mwabaPadiri mwe mwakoze umurimo w'Imana aho guta umwanya wanyu mwirirwa muvuga ibidafite agaciro mushaka kubeshya abanyarwanda. Ariko nkamwe koko Imana izabahana gute? ahaaaaa! wakoze
kuvuga ngo ikibatangaza ni ukuntu abaturage bakomeza kubyihanganira ntibahagurike, uti impanvu niyihe? n'iko abaturage bishyimiye ubuyobozi bafite kandi ibyo bamaze kugeraho bigaragarira wese.
Ahubwo abantu nkamwe badakunda amahoro twarabamenye, kandi ibyo mwavuga byose ntawabyemera kubera ko mwahisemo guhunga igihugu aho gufatanya n'abagenzi banyu mukubaka u rwanda rw'abanya rwanda.

Kuba Mporanyi Theobald baramugiriye ikizere n'uko ibyo mumushinza bidafite ishingiro ndetse na gihamya ahubwo mubabazwa n'uko yahisemo gufatanya n'abanyarwanda kubaka urwamubyaye atagobetse
amateka nkamwe.

Ariko inkuru uvuga uzikurahe? ngo abantu barasenyerwa, ndashaka kukubwira yuko ibyo nta makuru ubifiteho nyayo, uzabaze abahoze batuye muri icyahoze cyitwa Kiyovu cy'abakene ukuntu bishimiye
imibereho bafite kubw'amafaranga bahawe bimurwa, wowe ngo nta mafaranga,ngo babatwara ibibanza-ese icyiwanyu cyo ntimugifite?.kuba barakuwe mukajagari bakubakirwa i Batsida amazu atagira uko asa
anafite ibikorwa remezo byose. warangiza ngo abaturage ntabwo bishimiye Leta y'urwanda... nihe handi se bajya bubakira abaturage? ibi byose biri mu nzira yogushyira mubikorwa igishyushanyo
mbonera cy'umujyi wa kigali kigamije guteza imbere imiturire myiza. Ahubwo inama nabagira muzakore urugendo shuli mwirebere ibyo tumaze kugeraho, utwo tugati tubavugisha ibitaribyabaho murwanda
turadufite!!!! Nimureke kuyoba ngo muyobye n'abandi Imana izabibahanira cyane. Amahoro y'Imana abane namwe ibihe byose.

Répondre