Ibikombe bya habwaga Kagame bisigaye bihabwa abo yita abanzi b’igihugu
Ingabire Umuhoza Victoire yahawe igihembo kitiriwe “ Demokarasi n’Amahoro” n’umuryango mpuzamahanga w’abagore baharanira demokarasi « Réseau International des femmes pour démocratie et la paix » ( RIFPD).
Abatavuga rumwe na leta ya Kigali, bavuga ko iki gihembo cyatangiwe i Montréal muri Canada, ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza itsinzi y’abatavuga rumwe na Perezida Kagame, kuko gihawe uwo yita umwanzi w’amahoro n’umutekano, ariko amahanga yo akaba abona ko ibyo leta ya Kagame ivuga ataribyo ahubwo abo yita abanzi b’amahoro na demokarasi aribo bakwiriye guhabwa ibihembo byo guharanira amahoro na demokarasi.
Mu bihe bishize Kagame yakunze guhabwa ibikombe by’amahoro, imiyoborere myiza, n’ibindi yahabwaga bitandukanye, ariko abantu bemeza ko ibyo bikombe byose yahawe bitari bikwiriye kuko ubu Kagame asigaye afatwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ibihugu byinshi nk’umuntu ubangamira amahoro y’abantu bose batavuga rumwe nawe, baharanira demokarasi mu Rwanda. Kugeza ubu niwe mu perezida usigaye ufunga abantu bose batavuga rumwe nawe nk’uko abishatse, abanyabyago bakicwa, abanyamugisha bagahunga, ingero ni nyishi.
Bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Kagame bavuga ko igikombe madame Ingabir
e Umuhoza Victoire Umuyobozi wa FDU- Inkingi ufungiye mu Rwanda ahawe kubera ibitecyerezo bye, gishimangira ko amarira y’abanyarwanda baharanira demokarasi atangiye kumvikana, hirya no hino ku isi kandi ko amahanga atangiye kuyaha agaciro.
Umwe mubo twaganiriye yemeza ko iyi ari itsinzi ikomeye cyane ku bantu bafungiye mu Rwanda n’abandi bose bari mu buhungiro bari kurugamba rwo guharanira demokarasi mu Rwanda, kuko bigaragaza ko amahanga amaze kumva neza ikibazo badahwema kugaragaza ko abantu bafungiye akarengane bazira guharanira uburenganzira bwabo mu Rwanda.
Ikindi yatubwiye ko iri ari somo ryiza Kagame yakagobye kumva rikamwigisha ko burya amahanga azi u Rwanda kandi ko atemera ibyo abatavuga rumwe nawe bashinjwa, kuko guhimbira ibyaha abamunenga bose bitabuza amahanga kuba azi ukuri ku bibera mu Rwanda . Yakomeje atubwira ko iyi ntsinzi atari iya Ingabire gusa ahubwo ari iyabanyarwanda bafite inyota ya demokarisi, bafunze bazira ibitecyerezo byabo, n’abandi bose bari mu buhungiro mu mahanga bahunze itotezwa ry’igitugu riri mu Rwanda.
Twabibutsa ko Madame Ingabire Victoire ari Perezida w’ishyaka rya FDU-Inkingi ishyaka ritigeze ryemererwa gukorera mu Rwanda , akaba ari umwe mu banyapolitiki bagiye bahura n’ingorane zitandukanye kuva yagera mu Rwanda. Ubu afungiye muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930, akaba atarabasha kuburana, ibyaha ashinjwa byaranzwe no kugenda bihindagurika, ubu ashinjwa icyaha cyo kurema umutwe witwaje intwaro.
Icyaha kugeza ubu abantu beshi batavuga rumwe na Kagame bashijwa kuva ku wahoze ari perezida w’igihugu Pasteur Bizimungu wagifungiwe imyaka 5 akarekurwa yaragizwe ikimuga, none ubu kikaba gishinjwa abantu bose batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR. Urubanza rwe rukomeje gutinzwa cyane ku mpamvu zidasobanurwa, bigaragara ko ubushinjacyaha ntabimetso bufite bihagije cyane ko ibyo bavuga byose bigaragarira buri wese ko ari ibihimbano bidafite ingufu.
NDL: None se ko Ingabire Victoire ashinjwa na Kagame kuba akorana n'umutwe wa FDLR kandi ukaba warashyizwe ku rutonde na Loni na leta zunze ubumwe z'Amerika ko ari umutwe w'ibyihebe (nkuko abambari ba FPR na Kagame birirwa babiririmba), ubwo ni ukuvuga ko abakorana na Osama Bin Laden cyangwa umutwe we bahabwa igihembo mpuzamahanga kuko baharanira demokarasi? igisubizo k'iki kibazo tugihariye abasomyi
Ikindi twakwibutsa abasomyi ni uko Ingabire Victoire yahawe icyo gikombe kitiriwe "Amahoro na demokarasi (nkuko mukibona ku ifoto aha ) kandi kikanamwitirirwa! Ni ukuvuga ko abandi bazagihabwa mu myaka iri imbere bazajya bahabwa igikombe cy'Amahoro na demokarasi kitiriwe Victoire Ingabire!
Mupenzi.